MENU

Where the world comes to study the Bible

Ubugingo Bushingiye Kuri Kristo:

Inyigisho Ku Kuri K’umwanya Dufite Muri Kristo

Intangiriro

Urufatiro ni intango ikintu gihagararaho, kigafatiraho, cyangwa kigashyigikirwa. Urufatiro rukomeye ni ngombwa ngo umuntu ahangane n'imiraba yo muri ubu bugingo. Ni wubaka inzu yawe ku musenyi aho kuba ku rutare izahirikwa n'imiyaga yo muri ubu bugingo.

Nk'uko Umwami yigishije muri Matayo 7, ni ko ari ukuri ku bugingo bwo mu Mwuka wacu. Urufatiro rukwiriye rwonyine rw'ubugingo buhoraho n'ubugingo buturuka ku guhinduka kw'ukuri ku by'Umwuka; ni Kristo n'umurimo we n'ubutunzi mu by'Umwuka kubera umwanya dufite muri Kristo.

Iyi nyigisho iduha intangiriro ku kuri kw'umwanya dufite muri Kristo. Ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo kwerekana abo turi bo muri Kristo nk'abizera. Kubera ko ivuga ku bo turi bo muri Kristo, igera no ku cyo turi cyo. Intumbero, icyakora, ni abo turi bo mu Mukiza mu kumwizera n'icyo ibyo bishobora gukora mu bugingo bwacu nk'abizera.

Tugomba kwumva ko urufunguzo rwa mbere mu kwuzura kwo kugira ubugingo Imana ishaka ari ukumenya icyo Imana yakoze ku bwacu. Uru ni urufatiro ku gisubizo cyacu. Byonyine uko dusobanukirwa no kuruhukira mu buryo Imana yakoreye muri Kristo ni ko dushobora gukorera muri Kristo. Mu buryo bw'agakiza kacu kose no mu byo gutanga tugomba kumenya no kumva ko Imana yakoze byose.

Tangira wereka [abantu] icyo bari cyo muri Kristo n'icyo Umuganga Ukomeye ari cyo maze bazabikoreshe mu bugingo bwabo ... Ni yo mpamvu kubwiriza ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo byerekana akamaro k'ukuri kw'ubugingo. Mu nzandiko nkuru, inzandiko z'inyigisho nk'Abaroma n'Abefeso bikurikiranye bityo. Fata Abefeso n'ibice byacyo bitandatu. Ibice bitatu bya mbere bikubwira ibyo Kristo yakoze ku bwawe hanyuma bitatu bikurikiyeho bikakubwira ibyo ukwiriye gukora ku bwe.33

Gusobanukirwa ibyo Imana yakoze ku bwacu n'abo turi bo muri Kristo ni urufatiro rwo kugira ngo tugire impamvu idutera kugira ubugingo bwa gikristo, kandi impamvu y'ukuri ni urufunguzo rw'ingenzi mu guhindurwa mushya. Chafer yabyitaga "impamvu y'ukuri." Lawrence asubira mu magambo ya Chafer wavuze ati:

Ni iki kigutera gukora ibyiza? Ndakeka ko hejuru y'ikintu cyose cyo mu isi ushaka guha Imana icyubahiro ugira ubugingo bwiza. Ndizera ibyo, bene Data. Ntimukeneye kubinyemeza. Ariko impamvu yanyu ni iyihe? Ni kuki mushaka kubaho mu kuri? Ni ukugira ngo Imana ibemere cyangwa ni uko yabemeye? ... Mirongo cyenda n'icyenda ku ijana by'abantu bari mu madini y'Abaporoso uyu munsi ... bakeka ko umurimo wabo ari ukwikundisha ku Mana kandi ntibazi ko Imana ibakunda kuva igihe bizereye Kristo ... Yabahaye ikintu cyose cya ngombwa kandi icyo ni icyawe none ubwo wizeye. Nta na rimwe ugomba kwongera kugwa mu gukeka ko ukwiriye ubuntu bw'Imana ... Mbese ubaho uko ushoboye kubera ko wagizwe mwiza, cyangwa ubaho uko ushoboye wizera kwigira mwiza?34

Avuga kuri aya magambo ya Chafer, Lawrence yaranditse ati: "Uru ni rwo rufatiro mu kwumvira amategeko y'Imana: Kwumvira ni igisubizo cy'ibyo Imana yaduhaye mu byo kwera, si ukugerageza gukorera ku migisha y'Imana n'ibyo itanga" (reba Abaroma 8:32). 35

Dukunze kwumva muri iyi minsi icyo umuntu ari cyo, kwikuza, kwiyitaho. Abahanga benshi bize iby'uko umuntu atekereza bibanda ku byo umuntu amaze kubera intego yo gufasha abantu kwumva bishimye. Kwumva neza abo turi bo n'icyo tumaze ni ingingo z'ingenzi zo kudahindagurika mu marangamutima n'iby'Umwuka, kandi ni imbaraga ziyobora zimwe ziba mu bantu. Nk'abantu baremwe mu ishusho y'Imana, dufite buri wese agaciro, umumaro n'umugambi muri gahunda y'Imana. Kumenya icyo turi cyo Bibiliya irabyemera, ariko tukaba tugomba gufata intumbero n'umugambi by'ukuri.

Urugero, mu Baroma 12:3 tubwirwa gutekereza neza ku bo turi bo by'ukuri dukurikije ubuntu bw'Imana. Icyo twakoresha ngo tumenye abo turi bo, kugira ngo ubwo bumenyi buhindure impamvu n'ibitekerezo byacu, ni umutima uhinduwe n'ijambo (12:3).

Abaroma 12:1-3 "Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 3 Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera."

Intego n'impamvu byo kwimenya by'ukuri, aho kuba intego zo kwikunda, ni umurimo wo gukunda Kristo nta buryarya.

Abaroma 12:4-9 "Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5 natwe niko turi: kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. 6 Nuko kuko dufite impano zitandukanye, nk'uko ubuntu twahawe buri , niba twarahawe ubuhanuzi, duhanure uko kwizera kwacu kungana: 7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana, tugire umwete wo kubigabura: cyangwa uwigisha, agire umwete wo kwigisha: 8 cyangwa uhugura, agire umwete wo guhugura: ugira ubuntu, abugire atikanyiza: utwara, atwarane umwete: ugira imbabazi, azigire anezerewe. 9 Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka, muhorane n'ibyiza:"

Icyo umuntu ari cyo cy'ukuri kandi Bibiliya yemera gifite impande cyangwa ibice bibiri by'ingenzi. Kirimo imbaraga no kwicisha bugufi. Harimo gutekereza ku by'icyaha n'ibyishimo no kumva umuntu yarababariwe, no kumenya neza ko tudakwiriye ahubwo ko dukeneye Imana no gusobanukirwa uko Imana mu buntu bwayo yadukoreye ibyo muri Kristo.

Twe nk'abantu bafite intege-nke, ntidukeneye gusa kumenya icyo turi cyo nyakuri, ahubwo dukeneye n'imbaraga z'Imana n'ubushobozi bwayo ngo tuneshe kamere y'icyaha (umubiri) n'ibyo dukora bitugirira nabi twe n'abandi. Umwanya umukristo afite muri Kristo no gusa na Kristo mu rupfu rwe, guhambwa, no kuzuka bye ni urufatiro rwo kunesha kamere n'ububasha bushya bw'ubugingo.

Kugira ngo byemerwe, Umwuka w'Imana afite inshingano yo gukuza Kristo no guhuza ubugingo bwe n'ubwanjye muri we, ntazigera atanga imbaraga z'Umwuka cyangwa ngo azane guhinduka mu by'Umwuka kw'ukuri mu bugingo ubwo ari bwo bwose budashingiye ku bikorwa, icyubahiro, no kwihaza kwa Kristo nk'isoko n'urufatiro by'ubugingo bwose n'icyo busobanura. Ibyo si byo bitewe n'intego y'umurimo w'Umwuka nk'uko uvugwa mu Byanditswe.

Niba dushaka kugira ubugingo buhinduwe, tugomba gusobanukirwa abo turi bo muri Kristo ku bw'ubuntu bw'Imana n'uko ibyo bigira icyo bihindura mu migendere yacu mu bugingo. Gusobanukirwa ibice byose by'umwanya dufite n'ubumwe na Kristo (Abaroma 6) ni urufatiro rwo kugendera no kuyoborwa n'Umwuka w'Imana (Abaroma 8).

Umwuka Wera ntashobora gukorana cyangwa kubyara ikintu icyo ari cyo cyose cyo mu bugingo iyo urufatiro rw'ubusabane bw'ubuntu bw'Imana bwibagiranye. Ni gute se Umwuka Wera yashoboza ubugingo bwayobye kandi bw'amafuti mu ntego zabwo zose, uburyo bukoresha, n'impamvu? Ibyo atwungura, bikenewe, kandi bigirira akamro gusa abemera kandi bizera ko bagirwa beza rimwe risa ku bwo kwizera Kristo nk'Umukiza kandi ko ibyo bategekwa bishya atari ukwihindura abemerwa ahubwo ari ukugenda nk'uko uwo bemererwamo ashaka.36

Ijambo ry'imbuzi

Mu Bakolosayi 2:8, Intumwa Pawulo aduha ijambo ryo kutuburira kandi ijambo rikwiranye n'iyi nyigisho:

"Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na basekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo."

Satani ni se wo gushukana, kandi afashijwe n'isi ye tubamo no kutabona kwacu, ashaka (nk'uko yabigenje mu Itangiriro) kutugira abacakara nk'imbata ku byiringiro n'ingamba by'ibinyoma dukoresha dushaka kwigeza ku byo Imana yonyine ishobora gutanga. Mu buryo busekeje, dushaka gukoresha ingufu zacu ngo tugere ku byo dusanganwe muri Kristo. Ingaruka ni uko dutumbira akenshi ku ntego z'amafuti, nk'umwanya wo gutwarwa, zitugira abacakara zikatubuza kumenya urukundo rw'Imana mu bugingo bwacu, imbaraga zayo, ubwigenge, n'akamaro k'ubugingo buri muri Kristo. Izi ntego akenshi dukurikira zigira ibipimo twe (cyangwa abandi) twashyizeho nk'igihamya cy'ibyo twagezeho ndetse n'icyo tumaze.

Biragaragara, nta kibi cyo gukora uko dushoboye no gukora ibintu neza ku bw'ikuzo ry'Imana no ku bw'imigisha ku bandi no ku bwo kwinezeza kwacu. Icyakora, iyo ibi bibaye intumbero, dushobora kuba imbata zo gukora ibyiza birenze cyangwa kuneshwa. Reba zimwe mu ngorane zizanwa no gushaka gukora ku bipimo biha ngo bumve bishimagiza ubwabo:

  • Bashingira akamaro kabo ku buryo bwiza bakoramo ibyo bakora n'uko abandi babona neza ibyo bakoze.
  • Bakunda kunegura no gusuzugura abadakora ibintu neza.
  • Iyo baneguwe birabababaza cyane bagashaka kwisobanura kuko bashaka kwiha agaciro mu byo bakora. Abashaka gukora ibintu ku rugero rurenze bakunda gutwarwa n'uko bumva bameze n'ibyo baba bagezeho bikomeye.
  • Mu gukurikirana igipimo gitunganye, bakunda gushaka kuyobora uko barwanira kugira ibintu bitunganye bityo bakumva bamerewe neza.
  • Ibipimo bishyiriraho ubwabo bituruka ku bugingo bugendera ku mategeko. Bashyiraho amategeko na gahunda kuri buri kintu mu bugingo hanyuma bakibanda ku bushobozi bwabo mu gushishoza amategeko no gukurikiza gahunda.

Ibinyuranye n'ibi, intumbero y'umukristo igomba kuba kuri Kristo n'ubugingo bushya bwe muri Kristo, si ku mategeko twishyiriraho, gahunda, ibyo tugeraho n'ibindi, bidakurikije kamere yabo yaba iby'idini, kubana n'abantu, cyangwa iby'isi. Kristo aduha gahunda no kuyoborwa n'Umwuka n'ubushobozi mu bugingo, ariko Kristo ni we uba ingenzi, intumbero, impamvu, n'isoko y'ibyo dukora n'uko tubikora aho kuba impamvu z'ibyo dupfa gukora.

Ubusobanuro bw'ukuri ku mwanya dufite muri Kristo

Ukuri k'umwanya dufite muri Kristo ni inyigisho y'umwizera n'umwanya wo mu ijuru, w'Umwuka, n'uw'iteka afite muri Yesu Kristo umuhesha mu Mwuka kugirana ubumwe no gusa na Kristo n'umurimo we - w'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza. Uku kuri kugaragarira cyane cyane mu nzandiko za Pawulo , inshuro zirenze ijana, intumwa ikoresha amagambo nka "muri Kristo," "mu Mukunzi," "muri We," "hamwe na Kristo," n'andi. Aya magambo adutera kuyitaho, yibanda ku mwamya dufite muri Kristo n'imigisha myinshi abizera bose baherwa mu bumwe bwabo na Yesu Kristo. Intangiriro y'iyi migisha ni umurimo w'agakiza warangiriye mu Mwami Yesu Kristo ku musaraba.

Ibice byerekana amagambo "Muri Kristo"

1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye, mwebwe abo mu itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wacu n'uwabo."

1 Abakorinto 1:30-31 "Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu, waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka, no kwezwa, no gucungurwa: 31 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo: Uwirata, yirate Uwiteka.

Abagalatiya 3:28 "None ntihakiriho Umuyuda, cg Umugiriki; ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu."

Abagalatiya 5:6 "Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze, cyangwa kudakebwa: ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo."

Abafilipi 3:9 "Kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"

Abakolosayi 2:6-12 "Nuko rero, nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, 7 mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. 8 Mwirinde hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa, bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi, bidakurikiza Kristo. 9 Nyamara muri we ni ho hari kuzura k'ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Muri we ni na mwo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoke, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ni ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere. 12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."

Abakolosayi 3:1-3 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye i buryo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."

2 Timoteyo 1:1, 9 "Pawulo, wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri; 9 yadukijije ikaduhamagara guhamagara kwera, itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose."

Gereranya n'Abaroma 6:1-11; Abefeso 1:3-14; 2:4-10.

Amagambo: (Nde, ryari, hehe, gute)

Iyo abantu bakiriye Umwami Yesu Kristo (nde na ryari) mu kumwizera ubwabo nk'Umukiza (kumwiringira n'umurimo we ku musaraba ku bwa kamere yabo y'icyaha) bashyirwa mu bumwe n'Umukiza (hehe) binyuze mu mubatizo w'Umwuka Wera (gute) ku buryo basa mu Mwuka na Yesu Kristo n'umurimo we (ingaruka).

1 Abakorinto 12:12-13 "Nk'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, n'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari: 13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."

Abaroma 6:3-5 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe."

Abakolosayi 2:12 "Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na we, kubwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."

Amagambo y'ingenzi ku kuri kw'umwanya dufite muri Kristo

      Ni urufatiro rwo gukura no guhinduka

Nk'uko twabivuze mu ntangiriro y'iri somo, gusobanukirwa ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo ni urufatiro rwo gukura mu bugingo bwa gikristo. Iyo kwumviswe neza, kurinda ibyo umuntu cyangwa Satani asimbuza iby'ukuri mu by'Umwuka, maze kukaba urufatiro rwo kunesha mu Mwuka kamere y'icyaha cyangwa umubiri. Mu yandi magambo, ukuri ko mu Baroma 6 kwerekeranye n’umwanya dufite muri Kristo, ni ingenzi kimwe n’ukuri ko mu Baroma 7 na 8 kwerekeranye no kunesha imbaraga z'icyaha kiba muri twe. Dusanga amagambo asa n'ayo mu nzandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya n'Abakolosayi.

Ukuri kw'umwanya dufite muri Kristo gusobanura ko dusangira mu byo Kristo ari byo byose mu bumuntu bwe kandi tugasangira mu byo yakoze kandi azakora, umurimo we. Bityo:

  • Nk'uko yapfuye ku cyaha, ni ko na twe tugomba gupfa ku cyaha.

Abaroma 6:3 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?

  • Nk'uko yazutse akava mu bapfuye, ni ko na twe twazutse.

Abaroma 6:5 "Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe."

  • Nk'uko yicaye i buryo bw'Imana, ni ko na twe turi.

Abefeso 2:6 "Nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"

  • Nk'uko ari Umwana w'Imana, ni ko na twe turi.

Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu:"

  • Nk'uko ari we bugingo buhoraho, ni ko na twe dufite ubugingo buhoraho.

Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."

  • Nk'uko ari Ukiranuka n'intungane, ni ko na twe dufite gukiranuka kwe.

Abafilipi 3:9 "Kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva ku mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera:"

Reba igishushanyo cy'ukuri ku mwanya dufite muri Kristo.

      Kamere y'umwanya dufite muri Kristo

Umwanya wacu muri Kristo si ikintu umuntu abona, amarangamutima, cyangwa imigisha ya kabiri igomba gushakwa. Ni igikorwa cy'Umwuka kandi kibaho nk'umurimo w'ubuntu w'Imana iyo umuntu yizeye Umukiza, kandi ibi ni byo ku bizera bose bidakurikije uko babyumva cyangwa babisobanukiwe. Birumvikana, gusobanukirwa ukuri k'umwanya wacu muri Kristo ni ingenzi mu kugira ibyo twunguka by'uko turi muri Kristo. Ibi bigaragarira cyane mu Baroma 6:3-12 no mu Bakolosayi 2:6-12 havuzwe haruguru.

    Abaroma 6:3-12 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari ko na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutamufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira."

      Umwanya w'umwizera uratunganye kandi uruzuye

Ibinyuranye no gukura mu by'Umwuka no gukomera mu mibereho ya gikristo, ukuri k'umwanya wacu si ikintu kigenda gikura. Uhereye igihe cyo gukizwa, twashyizwe muri Kristo n'Umwuka, abizera bahabwa imigisha yose y'Umwuka kandi baba buzuye. Nta cyo baba babuze, ariko baba bakeneye gukura mu gusobanukirwa ibyo bafite muri Kristo.

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru:"

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abaheburayo 5:11-14 "Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri. 12 Kandi, n'ubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kwongera kwigishwa na mwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye: 13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'Ijambo ryo gukiranuka, kuko akiri uruhinja; 14 ariko ibyo kurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza."

1 Petero 2:1-2 "Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze mu gakiza:"

2 Petero 3:18 "Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no mu kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose, Amen.

Ukuri kw'umwanya wacu gusobanura nibura ibintu bitatu bihagije ku mwizera wese:

  • Kristo aratubundikira uko twakabaye; dutwikirijwe ubugingo bwe.

Abakolosayi 3:3 "Kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."

  • Kristo aturinda ikintu cyose cyatumerera nabi cyangwa kigoramye.

Abaroma 8:32-39 "Mbese ubwo itimanye Umwana, wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33 Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? 34 Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari i buryo bw'Imana, adusabira? 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36 (Nk'uko byanditswe ngo: Turicwa umunsi ukira, bakuduhora, Twahwanijwe n'intama z'imbagwa). 37 Oya, ahubwo muri byose turushishwaho kunesha n'Uwadukunze: 38 kuko menye neza yuko n'aho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa Abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39 cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, kitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu."

  • Kristo aduha ibyo dukenera byose mu bugingo.

Abefeso 1:3 "Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'Umwuka yo mu ijuru:"

Abafilipi 4:19 "Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu."

Raymond Ortland yaranditse ati:

Turi muri We nk'uko uruhinja ruba mu nda ya nyina - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk'uko ikinyugunyugu kiba mu nzu yacyo - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk'uko abajya munsi y'amazi baba bameze mu myambaro yabo - ndetse kurushaho.
Turi muri We nk’uko inyoni ziba mu kirere, cyangwa ifi mu nyanja - ndetse kurushaho. 37

      Umwanya umwizera afite muri Kristo ni uw'iteka kandi uhoraho

Agakiza ni umurimo w'ubuntu bw'Imana kandi gashingiye ku mumaro wa Kristo n'ibyo yakoze n'umurimo we wuzuye aho gushingira ku mirimo yacu. Ibyo ni ukuri, nta kintu twakora ngo tugatakaze. Byongeye mu Baroma 8:32-39 twavuze haruguru, hari isezerano ry'Umwami wacu.

Yohana 10:28-30 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. 30 Jyewe na Data turi umwe."

Uku kuri kugaragarira mu by'uko abizera ba kamere b'i Korinto bakibonwa nk'abatoranijwe, berejwe muri Kristo.

1 Abakorinto 1:2 "Turabandikiye mwebwe abo mu itorero ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu, kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ni we Mwami wabo n'uwacu."

"Berejwe muri Kristo" ryerekana igihe cyashize kireba ku gikorwa cyarangiye mu gihe cyashize hamwe n'ingaruka zikomeza mu gihe cy'ubu. Nubwo biyitaga ab'umubiri mu gice cya 3, intumwa yababonaga nk'abafite umwanya muri Kristo.

Ubutunzi bw`umwanya w'umwizera muri Yesu Kristo

      Kuri Kristo ubwe

Kuba muri Kristo dusangira ibi bikurikira:

  • Nk'uko akiranuka, abakristo nabo bafite gukiranuka kwa Kristo bahabwa na We.

2 Abakorinto 5:21 "Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri We duhinduke gukiranuka kw'Imana."

  • Nk'uko afite ubugingo buhoraho, ni ko abizera bose bafite ubugingo buhoraho.

Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu."

  • Icyo yateguriwe gihoraho ni cyo abizera bose bateguriwe.

Abefeso 1:4-5 "Nk'uko yadutoranije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo. 5 Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, ku bw'ineza y'ubushake bwayo."

Abefeso 1:10-11 "Kugira ngo ibihe nibisohora, ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi. 11 Ku bw'uwo na twe twarazwe umurage, tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo:"

  • Nk'uko ari Umwana w'Imana, ni ko abizera bose ari abana n'abagize umuryango w'Imana ku bwo kwinjizwa no guhindurwa bashya, kuvuka bundi bushya.

Yohana 1:13 "Abo ntibabyawe n'amaraso, cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo; ahubwo baywe n'Imana."

Abefeso 1:5 "Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo, ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo, ku bw'ineza y'ubushake bwayo."

Abagalatiya 3:26 "Mwese muri abana b'Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu."

1 Yohana 3:2 "Bakundwa, ubu turi abana b'Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko, Yesu niyerekanwa, tuzasa na We, kuko tuzamureba uko ari."

  • Nk'uko ari Uwatoranijwe n'Imana, ni ko n'abizera bose batoranijwe. [Bamwe babona ibi nko gutoranywa rusange, abandi nko gutoranywa kwa buri muntu ukwe na rusange bihuje n'Ibyanditswe muri rusange].

Abefeso 1:4 "Nk'uko yadutoranije muri We, isi itararemwa, kugira ngo tube abera, tutariho umugayo imbere yayo."

  • Nk'uko ari umuragwa w'Imana, ni ko abizera bose ari abaragwa

Abefeso 1:11-14 "Ku bw'uwo na twe twarazwe umurage, tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo: 12 ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera. 13 Ni we na mwe mwiringiye, mumaze kwumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyetso, ni cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

  • Nk'uko ari Umutambyi mukuru, ni ko n'abizera bose ari abatambyi b'Imana.

1 Petero 1:5 "Mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka."

Ariko kuba muri Kristo, abizera na none basangira umurimo wo ku musaraba wa Kristo ucungura.

      Ku bw'umurimo wa Kristo

Kuba muri Kristo, dusangira mu murimo we w'igihe cyashize, icy'ubu, n'ikizaza:

  • Muri Kristo abizera bungwa n'Imana n'urupfu rwa Kristo rusimbura urwacu.

Abaroma 5:10 "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kwungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?"

  • Muri Kristo, abizera bafite amahoro mu Mana.

Abaroma 5:1 "Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,"

  • Muri Kristo, abizera bafite gukiranuka kwe bahabwa na We.

2 Abakorinto 5:21 "Kuko Utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri We duhinduke gukiranuka kw'Imana."

  • Muri Kristo, abizera baratsindishirizwa, bakitwa abakiranuka.

Abaroma 5:9 "Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na We?"

  • Muri Kristo, abizera bacungurwa n'amaraso ye.

Abefeso 1:7 "Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri,"

  • Muri Kristo abizera bafite kubabarirwa ibyaha.

Abefeso 1:7 "Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri,"

  • Muri Kristo, ibyo Imana isaba byo kwera kwayo byarubahirijwe. Imana yarahongerewe.

Abaroma 3:25 "Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekana gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga;"

  • Muri Kristo nta gucirwaho iteka.

Abaroma 8:1 "Nuko rero abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho:"

  • Muri Kristo, igihano cy'ibyaha cyarishyuwe, cyavanyweho.

Abakolosayi 2:14 "Igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba."

  • Muri Kristo, abizera ntibakiriho urubanza cyangwa gucirwaho iteka ry'amategeko n'igihano cyaryo cyo gupfa.

Abaroma 7:4-6 "Nuko rero bene Data ni ko na mwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab'undi, ni we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. 5 Ubwo twari tukiri aba kamere, irari ry'ibibi, ryabyukijwe n'amategeko, ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo zere imbuto z'urupfu. 6 Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye; ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw'Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw'inyuguti."

Abakolosayi 2:14 "Igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba."

  • Muri Kristo, abizera baremerwa, bakakirwa mu muryango, bakagirwa abuzuye bahuriye mu muryango na gakondo by'Imana.

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abakolosayi 1:12 "Mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n'abera umurage wo mu mucyo."

Ibi byose bivuzwe haruguru aha byerekeye urupfu rwa Kristo rusimbura urwacu ku bw'igihano cy'icyaha nk'uko yapfuye mu cyimbo cyacu, akikorera igihano cyacu. Ariko urupfu rwa Kristo na none rurimo umurimo w'urubanza rw'ubwami bw'icyaha.

Kuko Kristo yapfuye ku bw'imbaraga z'icyaha ngo avaneho ubwami bwacyo. Yapfuye ku bw'icyaha, apfa ku cyaha n'ubwami bwacyo.

Abaroma 6:10-12 "Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira."

  • Muri Kristo, abizera bapfanye na Kristo mu rupfu rwe no guhambwa kwe.

Abaroma 6:3-4 "Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari nako na twe tugendera mu bugingo bushya."

  • Muri Kristo, ubumwe bw'uwizera na Adamu bwarashegeshwe kandi itabi rya kamere y'icyaha, nubwo rikiriho, ryaravunwe.

Abaroma 6:1-14 "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo, nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari nako na twe tugendera mu bugingo bushya. 5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha: 7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8 Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutamufiteho urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11 Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 12 Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu ku bw'intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14 Ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu."

  • Muri Kristo, abizera bazuranywe na We mu muzuko We.

Abefeso 2:5-6 "Ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, (ubuntu ni bwo bwabakijije;) 6 nuko ituzurana na We, itwicaranya na We mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"

  • Muri Kristo, abizera bazuranwe na We ngo bagendere mu bugingo bushya (reba Abaroma 6:8-12 haruguru aha).

Abakolosayi 2:12 "Kuko mwahambanywe na We mu mubatizo, kandi ni mwo mwazuranywe na We, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye."

  • Muri Kristo, abizera bicaranye na We mu ijuru i buryo bw'Imana.

Abefeso 2:6 "Nuko ituzurana na We, itwicaranya na We mu ijuru mu buryo bw'Umwuka, turi muri Kristo Yesu,"

  • Muri Kristo, abizera bafite kwegera Imana guhoraho, begerejwe bugufi n'Imana; bakurwa mu bwami bwa Satani n'imbaraga z'umwijima.

Abefeso 2:18 "Kuko ari We uduhesha, uko turi amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe."

Abefeso 3:12 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka We;"

  • Muri Kristo, abizera bafite Umutambyi Mukuru Ushoboye kandi Uhoraho, utuburanira, n'abavugizi babiri, Umwana w'Imana uri i buryo bwayo, n'Umwuka Wera utura muri twe (Abaroma 8:26-27, 34; 1 Yohana 2:2).
  • Muri Kristo, abizera bafite agaciro kihariye n'intango y'icyo turi cyo cy'ukuri nk'abana b'Imana. Kuba muri Kristo bituma umwizera aba umwana w'Imana ku bwo kubyarwa mu Mwuka no guhindurwa abana mu mategeko. Ibi bivuga ko abizera bari mu muryango wa cyami w'Umwami w'abami. Abizera ni abana b'Umwami Imana, ubwoko bwera bw'abatambyi b'ubwami, abahagarariye Umwami, n'abasangiye n'Umukiza. Twashobora dute kugira akamaro karushijeho no kugira impamvu yo kubaho iruta iyo?

1 Petero 2:5 "Namwe mwubakwe, nk'amabuye mazima, kugira ngo mube inzu y'Umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera, bwo gutamba ibitambo by'Umwuka, bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo."

1 Petero 2:10 "Kera ntimwari ubwoko, ariko none muri ubwoko bw'Imana: kera ntimurakababarirwa, ariko none mwarababariwe."

Abaheburayo 1:9 "Kuko wakunze gukiranuka, ukanga ubugome, ni cyo cyatumye Imana, ni yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi bawe."

Abaheburayo 2:11-13 "Kuko Uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe; ni cyo gituma adakorwa n'isoni zo kubita bene Se, ati: 12 nzabwira bene Data izina ryawe, nkuririmbire ishimwe hagati y'iteraniro. 13 Kandi ati: nzaba ari yo niringiye; kandi ati: dore, ndi hano, jyewe n'abana Imana yampaye."

Gushyira mu bikorwa

Hari uburyo bwinshi dushobora gushyira mu bikorwa ukuri k'umwanya dufite muri Kristo, ukuri ko gusa na We. Reka mbahe uburyo bubiri gusa, uburyo bwa kabiri ari ubwa mbere busubiwemo bugakorwa neza.

      Ku byerekeye kwumvira

Ubwa mbere, bwerekeye kwumvira cyangwa kunesha imbaraga z'icyaha n'ibyifuzo by'umubiri. Amaze kuvuga iby'uko abizera basa na Kristo mu rupfu rwe, guhambwa kwe, no kuzuka kwe, intumwa Pawulo aravuga ati: "Abe ari ko na mwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu" (Abaroma 6:11). Bibiliya yitwa KJV yasobanuye ririya jambo "mwiyumvamo" nka "mwibare nka" kandi koko hano kwibara ni ryo rikwiye. Ijambo ry’Ikigirikini logizomai. Rivuga “kubara, gufata umuntu nka” nko kwongeranya imibare ngo ugere ku giteranyo cy’ukuri. Ubaze ibivugwa mu mirongo Ya 1-10, tugomba kumenya by’ukuri ko twapfuye ku mbaraga n’amategeko y’icyaha kandi tukaba turi bazima mu mbaraga za Kristo. Ibi bivuga ubushobozi bwo kwumvira Imana(Abaroma 6:12-18). Ubumwe bwacu na Kristo bugizwe n’ibintu bibiri: urupfu no kuzuka (ubugingo). Gusa na mwe mu rupfu rwe bijyana ku gusa na We mu bugingo buzutse.

  • Tugomba kumenya ibya ngombwa ngo duse na Kristo.
  • Tugomba kwiyumvamo ibyo bya ngombwa nk’iby’Umwuka ku bwo kwizera.
  • Mu kumenya no kwizera iyo nyito nshya yacu, tugomba kwiha Imana mu kwumvira.

Ibi bikorwa mu kugendera mu Mwuka uba muri twe ku bwo kwizera (Abaroma 8:1-13). Kuba ibikoresho byo gukiranuka nk'uko tubibona mu Baroma 6:13 bihwanye n'imbuto z'Umwuka zo mu Bagalatia 5:22-23.

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira,"

Abaroma 6:13 "Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka."

Abagalatiya 5:22-23 "Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana."

Icyakora, mbere y'uko tugira ubugingo busa n'ubwa Kristo (urupfu n'ubugingo) binyuze muri uko kwibara nk'abapfuye ku cyaha kuko ari byo bikwiriye, akenshi dukunda gutsindwa no kugira intege-nke nk'izo mu Baroma 7:15-25, kutagira umumaro ko kugerageza kubaho dutwarwa n'amategeko tugakoresha imbaraga zacu bwite n'imigambi myiza. Kwizera imbaraga z'Imana zonyine bitangira by'ukuri iyo turoreye kwiringira imbaraga zacu.

      Ku byerekeye imyifatire y'umuntu

Robert S. McGee yaranditse ati:

"Mbega igihombo kugerageza guhindura imyifatire yacu tudasobanukirwa by’ukuri iby'ingenzi dukeneye bitera iyo myifatire! Ariko abantu amamiliyoni bamara ubugingo bwabo bashaka urukundo, kwemerwa n'ibyubahiro badasobanukiwe ibyo bakeneye bibitera. Tugomba gusobanukirwa ko inyota yo kugira umumaro itangwa n'Imana kandi ishobora kunezezwa na we wenyine. Agaciro kacu ntigaterwa n'ubushobozi bwacu bwo gukorera ukwemerwa kw'abantu gushira, ahubwo, isoko nyakuri yayo ni urukundo no kwemerwa n'Imana. Yaraturemye. Ni yo yonyine ishobora kumenya uko yaduha ibyo dukennye.38

Abizera bose bafite urufatiro rutunganye rw'inyito y'ukuri cyangwa icyo umuntu ari cyo cyiza, biterwa n'icyo bari cyo muri Kristo, kandi dore, biterwa n'agaciro Imana ishyira ku bugingo bwabo aho kuba agaciro bishyiraho cyangwa abandi bashyira ku bugingo bwabo. Igitekerezo cy'ingenzi ni icya nde? Icyawe na njye cyangwa icy'Imana? Dusobanukirwa neza ukuntu ari ubupfu kugira ubugingo bushingiye ku bitekerezo by'umuntu? Gereranya imirongo ikurikira:

1 Abakorinto 3:3-7 "Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk'abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere? 5 Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera, nk'uko Imana yabahaye umurimo? 6 Ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. 7 Nuko utera, nta cyo aba ari cyo, cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza."

1 Abakorinto 4:1-5 "Nuko rero abantu bajye badutekereza ko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana. 2 Kandi ibisonga bishakwaho kuba abanyamurava. 3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu; kuko ndetse na njye ubwanjye nticira urubanza, 4 kuko ari nta cyo niyiziho; nyamra si cyo kinsindishiriza: ahubwo Umwami ni We unshira urubanza."

2 Abakorinto 10:12 "Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na ba bandi biyogeza: ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo, nta bwenge bagira."

Ibintu bitatu by'ingenzi abantu bakenera kugira ngo bagire umugambi cyangwa agaciro ni ukwemerwa, kugira uwo turi nyirawe, n'ububasha, kandi buri cyose muri ibi kiboneka muri Kristo. Ubugingo bwacu rero bugomba guturuka ahatari muri twe, ku isoko ihishwe y'ubugingo - Umukiza wazutse n'ubumwe butunganye muri We.

(1) Turemewe muri Kristo hamwe no kwegera Imana ku buntu.

Abefeso 1:6 "Kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo."

Abefeso 2:18 "Kuko ari We uduhesha, uko turi amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe."

Abefeso 3:12 "Muri We ni mwo duherwa ubushizi bw'amanga, ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye."

Abaroma 14:3 "Urya byose ye guhinyura utabirya; kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza, kuko Imana yamwemeye."

(2) Turi abo mu muryango w'Imana bahinduwe abana bayo.

    Yohana 1:12 "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana."

1 Abakorinto 3:23 "Namwe muri aba Kristo; Kristo na We ni uw'Imana."

Abagalatiya 3:26-29 "Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Yesu Krsito: 27 Kuko mwese abababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. 28 None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki; ntihakiriho uw'imbata cyangwa uw'umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. 29 Ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rw'Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe."

(3) Dufite ububasha, ubushobozi muri Kristo bwo kuba no gukora ibyo Imana yaduhamagariye.

Abafilipi 2:12-13 "Nuko, abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. 13 Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira."

Ubumwe bwacu muri Kristo (umwanya dufite muri We) ni umuhamagaro wo gushingira kuri Kristo no kuyoborwa na We mu bitekerezo byacu. Ku byo gushyira mu bikorwa icyo ibi bivuga ku byerekeye abo turi bo, gereranya ibishushanyo bibiri by'icyo twiyita biri ku mpera z'iri somo.

Duhereye ku bivugwa mu Byanditswe hakoreshejwe amagambo nka, "muri Kristo," cyangwa ijambo risa n'iryo, biragaragara neza impamvu Pawulo yavuze ko muri Kristo twahawe imigisha yose y'Umwuka kandi ko ku bw'ibyo "twuzuye muri We."

Abefeso 1:3"Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru:"

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Umusozo

Kubera ko abizera buzuye muri Kristo, nta cyo babasha gukora ngo bagere ku gakiza, cyangwa ngo bagumane agakiza (reba Tito 3:5; Abefeso 2:8-9; Abaroma 8:32-39). Twakijijwe ku bw'ibyo Umukiza yakoze si ku bw'ibyo twakoze.

Bityo rero, nta kintu abizera bakongera ku murimo wa Kristo cyangwa ku bugingo bushya bwabo muri Kristo ngo bagendane n'Imana kandi ngo babeho mu Mwuka. Igikenewe ni ukwibara nk'abapfanye na Kristo, kwishingikiriza kuri ubu bugingo bushya bw'Umwuka n'izi mbaraga zitangaje dufite ku bw'ubuntu mu Mwami Yesu Kristo (reba Abakolosayi 2:1-23; Abagalatiya 3:1 n'ikurikira; 5:1 n'ikurikira).

Igitabo cy'Abakolosayi kiburira abizera kubyerekeye ibyiringiro byuzuye by'umwanya bafite muri Kristo. Bityo Abaheburayo n'Abagalatiya biburira kudatwarwa n'amategeko cyangwa imirimo no kutava mu kwiringira umurimo wuzuye wa Kristo nk'urufatiro rw'ubugingo bw'umuntu. Kwiringira ikindi kintu kitari ubuntu bwuzuye bw'Imana kuri twe muri Yesu Kristo ni ukutizera umwanya dufite muri Kristo n'imfabusa ku mibereho yacu.

Nk'ingaruka z'ubumwe na Kristo, ubugingo bw'umwizera buhishwa iteka mu Mana binyuze mu bumwe no gusa na Yesu Kristo.

Abakolosayi 3:1-3 "Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye i buryo bw'Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana."

Hari ibitekerezo bibiri muri iyi mirongo:

(1) Amahoro: Abizera bafite amahoro inshuro ebyiri ku bwa Kristo mu Mana.

Yohana 10:28-29 "Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29 Data wazimpaye aruta bose, ntawe ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data."

(2) Ibanga: Ubugingo bw'abizera bugaburirwa kandi butungwa n'ubutunzi buhishe ubwo isi itamenya kandi itabasha gutanga.

Mu gusoza, reka nsubire ku byavuzwe mu ntangiriro y'iri somo. Umwuka w'Imana, uwo umurimo We ari ugukuza Kristo no guhuza ubugingo bwe n'ubwanjye na We, ntazatanga imbaraga z'Umwuka cyangwa ngo ahindure ubugingo butishingikirije ku byo Kristo yakoze, icyubahiro cye, no kuba ahagije nk'isoko n'urufatiro by'ubugingo bwose n'icyo busobanuye. Ibyo ntakubyibazaho.

Niba dushaka kugira ubugingo buhinduwe, tugomba gusobanukirwa no kwibara nk'abo turi bo muri Kristo n'uko ibyo bihindura imigendere yacu muri ubu bugingo. Mu Baroma 6, hadusobanurira ibyerekeye umwanya dufite n'ubumwe muri Kristo. Naho mu Baroma 7 na 8, hatwigisha imbaraga z'icyaha kiba muri twe no kugendera mu kuyoborwa n'Umwuka w'Imana.


33 Lewis Sperry Chafer, “The Believer’s Responsibility,” transcription of a class lecture, Dallas Theological Seminary, 1948, taken from class notes by William D. Lawrence, Dallas Theological Seminary, 1993, p. 13-3.

34 Chafer, “The Believer’s Responsibility,”, p. 13-3.

35 Chafer, “The Believer’s Responsibility,”, p. 13-3.

36 Lewis Sperry Chafer, Systematic Theology, Vol. VI, Pneumatology, Dallas Seminary Press, Dallas, Texas, 1984, p. 164.

37 Raymond C. Ortland, Circle of Strength, Victor Books, Wheaton, 1978, p. 5.

38 Robert S. McGee, The Search for Significance, Rapha Publishing, p. 15.

Related Topics: Basics for Christians

Ubugingo Bwuzuye Umwuka (Igice cya mbere)

Umwuka Wera n'umurimo we

Intangiriro

Intumwa Pawulo atwibutsa ko ubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ni ubw'imbaraga (1 Abakorinto 4:20), kandi ko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu (cyangwa "kubwo" yerekana uburyo) Mwuka Wera (Abaroma 14:17). Inkuru yo mu Butumwa Bwiza izana imbaraga z'Imana mu bugingo bwa buri mwizera binyuze mu Mwami Yesu n'umurimo We n'umurimo wo gushoboza w'Umwuka Wera.

Abaroma 6:16 "Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka ?"

1 Abakorinto 1:18-24 "Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu; ariko kuri twebwe abakizwa, ni imbaraga z'Imana; …24 Ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo; ni we mbaraga z'Imana kandi n'ubwenge bwayo:"

1 Abakotinto 2:4-5 “N'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragazaUmwuka w’imbaraga; 5 kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, mu mbaraga z’Imana.”

Abakristo benshi cyane, icyakora, ntibagira imbaraga zishoboza z’Imana. Kuri aba bizera icyabo ni ugukora uko bashoboye kose ngo bagere ku gipimo runaka. Ubarebeye inyuma, bamwe bagaragara nk’ababasha gukurikiza amategeko kurusha abandi, ariko batibeshyeye, bahorana ikintu kibabwira ko hari ibitagenda neza.

Mu gushaka kwisobanura kwacu, dushobora gushaka intekerezo nka : "Nta n'umwe utunganye, twese tugira intege-nke," cyangwa "Nkora uko nshoboye kose kandi niringiye ko Imana ibyumva." Ni iby'ukuri, nta n'umwe utunganye, kandi Imana irabyumva. Reka tuvuge ko dukora uko dushoboye kose, ariko ibi ntibihindura ko tutagendeye mu kwizera Imana no mu mbaraga zayo muri Kristo. Tubura ubugingo buhagijwe Kristo yatanze ubwo yavugaga ati, "nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" (Yohana 10:10b).

Mbese gukora uko dushoboye ni byo Imana ishaka? Oya! Ishaka ko twizera Umukunzi wayo, Umwami Yesu, n'Umwuka Imana yohereje ngo ature muri twe kandi ngo adushoboze kugira imbaraga za Kristo n'ububasha bwo gukora uko dushoboye kose, si mu mbaraga zacu, ahubwo mu mbaraga Imana itanga.

Abakolosayi 1:29 "Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk'uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane."

Kubera intege-nke z'umuntu, nta n'umwe ubasha kugira ubugingo bwa gikristo buhwanye no gukurikiza amategeko yo mu Isezerano Rya Kera (reba Abaroma 3:9-20; Abagalatiya 3:10-14). Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo tudashobojwe n'Imana, kuki mukeka ko Imana yadusezeranya Umwuka Wera wo gutura mu itorero (Yohana 7:37-39; 14:17)? Iyaba twashoboraga kugira ubugingo bwa gikristo no gukorera Umwami tudashobojwe n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, ni kuki Umwami Yesu yita Umwuka Wera "Umufasha" cyangwa kurushaho "Umushoboza" (Yohana 14:16, 26), maze akerekana ko nta cyo abigishwa bashobora batari mu Mwuka (Yohana 16:7-15), kandi akababuza gutangira umurimo mbere y'uko Umwuka aza (Ibyakozwe 1:4-8)? Ariko kuri njye bisa n'aho dukunda iteka kugerageza gukora dutyo. Kenshi dukunda gukora ibi cyangwa biriya mu mbaraga zacu kuko dukunda kwiringira imbaraga zacu.

Kubera ko Umwuka ari Umushoboza wacu, dukeneye inyigisho zo kwuzura Umwuka Wera (kimwe n'ukuri k'umwanya dufite muri Kristo) kuko ari ngombwa ko tugirana ubusabane n'Imana kandi tukayumvira. Umwizera ntashobora gukora neza mu bugingo bwa gikristo abaye adasobanukiwe iyi nyigisho.

Bivugwa kenshi ko Ubukristo atari inzira y'ubugingo, ahubwo ni ubugingo tugomba kugira. Ni Kristo ugaragarira mu bugingo bw'umwizera ku bwo kwizera nk'uko intumwa Pawulo yabivuze mu Bagalatia 2:20,

"Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."

Abafilipi 2:21 "Kuko bose basigaye bashaka ibyabo, badashaka ibya Yesu Kristo."

Icyakora, ni Imana Umwuka ushyira imico ya Kristo mu bugingo bw’Umwizera. Ibi bifite uruhande rwiza n’urubi.

(1) Uruhande rwiza: Pawulo yari afite ikintu cyiza mu mutima mu Baroma 8:4 igihe yandikaga ati: “kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” Gukiranuka kwiza ni ukuvuga imbuto y’Umwuka cyangwa imico ya Yesu Kristo, ishyirwa mu mwizera uyobowe n’Umwuka.

Abagalatiya 5:22-23 “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana."

(2) Uruhande rubi: Mu Baroma 8:13, Pawulo yongeyeho ati, "kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama." Ibi bitwigisha ko, ku ruhande rubi, ingeso (ibyaha) za kamere zivanwamo, bidatewe n'imbaraga z'ubushake - n'ubwo gushaka kwacu kuba kurimo - ahubwo no gushobozwa n'Umwuka Wera. Reba Abagalatiya 5:16 "Ariko ndavuga nti : Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira." Kudushyiramo imico ya Kristo mu ruhande rubi (kwivanamo ingeso za kamere) n'uruhande rwiza (kwambara imico y'Imana) ni umurimo w'Umwuka Wera.

Impamvu yo gusobanukirwa neza ibyo kwuzura cyangwa kuyoborwa n'Umwuka igaragazwa n'ibice nka Abagalatiya 4:19 aho Pawulo yasenze ati, "Bana banjye, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe." Ibiri mu ijambo ry'Ikigiriki "kuremerwa" (morphoo) ni ugutanga ibyo imico y'imbere igaragaza inyuma. "Ukuremwa bisobanura ishusho nyayo aho kuba uko inyuma hateye. Ikivugwa ni imico nyakuri ya Kristo." 39 Pawulo arasengera ko Kristo yagaragarira inyuma mu mwizera, ariko biturutse imbere ku bw'imbaraga z'Umwuka. Intego si ukwishushanya. Reba ko inshinga ikorerwa k'uvuga. Ibi bivuga ko uvuga ari we ukorerwa igikorwa aho kuba ari we ukora igikorwa.

Kristo aremewe mu bugingo bw'umuntu, si ibyo umukristo yikorera cyangwa ngo kibe ikintu Kristo akora ubwe. Kristo ntiyiyerekana ubwe mu bugingo bw'umukristo. Umurimo wahawe Umwuka Wera kandi ibi bivugwa mu bice byinshi nka Yohana 16:15 aho Umwami avuga iby'Umwuka, "Ibyo Data afite byose ni ibyanjye. Ni cyo gitumye mvuga nti, Umwuka azenda ku byanjye abibamenyeshe" (NIV). Gereranya n'ibice bikurikira:

Abefeso 1:16-19 "Mbashimira Imana urudaca, nkabasabira uko nsenze, 17 kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari Yo Data wa twese w'Icyubahiro, ibahe Umwuka w'ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza, mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye; mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera; 19 mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga butagira akagero, izo iha twebwe abizeye, nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri,"

Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirmo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana,no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere n'iruba n'irari ryabyo. Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

Ahari bishobora kugereranywa gutya niba tudafata icyo kigereranyo birenze. Umwizera ni nk'imodoka iyo ari nshya kandi nziza, cyangwa ishaje kandi atari nziza. Izi modoka zombi ziba zifite ibya ngombwa byose byo gutuma zigenda - taransimisiyo, moteri, karibirateri, amarangi, imipira, n'ibindi. Ariko haramutse habuzemo kimwe gusa, lisansi, imodoka ntishobora kugenda. Ibya ngombwa byose birahari ariko nta kamaro iyo nta lisansi ngo itwikwe. Umwuka ni izo mbaraga zaka ku mwizera, We, aho atandukaniye na lisansi mu modoka, ni uko ahora muri twe kuko aza gutura iteka mu mwizera (Abefeso 4:30).

Mu Baroma 6, Pawulo yerekana imbaraga zitangaje zacu (umwanya wacu muri Kristo) ziduha urufatiro rw'ubugingo bushya. Mu Baroma 7 atwigisha ukuri kw'uburyo bubiri ku byerekeye gutabarwa n'iby'Umwuka. Ukwa mbere, amategeko y'uburyo twakwitwara mu gihe yerekana icyaha cyacu. Ntashobora kutugira abakiranutsi cyangwa abakijijwe imbaraga z'icyaha. Ukwa kabiri, intumwa itwigisha umwanya mushya wacu mu guhinduka mu by'Umwuka. Hamwe n'umwanya mushya, dukeneye umurimo wo gushobozwa w'Umwuka Wera nk'uko bivugwa mu Baroma 8 mu gukoresha imbaraga zacu nshya muri Kristo.

Dukeneye gusobanukirwa ko umwizera wese atuwemo n'Umwuka kandi ko afite imbaraga z'ubugingo bwinshi bw'Umukiza yadusezeranije muri Yohana 10:10b. Ikibazo cyacu si ugushira lisansi mu itanki, ahubwo ni ugukoresha (kugendera mu kwisunga Imana) imbaraga ziba ziri aho. Icyo buri mwizera akeneye ni ugusobanukirwa no gukurikira ibyo Bibiliya itubwira mu Befeso 5:18, "mwuzure" (muyoborwe) n' (uburyo) "Umwuka;"n'Abagalatiya 5:16, "muyoborwe n'Umwuka." Hanyuma muri iyi nyigisho, ibishyigikira iki gitekerezo cyo mu Befeso 5:18 tuzabitanga.

Kwiga kugendera mu Mwuka, icyakora, ntibyoroshye. Ubwa mbere, Ibyanditswe Byera ntibitanga ubusobanuro bwo kwuzura Umwuka, kandi ntitubyiga mu gupfa gusoma Isezerano Rishya. Ubwa kabiri, hari uburyo bwinshi bw'amakosa buri mu bakristo ubu. Bamwe bigisha iby'Umwuka bizanwa n'imirimo (y'amategeko) cyangwa imbaraga z'ubushake. Iby'amategeko (iby'Umwuka bizanwa no gukurikiza amategeko) byari ingorane z'i Galatiya. Abandi bigisha ibyo kwuzura Umwuka bafata Umwuka nk'ikintu tubonaho gake mu gihe kimwe. Abandi na none muri iyi minsi babona kwuzura Umwuka nk'umuco uhwanye no gukura mu Mwuka. Bashobora no kuvuga ku kuyoborwa n'Umwuka, ariko iyo uroye neza ibyo bavuga ku by'imigendere yo mu Mwuka, mbona bisa n'aho bagarukira ku buryo bwo kwivugurura aho umuntu yiga gusimbuza ubugingo bushaje ubugingo bushya bufatira icyitegererezo ku Byanditswe Byera. Hari ukuri muri ibi, ariko si ukuri kose. Habuze ibyo kwishingikiriza umwanya ku wundi ku Mwuka hamwe no gukura.

Abenshi bananirwa gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gutura muri, gusigwa amavuta, gushyirwaho ikimenyetso no kubatizwa, no kwuzuzwa Umwuka. Twumva akenshi abantu basengera gusigwa amavuta kwihariye. Hari indirimbo ziririmbwa zigira ziti:”Ngwino, Mwuka Wera, Inuma yo mu ijuru,” cyangwa ngo,”Nyuzura nonaha” bitarimo inyigisho zuzuye z'iby'Imana (teolojia) ku byerekeye Umwuka Wera. Igice cya kabiri cy'indirimbo, Nyuzura nonaha kiravuga kiti, “Ntiwanyuzura, Mwuka w'ubuntu, Nubwo ntabasha kukubwira uko biri, ariko ndagukeneye cyane, Ngwino, O ngwino unyuzure nonaha.” Ni ukuri, umwanditsi w'iyi ndirimbo ya kera yavugaga iby'umurimo w'Umwuka no kuyobora kwe ariko amagambo ntakoreshejwe neza kandi arayobya kuko adatandukanya gutura kw'Umwuka no kwuzura (kuyobora) kw'Umwuka. Ni bimwe n'ibiri mu ikorasi Mwuka w'Imana Ihoraho, Za none kuri njye. Umwuka nk'uko bizasobanurwa mu magambo arambuye hanyuma, si ikintu kiza kutwuzura, ahubwo ni umuntu uza gutura muri twe, iyo twizeye Kristo. Kimwe mu bigaragaza agakiza ni Umwuka Wera. Abaroma 8:9 hasomwa ngo, "...Ariko umuntu utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe."

Intego z'iyi nyigisho ni :

(1) Gusobanura no gusesengura uwo Umwuka Wera ari We n'icyo akora icyo ari cyo.

(2) Gusobanukirwa ibihe turimo n'uko byerekeye Umwuka Wera.

(3) Gusobanura no gusesengura amagambo akoreshwa ku Mwuka Wera nko gusiga amavuta, gutura muri twe, no kutwuzura n'ibindi.

(4) Kwerekana duhereye ku Byanditswe uko umuntu yuzura Umwuka, ni ukuvuga, uko umuntu ayoborwa n'Umwuka Wera ngo abashe kugira imico nk'iya Kristo. Umwami Yesu Kristo ntiyakwiyerekana ubwe mu bugingo bw'umwizera bidakorewe mu murimo w'Umwuka. Iyo umurimo w'Umwuka utumviswe, umurimo wo gushyira Kristo muri twe urabangamirwa cyangwa se ukazimwa pe.

Mbere y'uko dutangira kuvuga iby'ubugingo bwuzuye Umwuka, icyo bivuga, n'uko twabugira, hari umurimo w'urufatiro ugomba kubanza gushyirwaho, biti ihi se twagwa mu makosa ku byerekeye imirimo y'Umwuka.

Ubumuntu bw’Umwuka Wera
(Uwo Umwuka ari we)

      Ubumana bw'Umwuka Wera

Umuntu dusobanukirwa buke mu bagize Ubutatu ni Umwuka Wera. Nyamara ubusobanuro bukwiriye bw'ukuri ku bumuntu bwe ni ingenzi.

Guhakana ubumuntu bw'Umwuka ni "uguhakana ukubaho kwe, ukubaho kw'ubutatu n'inyigisho z'Ibyanditswe kuri ibyo. Icyakora, ubumuntu bwagiye buhakanwa uko imyaka yagiye ikurikirana, ubwa mbere n'abitwa Abamonarikiyani ( monarchians), aba Ariani (Arians), n’Abasosian (Socinians) mu bihe by'Ivugururwa ry'Itorero (Reforme)."40 Muri ibi bihe, ubumuntu bwe bwahakanywe n'agace kamwe k'Abapentekoti n'Abahamya ba Yehova.

Ijambo Umwuka Wera riboneka inshuro 89 mu Isezerano Rishya, kandi uyu mubare ntabwo urimo inshuro bamuvuga yitwa Umwuka gusa. Ibi hamwe n'uko yasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera kandi akaba ari nk'impano yihariye y'Imana mu Isezerano Rishya, byagombye kwerekana ukuntu ari ingenzi gusobanukirwa icyo Ibyanditswe bivuga ku Mwuka.

    Afite ibiranga ubumuntu Bwe41

(1) Ubwenge. Iyi mirongo yerekana ko Umwuka Wera afite ubwenge, ko atekereza, ashakashaka, kandi yigisha. Iyo dushyize ibi hamwe n'ibindi biranga Umwuka bivugwa muri Bibiliya, tubona ko atari nka orudinateri yahawe gahunda no kwibuka, cyangwa se nk'icyapa kiranga kiri ku ruhande rw'umuhanda. Umwuka Wera afite ubwenge kandi akora ibintu nk'umuntu.

1 Abakorinto 2:10-13 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri; nta wabimenya kertse Umwuka wyo. 12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduherye ubuntu, 13 ari byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi."

Abaroma 8:27 "Kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera, nk'uko Imana ishaka."

(2) Amarangamutima. Ntidushobora kurakaza cyangwa kubabaza ikintu kidutera gukora ibintu. Dushobora byonyine kurakaza umuntu ushobora gukunda no kwiyumvisha. Kubera ko Umwuka afite imico yera, arakazwa n'icyaha cyacu. Reba by'umwihariko amagambo yo muri Yakobo 4:5 ; "Mbese mutekereza ko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari?" "Ikidutera gukora ibintu" cyangwa "ikintu" ntikirarikira cyangwa ngo kigire ishyari.

Abefeso 4:30 "Kandi ntimugateze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"

Yakobo 4:5 "Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri mwe urararikira, ukagira n'ishyari?"

(3) Ubushake. Ku byerekeye ubushake bw'Umwuka Wera, Ryrie yaranditse ati:

“Gutanga impano z'Umwuka bivugwa ko biterwa n'ubushake bw'Umwuka (1 Abakorinto 12:11), kandi ashobora kuyobora ibikorwa by'abagaragu b'Imana. Ibi bisobanurwa neza mu buryo Umwuka yayoboye Pawulo i Musia n'i Tiroa. Yabujije Pawulo kubwiriza muri Asia n'i Bitunia, ...”42

Dushobora gusobanura "uko ashatse" yo mu1 Abakorinto 12:11 nka "nk'uko agambirira cyangwa ategeka." Ibi ntibishoboka ku kintu-buntu.

1 Abakorinto 12:11 "Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka."

Ibyakozwe 16:6-11 "Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga Ijambo ry'Imana mu Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira: 8 nuko banyura i Musia bagera i Tiroa. 9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedonia, ahagaze amwinginga ati: Ambuka uze i Makedonia, udutabare. 10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedonia, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira Ubutumwa Bwiza. 11 Nuko dutsukira i Tiroa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bw'aho tugera i Neapoli."

    Akora ibikorwa by'ubumuntu

(1) Arigisha

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Yohana 16:13-15 "Uwo Mwuka w'ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

(2) Arahamya

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

(3) Arayobora

Abaroma 8:14 "Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana:"

(4) Akora ibitangaza

Ibyakozwe 8:39 "Bavuye mu mazi, Umwuka w'Imana ajyana Filipo, inkone ntiyasubira kumubona; nuko ikomeza kugenda inezerewe."

(5) Aremeza

Yohana 16:7-8 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;"

(6) Arifata

Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri."

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiyegukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

(7) Arategeka

Ibyakozwe 8:29 “Umwuka abwira Filipo ati:Sanga ririya gare, ujyane na ryo.”

(8) Adusabira mu masengesho

Abaroma 8:26 "Uko ni ko Umwuka adufasha mu ntege-nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga; ariko Umwuka ubwe ni We udusabira, aniha iminiho itavugwa:"

Dushobora kwigira mu bitabo cyangwa mu byo duhura na byo mu bugingo, ariko ntibikora neza nk'abigisha bafite ubushake n'umugambi. Imihama ishobora kutubuza gukora, ariko mu 2 Abatesalonike 2:6-7 (niba ibi byerekeye Umwuka n'uruhare rwe mu itorero kandi benshi barabyizera) utubuza avugwa nka "We" - umuntu (reba hepfo aha ku byerekeye uko ateye).

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora: ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

Ibyo guhamya bivugwa nk'umurimo w'umuntu. Ibi bikorwa byose by'Umwuka bivugwa mu Byanditswe, cyane cyane iyo bifatiwe hamwe, nk'ibikorwa by'umuntu uza mu byacu nk'abantu bafitanye ubumwe. Urugero, Umwuka Wera aradusabira kandi agakora ibitangaza - ibintu umuntu wenyine ashobora gukora.

    Hari Ibyo akorerwa nk'umuntu

Ryrie yaranditse ati: "Ibikorwa bimwe bikorerwa Umwuka Wera byagombye kubura agaciro iyo aba atari afite ubumuntu." 43

(1) Ashobora kwubahwa

    Ibyakozwe 16:6-7 "Bukeye hanyuma mu gihugu cy'i Furugia n'i Galatia, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana mw'Asia. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musia, bagerageza kujya i Bitunia, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira:"

(2) Ashobora kubeshywa

Ibyakozwe 5:3 "Petero aramusubiza ati: Anania, ni iki gitumye Satani yuzura umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?"

(3) Ashobora kurwanywa

Ibyakozwe 7:51 "Yemwe abatagonda ijosi, mwa batakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga, niko namwe mukora."

(4) Ashobora gutukwa

Matayo 12:31 "Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi; ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa."

(5) Ashobora guterwa agahinda

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

(6) Ashobora guhemurwa

    Abaheburayo 10:29 "Nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?"

    Avugwa uko ateye

Ijambo ry'Ikigiriki ni pneuma risobanura ngo "umwuka, umuyaga." "Umuyaga" muri Yohana 3:8 ni pneuma. Duhereye kuri iri jambo ritagira igitsina, dukuraho andi magambo y'Icyongereza nka "pneumonia" cyangwa "pneumatic." Pneuma ni ijambo ritagira igitsina kandi dukurikije ikibonezamvugo cy'Ikigiriki rikeneye insimburazina itagira igitsina. Icyakora, kubera ko Umwuka Wera ari umuntu, abanditsi b'Isezerano Rishya rimwe na rimwe bakoresheje insimburazina y'igitsina gabo aho kuba itagira igitsina ku ijambo ritagira igitsina pneuma. Insimbura z'igitsina gabo zikoreshwa ku Mwuka muri Yohana 15:26; 16:7,8, 13 na 14.

      Amashami y'ubumuntu bw'Umwuka

Umwuka Wera avugwa ku bantu nk'umuntu wihariye aho kuba ikidutera gukora ibintu. Ibi bikurikira ni ibyitegererezo:

(1) Avugwa ku ntumwa nk'umuntu wihariye watekerezaga ibyiza akabishyira ku ntumwa zari zihuje umutima n'Umwuka.

Ibyakozwe 15:28 "Umwuka Wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:"

(2) Avugwa ku Mwami Yesu nk'umuntu wihariye.

Yohana 16:14 "Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira."

(3) Avugwa ku bandi bantu b'Ubutatu nko kwerekana ubumuntu bwe. Kuri ibi, Ryrie yaranditse ati:

Mu bice aho ibi biboneka byaba bidasanzwe kureba Umwuka nk'ikintu mu gihe twumva Umwana na Se nk'abantu. Amagambo akoreshwa mu ibatizwa ni mu "Izina rya Data, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka Wera" (Matayo 28:19). Kuvugira hamwe Umwuka na Data n'Umwana ntibyerekana ubumuntu bwe gusa, ahubwo no gukoresha ijambo "izina" mu buke na byo byerekana ko ari umuntu nk'uko n'abandi bari. Umugisha w'intumwa ujyana ku musozo umwe: “Ubumuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera, bibane na mwe mwese. Amina” (2 Abakorinto 13:14) .44

(4) Atandukanywa n’imbaraga ze ubwe nk’umuntu. Ryrie yaranditse ati:

Byongeye Umwuka Wera avugwa ku mbaraga ze ubwe ariko agatandandukanywa na zo, ku buryo nta wabasha kuvuga ngo Umwuka ni imbaraga gusa. “Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka” (Luka 4:14). Umurongo nk’uyu ufasha umuntu gusobanukirwa ko Umwuka ari umuntu ufite imbaraga, kandi ko Umwuka atari imbaraga cyangwa ikintu gusa. Izindi ngero z'iri tandukaniro hagati y'Umwuka nk'umuntu n'imbaraga z'uwo muntu ziri muri Luka 1:35; Ibyakozwe 10:38; Abaroma 15:13; 1 Abakorinto 2:4. Uko interuro z'ibi bice zikozwe, yaba nta mumaro kandi yisubiramo mu buryo budasobanutse iyaba Umwuka Wera yafatwaga nk'imbaraga gusa cyangwa ikidutera gukora ibintu, ntabe umuntu wihariye ufite imbaraga ubwe. 45

Ubumana bw'Umwuka Wera

      Ibihamya ubumana bw'Umwuka Wera

Kuba Umwuka Wera ari umuntu ntibihamya ko ari Imana, ariko kuba ari Imana bihamya ko ari umuntu. Niba ari Imana, agomba no kuba umuntu nk'uko Imana iri. Icyakora, kutemera ubumana bwe bijyana no kutemera ubumuntu bwe. Erickson yaranditse ati:

Ubumana bw'Umwuka Wera ntibugaragazwa neza nk'ubwa Data wa twese n'Umwana. Bigomba kuvugwa neza ko ubumana bwa Data wa twese buvugwa mu Byanditswe, ubw'Umwana burahamwa kandi bugashyigikirwa, mu gihe ubw'Umwuka Wera buvugwa bahereye ku magambo adafutuye aboneka mu Byanditswe. Hari, icyakora, iby'ibanze byinshi umuntu yashingiraho avuga ko Umwuka Wera ari Imana mu buryo bumwe n'ikigero kimwe na Data n'Umwana.46

      Ahamwa n'inyito ze

Inyito "Umwuka Wera" ubwayo ni igihamya ko ari Imana mu byerekeye ukwera kw'Imana kuboneka muri Bibiliya. Ubumana bwe, icyakora, buvugwa na none mu bice binyuranye bivuga ku Mwuka bishobora guhinduranywa n'ibice bivuga Imana, ndetse binavuga kuri We nk'Imana. Ibyitegererezo bibiri by'ingenzi byerekana ibi:

Icyitegererezo cya mbere ni Ananiya na Safira mu Byakozwe 5:1-4. Ku byerekeye ibi, Erickson yaranditse ati:

Mu kuzanira intumwa igice cy'inyungu bacyerekanye nk'aho ari yo nyungu babonye yose. Petero yavuze amagambo ateye ubwoba yo gucira urubanza buri wese muri bo, kandi bombi bahise bakubitwa barapfa. Mu guhana Ananiya, Petero yaramubajije ati, "Anania, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?" (umurongo wa 3). Mu murongo ukurikira arahamya ati, "Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni Yo ubeshye." Bisa n'aho mu mutima wa Petero "kubeshya Umwuka Wera" no "kubeshya Imana" byashoboraga gusimburanwa. Byashoboraga, mu by'ukuri, kuvugwa ko abantu babiri batandukanye ari bo bavugwa, ku buryo Petero yarimo avuga ati, "Wabeshye Umwuka Wera w'Imana." Amagambo yo mu murongo wa kane icyakora, yari agenewe kwerekana neza ko ikinyoma kitabwiwe abantu, umuntu muto ku Mana, ahubwo Imana ubwayo. Bityo tujyanwa ku musozo ko amagambo ya kabiri ari ubusobanuro bw'aya mbere, yibanda ku by'uko Umwuka Ananiya yabeshye ari Imana.47

Icyitegererezo cya kabiri kiboneka mu 1 Abakorinto 3:16-17 aho na none inyito "Umwuka Wera" n'"Imana" bikoreshwa mu buryo byasimburana mu byo intumwa yavugaga ku mubiri wa Kristo n'abizera nk'abantu ku giti cyabo.

    1 Abakorinto 3:16-17 "Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? 17 Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe."

Ni iby'agaciro na none kubona ijambo ry'Ikigiriki rikoreshwa ku rusengero ari naos ryakoreshwaga mu kuvuga ahera cyane h'urusengero, aho isanduku y'isezerano yabaga n'aho Imana yaturaga mu Isezerano Rya Kera. Muri iki gihe, umubiri w'umwizera ni naos - aho Imana itura mu Mwuka.

Abefeso 2:21-22 "Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura, ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka."

Ibi uko bigaragara ni byo byari mu mutima w'intumwa igihe yakoreshaga naos.

      Ahamywa n'ibimuranga

(1) Azi byose

1 Abakorinto 2:10-11 "Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. 11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana niko bibi; nta wabimenya keretse Umwuka wayo."

1 Abakorinto 2:10-11 hafatanya ubumuntu bw'Umwuka nk'uzi kandi agatekereza, n'ubumenya-byose bwe. Umwuka ntiyashobora kumenya ibitekerezo byo Imana izi byose. Ibi byerekana ko Umwuka asobanukiwe neza uburebure bw'ikijyepfo bw'ibitekerezo n'umugambi w'ubuntu bw'Imana. Ni nde utari Imana wabasha gusobanukirwa ibitekerezo by'Imana?

(2) Ashobora byose. Ku byerekeye ibi biranga Umwuka Wera, Erickson yaranditse ati:

Muri Luka 1:35 amagambo "Umwuka Wera" n'"imbaraga z'Isumba-byose" arasa cyangwa avuga kimwe. Ibi birumvikana ku byerekeye ugusama k'Umwari, bigaragara nk'igitangaza cyo mu rwego ruhanitse. Pawulo yemeye ko gukorwa kw'umurimo we kwuzuzwaga ku bw' "imbaraga z'ibimenyetso n'ibitangaza, ku bw'imbaraga z'Umwuka Wera" (Abaroma 15:19). Byongeye, Yesu yitiriraga Umwuka Wera ubushobozi bwo guhindura imitima y'abantu: Ni Umwuka wemeza (Yohana 16:8-11) no guhindura mushya (Yohana 3:5-8) muri twe. Byagombye kwibukwa ko Yesu hari aho yavuze ku byerekeye ibyo guhindura imitima y'abantu: "Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka" (Matayo 19:26; reba imirongo ya 16-25). Mu gihe ibice bidahamya neza ko Umwuka ashobora byose, byerekana neza ko afite imbaraga zigirwa n'Imana yonyine. 8

(3) Aba hose

Zaburi 139:7-10 "Ndahungira Umwuka wawe he? Nahungira mu maso hawe he? 8 Nazamuka nkajya mu ijuru, uriyo: Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu, dore, uriyo. 9 Nakwenda amababa y'umuseke, ngatura ku mpera y'inyanja; 10 aho naho ukuboko kwawe kwahanshorerera, ukuboko kwawe kw'i buryo kwahamfatira."

(4) Ahoraho

    Abaheburayo 9:14 "Nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw'Umwuka w'iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?

Matayo 4:1 "Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'Umwanzi."

Uguhoraho kw'Umwuka Wera kuvugwa mu Baheburayo 9:14 havuga ngo Kristo yaritanze "ku bw'Umwuka Uhoraho." Bamwe bavuze ko ibi byerekeye umwuka w'umuntu wa Kristo, ariko ni ngombwa kwumva ibi nk'ibyerekeye Umwuka Wera kuko, duhereye ku by'ubumuntu bwe, Yesu Kristo yabayeho ubugingo bwe bwo ku isi ayoborwa n'Umwuka Wera (reba Matayo 12:18-28).

      Ahamywa n'imirimo ye

(1) Kurema

Itangiriro 1:2 "Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri: maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi."

Zaburi 104:30 "Wohereza umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya."

Erickson yaranditse ati:

Yari akomeje kugira uruhare mu kurema, mu ntangiriro z’uko kurema, mu kukugumishaho no kukuyobora. Mu Itangiriro 1:2 dusoma ko Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. Yobu 26:13 yavuze ko ijuru riterwa kurabagirana n'Umwuka. Umunyezaburi aravuga ati, "Wohereza Umwuka wawe, bikaremwa; ubutaka ubusubiza ubugingo bushya" (Zaburi 104:30). 48

(2) Guhumeka Ibyanditswe

2 Timoteyo 3:16 "Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n'Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka:"

2 Petero 1:21 "Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n'Umwuka Wera."

Muri 2 Timoteyo 3:16 tubwirwa ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro. Uyu murongo werekana ukuntu n'agaciro byo guhumekwa kwa Bibiliya. Muri 2 Petero 1:21 duhabwa impamvu yo guhumekwa: abantu bashorerwaga n'Umwuka Wera, batwarwaga nk'uko umuyaga uhuha mu mpende z’ubwato. Aha na none inyito Imana n'Umwuka Wera zisa n'aho zikoreshwa zishobora gusimburana ku Mwuka.

      (3) Ahindura abantu bashya, amurikira abantu, kandi yeza abantu

Turebye kamere n'imimerere y’umuntu, ibi ni ibintu bitangaje kandi Imana yonyine ishobora gukora nk'uko bivugwa n'Umwami muri Matayo 19:26.

Yohana 3:5-8 "Yesu aramusubiza ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. 6 Ikibyarwa n'umubiri nacyo ni umubiri; n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. 7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. 8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera."

Tito 3:5 "Iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"

Abaroma 8:11 "Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa kubw'Umwuka wayo uba muri mwe."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kwuzura kw'Imana."

      Ahamywa n'abo angana na bo

Ku byerekeye ibi, Ryrie yaranditse ati:

Imwe muri gihamya y'ubumana bw'Umwuka ni ukwitiranwa kw'Umwuka na Yehova wo mu Isezerano Rya Kera. Ibi bigaragara mu bice aho Isezerano Rya Kera rivuga ko Yehova yavuze ikintu noneho Isezerano Rishya rikabisubiramo rivuga ko uwavuze icyo kintu ari Umwuka. Ibyo bisa no kuvuga neza ko Umwuka, nka Yehova, ari Imana yuzuye (Yesaya 6:1-13 n'Ibyakozwe 28:23; Yeremiya 31:31-34 n'Abaheburayo 10:15-17).49

Hamwe n'iyi mirongo, dusanga undi murongo wa gihamya mu Isezerano Rishya aho Umwuka Wera agereranywa mu buryo bungana na Data wa twese n'Umwana.

(1) Inshingano ikomeye

Matayo 28:19 "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera:"

Ibitangaje, ijambo "izina" ryerekeye abo bantu bose uko ari batatu, Data, Umwana, n'Umwuka Wera, riri mu buke. Hari Imana imwe ariko mu buryo butandukanye kandi bungana.

(2) Imigisha ya Pawulo

2 Abakorinto 13:14 "Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera, bibane namwe mwese."

(3) Ibivugwa ku byerekeye impano z'Umwuka

1 Abakorinto 12:4-6 "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. 5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. 6 Hariho uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe;"

Uko Pawulo avuga iby'impano z'Umwuka mu 1 Abakorinto 12, ni ko ashyiramo mu buryo bungana abantu batatu bagize ubutatu: "Icyakora, hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n'uburyo bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe."

(4) Indamutso ya Petero: 1 Petero 1:2

1 Petero 1:2 "Mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera, mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana, muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe."

Mu ndamutso yo mu rwandiko rwe rwa mbere, Petero ahuriza abatatu bo mu butatu hamwe, yerekana uruhare rwa buri muntu mu by'agakiza.

Mu magambo asobanutse, ibi bice byose bivuga ko Umwuka Wera atari umuntu gusa, ahubwo ni Imana, uwa gatatu mu butatu. None ubwo tugize icyo gitekerezo cy'uwo Umwuka ari We, dukeneye kureba icyo Umwuka akorera abizera kandi mu bizera kuko ari impano idasanzwe y'Imana n'isoko yo kugira ubugingo bwa gikristo.

Kuza n'ibihe by'Umwuka

Gusobanukirwa ko iki gihe ari kimwe kandi ko ari igihe cy'Umwuka ni ingenzi kugira ngo tubashe gusobanura neza inyigisho yo mu Isezerano Rishya ku Mwuka n'umurimo We w'ubu. Ibihe by'itorero bigereranywa n'ibihe by'Umwuka kubera umurimo usobanutse wo muri iki gihe.

Uku kuri gukeneye kuvugwa neza kuko Umwuka Wera ari impano yihariye y'Imana n'uburyo bw'imbaraga zo kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu. Mu kuri, nta cyerekana ubugingo bwa gikristo, kwiga Bibiliya, gusenga, gutanga ubuhamya, gukura, n'ibindi, bidaturuka ku murimo ushoboza w'Umwuka Wera w'Imana. Nubwo Imana iduha impano z'Umwuka n'ububasha bushya bw'ubugingo mu murimo w'Umwuka wo kuduhindura bashya, ni Umwuka Wera ushoboza ubugingo bwacu kuramya no gukorera Imana.

      Isezerano ry'Umwuka nk'impano yihariye y'Imana

Imana ishobora umunsi umwe gukora igikorwa cyihariye ku bw'Umwuka Wera mu bantu bayo. Hari amasezerano atangaje menshi mu Isezerano Rya Kera n'Irishya mbere y'ibyo Imana yagombaga gukorera abantu bayo mu Mwuka.

Ezekieli 36:24-27 "Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite. 25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose. 26 Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya; nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. 27 Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye, mukayasohoza."

Ezekieli 37:14 "Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite; mumenye yuko ari njye Uwiteka wabivuze, kandi mbikomeje, niko Uwiteka avuga."

Yesaya 44:3 "Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi; nzatembesha imigezi ku butaka bwanyu; urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye, n'abana bawe nzabaha umugisha."

Yesaya 59:21 "Maze aravuga ati: Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose, ni ko Uwiteka avuga."

Yoweri 2:28-29 "Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. 29 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi."

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ariwo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aza aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"

Ibyakozwe 1:4-8 "Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu, ati: Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye; 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera. 6 Nuko bamaze guterana, baramubaza bati: Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisiraeli? 7 Arabasubiza ati: Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye n'ubutware bwe wenyine; 8 icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira ; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

    Ukuri ko kuza k'Umwuka

Iyo tugeze ku Byakozwe 2 n'ibikurikiraho mu gitabo cy'Ibyakozwe n'ahandi mu Isezerano Rishya, tubona ibivuga ko Umwuka Wera yaje gutura mu bizera n'ubusobanuro bw'uruhare rwe rushyashya kandi rwihariye. Ibyo kuza kwe ntibikiri ibishushanya ibizaba ahubwo ni ukuri kw'imigisha iriho.

Ibyakozwe 2:1-4 "Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; 2 nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk'uko umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3 Haboneka indimi zigabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka yabahaye kuvuga."

Ibyakozwe 2:17 "Imana ivuze iti: Uku niko bizaba mu minsi y'imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose: Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, n'abasore banyu bazerekwa, n'abakambwe babarimo bazarota."

Ibyakozwe 10:44-45 "Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. 45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho;"

Ibyakozwe 11:15-17 "Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira, nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere. 16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati: Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera. 17 Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?"

1 Abakorinto 6:19 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge;"

Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

      Ubusobanuro bw'ibihe by'Umwuka

Igishushanyo kiri hepfo aha cyerekana uguhinduka kw'umurimo w'Umwuka Wera uva ku wo mu Isezerano Rya Kera ujya ku wo mu Isezerano Rishya. Kuva mu Byakozwe 2 ugakomeza, umurimo w'Umwuka wafashe isura nshya yihariye itangirana n'ibyabaye kuri Pentekoti nk'uko byari byarasezeranijwe mu Isezerano Rya Kera ndetse n'Umwami Yesu. Kuva icyo gihe dufite gushyirwaho k'umubiri wa Kristo, itorero, n'umurimo w'Umwuka Wera wo gutura mu itorero. Aha ni igihe itorero ryatangiye n'igihe Umwuka watangiye gutura mu abizera Umukiza bose. Ibi bihamywa n'ibikurikira:

(1) Mu Byakozwe 1:5, Umwami yatanze isezerano ry'umurimo wo kubatiza w'Umwuka. “Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”

(2) Umubatizo ni uburyo bwo gusa na Kristo. “Hamwe n’Umwuka” bishobora na none gusobanurwa ngo “ku bw’Umwuka” mu 1 Abakorinto12:13. Mu rwa mbere rw’Abakorinto 12:13a herekana icyo umurimo w’Umwuka wo kubatiza ari cyo. Ni umurimo w’ Umwuka Wera ahuriza buri mwizera mu bumwe n’umubiri wa Kristo ubwe. Ibi bibera rimwe no kuza gutura kw’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:13b). Iyo twizeye Umukiza, Umwuka aduhuza mu bumwe n’umubiri wa Kristo, itorero (Abaroma 6). Nk’ingaruka, dusa na Kristo mu bumuntu n'umurimo bye.

(3) Mu Byakozwe 11:15-16, Petero yavuze ko kumanuka kw'Umwuka ku banyamahanga mu nzu ya Koruneliyo guhwanye n'ibyabaye ku Bayuda mu Byakozwe 2 ku munsi wa Pentekoti. Yavuze na none ko Ibyakozwe 2 bihwanye no gusohora kw'isezerano rya Kristo ku byerekeye kubatizwa mu Mwuka biboneka mu Byakozwe 1:5. Mu yandi magambo, Ibyakozwe 2 ni ho hatangiye umurimo w'Umwuka wo gutura no kubatiza ku bw'umubiri wa Kristo. Ibi bitangira ibihe byihariye by'umurimo wo gutura mu torero w'Umwuka Wera.

      Igishushanyo gikurikira cyerekana itandukaniro.

Umurimo w'ibanze n'intego by'Umwuka

      Ihame ry'icyo dutumbira

Nk'uko dukenera urumuri ngo tuzane urupapuro rwanditseho aho turubona, ni ko dukenera umucyo w'Ibyanditswe ngo tuzane urumuri ku murimo w'ibanze w'Umwuka ku byerekeye imirimo ye yose. Gutumbira Umwuka bivuga (a) kumutekereza neza no (b) gutekereza neza ubusabane bwacu na We: icyo ari cyo ku bizera, n'uko ibi bifite aho bihuriye na Yesu Kristo. Akenshi twibanda ku Mwuka Wera n'umurimo We, ariko rero birababaje kuko akenshi bidahuje n'inyigisho y'Ijambo ry'Imana.

      Uko Ibyanditswe bivuga umurimo w'Umwuka Wera

Bamwe babona intego y'ingenzi y'Umwuka Wera nk'imbaraga, abandi nko kwigisha, abandi nk'ibitangaza akora, n'ibindi. Ibi byose ni imirimo cyangwa yari imirimo y'Umwuka kandi ni ngombwa ku mubiri wa Kristo. Icyakora, kwibanda kuri umwe muri yo ukibagirwa indi, na cyane cyane kureka kwibanda ku Ijambo ry'Imana, ni ukuyoba.

Ibi ni ingenzi rwose kubera ko Yesu Kristo ari ubugingo bwacu. Ni ibyiringiro by'ubwiza n’intumbero ya Bibiliya.

Abakolosayi 1:27-28 "Abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga ; ni bwo Kristo uri muri mwe, ni byo byiringiro by'ubwiza. 28 Ni we twamamaza, tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese , amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo:"

Abakolosayi 2:10 "Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose."

Abagalatiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara si njye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze, akanyitangira."

Nuko rero intumbero y'ingenzi twahawe mu Ijambo ry'Imana ni uko Umwuka Wera mu mirimo Ye yose yatangiwe kuduhuza na Kristo. Yatangiwe kwerekana Kristo n'umurimo We, kutumenyesha icyo Kristo ari cyo kuri twe, no kudushoboza kugira ubugingo bwa Kristo mu bwacu.

Yohana 16:3-15 "Kandi ibyo bazabikorera batyo, kuko batamenye Data, na njye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari njye wabibabwiye. Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe na mwe. 5 Ariko none ndajya k'uwantumye, kandi muri mwe ntawe umbaza ati, urajya he? 6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. 7 Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko ni ntagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwe azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'Ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

Abefeso 3:16-19 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19 mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana."

Abagalatiya 3:3 "Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?"

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:16-25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanwe kamere n'iruba n'irari ryabo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

Kubera ko Umwuka Wera ari Udushoboza n'imbaraga mu bugingo bw'umukristo, kandi kubera ko tugomba kugendera ku bwo kwizera mu bwigenge bwo kuyoborwa n'Umwuka (Abagalatiya 3:3; 5:5, 16-25 byavuzwe haruguru), Abagalatiya 2:20 haduha intumbero y'ibanze - Kristo uba mu bizera ku bwo kwizera Umwana w'Imana wadukunze akatwitangira. N'ubwo twakwiringira Umwuka mu guha imbaraga ubugingo bwacu, ukwizera kwacu ikw'ibanze ni Umwana w'Imana kubera ko Umwuka ava ku Mana anyuze muri Yesu Kristo ari Yesu umusabye nk'imwe mu mpano zacu. Ariko intego ni uko dusangira ubugingo bwa Kristo.

Yohana 14:16-20 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe. 18 Sinzabasiga nk'imfubyi, ahubwo nzaza aho muri. 19 Hasigaye umwanya muto, ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona: kuko ndiho, namwe muzabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data, namwe mukaba muri njye, nanjye nkaba muri mwe."

Umurimo w'Umwuka ushingiye kuri Kristo. Ntushingiye ku muntu ngo wibande ku mpano zacu, ubumuntu bwacu, ibyo duhura na byo; ntunashingiye no ku Mwuka Wera ngo wibande kuri We no ku bitangaza by'ibyo akora n'imirimo Ye, nubwo ari ingenzi kandi ari ngombwa bwose. Iyi ntumbero y'Ibyanditswe iboneka mu bice bikurikira:

(1) Yohana 7:37-39

"Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota , aze aho ndi anywe. 38 Unyizera , imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Ku byerekeye isezerano ry'Umwuka, iki gice kivuga ko yari ataratangwa, kuko Kristo yari atarahabwa ubwiza. Umwuka usezeranywa nk'impano y'Imana ngo ature mu bizera, abahe imbaraga, ariko intumbero hano ni uguhabwa ubwiza kw'Umukiza. Ibi bivuga Kristo ari i buryo bw'Imana kandi arangije umurimo we ku musaraba, kuzuka, no kuzamurwa mu bwiza. Intangiriro y'impano y'Umwuka ni uguhabwa ubwiza bwa Kristo. Umwuka uva ku Mana anyuze mu Mwana, akaza ku bizera kubera ko Yesu yarangije kudutsindishiriza.

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

(2) Yohana 14:16, 26; 15:26; 16:7-15 :

Yohana 14:16 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,"

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutsa ibyo nababwiye byose."

Yohana 15:26 "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya:"

Yohana 16:7-15 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza: kuko azenda ku byanjye, akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye: ni cyo gitumye mvuga nti, Azenda ku byanjye, abibabwire."

Muri buri gice Umwuka yitwa "Umufasha," (parakletos). Ku bw'imiterere y'umurimo, rishobora gusobanurwa kurushaho ngo, "Udushoboza." Muri Parakletos harimo igitekerezo cyo gukomeza, guhumuriza, gutera inkunga, gusabira, kugira inama, no guha imbaraga. Aduha imbaraga cyangwa adushoboza mu mirimo inyuranye Ye. Ariko nta na hamwe muri ibi uko ari bine impano n'umurimo by'Umwuka bitubuza kubona umurimo w'Umwana, Umwami Yesu. Ahubwo intumbero ni uko adushoboza (a) yoherejwe mu izina rya Kristo, (b) yibutsa ibyo Kristo yigishije abigishwa be, (c) aduhamiriza Kristo, (d) yoherejwe n'Umukiza ubwe, (e) ntavuga ku bwe, (f) akuza Umukiza, kandi (g) afata ku bya Kristo akabidusobanurira.

Umwuka Wera ntadukangurira kumwitaho cyangwa kwita ku muntu, ahubwo adukangurira gutumbira Umwami Yesu Kristo n'icyo Imana yakoreye mu Mwana wayo. Intego Ye mu mirimo Ye yose ni ugukuza kwizera kwacu, ibyiringiro byacu, urukundo rwacu, gusenga kwacu, ukwumvira kwacu, ubusabane bwacu, no kwiha Kristo kwacu.

Iri hame n'iyi ntumbero ni byo duheraho tugenzura abavuga iby'Umwuka n'ukuri kw'ibyo bivuga tugereranije na Bibiliya. Swindoll yaranditse ati:

Reka ngaruke ku kintu nizera ko mudashobora kwibagirwa. Igihe ukora umurimo w`ihimbaza ubwawo aho guhimbaza Kristo, ujye umenya ko Umwuka w'Imana aba atari muri uwo murimo. Iyo ukurikira umuyobozi uhabwa ikuzo ry'uwo murimo aho kuba Kristo, Umwuka w'Imana si we uha uwo imbaraga ubuyobozi bwe. Iyo uri umwe mu bagize ishuri rya gikristo cyangwa ishyirahamwe ryohereza abamisiyoneri cyangwa irindi shyirahamwe rya gikristo rifite undi muntu uhabwa ikuzo utari Kristo, ntirihabwa imbaraga n'Umwuka w'Imana. Menya ibi: UMWUKA AHA IKUZO KRISTO. Reka nongereho ikindi; niba Umwuka Wera ubwe ari We witabwaho kandi ukuzwa, Umwuka ntabirimo! Kristo ni We ugomba guhabwa ikuzo igihe Umwuka akora. Umwuka akorera umurimo We ahiherereye, si ku mucyo. Ntangarira cyane ibyo ku byerekeye umurimo We.50

Umurimo w'Umwuka

Mu buryo bwo gusobanura no gutegura icyo Umwuka ari cyo ku bizera, byadufasha kumenya ibi bikurikira :

Mu buryo butubuza: Nta na rimwe umwizera abwirwa gushaka cyangwa ategekwa (a) kubatizwa n'Umwuka cyangwa mu Mwuka, (b) cyangwa guturwamo n'Umwuka, (c) cyangwa gusigwa amavuta n'Umwuka, (d) cyangwa gushyirwaho ikimenyetso n'Umwuka, (e) cyangwa mu bihe byacu gusaba Umwuka (Luka 11:13 yabayeho mbere ya Pentekoti). Ahubwo, ibi byose bivugwa mu Isezerano Rishya nk'ibyakozwe mu bihe by'itorero.

Mu buryo budutegeka: Amategeko yonyine yo mu Isezerano Rishya yahawe abizera ku byerekeye Umwuka Wera ku byo kuzura Umwuka Wera cyangwa kugendera mu Mwuka uba atuye muri twe. Hari amategeko ane gusa yerekeye Umwuka n'ubugingo bw'umwizera. Abiri aradutegeka, n'andi abiri akatubuza.

(1) Amategeko adutegeka: Dutegekwa "kwuzura Umwuka" hamwe no "kugendera mu Mwuka."

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

Abagalatiya 5:16 na 25 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;" 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka."

(2) Amategeko atubuza: Dutegekwa "kudateza agahinda Umwuka"no "kutazimya Umwuka."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

1 Abatesalonike 5:19 "Ntimukazimye Umwuka w'Imana,"

Ibyongeye kuri ibi, ibikurikira ni ibice umuntu yagombye kureba nk'ibidutegeka kwuzura Umwuka mu buryo buziguye kubera ko umurimo We uba ukenewe mu bivugwa muri ibi bice.

Yohana 4:24 "Imana ni Umwuka; n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri."

Abefeso 6:18 "Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose."

Abafilipi 3:3 "Kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri: nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."

Abaroma 8:4-13 "Kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'Umwuka, bakita kuby'Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana. 9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Uumwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. 10 Niba Kristo aba muri mwe, n'ubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, Umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka. 11 Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe. 12 Nuko rero, bene Data, turi mu mwenda, ariko si uwa kamere y'imibiri yacu, ngo dukurikize ibyayo: 13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere, muzarama."

      Icyo Umwuka ari cyo ku bizera mu gutura muri bo

Mu guteguza kuza kw'Umwuka, muri Yohana 14:17 Kristo yavuze guhinduka kumwe kugomba kubaho ku bw'ubusabane bw'Umwuka n'abizera aho yavuze ati, "...kubera ko aba muri mwe (Isezerano Rya Kera) kandi azaba muri mwe (Isezerano Rishya)." Kubera uku gutura mu bizera bose, Umwuka ahinduka ikimenyetso: gusigwa, ingwate, no kudushoboza. Ibi byose biva mu by'uko atura muri twe kuva igihe dukijijwe.

(1) Ikimenyetso

2 Abakorinto 1:21-22 "Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyesto, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni We wabashyizeho ikimenyesto, ni cyo Mwuka Wera wasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

Dukurikije 2 Abakorinto 1:21-22, Imana Data (uvuga) ni Yo idushyiraho ikimenyetso. Umwuka Wera ni ikimenyetso, kandi abizera ni abashyizweho ikimenyetso cy'Imana (Umwuka). Ikimenyetso cyerekana nyiri ikintu n'umutekano.

Indi ngaruka yo gutura k'Umwuka ni ikimenyetso cya nyiri ikintu (reba Abefeso 1:13-14) kibaho mu gihe cyo kwizera. Ikimenyetso ku kintu mu bihe by'Isezerano Rishya cyerekana icyo kintu kandi kikerekana nyira cyo, ushobora "kukirinda." Bityo rero, mu gakiza, Umwuka Wera, nk'ikimenyetso, ahamya ko abakristo basa na Kristo kandi akaba ari ab'Imana, barindwa na Yo (reba mu1 Abakorinto 6:19-20). Ahari iki ni cyo cyatumye Pawulo yiyita umugaragu wa Kristo mu Abaroma 1:1; Abafilipi 1:1.51

(2) Ugusigwa

1 Yohana 2:20 na 27 "Nyamara mwebweho, mwasizwe n'Uwera, kandi muzi byose." 27 "Kuko gusigwa mwasizwe na we kuguma muri mwe, ni cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha: kandi nk'uko uko gusiga kwe kubigisha byose, kukaba ari uk'ukuri, atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije, mube ari ko muguma muri we."

Na none, Imana Data, ni yo ivuga mu 1 Abakorinto 1:21, ni Yo idusiga; Umwuka Wera, nko mu ri 1 Yohana 2:20 na 27 bisobanuwe neza, ni We dusigwa; kandi na twe nk'abizera Kristo ni twe dusigwa.

Ibintu n'abantu byarasigwaga mu Isezerano Rya Kera, mu kwerekana ukwera, cyangwa gutoranirizwa Imana: inkingi (reba mu Itangiriro 28:18); ihema ry'ikoraniro n'ibikoresho byo muri ryo (Kuva 30:22 n'ikurikira); ingabo (2 Samueli 1:21; Yesaya 21:5: ahari ukurobanurirwa intambara yera, reba Gutegeka 23:9 n'ikurikira); abami (Abacamanza 9:8; 2 Samueli 2:4; 1 Abami 1:34); abatambyi (Kuva 28:41); abahanuzi (1 Abami 19:16) ... Mu kuri, gusiga cyari igikorwa cy'Imana (1 Samweli 10:1), kandi ijambo "uwasizwe" ryakoreshwaga mu buryo bwo gushushanya risobanura gushyirwaho ubuntu bw'Imana (Zaburi 23:5; 92:10) cyangwa kurobanurirwa umwanya wihariye cyangwa umurimo mu mugambi w'Imana (Zaburi 105:15; Yesaya 45:1). Byongeye, gusigwa byerekana ikintu cyo gukoreshwa, kandi bijyana no gusuka Umwuka w'Imana (1 Samueli 10:1, 9; 16:13; Yesaya 61:1; Zekaria 4:1-14). Ugushimangira aha ni ukwanjye. Uku gukoreshwa kwarakomeje mu Isezerano Rishya (Ibyakozwe 10:38; 1 Yohana 2:20, 27). 52

Umurimo w'Umwuka dusigwa wo gutuma dusa na Kristo ni ishusho yo gutura k'Umwuka Wera nk'igikorwa cy'Imana kidutoranya, kikaturobanura, ndetse kikadutegurira umurimo mu mugambi w'Imana. Mu buryo bweruye rero, si byo gusaba Imana gusiga umwizera n'Umwuka mu kumutegurira umurimo runaka. Isengesho rirushijeho kuba ryiza ryaba iry'uko usabirwa yayoborwa n'imbaraga z'Umwuka, cyangwa ko yagirirwa n'Umwuka mu buryo butangaje kuko Umwuka ahoraho nk'uwo Imana isigisha (reba mu 2 Abakorinto 1:21-22; muri1 Yohana 2:20, 27).

(3) Ingwate

Gutura mu bugingo bw'abizera k'Umwuka kubonwa n'Imana nk'ingwate yayo (ni ukuvuga icyo umuntu yakoreye cyangwa igice cya mbere cy'inyishyu) ko Imana izasohoza amasezerano yayo ku bizera kandi ko agakiza kacu tuzakabona (Abefeso 1:14). Reba mu 2 Abakorinto 1:21-22.

"Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo, kandi ni yo yadusize. 22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate."

Uku gucungurwa ubu ni ikibanziriza ibyo tuzabona mu bugingo bw'iteka (reba mu Abaroma 8:23), n'Umwuka Wera kuba mu mitima yacu (reba mu Abaroma 5:5; 2 Abakorinto 5:5) ni nk'ingwate, iduhamiriza ko dufite ikizaza. Aya magambo arindwi ya nyuma ni ibisobanuro by'ijambo rimwe ry'Ikigiriki arrabona, igice cya mbere cy'inyishyu gihatira uwishyura kwishyura ibisigaye. Iryo jambo ry'Ikigiriki rikoreshwa na none mu 2 Abakorinto 5:5 no mu Befeso 1:14 (reba "umuganura w'Umwuka,” mu Abaroma 8:23).53

(4) Udushoboza

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni We Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni We uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Yohana 16:7 "Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, Umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza."

Muri ibi bice Umwami yasezeranije abigishwa ko azabaha "undi Mufasha." "Undi" ni ijambo ry'Ikigiriki allos risobanura ngo "undi umeze nk'uwa mbere." Ibi byerekeye Umwuka Wera nk'umuntu wa gatatu wo mu butatu, kandi akaba ahuje uko ateye n'imbaraga n'Umwami Yesu Kristo. Adahari, nta cyaba kibuze. Mu kuri, byagomba kubabera byiza (Yohana 16:7) ko Yesu agenda noneho Umwuka Wera akabona akaza mu mwanya We agatura mu bugingo bw'abizera.

Umwuka yitwa "Umufasha." Iri ni ijambo ry'Ikigiriki parakletos kandi ryerekeye uhamagarirwa gufasha mu mwanya w'undi nk'udusabira, umuhuza, umufasha. Risobanurwa kwinshi, "Umufasha," "utuburanira," "umujyanama," n' "udukomeza." Ku bw'umugambi n'umurimo w'Umwuka hamwe n'ubusobanuro bw'iri jambo, ahari "udushoboza" ni bwo busobanuro bwiza kurusha ubundi bwose. Ntiyaje gutanga ubufasha gusa, nk'uko umukozi afasha umukoresha we cyangwa nk'uko umuntu afasha undi. Ahubwo yaraje, atura muri twe ngo adushoboze - kuduha imbaraga mu bugingo bwa gikristo ku bwo gutanga ubuhamya, gusenga, kwumvira, n'ibindi. Iyi nyito y'Umwuka ntitwigisha gusa icyo ari cyo kuri twe, ahubwo icyo turi cyo tutayobowe na We n'umurimo We - tudafite ubushobozi cyangwa ububasha (Yohana 14:16, 26; 16:7).

      Icyo Umwuka akora

Nta gice cy'ubgugingo bw'umwizera kidakeneye Umwuka. Ibikurikira byerekana uko umurimo w'Umwuka nk'Udushoboza wuzuye.

(1) Yemeza kandi agahishurira abantu Yesu Kristo

Yohana 16:8-11 "Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n’ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye; 10 n'ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: n'iby'amateka, kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka."

(2) Abuza icyaha mu isi

Itangiriro 6:3 "Uwiteka aravuga ati: Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri: nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri ."

2 Abatesalonike 2:6-7 "Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye; 7 kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora:ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho."

(3) Aduha ubugingo bushya

Tito 3:5 "iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera;"

(4) Abatiza muri Kristo

1 Abakorinto 12:13 "Kuko mu Mwuka umwe twese ari mwo twabatirijwe ku bw'umubiri umwe, n’aho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, n’aho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."

(5) Atanga imbaraga kandi agashyira imico ya Kristo mu bamwubaha mu kwizera

Abagalatiya 4:19 "Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe;"

Abagalatiya 5:5 "Naho twebwe, ku bw'Umwuka, dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera."

Abagalatiya 5:16-23 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira; 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga: kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abirwanya."

(6) Afasha gukura mu Mwuka (reba n’ Abagalatiya 5:11-6:6)

Abagalatiya 3:1-3 "Yemwe Bagalatia b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri?

(7) Arigisha: atanga gusobanukirwa Ijambo ry'Imana

Yohana 14:26 "Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose."

Abefeso 3:16-18 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabwe imbaraga zo kumenya hamwe n'abera bose ubugari, n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,"

(8) Azana ukuri mu byo duhura na byo (reba no muri Yohana 14:26; mu Abefeso 6:18)

Abaroma 8:16 "Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu, yuko turi abana b'Imana:"

(9) Aha imbaraga ubugingo bwacu bwo gusenga

Yuda 20 “Ariko mwebweho, bakundwa,mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera.”

Yohana 15:7 "Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa."

Zaburi 66:18 "Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye."

(10) Adufasha mu kuramya gufite agaciro (reba no muri Yohana 4:23-24; mu Abefeso 5:18-21; no muri Yesaya 59:1-2)

Abafilipi 3:3 "kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringire iby'umubiri:nubwo njyeweho nabasha kubyiringira."

(11) Atanga ubushobozi, ireme n'ubuyobozi mu gutanga ubuhamya

Ibyakozwe 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera n'abamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

1 Abatesalonike 1:5 "Kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza kudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu."

(12) Atanga ubushobozi ku murimo. Ibi byerekeye impano z'Umwuka zigomba gukoreshwa mu mbaraga z'Umwuka bivuye mu rukundo - ni wo murimo w'Umwuka

1 Abakortinto 1:12-14 "Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Ariko njyeweho ndi uwa Apolo; undi na we ati: Njyeweho ndi uwa Kefa; undi ati: Njyeweho ndi uwa Kristo." 13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14 Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;"

1 Petero 4:10 "Kandi nk'uko umuntu yahawe impano, abe ariko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi."

Kuba Umwuka Wera ari Umufasha wacu udushoboza muri iyi mirimo inyuranye, byerekana ukuntu Umwuka akenewe bitangaje mu mibereho yacu ya buri munsi. Byerekana ukuntu ari ngombwa ko tugendera mu Mwuka, ni ukuvuga, twishingikirije iteka kuri We (Abagalatiya 5:5, 16; Abefeso 3:16-17). Amasomo akurikira yerekeye ku mahame ya Bibiliya n'amasezerano yayo atwigisha ku by'umurimo w'umwuka n'ukuntu twagendera mu mbaraga Ze.


39 Fritz Rienecker, A Linguistic Key to the Greek New Testament, Regency, Grand Rapids, 1976, p. 513.

40 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 11.

41 Izi nyigisho zavanwe mu gitabo cyanditswe na Charles C. Ryrie cyitwa The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965.

42 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 12.

43 Ryrie, The Holy Spirit, p. 13.

44 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.

45 Ryrie, The Holy Spirit, p. 16.

46 Millard J. Erickson, Christian Theology, Baker, Grand Rapids, 1990, p. 857.

47 Erickson, Christian Theology, p. 857.

48 Erickson, Christian Theology, p. 858.

49 Charles C. Ryrie, A Survey of Bible Doctrine, Moody Press, Chicago, 1972, p. 70.

50 Charles R. Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, Multnomah Press, Portland, 1986, p. 188.

51 Swindoll, Growing Deep in the Christian Life, p. 188.

52 New Bible Dictionary, quoted from Logos CD.

53 Lowery, “2 Corinthians,” The Bible Knowledge Commentary, p. 557.

Related Topics: Basics for Christians

Ubugingo Bwuzuye Umwuka (Igice cya kabiri)

Kugendera mu Mwuka

Itandukaniro riri hagati yo guturwamo no kwuzura Umwuka

      Guturwamo n'Umwuka

Nk'uko twabibonye mu masomo abanziriza iri, ibice byinshi byo mu Isezerano Rishya byerekana ukuntu na kamere yo guturwamo n'Umwuka kw'abizera bo mu Isezerano Rishya. Ingero zimwe ni izi:

Yohana 7:37-39 "Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. 38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko Ibyanditswe bivuga. 39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa: ariko ubwo Umwuka yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe."

Abaroma 5:5 "Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe."

Abaroma 8:9 "Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka, niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe."

1 Abakorinto 6:19-20 "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana."

Mu murimo wo gutura mu bizera, Isezerano Rishya ryerekana Umwuka Wera nk'uwo dusigwa, ikimenyetso, ingwate, umufasha n'udushoboza. Ku byerekeye gutura muri twe, Ryrie yaranditse ati:

Umurimo wo gutura mu bizera w'Umwuka ni ipfundo ry'uburyo umurimo w'Umwuka wihariye mu bihe by'itorero. Ni ipfundo kandi ry'amasezerano y'Umwami wacu ku bigishwa be ku byerekeye umurimo w'Umwuka nyuma yo kugenda kw'Umwami ava mu isi. Na none, inyigisho yo gutura mu bizera ni urufatiro ku yindi mirimo Umwuka akora ubu.54

Gutura mu bizera, icyakora, bitandukanye no kwuzura Umwuka kandi byombi ntibigomba kwitiranywa. Hari ibintu byinshi muri Bibiliya byerekana iryo tandukaniro.

(1) Gutura mu bizera ni umurimo wihariye ushoboka ku bizera Kristo gusa. Icya ngombwa ngo Umwuka ature mu muntu ni ukwumvira ku bwo kwizera Kristo (Yohana 7:37-39) mu gihe kwuzura Umwuka guterwa no kwizera Umwuka mu kutuyobora.

Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye, mumaze kumva Ijambo ry'ukuri, ni ryo Butumwa Bwiza bw'agakiza kanyu: kandi mumaze kwizera, ni we wabashyizeho ikimenyetso, ni cyo Mwuka Wera wasezeranijwe, 14 uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage, kugeza ubwo ab'Imana yaronse izabacungura, ubwiza bwayo bushimwe."

(2) Nubwo abizera bose batuwemo n'Umwuka bidakurikije uko bameze mu by'Umwuka (ndetse n'ababaho nk'aba kamere nk'uko tubibona mu 1 Abakorinto 6:19-20), abizera bose ntibuzuye Umwuka.

(3) Uku gutura kuvugwa ko ari ukw'iteka kandi kuvugwa ko ari umutekano w'umwizera. Bisobanurwa ngo "iby'igihe cyose" no "kugeza ku munsi wo gukirizwamo."Mu Abaroma 8:9 hatwigisha ko guturwa n'Umwuka ari gihamya cy'agakiza ku mwizera, "...udafite Umwuka wa Kristo, si uwe."

Yohana 14:16-17 "Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe."

Abefeso 4:30 "Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa."

Umurimo wo gutura mu mwizera w'Umwuka Wera ni umurimo aho Umwuka Wera aza mu mwizera mushya akamuturamo iteka, ahantu aba ari ubwe nk'urufatiro rw'imirimo yose inyuranye akorera mu bugingo bw'umwizera.

      Kwuzuzwa Umwuka

Mu gihe abizera badategekwa guturwamo n'Umwuka, bategekwa kwuzura Umwuka. Kubera uko twumva ijambo "kwuzura" bisobanura kwakira ikintu, abenshi bagereranya kwuzura Umwuka no kugira Umwuka muri bo, cyangwa kugira Umwuka mwinshi. Bitiranya kwuzura Umwuka no guturwa n'Umwuka. Ibi si byo kandi bijyana ku bitekerezo bitari byo byerekeye kwuzura Umwuka.

Nyuma yo kumanuka kw'Umwuka kuri Pentekoti, dufite ibice byinshi mu Isezerano Rishya byerekeye kwuzura Umwuka hakoreshejwe amagambo nka "wuzuye" cyangwa "kwuzura" cyangwa "wujujwe." Ingero z'iyi mirongo ni Ibyakozwe 2:4; 4:8, 31; 6:3-5; 7:55; 9:17; 13:9, 52; na Abefeso 5:18. None amagambo "wuzuye" cyangwa "wujujwe" avuga iki?

Mu bice byo mu Byakozwe n'Intumwa, amagambo abiri gusa y'Ikigiriki ni yo akoreshwa, izina pleres, "wuzuye," n'inshinga pimplemi, "kuzura, kwuzuzwa." Uburyo bw'izina bukoreshwa na none ku "bwenge, uburakari, kwifuza, imbaraga, ubuntu," n'ibindi. Nk'izina rivuga imimerere yerekeye ikiyobora n'igitwara umuntu ku buryo gihinduka imbaraga ziganza. Iyo umuntu yuzuye uburakari, ntaba akiyoborwa, arangwa n'uburakari. Umuntu wuzuye Umwuka nk'uko bivugwa mu Byakozwe 6:3 na 5, ni ufite ubugingo bukoreshwa kandi bugengwa n'Umwuka.

Gukoresha uburyo bw'inshinga mu Byakozwe n'Intumwa nk'uko bivuga Umwuka Wera bisa n'aho byerekeye ku kwuzura Umwuka gusanzwe gutegekwa mu Befeso 5:18. Ibintu byinshi bishyigikiye icyo gitekerezo:

  • Pimplemi iteka ibaho mu nshinga itondaguwe muri aorist (igikorwa kitaramba) kandi iteka mu ndagihe (byibanda ku byabaye atari imimerere). Ibyakozwe 4:8 ni inshinga itondaguwe muri “aorist” kandi hashobora gusobanurwa, "Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera, arababwira ati ..."Igitekerezo nk'iki kivugwa kuri Pawulo mu Byakozwe 9:17 na 13:9.
  • Biba iteka mu gihe cyahise (byerekana umurimo ukomeye w'Imana). Nta bya ngombwa byo kwuzura bivugwa, gusa ko abamuhawe bujujwe Umwuka.
  • Ukwuzuzwa Umwuka kwari ku bw'umurimo wihariye kandi byari iby'igihe gito. Ibi bishobora kubonwa tugereranije Ibyakozwe 2:4 na 4:8, 31. Ibyakozwe 4:8 hasa n'ahaherereye ku mibereho isanzwe ya Petero ayobowe n'Umwuka, ariko muri ibi bice bindi bibiri, ukwuzura kwihariye kwabereyeho umurimo wihariye.

Ariko kubera ko ari igice kimwe aho twe abizera dutegekwa kwuzura Umwuka, ubusobanuro bwa "wujujwe" bugaragara neza mu Befeso 5:18, "kandi ntimukanywe inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure Umwuka."

"Wujujwe" ni inshinga pleroo, "kwuzuza, gutuma byuzura, kwuzuza ku rugero rwuzuye." Bikoreshwa ku bintu nk'amajwi n'impumuro (Ibyakozwe 2:2; Yohana 12:3), no ku bantu hamwe n'imbaraga n'imico nk'ibyishimo, gukiranuka, ubwenge (Ibyakozwe 2:28; 13:52; Abafilipi 1:11; Abakolosayi 1:9). Twumva dute ijambo "wujujwe" ku byerekeye Umwuka? Mbese ni we umuntu yuzurishwa, cyangwa uburyo umuntu yuzuzwa?

Bamwe bumva ko Umwuka ari We umuntu yuzurishwa nk'amazi mu kibindi, ariko mu buryo bw'ikibonezamvugo si byo. Birushaho kuba byiza kwumva Umwuka nk'uburyo umuntu yuzuzwamo, atari icyuzurishwa. Ikigiriki ni ururimi rukunda gukoresha utujambo twerekana uko ijambo runaka rikoreshwa mu nteruro cyangwa ibango. Kandi ni itegeko mu kibonezamvugo cy'Ikigiriki ko inshinga ishobora gukoreshwa mu buryo bwinshi kugira ngo umuntu atandukanye ibitekerezo bidahuye cyangwa ngo igitekerezo runaka kibashe kwumvikana kurushaho.

Mu Byanditswe Byera mu Kigiriki, "hamwe n'Umwuka" byerekana imbanziriza-jambo en hamwe n'izina pneuma mu buryo bwerekana uvuga (pneumati). Mu gusobanura uko ijambo ryubatswe ku byerekeye Umwuka nk'ikintu twuzurishwa ntibyumvikana neza kubera ko inshinga yo kwuzura ifata izina mu buryo bwa nyiri ikintu ngo yerekane icyo twuzurishwa, atari nyiri ikintu. Uburyo nk'ubwo bwerekana nyiri ikintu ari we uvuga.55 Reka nsobanure muri ubu buryo:

  • Mu buryo bwerekana nyirikintu, izina ryerekana ikintu, icyo kwuzurisha, nk'igihe inzu yuzuye umubavu w'amavuta igihe Maria yasigaga ibirenge bya Yesu (muri Yohana 12:3).
  • Mu buryo bwerekana uvuga, izina ryerekana ikintu cyangwa igikoresho gitera kwuzura, ni ukuvuga, "mwuzure Umwuka."
  • Mu buryo bw'icyuzuzo, izina ryerekana ikintu cyujujwe, nk'igihe agahinda kuzuye umutima (muri Yohana 16:6).

Mu Befeso 5:18, ikinyuranyo cy'inzoga cyerekana ko igitekerezo cyumvikana mu by'uko kwuzura ari ukuyoborwa n’Umwuka mu buryo bw'Umwuka usanzwe atuye kandi aba mu bizera. Ibisa n'iby'uwasinze byerekanwa n'intumwa ngo bigaragare neza: gusinda inzoga bisobanura kuyoborwa, gukoreshwa n'inzoga. Ibimenyetso bigaragara bitangira kuboneka uko umuntu atangira gukoreshwa n'inzoga.

Ibinyuranye, kwuzura Umwuka ni ukuyoborwa n'Umwuka bityo rero umwizera wuzuye Umwuka akora ibintu bidasanzwe kuri we ayobowe n'Umwuka nk'uko uwasinze akora ibidasanzwe kuri we akoreshwa n'inzoga.56

Ikigereranyo kiri mu buryo bwo kuyoborwa. Umusinzi ayoborwa n'inzoga aba yanyoye. Bitewe n'ibyo atekereza mu buryo budasanzwe kuri we. Bityo rero, umuntu wuzuye Umwuka ayoborwa kandi agakora mu buryo budasanzwe kuri we. Ibi si ukuvuga ko ubu buryo ari amakosa cyangwa ari sinzi uko bumeze, ahubwo ni uburyo budahuje n'imibereho ye ya kera. Bityo kwuzuzwa Umwuka ni ukuyoborwa n'Umwuka.57

Ibivugwa si ukugira Umwuka muri wowe imbere, ahubwo ni ukureka Umwuka ukurimo agategeka kandi akagera muri buri gice cy'ubugingo bw'umwizera.

Tubishyize mu magambo yoroheje, kwuzura Umwuka bivuga ko, n'ubwo ari ubushake kandi ari nk'igisubizo ku kwizera, umuntu aruzuzwa, akagengwa, akayoborwa n'Umwuka wera. Ijambo wujujwe ubwaryo rishyigikiye ubwo busobanuro. Ikivugwa si ikintu gisukwa mu gikoresho kirimo ubusa. "Ikigenga ubwenge kivugwa ko kibwuzura," ni ko Thayer, umuhanga mu kwandika urutonde rw'amagambo yavuze. Uku gukoreshwa kw'ijambo kuboneka muri Luka 5:26 "bose, bari buzuye ubwoba" (KJV) no muri Yohana 16:6 "Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda." Ubwoba bwabo n'agahinda byarabagengaga si amarangamutima yabo; byarabategekaga bikabayobora.58

Kamere n'intego yo kwuzura Umwuka

Kamere n'intego nyayo yo kwuzura Umwuka ni ibihe? Mbese ni ugushobozwa umurimo, cyangwa yerekana kwezwa kw'umwizera? Mu Byakozwe n'Intumwa, kwuzura Umwuka kugaragara neza nko gushobozwa n'Imana umurimo no gutanga ubuhamya no gutangaza Inkuru Nziza (Ubutumwa Bwiza bw'Umwami Yesu Kristo. Reba Ibyakozwe 9:17; 11:24; 13:9, 52).

Ibyakozwe 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera n'abamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samaria no kugeza ku mpera y'isi."

Ibyakozwe 4:8 "Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera, arababwira ati: Batware b'abantu, namwe bakuru,"

Ibyakozwe 4:31 "Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga."

Mu gitabo cy'Abefeso, kwuzura Umwuka gutera kuramya, kwubaha, n'imibanire n'abandi ihinduka myiza mu rugo no ku kazi (reba Abefeso 5:18-6:9).59

    Kimwe no mu bisa n'ibi, ikibazo kivuka ni, kuki duhitamo? Hari isomo hagati y'imico y'utanga ubuhamya n'icyo ubuhamya bwe bubyara; byongeye, guhamagarirwa kwuzura Umwuka bizanwa no gutekereza ko bazimiye n'icyo imyitwarire y'abizera ibyara mu b'isi. Hari uguhamagarirwa kwitunganya mu Befeso 5:1-14 no guhamagarirwa kwitanga mu Befeso 5:15-16 bikurikiwe n'itegeko ryo kwuzura Umwuka, ritugeza ku kuramya, kwubaha, n'imibanire yavuzwe haruguru.

Biragaragara ko izi ngaruka ziva mu kwuzura Umwuka mu Befeso 5 zibaho mu buryo itorero ritangamo ubuhamya no kugeza abandi ku gakiza. Nk'ingaruka, uburyo bwemewe bwo kurangiza icyo kibazo ni ugusubiza ko kwuzura Umwuka no guhabwa imbaraga zo kwezwa n'iz'umurimo, kandi ko hariho isano ritaziguye hagati y'umurimo no kwezwa, kubera ko imico yerekana ubuhamya(reba by'umwihariko isano riri hagati y'ubumwe n'ubuhamya muri Yohana 13:34-35 na Yohana 17:21-23).60 (Gushimangira ni ukwanjye).

Kugendera mu Mwuka

Ese hari itandukaniro hagati y'itegeko ryo kwuzura Umwuka n'itegeko ryo kugendera mu Mwuka? Nubwo asa n'aho avuga kimwe, hasa n'ahari itandukaniro mu ntumbero cyangwa ibyibandwaho.

      Gusesengura ibyo kugendera mu Mwuka

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"

Abagalatiya 5:16 hategeka abakristo kugendera mu Mwuka. Ni itegeko ry'ubugingo bwa buri munsi - nta mahitamo. Inshinga "kugenda" iri mu gihe (igihe gihoraho) byerekana uguhoraho, umwanya ku wundi kw'uruhare n'ibikenewe. Mu by'ingenzi, abizera bose bafite uruhare rwo kugendera mu Mwuka. Kutabikora ni icyaha cyo kutitabira ubuntu bw'Imana, igikorwa cyo kutabasha kugendera ku bwo kwizera mu mbaraga z'Imana. Kimwe n'umuntu ugendera ku nkoni, yisunga kandi akishingikiriza iyo nkoni, bityo kugendera mu Mwuka ni ukwishingikiriza ku Mwuka ku bwo kwizera muri buri ntambwe y'ubugingo bw'umuntu bwa buri munsi. Ingaruka zasezeranijwe ziva mu kugendera mu Mwuka ni uko umwizera atangira kugira imico ihindutse: gukura ukira kuyoborwa na kamere cyangwa se kuva mu bwami bw'icyaha, ariko na none uburyo bwiza bwo gutanga imbuto z'Umwuka.

Abagalatiya 5:16 herekana ko ibitari ukugendera mu Mwuka ari ukuyoborwa na kamere. Umwizera atagendeye mu Mwuka yayoborwa na kamere. Ukuri rero ni uko umwizera ayoborwa n'Umwuka cyangwa akayoborwa na kamere. Icyo yishingikirizaho nk'imbaraga ze z'uko abaho buri munsi ni cyo cyerekana uyobora cyangwa ikiyobora ubugingo bwe n'inzira ubugingo bwe bukurikira.

      Gusobanura ibyo kugendera mu Mwuka

Kugendera mu Mwuka ni ukugenda kwishingikiriza Umwuka bisobanura kwiyemeza kwiringira cyangwa kwizera imbaraga zonyine z'Umwuka uba muri twe ngo atubashishe kwubaha Imana no gutsinda (kunesha ibyifuzo bya kamere). Bishobora kuba bibi gutera umugongo Umwuka cyangwa kuba byiza guhindukirira Umwuka, ni ukuvuga ko umwizera ahitamo kwiyanga no guhindukirira Umwuka Wera ngo amushoboze kugira ubugingo bwa gikristo. Ibi bishobokera mu kwizera (reba mu Abagalatiya 5:5). Ariko ni iby'ingenzi kugira imyifatire yishingikiriza umwanya ku wundi ku kwiga Ijambo ry'Imana, gusenga, kuramya, gusengana n'abandi, no kwirinda kugira umwenda ku Mana mu gukora ibyo umuntu yemera, kuba inyangamugayo ku Mana mu kwatura gushaka guhorana ubumwe bw'ukuri na Yo. Ingaruka ni imbuto z'Umwuka aho kuba imirimo ya kamere (Abagalatiya 5:18-26).

Abagalatiya 5:18-26 "Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 19 Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke, 20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n'ibiganiro bibi, n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, 23 no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo babambanye kamere n'iruba n'irari byayo. 25 Niba tubeshwaho n'Umwuka, tujye tuyoborwa n'Umwuka. 26 Twe kwifata uko tutari, twenderenya, kandi tugirirana amahari."

      Itandukaniro riri hagati yo kwuzura Umwuka no kugendera mu Mwuka

Kwuzura Umwuka bitera kuyoborwa n'Umwuka binyuze mu kwubaha, naho kugendera mu Mwuka bikomeza ukuyoborwa n'Umwuka binyuze mu kumwishingikirizaho intambwe ku yindi. Mu kwuzura Umwuka twubaha cyangwa twicisha bugufi imbere y'Umwuka - mu kugendera mu Mwuka twishingikiriza kuri We. Nk'uko twabibonye, kugenda ukoresheje uburyo bw'ikintu ni ukucyishingikirizaho. Muri ubwo buryo, kugendera mu Mwuka bivuga kumwishingikirizaho mu mibereho yacu ya buri munsi. Icyakora, mu Kigiriki, ayo mategeko yombi ategeka mu ndagihe y'igikorwa gihoraho; yombi ni imbuto zo kwizera kandi birumvikana neza ko aberaho icyarimwe. Itandukaniro rinini n'ubusobanuro bw'inshinga n'igihe zitondaguyemo (amajwi yazo).

"Wujujwe" ni ijwi ryerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa naho "kugenda" ni ijwi ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa. Igitekerezo cya "wujujwe" bivuga "uyoborwa" n'ijwi n'igikorwa gikorerwa ruhamwa yerekana ukubaha cyangwa ukwicisha bugufi. Tugomba gukomeza gushaka kureka Umwuka akatuyobora. Ahabwa uburyo bwo kutuyobora agatuma Kristo yishyira akizana mu bugingo bw'umwizera (Abefeso 3:16-17). Mu kwuzura Umwuka tureka uburenganzira bwacu bwo kugenga ubugingo bwacu; tukamwubaha. Kwuzura Umwuka bisa n'ibyo mu Baroma 6:12-13.

Abefeso 3:16-17 "Ngo abahe, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye,"

Abaroma 6:12-13 "Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka."

Ijwi ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa hamwe n'ubusobanuro-fatiro bw'ijambo"kugenda" byerekana guhitamo gutera buri ntambwe mu kwizera Umwuka nk'uwo dukoresha mu kugenda. Intego ni ukugumana ubuyobozi bw'Umwuka hamwe n'umutima wo kwubaha cyangwa kwicisha bugufi. Mu by'ukuri, aya mategeko yombi ni uburyo bubiri bwo kuvuga ikintu kimwe, ariko ufite intego zitandukanye.

      Impamvu tugomba kwuzura no kugendera mu Mwuka

    1. Ni itegeko ryo mu Ijambo ry'Imana

Imana ntiba yaraduhaye aya mategeko iyo aba atari aya ngombwa. Kuba Imana yarabitegetse, ni iby’ingenzi. Iki si ikintu cyo kugibwaho impaka cyangwa icy'amahitamo gishobora kurekwa nta nkurikizi zikomeye.

Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi:ahubwo mwuzure Umwuka."

Abagalatiya 5:16 "Ndavuga nti: Muyoborwe n'Umwuka kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira;"

    2. Nta cyakorwa adahari

Kubera ko kamere (cyangwa imbaraga z'umuntu) itagira icyo yungura kandi ikaba idatanga ubushobozi bw'ubugingo bw'Umwuka nyakuri, dukeneye bikomeye imbaraga z'Imana - kwuzuzwa Umwuka Wera. Impamvu ya ngombwa yo kwuzura (kuyoborwa) Umwuka igaragazwa n'imirimo myinshi ashobora wenyine gukorera mu bugingo bwacu. Nk'uko Umwami atwibutsa, "Umwuka ni we utanga ubugingo; umubiri nta cyo umaze: amagambo mbabwiye ni yo Mwuka kandi ni bwo bugingo" (Yohana 6:63).

Abaroma 7:15-18 "Sinzi ibyo nkora; kuko ibyo nshaka, atari byo nkora. 16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17 Nuko rero noneho si njye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18 Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo:kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora ntako;"

Abaroma 8:3 "Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka;"

    3. Ntitwashimisha Imana tutamufite

Igitandukanye no kwuzura Umwuka ni ukuyoborwa na kamere. Kuyoborwa na kamere ni ukugira ubugingo bugengwa na kamere, ukaba umuntu ukurikirana ibyo kwikunda, iby'isi, iby'igihe gito; iby'Umwuka, iby'ijuru, iby'iteka bikahagwa. Turi mu isi dushobora gukoresha isi tukishimira imigisha Imana itanga, ariko ibi ntibigomba kuba intego yacu cyangwa ngo bituyobore. Fata igihe cyo gusoma no gutekereza kuri Matayo 6:19-33; na Timoteyo 6:6-19 hamwe n'igice gikurikira.

Abaroma 8:5-8 "Abakurikiza ibya kamere y'umubiri, bita ku by'umubiri; naho abakurikiza iby'umwuka, bakita ku by'umwuka. 6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro: 7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana."

    4. Nta gukura mu by'Umwuka gushoboka tutamufite

Gusoma muri Yohana 16:7-15; mu1 Abakorinto 2:6-3:3; mu Bagalatiya 3:1-3; mu Befeso 3:16-19 bitwereka ukuntu Umwuka Wera afite uruhare mu kudushoboza gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa Ijambo ry'Imana; maze tugakura muri Kristo. Uko biri kose, ni Umwuka w'ukuri.

Yohana 14:17 "Ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana na mwe, kandi azaba muri mwe."

Yohana 15:13 "Ntawe ufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira inshuti ze."

Icyaha mu bugingo bw'umwizera giteza agahinda Umwuka Wera (Abefeso 4:30) kandi kikazimya imbaraga Ze (1 Abatesalonike 5:19). Ubusabane no kwubaha Umwuka birakomereka. Umwuka aba akiri ku murimo mu bugingo bw'umwizera, afite agahinda, maze kuyoborwa n'Umwuka kukabangamirwa, kukazimwa. Igisubizo cy'icyaha kizwi ni ukucyatura (1 Yohana 1:9) bisobanura kucyihana. Iyo twatuye icyaha by'ukuri dufite intego yo guhinduka mu by'Umwuka n'ubushake bwo kuyoborwa n'Umwuka, kuyoborwa n'Umwuka biragaruka, kimwe n'ubusabane n'Umwami. Uku kuri kugaragara mu bice bibiri bivuga ku gukurira mu Ijambo ry'Imana. Reba 1 Petero 2:1 uko twakwifata ku cyaha (birimo kwatura) bibanziriza guhugurira gusonzera no gukurira mu Ijambo ry'Imana mu murongo. wa 2. Ibisa n'ibyo bigaragara muri Yakobo 1:21a uhagereranije na 1:21b.

1 Petero 2:1-2 "Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya byose n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza:"

Yakobo 1:21 "Ubwo bimeze bityo, mwiyambure imyanda yose n'ububi busaze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu."

    5. Ntidushobora guha Imana ikuzo tutamufite

Iyo tugendera mu Mwuka, tugendera mu kwizera imbaraga z'Imana kandi twita ku ntego z'Imana. Ibi birushaho kuba byo uko dukura tugakomera mu Mwami (1 Abakorinto 6:19-20). Iyo tugendera muri kamere, tugenda twiratana imbaraga zacu. Ibi ni ukutiringira Imana kandi bizana gushaka kuyobora ubugingo tutari muri We (Yeremiya 17:5). Ibi bisuzuguza Imana, naho twaba turi mu murimo w'idini. Guha Imana ikuzo bibanzirizwa iteka n'ubugingo bwuzuye Umwuka.

Yeremiya 17:5 "Uku ni ko Uwiteka avuga, ati: Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka."

    6. Tuba abanyantege-nke tutamufite

Ibi byagombye kugaragara, ariko kubera ko Umwuka ari Udushoboza wo mu ijuru, kugenda tutayobowe na We ni ukugendera mu ntege-nke z'imbaraga zacu (reba n'Abaroma 7:15-25; 8:3-13; Abagalatiya 5:16-25).

Abefeso 6:10-18 "Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri; ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero, mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza: 15 mukwese inkweto ni zo Butumwa Bwiza bw'amahoro bubiteguza: 16 kandi ikigeretse kuri ibyo byose, mutware kwizera nk'ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa Mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza, kabe ingofero; mwakire n'inkota y'Umwuka, ni yo Jambo ry'Imana; 18 mushengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."

    7. Ntitwagira ibyishimo n’amahoro tutamufite

Reba neza ukuntu byibandwaho mu bice bikurikira :

Abaroma 8:6 ‘Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro:’

Abagalatiya 5:22 ‘Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka,’

Zaburi 32:4 ‘Kuko ukuboko kwawe ku manywa na n’ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Sela.’

Zaburi 51:12 ‘Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe; unkomereshe umutima wemera.’

Uko twagendera cyangwa twakwuzuzwa Umwuka

Amategeko yo ‘kuzuzwa Umwuka’ cyangwa ‘kugendera mu Mwuka’ ni amategeko y’abizera mu kubana n’Umwuka Wera ku bwo kuyoborwa, gushobozwa, kandi bakagengwa n’Umwuka uba atuye muri bo. Ni imimerere y’aho Umwuka Wera afite uburenganzira bwo gukora icyamuzanye mu mitima n’ubugingo by’abizera.

Reba izi ngingo eshanu zikurikira nk`uburyo bwo kurushaho gusobanura no gusubiramo.

(1) Abizera bose, baba impinja cyangwa abakuze, bashobora kwinjira mu mirimo n’imigisha by’Umwuka Wera iyo babanye bagafata icyitegererezo ku Mwuka mu kwizera.

(2) Kwuzura Umwuka si ukwibikira Umwuka mwinshi, cyangwa se ngo bibe kwongera guhabwa Umwuka nyuma yo gukora icyaha. Umwuka Wera aza gutura iteka mu mwizera kuva igihe cyo kwigera (Yohana 7:17-39; 14:16). Ukuba mu muntu k’Umwuka ni gihamya na garanti by’agakiza (Abaroma 8:9). Nubwo icyaha kizwi cyose gitera Umwuka agahinda kandi kikazimya imbaraga ze, ntikimukura mu mwizera nk’uko byasezeranijwe ‘kugeza ku munsi wo gucungurwa’, ku byerekeye ikuzo ku kugaruka k’Umwami (Abefeso 4:30).

(3) Kwuzura Umwuka Wera ni ibyo kwubaha no gukurikiza ukuri kw’imigisha yo kuba muri twe kwe ku bwo kwizera ku buryo agira uburenganzira bwo kudushoboza no kugenza ubugingo bw’umwizera - ubwenge, umutima, n’ubushake.

(4) Kwuzura Umwuka Wera ni ubumwe n’Umwuka bw’umwanya ku wundi bushobora kubangamirwa buri gihe tubaye tutizeye ngo tubeho mu mahame n’amasezerano y’Ibyanditswe atubwira ko tugomba kubana n’Umwuka.

(5) Kugenda kuyobowe n’Umwuka gusa ni ukugira uburyo budasubirwaho n’uburyo buterwa n’ikindi kintu. Ku byerekeye ubusabane, dushobora kuyoborwa n’Umwuka, tukishimira gusabana na We, cyangwa tuyoborwa na kamere, duteza agahinda Umwuka. Abaroma 8:4-7 herekana ko dushobora kugendera muri kamere, dutekereza ibya kamere, cyangwa tukagendera mu Mwuka dutekereza iby’Umwuka. Ariko ubundi buryo, hari inzego ziterwa n’ikigero cyo gukura cy’umuntu, kandi ibi birahindagurika ndetse bishobora kuyobya. Ku ruhande rumwe, iby’izo nzego biterwa no gukura aho abizera biga gutanga byose no kwishingikiriza ku Mwuka Wera ngo abahe imbaraga uko bagenda barushaho kubona ko badashoboye kwiyoborera ubugingo. Ndetse n’iyo mu busabane nta cyaha kizwi kitatuma ugendera mu Mwuka, bitewe n’aho umuntu aba ageze mu gukura, nta n’umwe uyoborwa byuzuye n’Umwuka. Iyaba bayoborwaga byuzuye n’Umwuka, habayeho ubutungane buzira icyaha, imirerere idashoboka muri ubu bugingo. Pawulo arabigerageza mu Bafilipi 3:12, ‘s’uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira .....’(Gushimangira ni ukwanjye).

Byongeye kandi, ni nk’aho Umwuka ashobora gushoboza umuntu mu bihe bimwe kurusha mu bindi, ariko iyo turi mu busabane kandi tugendera muri We, ibi bihinduka nk’intego yacu iruta izindi aho kuba ubusabane (reba mu Abakorinto 12 : 4-12). Nk’uko byasobanuwe mbere, ibi byakunze kubaho mu Byakozwe n’Intumwa (Ibyakozwe 2:4; 4:8;31). Si ibyo guhabwa Umwuka mwinshi rwose. Nk’uko twabibonye, hari amategeko yoroshye ane mu Isezerano Rishya ku byerekeye umurimo wo gutura muri twe w’Umwuka. Nk’amategeko ku bizera, ibi byerekana bidashidikanywaho ibigira uruhare mu kuyoborwa n’Umwuka w’Imana. Amategeko abiri atwereka ko hari ibintu bishobora kubangamira ubuyobozi bw’Umwuka nk’uko adutegeka, abiri yandi akerekana ibyo tugomba kuzuza (mu kwizera) niba dushaka kuyoborwa n’Umwuka no kugira imbaraga ze.

Byashobora kumvikana ko hari ihuriro muri aya mategeko ane. Abizera bakuzuzwa bate Umwuka niba bamuteza agahinda? Mu buryo nk’ubwo, abizera bagendera mu Mwuka bate niba bazimya imbaraga ze? Ukurikije teolojia n’Ibyanditswe urasanga ko turamutse dushoboye guhangana n’ibiteza agahinda n’ibizimya Umwuka, twashobora kwubaha no kugendera mu kwizera Umwuka.

Ukurikije Ibyanditswe ibi ni byo ndetse n’ibikurikira birabihamya:

(1) Umurimo w’Umwuka ni ingenzi ku busabane n’Umukiza, ni ukuvuga, gusangira ubugingo bwe ku buryo Kristo yiyumva ari ‘imuhira’ mu bugingo bw’umwizera.

Abefeso 3:16-17 ‘ngo abahe, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, ‘.

(2) Kugendera mu mucyo n’ubusabane bivuga kimwe. Kugendera mu mucyo ni ukugira ubusabane n’Umwami kandi kugira ubusabane n’Umwami ni ukugendera mu mucyo ( 1 Yohana 1:7). Mu buryo bumwe n’ubu, kugendera mu mwijima ni ukuva mu busabane ( 1 Yohana 1:16). Kugendera mu mwijima ni ukubaho mu kutumvira. Kubera ko Umwuka ari ngombwa ku busabane no kumvira, Umwuka aterwa agahinda kandi azimwa ku buryo umurimo We ubangamirwa, ukanigwa.

1 Yohana 1:6 ‘ Ni tuvuga yuko dufatanije na yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri.’

      Uburyo bubi: Ibibuza ubuyobozi n’umurimo bye

(1) Icyaha giteza Umwuka agahinda. Mu Abefeso 4:30 haratuburira hati ‘Ntimuteze agahinda Umwuka Wera’. ‘Guteza agahinda’ ni ijambo ry’Ikigiriki lupeo risobanura ngo ‘ guteza umubabaro, guteza agahinda, kubabaza, gutukisha’. Bigaragara ko icyaha ari cyo gitera umubabaro cyangwa agahinda cyangwa igitukisha Umwuka. Mu mirongo ibanziriza n’ikurikira uyu, intumwa Pawulo arahugurira abizera kwiyambura imyifatire ya kera ishaje y’icyaha no kuyisimbuza imyifatire yo gukiranuka.

Abefeso 4:24-32 ‘ Mukambara umuntu mushya, waremew’ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’ukw’Imana yabishatse. 25 Nuko mwiyambur’ ibinyoma, umuntu wes’avugan’ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu. 26 Nimurakara ntimugakor’icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye, 27 kandi ntimubererekere Satani. 28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubw’akore imirimo, akoresh’amabokw’ibyiza, kugira ngw’abon’ibyo gufash’umukene. 29 Ijambo ryose ritey’isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubw’uko mubony’uburyo, mujye muvug’iryiza ryose ryo gukomez’abandi, kugira ngo rihesh’ abaryumvis’ umugisha. 30 Kandi ntimutez’agahind’Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kub’ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. 31 Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. 32 Mugirirane neza, mugiriran’imbabazi, mubabariran’ibyaha, nk’ukw’ Imana yabababariye muri Kristo’.

Byongeyeho, icyaha kizwi ari cyo kivugwa aha kuko nta muntu wabasha gukorana ubwenge icyaha atazi, kandi icyaha kizwi cyonyine ni cyo kigaragaza kugoma no kutumvira. Birumvikana, icyaha cyose giterwa no kugoma no kutagira ubuntu bw’Imana.

Icyaha kizwi mu bugingo bw’uwizera giteza agahinda, kibabaza, kandi gitukisha umutima w’Umwuka Wera w’Imana. Umwuka arera kandi yanga icyaha. Mu gushimisha ubwiza bw’Imana no mu mugambi we wo gutura muri twe, aberaho kutuyobora cyangwa kudushoboza ku bw’umurimo ‘Imana, no kudushyiramo imico ya Kristo. Iyo adashobora, aterwa agahinda n’uko atukishwa n’icyaha, by’umwihariko ibyaha by’ibyitumano no kugoma bimubuza umugambi utuma atura muri twe. Reba ukuntu Yakobo abivugaho, ‘Mbese mutekereza yuko Ibyanditswe bivugira ubusa ngo: Umwuka uba muri twe arararikira, akagira n’ishyari?’ (Yakobo 4:5).

(2) Icyaha kizimya imbaraga z’Umwuka .Mu 1 Abatesalonike 5:19 haratuburira hati ‘Ntimukazimye Umwuka.’ ‘Kuzimya’ ni ijambo ry’Ikigiriki sbennumi risobanura ngo ‘kuzimya umuriro, kuzimya’. Rikoreshwa mu kuzimya imyambi yaka umuriro (Abefeso 6:16), urumuri rucumba (Matayo 2:20) n’umuriro utazima wo muri Gihenomu (Mariko 9:44).

Kubera ko Umwuka Wera agereranywa rimwe na rimwe n’umuriro (Matayo 3:11; Luka 3:16; Ibyakozwe 2:3), Pawulo yarikoresheje ashushanya mu buryo bwo kuniga, kurwanya, gukuraho ku byerekeye umurimo w’Umwuka. Ibi ntibivuga icyakora ko Umwuka ashobora kuzimwa cyangwa gukurwaho.

Mu murongo wo mu 1 Abatesalonike 5:19, itegeko ‘ntimukazimye Umwuka’ riza nk’imwe mu ngingo zo guhugura zirangiza Ubutumwa bwa Pawulo ku Batesalonike. Uru rwandiko rushimagiza Abatesalonike ku bwo kugendera mu Mwuka kwabo no guhamya (1:2-9), ariko na none rukabahamagarira gukomeza kubaho mu kwumvira, batunganye, kandi bashyira hamwe ubwabo n’ababategeka. Uku gushimagiza no gukangura bivugwa mu gihe hatekerezwa kuzamurwa no kugaruka k’Umwami bivugwa muri buri gice cy’iki gitabo.

Umurongo wa 20 uburira kudasuzugura ubuhanuzi buva ku Mana (1 Abakorinto 14:29-32). Ubuhanuzi bwo mu bihe bya Pawulo ni nka Bibiliya muri ibi bihe turimo kubera ko umurimo wa mbere kwari ukuvuga iby’uguhishurwa kw’Imana mu bihe Ijambo ry’Imana ryari ritaruzura nk’uko riri ubu. Gusuzugura ubwo buhanuzi ni kimwe no gusuzugura Ijambo ry’Imana mu kurwanya cyangwa kwanga kuryumvira. Kwanga kwumvira Ijambo ry’Imana ni ukugendera muri kamere; ni ugutekereza no gukora nk’aho umuntu afite ububasha bwo kuyobora ubugingo bwe (reba Yeremiya 10:23).

Kuzimya Umwuka, rero, ni ukurwanya ubizi kandi ubishaka Ijambo ry’Imana, ni ukutumvira ku bwende itegeko uzi ry’Ibyanditswe, no kubikora ku buryo ibyo Umwuka Wera avuga bicecekeshwa mu mutima w’umwizera utumvira.

Biragaragara, na none, ko umwizera nk’uwo adashobora kwishingikiriza ku Mwuka mu gihe yitwara atyo, bityo ntashobora kuzuzwa cyangwa kugendera mu Mwuka. Mu guteza agahinda Umwuka Wera kimwe no kumuzimya nta kabuza ko umwizera nk’uwo ayoborwa na kamere kandi icyaha kikagera ku ntego yacyo mu bugingo bw’uwo muntu.61

Yandika ibyo yise kamere ya kabiri y’iby’Umwuka nyakuri, Chafer yaravuze ati:

Umwuka ‘azimwa’ no kutumvira ubushake bwagaragaye bw’Imana. Ni ukubwira Imana ngo “oya.” Nyamara ariko Umwuka ashobora ‘kuzimwa’ n’ubushake bw’Imana mu bugingo.62

None ni irihe tandukaniro riri hagati yo guteza agahinda no kuzimya Umwuka?

UmwukaWera ababazwa kandi agatukishwa n’icyaha kizwi mu bugingo bw’umwizera uwo ariwe wese. Kuki? Kuko aberaho kutugira abera, twe twatoranirijwe Imana mu bushake bwayo. Guteza agahinda Umwuka bigaragaza ubusabane bikatwereka neza icyo icyaha gikorera ubwo busabane n’Umwami hamwe n’Umwuka. Nubwo ubumwe bw’uwizera nk’umwana w’Imana bugumaho, ubusabane bwo buzamo agatotsi. Haba intambamyi hagati aho(reba Yesaya 59:1-2). Ndibuka Amosi 3:3: ‘Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?’

Guteza agahinda Umwuka byerekana ko dukeneye kwongera kubana neza n’Umwuka no kwiyunga mu busabane binyuze mu kwatura icyaha kizwi cyose. Guteza agahinda biterwa n’icyaha, kubera kutumvira. Mu gihe kwumvira bitazana kwuzuzwa Umwuka - kwumvira biterwa n’uko Umwuka anesha mu kutuyobora - kutumvira byo biteza agahinda kubera ko ari ukutamwiyegurira nu kuneshwa, by’akageni nk’ako, kwishingikiriza k’Umwuka.

Mu kuzimya Umwuka, ibivugwa byerekeye kurwanya umurimo udushoboza w’Umwuka uberaho kubashisha no kuyobora abizera mu kumvira ubushake bw’Imana. Kuzimya kwerekeye kwumvira cyangwa kwiha Imana mu bugingo bwacu. Yandika ku byerekeye ‘ntimukazimye Umwuka mu 1Abatesalonike 5:19, no mu gice kivuga ku byo kwitanga mu Baroma 12:1-2, Chafer yaranditse ati :

Mbese dukeneye gihamya ki cyo kugwa mu cyaha kw’umuntu ku buryo tugomba kurwanya kumwumvira?... Ni ukubera ko ubugingo bwacu bwa buri munsi bwa nta kivulira ndetse ari ukuneshwa tutayobowe n’Umwuka, kandi kubera ko Umwuka ari wo murimo yaje gukora, kandi kubera ko nta kundi twashobora kubana neza na We, cyangwa kuba uw’Umwuka, kugeza ubwo twiyegurira umutima n’ubushake by’Imana... Gutanga imibiri yacu kwuzuye ngo ibe ‘igitambo kizima’ ni ko ‘kuyikorera kwacu gukwiriye’ kandi ni ikintu gikomeye ku Mwana w’Imana... Ntaho bivugwa hano ko hari umurimo wihariye ugomba kugirwa ikintu cy’ubushake. Ni ukwitangira byonyine ibyo Imana yadutoraniriza byose ubu, cyangwa iteka.63

Igitandukanye no kuzimya ni uguha ubugingo bwacu Imana ngo ibuyobore nk’igikorwa cyo kwizera gishingiye ku kuri kw’ubugingo bushya muri Kristo.

Abefeso 5:18‘ Kandi ntimugasind’inzoga zirimw’ubukubaganyi: ahubwo mwuzur’Umwuka.’

Abaroma 6:8-11,13 ‘Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteh’urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa kubw’ibyaha, arik’ubw’ariho, ariho kubw’Imana. 11 Ab’ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 13 Kandi ntimuh’ibyaha ingingo zanyu kub’intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwih’Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzih’Imana kub’intwaro zo gukiranuka.’

Umwizera ntazayoborwa n’Umwuka atamwiyeguriye umunsi ku wundi, umwanya ku wundi. Ariko kumwiyegurira kwacu, mu bugingo bw’umukristo bwose biterwa no kwiringira cyangwa kwizera. Umuntu utiyeguriye Imana ni umuntu ukeka ko ashobora kwigirira ubugingo bwe, wizera ko inzira ye ari yo nziza kuruta izindi, kandi wiringira ubushobozi bwe n’ubwenge bwe. Kwicisha bugufi gukuzwa no kumenya ko utashobora, ko ari We washobora, hanyuma kubwo kwizera Imana no kubera ubushake bwayo buhora butunganye.

Abaroma 12:1-2 ‘Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’Imana, ngo mutang’ imibiri yanyu, ib’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’ imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’ iby’ Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.’

Ijambo ‘mutange’ riri mu Baroma 12:1 ni rimwe n’ijambo ry’Ikigiriki, paristemi, ryakoreshejwe na Pawulo mu Baroma 6:13 ryo gutanga, guha, no kwiyegurira Imana mu bugingo bwacu n’ingingo zacu nk’abakuwe mu bapfuye. Reba ibi bisobanuro bitandukanye :

Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimutange ingingo z’imibiri yanyu ku cyaha ngo zibe ibikoresho byo gukiranirwa; ahubwo mwihe Imana nk’abakuwe mu bapfuye, n’ingingo zanyu nk’ibikoresho byo gukiranuka’ (NASB).

Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranuka: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka’ (NIV).

Abaroma 6:13 ‘Ingingo z’imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by’ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana, kubera ko mwavuye I kuzimu mukaba bazima, muyegurire n’ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibizitunganiye’ (KJV).

Dore ibintu byinshi birwanya kugenda uyobowe n’Umwuka:

(1) Ingufu z’ubwoko bubiri - Amategeko n’uburangenzira. Amategeko ni igihe umuntu akorera mu mbaraga ze ashaka kugira ibikorwa byiza cyangwa imirimo itegekwa n’idini, hanyuma agakeka ko ibi bimutera kugira icyo Imana imugomba, cyangwa ko bimugira mwiza kuruta abandi. Mu by’ Amategeko, ukwizera kw’ umuntu ni ubushobozi bwe. Ubukristo buhinduka amategeko nta bumwe bw’imbere mu mutima buzanwa no kwizera no kwiringira ubugwaneza bw’ Imana. Uburenganzira, ku rundi ruhande, ni ugushaka kwa bamwe bashobora kumenya ubuntu bw’Imana n’umudendezo muri Kristo, ariko bakabipfusha ubusa kubera impamvu zo kwikunda bakurikiranye ubwigenge bwabo. Ibi bitandukanye n’urukundo kandi ni gihamya ko umuntu nk’uwo atayoborwa n’Umwuka ahubwo n’ibyifuzo bye byo kwikunda. Igitabo cy’Abagalatiya kivuga kuri izo ngufu zombi (reba mu Bagalatiya 5:1 - 15 hamwe n’Abaroma 14 - 15 no mu1 Abakorinto 8).

(2) Imbaraga eshatu zihatanira kutuyobora - (a) Isi idukikije (Abaroma 12:2), (b) Kamere (imibereho ya nyamwigendaho) iba muri twe (Abagalatia 5:16-17), na (c) Satani uhora aturwanya (Abefeso 6:10-18).

1 Yohana 2:12-17 ‘ Ndabandikiye, bana bato, kukw’ibyaha byanyu mwabibabariwe kubw’izina rye. 13 Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwameny’uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwaneshej’ Umubi. Ndabandikiye, bana bato, kuko mwamenye Data wa twese. 14 Ndabandikiye, base, kuko mwameny’uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye, basore, kuko mufit’imbaraga, kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi. 15 Ntimugakund’iby’isi, cyangw’ibi mw’isi. Umuntu nakund’iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; 16 kukw’ikiri mw’isi cyose ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mw’isi. 17 Kandi is’irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukor’iby’Imana ishaka, azahorahw’iteka ryose.’

(3) Ingorane enye zitubuza gukura no guhindurwa n’Umwuka - (a) Kutamenya Ijambo ry’Imana (Abaroma 1 n’ibikurikira), (b) Kubogama : ibitekerezo biba mu muntu biterwa n’uko yarezwe bikabuza ukuri kw’Ibyanditswe (Mariko 7:6-13), (c) Kutizera cyangwa kwiyiringira (Yeremiya 17:5, reba n’Abagalatia 3:3,5; hamwe na 5:1-5), na (d) Kutaba inyangamugayo, gushaka gusobanura impamvu z’icyaha cyacu aho kucyatura mu buryo bwa Bibiliya (Zaburi 32:3-5; 51:6,10,16).

1 Yohana 1:9 ‘Ariko ni twatur’ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.’

1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuko umuntu yinire yisuzume, abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe: 29 kuko upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye, kandi anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi barasinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na We kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n’ab’isi.’

(4) Mu kurangiza, hari inzira zo kwinezeza umuntu ashakiramo ibimushimisha mu buryo bwo kwishima, agaciro, n’umutekano - kwifuza imyanya, ubutunzi, ubukungu, imbaraga, gushimwa, n’ibinezeza. Ibi birica. Kandi ni n’ibigirwamana - imana umuntu yiremera agakeka ko zizamufasha mu byo akenera no gushimisha ibyo ashaka. Buri cyifuzo muri ibi cyerekana ibihendo by’inkomoko zo kwizera, ibyo twishingikirizaho aho kuba Umwami n’umurimo w’Umwuka. Ni ibikorwa bya Satani n’ibihendo by’isi - ibinyoma abantu bizera.

      Uburyo bwiza: Kugenda uyobowe n’Umwuka

Ubu buryo bushingiye ku mategeko abiri yo mu Isezerano Rishya. Nk’uko byavuzwe mbere, ibi bice ni Abagalatiya 5:16, ‘muyoborwa n’Umwuka’ n’Abefeso 5:18, ‘ mwuzure Umwuka ‘. Hari ibindi bice nk’ibyo nk’Abefeso 6:18 na Yuda 20, bihamagarira abizera gusengera mu mbaraga z’Umwuka. Byerekana ko ubugingo bw’amasengesho yacu bugomba gushingira ku murimo w’Umwuka.

Abefeso 6 : 18 ‘Mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubg’ibyo, mugumye rwose kuba maso, musabir’ abera bose.’

Yuda 20 ‘Ariko mwebweho, bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,’

Ariko se ni iki dukora iyo twateje agahinda Umwuka mu buryo bw’icyaha ubwo ari bwo bwose? Ni ubuhe buryo bukwiriye ngo tugarure kandi dukomeze ubusabane no kuyoborwa n’Umwuka mu bugingo?

Intambara ya mbere yo kwizera guhagije ngo tuyoborwe n’Umwuka mu kumwubaha ni ukwatura kw’ukuri kw’icyaha kizwi cyose. Ibi bigarura ubusabane ku buryo ibyo kuyoborwa n’Umwuka bishobora gukomeza iyo twatuye icyaha. Cyangwa iyo tumaze igihe tutari mu busabane (Nka Dawudi mu Isezerano Rya Kera igihe yanze kwatura icyaha kugeza ubwo umuhanuzi Natani yakimwemeje) kwatura bigarura Umwuka kwongera kutuyobora (reba na 1 Samweli 12:1-13; Zaburi 32:3-4; 1 Yohani 1:9).

Imigani 28:13-14 ‘Uhish’ ibicumuro bye ntazagubwa neza: arik’ ubyatur’ akabireka, azababarirwa. Hahirw’ umunt’ uhorana kwubaha; Arik’ uwinangir’ umutima azagwa mu byago.’

Na none, reka mbisubiremo, intambara ya mbere yo kwizera, kwubaha, no kwitangira kuyoborwa n’Umwuka, iyo icyaha kizwi kiriho, ni ukwatura, kwicisha bugufi no kwemera icyaha cyacu imbere y’Imana n’icyo gikora ku mibanire yacu n’Imana n’umurimo w’Umwuka. Ariko gusobanukirwa no kwatura byacu bigomba kuba iby’ukuri. Icyo dukeneye ni ukureba ikiri mu ntango y’imico yacu; ni ukuvuga ibyo twizera by’amafuti, no kwibeshya ku byo dukeka ko dukeneye ngo tugire umunezero n’umutekano.

Ibuka, ibi na byo ni ibyo kwizera no gucengera Bibiliya. Kugeza tubonye ibi nk’ikintu cy’ukuri, Umwuka azatureka twivurugute mu ntege-nke zacu. Ariko se ni ukubera iki? Kutugeza ku iherezo ryacu no kwiyiringira kubera ko mu bugingo bwacu twizera ibitagira umumaro. Aha na none tubona ibyo gukura. Iki ni cyo kintu dukeneye kureba kandi tugomba kwatura.

Byongeye, kwatura gukeneye gukorwa mu gushaka kugarura kuyoborwa n’Umwuka ngo kamere iyoborwe kandi Imana ihabwe ikuzo.

Ibiri muri ibi ni ugukena n’ikintu cyo kumeneka umutima aho tugera ku iherezo ryacu n’iry’ imbaraga zacu zo kwiyizera. Bityo, mu gihe ku ruhande rumwe dushobora gukeka ko turimo kwubaha Umwuka mu kwizera, ku rundi ruhande dushobora gukomeza kugerageza kwiyoborera ubugingo bwacu, kandi mu kuri tugendera mu kwizera ibyo twitekerereza.

Iyo tumaze kwatura icyaha kizwi dushaka kwegurira ubugingo bwacu ngo buyoborwe n’Umwuka n’ikuzo ry’Imana, ni kindi ki kiba gikenewe ku byo kugenda tuyobowe n’Umwuka, kudahindagurika no gukomeza? Birumvikana, abizera bakenera ubugingo buhora bweguriwe kandi bwishingikirije ku kwizera Umwuka nk’isoko y’imbaraga n’ubuyobozi. Ibyo ari byo byose, mu kuri, kutagenda tuyobowe n’Umwuka ni yo mpamvu y’icyaha cyose kizwi. Ariko se ibi bibaho bite? Icyo ni ikibazo cy’ ingenzi.

Iby’ ingenzi mu gukomeza kuyoborwa n’Umwuka

      Gusobanukirwa ukuri ko gusa na Kristo (Abaroma 6)

Ntitwakwibuza akamaro ko gusa na Kristo mu rupfu no kuzuka bye tugenda tuyobowe n’ Umwuka. Ibi biba ari intangiriro, n’iby’ingenzi, kandi bidushishikariza kugendera mu kwizera tuyobowe n’Umwuka bigomba kugaragarira mu kuntu Pawulo yashyize ibyo gusa na Kristo mu Baroma 6 mbere y’ umurimo w’Umwuka mu Baroma 8.

Kuki Abaroma 6 ari ingenzi mu byo kugendera mu kwizera tuyobowe n’Umwuka? Ni ukubera ko havuga iby’umudendezo kandi hakatwizeza ko tudakeneye ‘gukomeza mu cyaha’ (Abaroma 6 : 1). ‘Nuko ibyaha ntibikabategeke, kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.’ Dufite ikuzo ry’imbaraga zo kugendera mu bugingo kubera gusa n’Umukiza mu rupfu rwe ku buretwa bw’icyaha no mu kuzukira ubugingo bushya bwe. Ariko muri ibyo bice byose by’ubugingo bwa gikristo, tugomba kumenya, kwizera, no gushyira mu bikorwa ukuri tuzi.

Reka turebe uko Abaroma 6 handitswe n’ukuri kurimo :

Urufatiro: ibintu byo kumenya no gusobanukirwa (Abaroma 6:1-4). Kubera ko abizera bahinduwe nka Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe kugira ngo bagendane na We mu bugingo bushya, ntibyumvikana, biravuguruzanya, ko bakomeza kwemerera ibyaha gutwara ubugingo bwabo.

Ingaruka: ukuri guturuka kuri ibyo (Abaroma 6:5). Ubumwe cyangwa gusa na Kristo mu rupfu rwe na none bisaba gusa na We mu muzuko We. Ijambo ‘ubwo’ mu murongo wa 5 ryerekana ingingo ya ngombwa; mu Kigiriki ryerekana ukuri kw’iyo ngingo. Muri iki gice, iri jambo rishobora gusobanura ‘kubera ko’. Utujambo ‘Ni ko’ ni Ikigiriki alla, icyungo gikoreshwa mu Kigiriki cyo mu Isezerano Rishya. Ryerekana ko niba ibango rya mbere ari ukuri, kandi ni ko biri, n’irya bakiri na ryo aba ari ukuri.

Gushyira mu bikorwa: ukuri ko kwizera, ko kwemera nk’ukuri, ko kwumvira (Abaroma 6:6-14). Gushyira mu bikorwa ukuri ko mu mirongo 1-5 bigaragara kandi bivugwa mu magambo ane y’ingenzi:

(1) Kumenya (imirongo ya 6-10): Kumenya ko dusa na Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe, twizera ko natwe dufite imbuto za byombi mu mibereho yacu.

(2) Kwemera nk’ukuri (umurongo wa 11): Hamwe n’ubu bumenyi nk’urufatiro rwo kwizera, tugomba kwibara nk’abapfuye ku buretwa bw’icyaha no kubaho mu Mana ku bwa Kristo Yesu. ‘Mwiyumvemo’ (NASB), ‘mwibare’ (NIV), ‘mwitekerezeho’ (KJV) ni Ikigiriki logizomai, ‘kubara, gufata nk’ukuri’. Ryari ijambo ryakoreshwaga mu mibare babara umurongo w’imibare ngo bagere ku giteranyo nyacyo. Mu guteranya ukuri ko mu mirongo ya 1-10, tugomba gutekereza no kwizera dukurikije ibyo. Uku kwitekerezaho si ‘gutera kwizera’, cyangwa gutekereza kwiza, ahubwo ni ukwumva ukuri. Aha tubona ukuri mu by’Umwuka kugomba kumenyerwa mu kwizera. Inshinga iri mu ndagihe ihoraho. Aha tubona iby’Umwuka bigomba kumenywa no gushyirwa mu bikorwa umwanya ku wundi nk’urufatiro rwo gunesha, kwiyegurira imbaraga z’Umwuka ku bwo kwizera.

(3) Kwiyegurira, kwitanga, kwiha (imirongo ya 12-13): Reba muri iyi mirongo ko kwibanda ku ruhare rwacu mu kwumvira byerekanwa mu buryo butubuza (‘ntimukemerere ibyaha kubategeka’, ‘ntimugakomeze guha’) no mu buryo bwo gutegeka (‘ariko mwiha Imana’). Mu gihe gutabarwa kuzanwa muri twe n’imbaraga z’Imana, ni uruhare rwacu kwakira uko gutabarwa twitanga cyangwa twegurira Imana ubugingo bwacu. Ibi bigaragazwa mu buryo butangaje mu Kigiriki. Muri iyi mirongo dufite itegeko ritubuza risobanura ngo ‘murekeraho gutanga’ rikurikiwe n’icyo abahanga mu kibonezamvugo bita .aorist (igihe kitaramba) isobanura ngo ‘ahubwo tangira guha’. Dukora ibyo dutegekwa tureka ibyo tubuzwa. Kwiyambura byuzuzwa no kwambara ku bw’ubuzima bwiyeguriye Imana.

Ariko se bivuga iki “mwitange mwihe Imana nk’abazuke?” ‘Mwitange’ ni Ikigiriki Paristemi, ‘gushyira ku ruhande, kubikira umuntu, gutanga, guha’. Ryakoreshwaga nk’ijambo ryihariye mu rurimi rw’ibitambo. Iri ni ijambo Pawulo akoresha mu Baroma 12:1 aho adushishikariza guha imibiri yacu Imana nk’ibitambo bizima. Ni ukwitanga twiha Imana, ariko ibi bikurikiwe n’igikorwa gikorerwa ruhamwa cyo kwiyegurira kubera ko mu kwiha Imana dutoranirizwa Imana ngo imbaraga zayo n’ubushake bwayo bibe mu bugingo bwacu.

(4) Kwumvira (umurongo wa 14): Ukwumvira kugaragazwa neza mu murongo wa 12 no mu buryo butagaragara neza mu murongo wa 13, ariko kuba uku kwumvira kudaterwa n’imbaraga z’ubushake bw’umuntu, ahubwo ubuntu bw’Imana bukorera mu mutima w’umwizera ku bwo kwizera, bigaragazwa n’amagambo y’umurongo wa 14. Munsi y’amategeko, dutereranwa mu mbaraga zacu mu gihe mu buntu dutwarwa n’imbaraga z’Imana mu gusa kwacu na Kristo, kandi nk’uko igice cya 8 cyigisha, binyuze mu murimo w’Umwuka. Ariko na none ibi na byo bigomba kuvugwa ko hatariho kumvira, bityo nta kwibara mu bumwe bwacu na Kristomu gihe nta kwishingikiriza ku Mwuka.

      Gusobanukirwa ukuri kwo kumeneka (Abaroma 7)

Twashobora guha Abaroma 7 umutwe w’amagambo ‘Ukwezwa kw’intege-nke’. Muri iki gihe tubonamo ko urupfu rwa Kristo rudutabara rudukura mu mategeko nk’itegeko ry’ubugingo (imirongo ya 1-6), kandi ko ubugingo bwa Kristo budukura muri kamere ya kera nk’ibiyibangamira mu bugingo - kamere zombi z’umwizera zirwana (imirongo ya 7-25).

Umutwe w’amagambo: Amategeko ntashobora kweza ubugingo bw’abizera kandi abizera ntibashobora kwiyeza mu bugingo bwabo biturutse ku gushaka kw’iyo kamere nshya mu gushaka gukurikiza amategeko.

(1) Gutabarwa, amategeko, kw’umwizera: dukoresheje icyitegerezo cyo gushyingiranwa mu mategeko no mu mudendezo kugeza ku gupfa, Pawulo yerekana ko abizera bahambuwe ku mategeko kubera gusa kwabo na Kristo mu rupfu rwe no kuzuka kwe (7:1-6).

(2) Intego y’amategeko (7:7-13). Kuba amategeko yera, yerekana icyaha (umurongo wa 7). Kuba turi abanyabyaha, amategeko atera cyangwa se abyutsa icyaha muri twe (imirongo 8-9 Amategeko, nubwo yashyiriweho guha umuntu imigisha, ahinduka ikituzanira urupfu kubera ibyaha byacu (imirongo 10-11). Amategeko arera kandi ni meza, yerekana kamere y’icyaha (imirongo 12-13).

(3) Ububasha buke bw’amategeko mu ntambara turwana n’icyaha (7:14-25). Amategeko, kubera imbaraga z’icyaha, ntiyabasha kuduhindura (umurongo wa 14). Amatageko, kubera icyaha kiba muri twe, ntashobora kutubashisha gukora icyiza (imirongo 15-21). Amategeko, nubwo yera kandi ari meza, ntashobora kuduha umudendezo kubera itegeko ry’icyaha kiba mu ngingo zacu (imirongo 22-24).

Mu Baroma 7:14, ‘mbonye ishyano’ ni ijambo ry’Ikigiriki risobanura ngo ‘kwihanganira agahato n’ibyago, kubabazwa, kubona ishyano.’ Ryakoreshwaga ku muntu unaniwe nyuma y’intambara.

Ibivugwa aha ni uko tudashobora kubona gutabarwa kw’ukuri tutaragera ahantu Pawulo arira mu murongo wa 24. Aha ni ahantu ho kumeneka, ahantu ho kwiheba no guhindukirira imbaraga dufite mu Mukiza, si umwanya wacu wonyine, ahubwo ni ubuntu bw’Imana bwo guturwamo n’Umwuka w’Imana. Gereranya na Zaburi 51:1-17, ariko by’umwihariko, imirongo ya 16-17. ‘Umutima umenetse’ n’ ‘Umutima ushenjaguwe’ bivuga kimwe. Izo nshinga zombi zivuga ‘kumeneka, gushenjagurika’. Nk’uko umurongo wa 16 ubivuga, si imirimo itegetswe n’idini Imana ishaka cyangwa dukeneye. Ahubwo ni ukugera ku iherezo ryacu, dushenjaguwe, tumenwe n’umutwaro no kugerageza kwiyoborera ubugingo bwacu cyangwa kugerageza kwirwaniriza icyaha cyacu tutari mu mbaraga z’Imana n’ubuntu bwayo hamwe n’umurimo w’Umwuka.

      Gusobanukirwa ukuri kwo kurushishwaho kunesha (Abaroma 8)

Mu gusubiza gutaka ko mu Baroma 7:24, ‘Ni nde wambatura,’ umwe mu mirya icurangwa mu Baroma 8 ni uwo kubaturwa cyangwa kwishyira ukizana. Nubwo umukristo aba agifite intambara ya kamere y’icyaha kiba muri we (Abaroma 7:23), ashobora kunesha imbaraga z’icyaha ayobowe n’Umwuka Wera uba muri we. Mu kuri, iki gice gitangaza ukwishyira ukizana k’umwizera kwiyongera mu burebure, ubugari, igihagararo, n’ikijyepfo by’ubugingo.

Dukoresheje amagambo yo muri Bibiliya Isobanuye ya Ryrie, igice cy’Abaroma 8 cyahabwa uru rutonde rukurikira :

  • Ubugingo bw’umudendezo: kugira imibereho uneshesha imbaraga z’Umwuka (8:1-11).
  • Ubugingo bushyizwe hejuru: kubaho nk’abana b’Imana bakuze (8:12-17).
  • Ubugingo bwihangana: imibereho y’ibyishimo mu mibabaro (8:18-30)
  • Ubugingo buhimbaza: imibereho y’ikuzo ryo kuneshereza muri We wadukunze tutitaye ku byo ubugingo bwatuzanira (8:31-39).64

Ku mukristo hari :

(1) Umudendezo ku gucirwaho iteka kuko ku uwizera Kristo nta teka azacirwaho (8:1-3).

(2) Umudendezo ku kuneshwa, nta kuba mu bubata bw’icyaha ukundi nitutagendera mu Mwuka wenyine (8:1-17).

(3) Umudendezo ku gucika intege kabone no mu mibabaro y’ubugingo kubera ubwiza buzerekanwa n’umurimo wo gusenga w’umwuka Wera (8:18-30).

(4) Umudendezo ku bwoba kubera, nk’abanesha, nta cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana muri Kristo Yesu umwami wacu (8:31-39).

Uguhishurwa kwo muri iki gice kwerekeye umurimo utangaje w’umwuka w’Imana nk’imbaraga zitunganye z’Imana ngo tugire ubugingo bwa Gikristo. Kwubakira ku kuri kwo gusa na Kristo ko mu Baroma 6, itegeko rikomeye ryo mu Baroma 8 ryerekeye ko Abakristo bakeneye kwicisha ingeso zabo mbi za kamere kugendera mu Mwuka (reba 8:4-6, 12-13).

      Gusobanukirwa ingaruka za kamere

Digisiyoneri yitwa “The American Heritage” (yanditswe na orudinateri) isobanura kamere nka: (a) ibyerekeye ibyifuzo by’umubiri; ibyo twibwira. (b) Iby’isi cyangwa ibyo ku isi; iby’igihe gito. [JYEWE < Ikilatini carnalis < Ikilatini caro, umubiri] Kamere (karnalite). Dukurikije Ibyanditswe, iryo jambo riva mu 1 Abakorinto 3:3 risobanurwa mu buryo butandukanye ngo:

Kuko mukiri aba kamere: Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? (KJV).

Kuko mukiri ab’umubiri. Kuko ubwo muri mwe hari ishyari n’amahane, mbese ntimuri ab’umubiri, kandi ntimugenda nk’abantu buntu? (NASB).

Muracyifata nk’ ab’ isi. Mbese ubwo ishyari n’amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk’ab’isi, mukagengwa na kamere yanyu nk’abantu bose? (NIV).

Mu Kigiriki, ijambo risobanura aha nka ‘kamere’ ‘umubiri’ n’ ‘isi’ ni sarkikos riva kuri sarx, rivuga ‘umubiri’. Sarkikos ivuga ‘ab’umubiri, bakwiranye n’umubiri’ bityo bayoborwa n’umubiri. Amagambo aherukwa na ikos yerekana imibanire.65 Iri jambo rihwanye na kata sarka, ‘bikurikije umubiri’ mu Baroma 8:4, 5. Mu 2 Abakorinto 10:4, intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu’ (sarkikos).

Kamere ishobora gusobanurwa nko kugoma kuba mu bantu, gukoreshwa n’imbaraga z’abantu, iyo bifuje kugera kubyo bakeneye n’ibyo bashaka, ibintu babona ko bakwiriye kugira ngo babone umutekano, ibyishimo, n’agaciro. Aho kwiringira Imana, ‘kamere’ nk’ijambo rigaragaza imyifatire, yerekana umutima ushaka ubwigenge, kwiyemeza gukora ibyo umuntu yishakiye, mu buryo umuntu yishakiye, kandi bivuye mu mbaraga z’umuntu ku giti cye. Bityo kamere bivuga kumenyereza ubugingo bwacu ku mibereho y’iby’umubiri, gukoresha imbaraga cyangwa intwaro z’umubiri mu kuyobora ubugingo aho kuba imbaraga z’Umwuka duhabwa n’Imana nk’Umwuka uba muri twe, Ijambo ry’Imana, n’amasengesho.

Ibyanditswe byuzuye imbabazi zerekeye ingaruka mbi za kamere, gukurikira iby’ubugingo bitari mu kwizera Imana, kubaho utagengwa n’ubuyobozi n’imbaraga Ze, cyangwa kwikurikirira inzira zacu. Urugero, gereranya ibi bice bike byatoranijwe bikurikira:

Yeremiya 17:5 ‘Uku ni k’ Uwiteka avuga, ati: havumw’ umuntu wiringir’ undi muntu, akishim’ amaboko ye, mu mutima we akimur’ Uwiteka.’

Yesaya 50:11 ‘Yemw’ abacana mwese, mukikikiz’ imuri impande zose, ni mugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no muw’ imuri mukongeje. Ibyo mbageneye n’ibi: muzaryaman’ umubabaro.’

Imigani 14:12 ‘Harihw’inzir’itunganiy’umuntu, Arik’ iherezo ryayo n’inzira z’urupfu.’

Abagalatiya 6:7-8 ‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’ izuru; kuk’ iby’ umunt’ abiba, ari by’azasarura. 8 Ubibir’ umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora,ariko ubibir’Umwuka, muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.’

(1) Kubura ubusabane. Ingaruka ya mbere ni ukubura ubusabane n’Umwami hamwe no kubura kuyoborwa n’Umwuka Wera n’imbuto ze mu bugingo bw’umuntu (reba 1 muriYohana 1:5-7). Iyo Umwuka atejwe agahinda kandi akazimwa (Abefeso 4:30; Abatesalonike 5:19), tutambamirwa mu masengesho (Zaburi 66:18), mu guhamya (Ibyakozwe 1:8), mu kwiga Bibiliya (1 Abakorinto 2:10- 16, Abefeso 3:16 n’ibikurikira), ni ukuvuga, mu mirimo yose y’Umwuka Wera mu bugingo bw’abizera. Kwiyiringira ubwawe ni ukunanirwa kwiringira Umwuka.

Iyo Umwuka atejwe agahinda kandi azimijwe biba ngombwa ko umurimo We uva ku murimo nyakuri wo kudushoboza ugahinduka uwo kutwumvisha no kutwemeza iby’icyaha. Nk’uwemeza ab’isi icyaha (Yohana 6:8), Umwuka Wera aratwumvisha kandi agakorera kwemeza abizera ngo abageze ku kwihana no kugaruka mu busabane. Muri ubu buryo, hari ingaruka y’agahinda no kubura ibyishimo n’imigisha iva mu busabane n’Umwami. Uyu murimo wo kwumvisha no guhana, biragaragara ko ufitanye isano n’ubutumwa bw’ Umwuka mu Ijambo ry’Imana. Inzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo mu Asiya, uretse rumwe, zari inzandiko zo guhana zigenewe kwemeza no kubyutsa ayo matorero. Buri rwandiko rusozwa n’amagambo ‘ufite ugutwi niyumve, ibyo Umwuka abwira amatorero’ (Zaburi 32:3-4).

(2) Kuyoboka kw’ imbaraga. Iyo abizera bayoborwa na kamere, indi ngaruka iba iyo kuyoyoka cyangwa gupfusha ubusa imbaraga zabo z’Umwuka, zo mu bitekerezo, n’iz’umubiri (Abefeso 5:18). Ibikubiye muri yo ni imirimo ya kamere hamwe n’ingaruka zayo zirimbura ubuzima, ibyo kuba inyangamugayo, ubusabane bw’abantu, n’imibanire n’abandi muri rusange.

Abagalatiya 5:15, 19-21 ‘Ariko rero ni mushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana. 19 Dor’ imirimo ya kamere iragaragara; n’iyi: gusambana, no gukor’ibitey’isoni, n’iby’isoni nke, 20 no guseng’ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirem’ibice, 21 no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk’uko nababwiye kera, yukw’abakor’ ibisa bityo batazaragw’ubwami bw’Imana.’

Abaheburayo 12:15 ‘Mwirinde hatagir’ umuntu ugw’ akava mu buntu bg’Imana, kandi hatagir’umuzi wo gusharir’ umera, ukabahagarik’ imitima, abenshi bagahumana;’

(3) Igihano cy’Imana. Kubera ko Imana ari Data wa twese Nyiruruzabibu mu murima w’uruzabibu rwe, kamere igeraho ikazana igihano cy’Imana - Ukuboko kuremereye kw’Imana kugenewe kumenyereza no kugarura abantu Be muri We (reba na Abaheburayo 12:5-11).

Zaburi 32:4 ‘Kuk’ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’ amapfa yo mu cyi. Sela.’

1 Abakorinto 11:29-32 ‘Kuk’upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye, kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka; 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwahw’iteka hamwe n’ab’isi.

(4) Kubura guhamya. Indi ngaruka yo kutagendera mu busabane ni ukubura guhamya mu b’isi no gusuzugura Umwami (reba no muri 1 Petero 3:15-17; 4:15-16).

1 Petero 2:12-17 “Mugir’ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, ni babon’imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaz’Imana ku munsi wo kugendererwamo. 13 Mugandukir’ubutware bgose bg’abantu kubw’Umwami wacu: naho yab’umwami, kukw’ariw’usumba bose, 14 cyangw’abatware, kukw’ari bo batumwe na we guhan’inkozi z’ibibi, no gushim’abakora neza. 15 Kukw’iby’Imana ishak’ar’uko mujibish’abantu b’abapfapfa, batagir’icyo bamenya, gukora neza kwanyu: 16 mumeze nk’ab’umudendezo koko, arik’uwo mudendezo mutawutwikiriz’ibibi, ahubgo mugenze nk’imbata z’Imana. 17 Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubah’Imana, mwubah’Umwami.”

(5) Kubura ingororano. Indi ngaruka ni ukubura ingororano kuri Bema (Intebe y’imanza) y’Imana ya Kristo (reba muri 1 Yohana 2 : 28; 3 : 3). Reba no mu gice cya mbere, isomo rya karindwi ku inyigisho yerekeye Bema.

1 Abakorinto 3:12-15 ‘Arik’umuntu ni yubaka kur’urwo rufatiro izahabu, cyangw’ifeza, cyangw’amabuye y’igiciro cyinshi, cyangw’ibiti, cyangw’ibyatsi, cyangw’ibikenyeri, 13 umurimo w’umuntu wes’uzerekanywa. Urya munsi ni w’uzawerekana, kuk’uzahishuzw’umuriro, akab’ari wo kand’ uzageragez’umurimo w’umuntu wese. 14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kur’ urwo rufatiro, n’ugumaho, azahabw’ingororano; 15 arik’umurimo w’umuntu n’ushya, azabur’inyungu, nyamar’ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro.’

2 Abakorinto 5:10’Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizw’imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ng’ umuntu wes’ ahabw’ibikwiriy’ibyo yakoz’ akiri mu mubiri, ar’ibyiza cyangwa ibibi.’

Ibyiyongereye ku biri haruguru aha, iyo dukomeje kuba mu kugoma kugaragara tukanga kwiyuzuza n’Umwami, izi ngaruka zikurikira zishobora kubaho:

(6) Igihano kirushijeho gukomera kiva mu kuboko kuremereye kw’Imana

Zaburi 32:4 ‘Kuk’ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Sela.’

2 Abakorinto 11:30 ‘Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirat’iby’intege nke zanjye.’

Abaheburayo 12:6 ‘Kuk’uw’Uwiteka akunze, ariw’ahana, Kandi’akubit’ibibokw’abo yemera bose ko ar’abana be.’

(7) Gukomeza mu kugoma bishobora gutera Itorero gufata ibihano bigera no ku gucibwa. Itorero muri iki gihe rikunze kunanirwa gukoresha ibihano by’itorero cyangwa bigakorwa mu buryo butari bwo (reba Abatesalonike 3:6-15; 1 Abakorinto 5).

Matayo 18:17 ‘Kandi ni yanga kwumvir’abo, uzabibwir’Itorero: ni yanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangw’umukoresha w’ijoro.’

(8) Igihano cy’Imana kigeze no ku gupfa gishobora kubaho

1 Abakorinto 11:30 ‘ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege nke, abandi kakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.’

1 Yohana 5:16 ‘Umuntu n’abona mwene Se akor’Icyaha, kitar’icyo kumwicisha, nasabe, kand’Imana izamuher’ubigingw’abakor’ibyaha bitar’ibyo kubicisha. Harihw’icyaha cyicisha: si cyo mvuze kw’agisabira.’

Ukundi kuri kw’ingenzi mu gukomeza kuyoborwa n’Umwuka

Nk’ibigaragaza kwizera n’ibikorwa bindi byo kwiyegurira Imana, abizera bagomba :

(1) Kwiga Bibiliya no kumva Ijambo ry’Imana

2 Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukoz’udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’Ijambo ry’ukuri.’

2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka; kugira ng’umuntu w’Imana ab’ashyitse, afit’ibimukwiriye byose, ngw’akor’imirimo myiza yose.’

Yakobo 1:21-25 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’Ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu. 22 Ariko rero, mujye mukor’iby’iryo Jambo, atar’ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’uwumv’ijambo gusa, ntakor’ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwany’akiyibagirw’ukw’asa. 25 Arik’uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ar’uyumvira, ni w’uzahabw’umugisha mu by’akora.’

(2) Gufata mu mutwe ibice byo muri Bibiliya

Zaburi 119:11 ‘Nabikiy’Ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.’

Imigani 3:3 ‘Imbabazi n’umurava bye kukuvaho: Ubyambare mw’ijosi, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.’

(3) Gusenga (reba Zaburi 119). Hafi iyi Zaburi yose ibwirwa Uwiteka kandi yerekeye kwezwa.

Zaburi 139:23-24 ‘Mana, ndondora, umeny’umutima wanjye: Mvugutira, umeny’ibyo ntekereza: Urebe yuko harihw’inzira y’ibib’indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.’

(4) Ubusabane n’abizera, no kwambariza hamwe

Ibyakozwe 2:42 ‘Bahoraga bashishikariy’iby’intumwa zigishaga, bagasangir’ibyabo, no kumanyagur’umutsima, no gusenga.’

Abaheburayo 10:23-24 ‘Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’

Ibi byose ni ngombwa mu mbaraga z’Umwuka, ariko ni iby’ingenzi ku kugendera mu Mwuka kw’umuntu, ku kwizera, no ku bugingo bushingiye ku Mwuka. Izi nyigisho zo muri Bibiliya zashyizweho n’Imana ngo ziteze imbere kandi zimenyereze kugenda umuntu yishingikirije Imana mu kwizera. Nubwo bitagomba gukorwa hakurikijwe iby’amategeko, iyo dusuzuguye ibi bintu, tuba tuzimije Umwuka tugira ubugingo butiyegurira Imana cyangwa ubugingo butizera. Dukunze gushaka kubaho tumurikirwa n’ibishishimuzo twikoreye, twishingikirije ukuboko kwa kamere (imbaraga z’abantu), kandi twiyubakira amariba yacu (Yesaya 50:1-11; Yeremiya 17:5).

Umwanditsi w’Abaheburayo atwereka isano y’ingenzi hagati yo kwumva buri munsi ijwi ry’Umwuka w’Imana riva mu Ijambo ry’Imana, no kugira umutima wiyegurira Imana kandi wizera - umutima ufite kwizera kwa ngombwa ku kugendera mu Mwuka. Yerekana iri sano mu Baheburayo igice cya 3 n’icya 4.

Icya mbere, hari imbuzi ku byo kutumva ijwi ry’Umwuka bitera umutima winangiye w’utizera. Kwizera kuzanwa no kwumva Ijambo ry’Imana.

Abaheburayo 3:7-8 na 15: ‘N’uko rero, nk’uk’Umwuka Wera avug’ati: Uyu munsi ni mwumv’ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu ... 15 Nk’uko bivugwa ngo: Uyu munsi ni mwumv’ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.’

Abaheburayo 3:12 ‘Nuko bene Data, mwirinde, hatagir’uwo muri mw’ugir’umutima mub’utizera, umutera kwimur’Imana ihoraho.’

Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kwumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.’

Icya kabiri, nko kwikingira kugira umutima utiyegurira Imana, umutima winangiye w’utizera, hari guterwa inkunga ku bw’ubusabane n’abizera (umurongo wa 13 na 10:23-24), no gukenera Ijambo ry’Imana ubwaryo aho ijwi ry’Umwuka w’Imana ryumvikanira buri gihe.

Abaheburayo 4:12 ‘Kukw’Ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ubugi burut’ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ubgo rigabany’ubugingo n’Umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’

Petero nawe avuga nk’ibyo muri1 Petero 2:1-2,‘

“Nuko mwiyambur’ igomwa ryose n’ uburiganya bwose n’ uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’ impinja zivutse vuba, mwifuz’ amata y’ Umwuk’afunguye, kugirangw’ abakuze, abageze ku gakiza:”

Petero avuga ibyo gukora ‘ku byerekeye agakiza’. Kubera ko ijambo ‘agakiza’ ryerekeye kurinda cyangwa gutabara bitewe n’igice riba ririmo (reba mu Ibyakozwe 7:25; 27:34, Abafilipi 1:9; Abaheburayo 11:7), rikwiriye kumvikana biturutse mu gice ririmo. Urugero, mu Baheburayo 11:7 rikoreshwa ku gutabarwa kwa Nowa n’umuryango we bakizwa umwuzure.

Aha muri 1 Petero 2:2, Petero ntiyanditse ku byo kubona ubugingo buhoraho cyangwa kwinjira mu ijuru. Ahubwo, yanditse ku byerekeye kwezwa umuntu anyuramo (igice cya kabiri cy’agakiza). By’umwihariko, gutabarwa cyangwa kuvanwa mu nzira za kamere zivugwa mu murongo wa mbere. Kandi kubera ko gutabarwa kuva mu mbaraga z’Umwuka, nk’Umwuka w’ukuri, Umwuka Wera ntakora yitandukanyije n’Ijambo ry’ukuri.

Hakenewe rero gusonzera ibyubaka umubiri n’indyo ya buri gihe y’ ‘amata y’Ijambo ry’Imana’, gihamya igaragara y’ubugingo bwiyeguriye Imana butandukanye n’ubuzimya Umwuka mu mibereho y’ubwigenge. Ibuka itegeko ‘ntimukazimye Umwuka w’Imana’ (1 Abatesalonike 5:19) rikurikiwe na ‘ntimugahinyure ibihanurwa’, byerekeye kwamamaza ukuri kw’Imana, guhwanye kuri twe muri iki gihe n’Ijambo ry’Imana. Ukuri kwo muri 1 Petero 2:2 gushobora no kubonwa muri Yakobo 1:1 nimirongo ikurikira.

Mukuzirikana ibyo gukura cyangwa gukomera, igishushanyo gikurikira cyerekana ubugingo bushingiye ku Mwuka.

Inyigisho zikurikira zizibanda ku nyigisho zo kwizera ko mu Ijambo ry’Imana (kwiga Bibiliya, gusenga, kuramya, n’ibindi) zifasha mu kugira ubugingo bwiyeguriye Kristo mu kwizera Umwuka uba muri twe n’umurimo We hamwe n’ubuyobozi bwe mu bugingo bw’umwizera.


54 Ryrie, The Holy Spirit, p. 67.

55 Daniel B. Wallace, Selected Notes of New Testament Greek, 4th Edition, p. 65.

56 William D. Lawrence, Class Notes, Dallas Theological Seminary, 1993, p. 11-14.

57 Ryrie, The Holy Spirit, p. 93-94.

58 Oswald J. Sanders, Spiritual Leadership, Moody Press, Chicago, 1986, p. 101.

59 Lawrence, pp. 11-13.

60 Lawrence, pp. 11-14.

61 Lawrence, pp. 12-13.

62 Lewis Sperry Chafer, He That is Spiritual, Zondervan, Grand Rapids, 1967, p. 86.

63 Chafer, He That is Spiritual, p. 87-88.

64 The Ryrie Study Bible, NASB, Moody Press, Chicago, 1976, 1978, pp. 1712-1714.

65 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 393.

Related Topics: Basics for Christians

Kugira Umutima Nk’uwa Kristo: Ubugingo Bwuzuye Ijambo Ry’imana

Intangiriro

Bibiliya ni igitabo umukristo avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze, n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana - uguhishurwa kwayo kw’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana. Nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.

1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Iby’ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byos’Imana yabyiteguriy’abayikunda 10 Arikw’Imana yabiduhishurishij’Umwuka wayo: kuk’Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’

Zaburi 119:9-11 ‘Umusore azez’inzira y’ate? Azayezesha kuyitondera nkukw’ ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishij’ umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndek’ibyo wategetse.’

Uku guhishurwa kurimo ibintu nk’ukuri kwerekey’ Imana mu butatu ( uko iteye, imico, imigambi, na gahunda); ibintu byerekeye umuntu (inkomoko ye, imico ye, kugwa kwa Adamu, icyaha, n’ibyo akeneye) ibyerekey’isi n’aho yaturutse h’ukuri nk’icyaremwe n’Umuremyi no gucungurwa kwayo; ibyerekeye Satani n’imbaraga z’ikibi mu isi; ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza k’umuntu kubwo kwizera Umwana wayo Yesu Kristo n’umurimo We, (gukizwa igihano cy’icyaha, imbaraga zacyo, ndetse umunsi umwe gukizwa icyaha ubwacyo); Umwuka Wera n’umurimo We; no ku byerekeye ibintu by’igihe kizaza. Kubera ko umuntu agira aho adashobora kurenga, guhuma gusanzwe kwe ku by’Umwuka, na kamere ye y’icyaha, Bibiliya ni (nkuko nyakwigendera Dogiteri Lewis Sperry Chafer yanditse) igitabo umuntu adashobora kwandika, yabishaka cyangwa atashaka, nubwo yaba afite bushobozi.

Kubera ibyo ikora n’icyo iri cyo, Bibiliya ni cyo gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi mu bugingo bw’umukristo. Reba iyi mirongo ikurikira yatoranijwe:

Matayo 5:18-19 ‘Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. 19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose: ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.’

2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ng’ umuntu w’ Imana ab’ ashyitse, afit’ ibimukwiriye byose, ngw’ akor’ imirimo mwiza yose.’

2 Petero 1:18-21 ‘Iryo jwi twaryumvise rivugira mw’ ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufit’Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’ itabaza rimurikir’ ahacuz’ umwijima, rigakesh’ ijoro, rikagez’ ahw’ inyenyeri yo muruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’

Abakristo ntibagomba kumenya Bibiliya byonyine, bagomba no kumenya ibyerekeye Bibiliya yabo. Ni iby’ingenzi kumenya neza agaciro kayo kugira ngo barusheho gushaka kuyikoresha uko bikwiriye ku by’uko iteye, umugambi wayo, n’inkomoko zayo. Kubera ko gusobanukirwa by’Umwuka, kwizera, kubishyira mu bikorwa, no kwubaha Imana bishingiye kuri Bibiliya, inyigisho ya Bibiliya (Bibliologie) ni imwe mu nyigisho z’ingenzi z’Ibyanditswe umuntu akwiriye kumenya.

Dawidi yaranditse ati, ‘Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, nshimira izina ryawe, imbabazi zawe n’umurava wawe: Kuko washyirishije hejuru Ijambo ryawe kurisohoza, ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringiza’ (Zaburi 138:2). (Gushimangira ni ukwanjye).

Bibiliya yitwa NASB ivuga igice cya kabiri cy’uwo murongo itya iti, ‘kuko washyize hejuru Ijambo ryawe ku bw’ izina ryawe ryose’. Bibiliya yitwa NIV yo ibivuga itya iti, ‘Kuko washyize izina ryawe n’Ijambo ryawe hejuru y’ibintu byose’.

‘Kubwo’ (NASB) cyangwa ‘hejuru’ (KJV) ryerekana mu Giheburayo igihimba cy’inshinga gadal wongeyeho akabanzirizajambo al. Ibi bishobora kuvuga ubusanzwe ‘hejuru’ nk’uko KJV irisobanura, ariko ubu bwose ni ubusobanuro bushoboka. Tudakurikije ubusobanuro umuntu yemera, uwo murongo uvuga agaciro k’Ijambo ry’Imana ku kumenya no kuramya Imana.. Nk’uko bivugwa rimwe na rimwe, ‘izina ry’ umuntu risa n’ijambo rye’, ni ko n’izina ry’ Imana no kumenya Imana bishingiye ku kuri, kwiringirwa, ukuri kw’Ijambo ryayo no kumenya Ibyanditswe kw’umuntu. Hamwe n’ibiri ku mutima, reka turebe icyo Bibiliya ari cyo.

Ibiranga Bibiliya
(Zaburi 19:7-14)

Zaburi 19:7-14 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwenge, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni. kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose. 10 Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga. 11 Kandi ni byo bihan’umugaragu wawe; Kubyitondera harimw’ingororan’ikomeye. 12 Ni nd’ubasha kwitegereza kujijwa kwe, Ntumbarehw’ibyaha byanyihishe. 13 Kand’ujy’urind’umugaragu wawe gukor’ibyaha by’ibyitumano, Bye kuntwara, uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda. 14 Amagambo yo mu kanwa kanjye n’iby’umutima wanjye wibgira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka, gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.’

Yahumetswe n’Imana: Guhishurwa kwahumetswe n’Imana

Ingero zikurikira zerekana ubuhamya bwa Bibiliya ku byerekeye yo ubwayo nko guhishurwa kwahumetswe n’Imana. Ubu buhamya bukeneye gutegerwa amatwi, ariko nihagira udashaka kumva ubu buhamya - kandi abenshi ntibashaka kubwumva - ntibirengagiza ubuhamya bwa Bibiliya gusa, ubuhamya bw’uko yisobanura ubwayo, ahubwo banirengagiza n’ibihamya byinshi bifite uburemere butangaje buha agaciro ubuhamya bwa Bibiliya.

Ibi bihamya birimo ibyo Bibiliya ikizeho bitarondoreka, uko ikurikiranya ibintu mu buryo butangaje kuva mu Itangiriro ukageza ku Byahishuwe; uko yakwiriye isi, uko Bibiliya Yera itwigisha uko dukwiriye kwitwara; ukwiringirwa kwayo kudasubirwaho kutugezaho ukuri no kutaduhisha ibyaha by’abantu bakomeye bo muri Bibiliya; uko usanga ikwiranye n’ibisekuru byose uko byakurikiranye; ubuhamya bw’ubushakashatsi ku byabayeho kera; uko ubuhanuzi bwagiye busohora; imbaraga zayo mu guhindura abantu n’imiryango; n’ukuntu yabashije gukomeza kubaho nubwo yarwanijwe n’abantu bamwe hanyuma y’abandi bashaka kuyikuraho cyangwa kuyisebya.

Ibi bigaragara cyane iyo turebye uko Bibiliya yarinzwe ugereranije n’ibindi bitabo byanditswe kera.66

      Ubuhamya bw’ingenzi ku kuri kwa Bibiliya n’Ijambo ry’Imana ni Yesu Kristo. Kuki ubuhamya Bwe ari ubw’ingenzi? Kuko Imana yemeje kandi igahamya ko ari Umwana wayo ubwayo ku bwo kumuzura (reba Ibyakozwe 2:22-36; 4:8-12; 17:30-31; Abaroma 1:4). Kristo yahamije ku buryo bugaragara ubutware bw’Isezerano Rya Kera n’Isezerano Rishya ryari ritegerejwe.

Reba ibyo Kristo yigishije ku byerekeye Isezerano Rya Kera:

  • Ubutware bwaryo (Matayo 22:43)
  • Ukwizerwa kwaryo (Matayo 26:54)
  • Ukuzura kwaryo (Matayo 4:4, 7, 10)
  • Ukwihaza kwaryo (Luka 16:31)
  • Ukutabasha kurimburwa kwaryo (Matayo 5:17-18)
  • Ubumwe bwaryo (Luka 24:27, 44)
  • Ugusobanuka kwaryo (Luka 24:27)
  • Iby’Amateka byaryo (Matayo 12:40)
  • Ugufatika kwaryo (mu by’ubuhanga) (Matayo 19:-5)
  • Kudahaba kwaryo (Matayo 22:29; Yohana 3:12; 17:17)
  • Ukudakuka kwaryo (Yohana 10:35) 67

      Hamwe n’ibi ku mutima, reka turebe ubuhamya bw’ukuntu yisobanura ubwayo. Mu rukiko rukurikiza amategeko urwo ari rwo rwose, uwiregura aba afite uburenganzira bwo kuburanirwa no gutegerwa amatwi.

    Ibyo guhumekwa n’Imana

‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka ...’ (2 Timoteyo 3:16).

Ibyanditswe Byera byose byabwirijwe cyangwa byahumetswe (theopneustos) n’Imana. Muri Bibiliya Yera (Kinyarwanda) usobanure ngo ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana’. Ibi bituganisha ku buryo n’isoko y’Uwabwirije abanditsi. Ijambo ry’Ikinyarwanda ‘kubwiriza’ turyumvamo guhumekera mu kintu runaka. Ijambo ry’Ikigiriki, icyakora, ryigisha ko Imana yahumetse Ibyanditswe Byera. Nubwo Imana yakoresheje abanditsi b’abantu kwandukura Ubutumwa bwayo, Bibiliya ikomoka ku Mana yayihumetse ikoresheje abanditsi b’abantu. Yakoresheje amagambo yayo, ibyo bazi, ubumuntu bwabo, ariko ni Yo nkomoko y’ibanze naho bo bari ibikoresho-bantu. Ibindi byinshi bizavugwa kuri ibi hepfo aha ubwo tuzareba ‘impamvu yo guhumekwa n’Imana’.

    Ikigero na kamere byo guhumekwa n’Imana

Ibyanditswe Byera byose, Bibiliya yose, Itangiriro kugeza Ibyahishuwe, byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro. Ibi bitwerekeza ku kigero cyo guhumekwa n’Imana. Byose byahumetswe n’Imana. Abahanga mu bya Teolojiya bakunze kubyita guhumekwa kwuzuye.

Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda’.

Zaburi 19:7-9 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwebwe, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteke yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose’.

Icyo bitanga ni uko Bibiliya yose ari ‘ukuri, yageragejwe, itunganye, yizewe, iboneye, isukuye, ishakwa kurusha zahabu, kandi iryohereye kurusha ubuki’. Ugusesengura nk’uko kwerekeza ku kuvugwa, kwuzura, kudahaba no kudakuka kwa kamere ya Bibiliya (reba 1 Abakorinto 2:9-13). Reba imirongo ikurikira aho ibivugwa bifatiye ku ijambo rimwe, Abagalatiya 3:16 ‘urubyaro’; Matayo 22:31-32 ‘ni jye’.

Matayo 5:17-18 ‘Mwitekereza ko naje gukurahw’amategeko cyangw’ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. 18 Kandi ndababgir’ukuri yukw’ijuru n’isi kugez’aho bizashirira, amategek’atazavahw’inyugut’imwe cyangw’agace kayo gato, kugez’aho byose bizarangirira.’

Yohana 10:35 ‘Nuk’ubwo yabis’imana, ab’Ijambo ry’Imana ryajeho, kand’Ibyanditswe bitabasha gukuka,’

Abagalatiya 3:16 ‘Nuko rer’ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe; nyamar’Imana ntirakavug’iti: Imbyaro, nko kuvuga benshi, ahubw’iti: N’urubyaro rwawe nko kuvug’umwe, ni we Kristo.’

Matayo 22:31-32 ‘Ariko se, ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasom’icy’Imana yababwiye ngo, 32 Ni jye Mana y’Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo? Imana s’Imana y’abapfuye, ahubwo n’iy’abazima.’

Ku byerekeye kamere nyakuri yo guhumekwa n’Imana n’uko ukuri kwo guhumekwa n’Imana kwarwanijwe imyaka igahindurizwa, Ryrie yaranditse ati :

Mu gihe ibitekerezo byinshi by’abahanga muri Teolojiya bishaka kuvuga ko Bibiliya yahumestwe n’Imana, umuntu asanga benshi badahuza gusobanura iryo jambo guhumekwa. Bamwe baryerekeza ku banditsi, abandi ku byandistwe; abandi na none, ku basomyi. Bamwe baryerekeza ku butumwa rusange bwa Bibiliya, abandi ku bitekerezo; abandi na none, ku magambo. Bamwe barishyiramo .kudahaba; abandi ntibabishyiremo. Uku kuvuguruzanya gusaba gusobanura neza iyo umuntu avuga iby’inyigisho za Bibiliya. Hambere, icyagaragazaga ko umuntu yizera uguhumekwa n’Imana kw’Ijambo ryayo byari kuvuga amagambo, ‘Nizera ko Bibiliya yahumestwe n’Imana’. Mu gihe bamwe batashyiraga amagambo yo muri Bibiliya mu byahumetswe, byaje kuba ngombwa kujya havugwa ‘Nizera ko amagambo yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana’. Kugira ngo umuntu arwanye inyigisho zimwe zavugaga ko ibice byo muri Bibiliya bimwe bitahumetswe n’Imana, umuntu yagombaga kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose yo muri Bibiliya uko yakabaye yahumetswe n’Imana’. Na none kubera ko abantu bamwe batemezaga ko Bibiliya yose uko yakabaye ari ukuri, byabaye ngombwa kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose, yuzuye, adakuka, adahaba, yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ariko nyuma ‘adakuka’ na ‘adahaba’ atangira kwerekezwa ku byo kwizera gusa aho kuba ibyo Bibiliya yanditsemo byose (harimo n’iby’amateka, ibisekuru, inkuru zo kuremwa, n’ibindi) bityo biba ngombwa kwongeraho ibyo ‘.kudahaba kutagira iherezo’. Buri kintu cyagiye cyongerwaho kubera inyigisho z’amafuti zagiye zaduka.68

    Agaciro ko guhumekwa n’Imana

Kubera ko Ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana, akaba ari igikorwa cy’Imana izi ubwenge bwose, izi byose, ishobora byose kandi y’Inyarukundo, Intumwa Pawulo akomeza avuga ko Bibiliya yose uko yakabaye ifite umumaro mu bintu bine :

2 Timoteyo 3:16 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka;’

(1) Kwigisha - ‘Kwigisha’ ni Ikigiriki didaskalia kandi risobanurwa ngo inyigisho’. Rikoreshwa mu buryo bugaragaza ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga (ni ukuvuga igikorwa cyo kwigisha’, no mu buryo bwerekana ko igikorwa gikorerwa kuri ruhamwa (icyigishwa, inyigisho). Mu nzandiko Pawulo yandikiye abayobozi b’amatorero, Pawulo akoresha igikorwa cyo kwigisha (1 Timoteyo 4:13, 17; 2 Timoteyo 3:10), n’ibyigishwa nko mu nyigisho z’itorero ziboneye (reba 1 Timoteyo 1:10; 4:6, 16; 6:1, 3; 2 Timoteyo 4:3; Tito 1:9; 2:1; 2:7, 10). Nk’uko byinshi muri ibi bice bibyerekana, cyane cyane Tito 2:1, inyigisho ycu igomba guhura n’inyigisho z’itorero ziboneye. Kandi kugira ngo inyigisho z’itorero zibe ziboneye, zigomba guhura n’Ijambo Ryahumetswe n’Imana. Iby’ibanze, inyigisho - ikiyikubiyemo - z’itorero zerekeye amahame-shingiro y’Imana ku bugingo bw’umuntu, bw’iteka kandi bwinshi, iby’ibanze, iby’ishingiro ubugingo bugomba kubakirwaho.

(2) Kwemeza ibyaha - Iri jambo ry’Ikigiriki elegmos risobanura ‘guhamya, kwemeza, kwemeza ibyaha’. Akajambo mos karangiza kerekana ko iri zina ryerekana igikorwa gikorwa kuri ruhamwa yerekana ikigerwaho mu murimo wo kwemeza w’Umwuka mu Ijambo - kwemeza umuntu ku giti cye mu kumugezaho ukuri. Umuntu yagereranya elegmos n’irindi jambo ry’Ikigiriki, elenxis, izina ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga yerekeye igikorwa cyo kwemeza ibyaha cyangwa kugeza Ijambo ry’Imana ku muntu. Byombi bigomba gukomeza mu bugingo bw’umwizera. Intego, icyakora, si uburyo bikorwamo gusa. Ni ikigerwaho - umuntu kwemera ibyaha ku giti cye. Nk’umucyo, Bibiliya yemeza ibyaha kandi ikatugezaho uburyo bwinshi twica umugambi n’amahame by’Imana mu mibanire yose y’ubugingo, hamwe n’Imana n’abantu nko mu muryango umwe, mu itorero, no mu muryango mugari. Iyo twemejwe icyaha kandi natwe tukemera ko twacumuye, tuba tugomba gufata umugambi ukomeye. Dushobora kwerekera Imana tukayisubiza ku gukosora kwayo no kumenyereza, cyangwa se dushobora kugoma no kubirwanya. Iyo tubirwanije, nka Data wa twese Imana iraduhana ngo itugarure kuri We.

(3) Gutunganya - Iri jambo ry’Ikigiriki epanorthosis risobanurwa ngo ‘kugorora, gutunganya’. Ryerekana kamere n’ubushobozi bugorora bw’Ibyanditswe kandi rikerekana umurimo w’ako kanya w’Ijambo ry’Imana mu gusubiza ibirenge mu nzira. Umunyezaburi yaranditse ati, ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo’ (Zaburi 19:7a).

(4) Guhanira gukiranuka - Ijambo ‘guhana’ ni paidia risobanurwa ‘kumenyereza, kwigisha, guhana’, si mu buryo bwo guhana, ariko mu buryo bw’imyitwarire imenyereza kandi igakomeza imico, imbaraga, ubumenyi bwo gukora ibintu, n’ibindi. Ibi ni ibintu bimara igihe kandi byerekeye ukuri gukomeza imico y’iby’Imana n’imbaraga z’Umwuka - ugukura kw’ukuri n’uburyo bwo kwiga Bibiliya, kuyitekerezaho, no gusenga.

    Intego yo guhumekwa n’Imana

      Intego ni uko ‘umuntu w’Imana aba ashyitse, afite ibimukwiriye byose’ (2 Timoteyo 3:17). Bibiliya iduha gukomezwa n’Imana n’amahoro yayo nk’uko yerekana urukundo rwayo, kutwitaho, n’ubugwaneza, ariko ibi biri mu kuduhindura ngo duse n’ishusho y’Umwana wayo (Abaroma 8:28- 29) no kuduha ibidukwiriye mu bugingo bw’imirimo myiza (Abefeso 2:10). Kuduha ibidukwiriye bigenewe kuzana gukiranuka n’umurimo w’Imana aho kuba ibyo kwikuza ubwacu.

Abaroma 8:28-29 ‘Kandi tuzi yuko ku bakund’Imana byose bifataniriza hamwe kubazanir’ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko bagambiriye: 29 kukw’abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngw’ab’imfura muri bene se benshi.’

Abefeso 2:10 ‘Kuko tur’abo yaremye, ituremey’imirimo myiza muri Kristo Yesu, iy’Imana yiteguriye kera, kugira ngo tuyigenderemo.’

Ijambo ‘ashyitse’ ni Ikigiriki artios risobanurwa ngo ‘ukwiriye, wuzuye, ushoboye, wihagije, ni ukuvuga ushobora kubona ibikenewe byose’. Kuba ‘ukwiriye’ birebana ni ikigerwaho cyangwa igiteganijwe kugerwaho, intego igambiriwe. Ndakeka ko uburyo bikorwamo ubwabwo bugaragarira mu ijambo ‘afite ibimukwiriye’. Reba izi ngingo eshatu ku byerekeye iri jambo :

(1) ‘Afite ibimukwiriye’ ni Ikigiriki ezartizo risobanurwa ngo ‘gushyiramo ibikwiriye, gushyiramo ibyangomwa byuzuye, gushyiramo ibikenewe byose’ nko gupakira gari ya moshi cyangwa ubwato bugiye mu rugendo rurerure. Ryakoreshwaga mu gupakira ubwato69 bugiye gutabara. Twashobora kugereranya ibi n’amato arinda inkombe z’Amerika n’abayatwara baba bafite ibibakwiriye byose ngo babashe kujya gutabara amato ari mu kaga.

(2) ‘Afite ibimukwiriye’ yerekana uburyo n’ibikoreshwa ngo umuntu abe akwiriye, ashoboye, cyangwa afite ubumenyi. Twashobora gusobanura uyu murongo nka ‘kugira ngo umuntu w’Imana abe ashoboye, mu kuba yarahawe ibimukwiriye.’

(3) Hanyuma, inshinga iri mu gihe cyashize, mu Kigiriki, yerekana ibyakozwe n’igikorwa cyabanje. Muri icyo gice, ibivugwa ni ibyo kwiga, kumenya, no gushyira mu bikorwa Ijambo ryahumetswe n’Imana mu gihe ikigerwaho ari ukubasha umurimo w’Imana kubwo gukura mu by’Umwuka.

Intego y’Imana mu kuduha Ijambo ryayo n’intego yacu mu kwiga no kumenya Ijambo ry’Imana, ni ukugira ngo tube dukwiriye ngo tubashe kuba abakozi b’Imana bashoboye umurimo mwiza wose mu isi y’umwijima kandi ikennye; nk’amato yo gutabara afite ibikwiriye byose ari ku murimo w’ubugwaneza.

    Uko Ibyandistwe Byera byahumetswe

‘Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera’ (2 Petero 1:20-21).

Nta gice cyo muri Bibiliya kitubwira byinshi ku kuntu Ibyanditswe Byeraa byahumetswe nk’iki gice cyo muri 2 Petero. Nubwo atari igice cyose cya 2 Petero 1 kitubwira uko Ibyanditswe byahumetswe, hari ibintu bine by’ingenzi bitwereka ko byaba ari byiza kumenya iki gice cya mbere n’ibivugwamo.

Icya mbere, hari ibivugwa n’intego y’iki gice. Kuba Imana yaraduhaye ibintu byose byerekeranye n’ubugingo n’iby’Imana binyuze mu masezerano ahebuje, ni ukuvuga, Ijambo ry’Imana, Petero yanditse ashishikariza abasomyi be kugira umurava mu kwera imbuto mu kumenya Umucunguzi (1:3-11). Mu yandi magambo, kwizera ntikugomba kuguma ku kigero kimwe, kugomba gukura. Byongeye, yashakaga kubibutsa ndetse na twe ko kwizera kwacu kudahagaze ku musenyi ku nkuru z’ubwenge bw’umuntu cyangwa ibitekerezo by’umuntu. Ahubwo, guhagaze mu guhishurwa gutangaje kw’Imana, mu Ijambo ry’ubugingo, Umwami Yesu Kristo, n’Ijambo ryanditswe, Ijambo ry’Imana ryahanuwe tugomba kwitondera.

2 Petero 1:12-21 ‘Ni cyo gituma nanjy’iminsi yose ntazagir’ubwo nirengagiza kubibuts’ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri mw’ubu. 13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbater’umwete mbibutsa, nkiri mur’iyi ngando; 14 kuko nzi yukw’igihe cyo kunyagw’ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uk’Umwami wacu Yesu Kristo yammenyesheje. 15 Ariko nzajya ngir’umwete, kugira ngo ni mmara gupfa muzabashe guhora mwibuk’ibyo, iminsi yose. 16 Burya ntitwakurikij’imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshag’imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yac’icyubahiro cye gikomeye. 17 Kuko yahawe n’Imana Data wa twes’ishimwe n’icyubahiro, ubw’ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. 18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. 19 Nyamara rero dufit’ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’ umwijima, rigakesh’ijoro, rikagez’ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, 21 kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.’

Mu gutangaza iby’iyi ntumbero, Petero avuga ibyo we ubwe yiboneye igihe yiboneraga ubwiza bw’icyubahiro bwo guhindurwa kwa Kristo igihe yumvaga ijwi rivuye mu ijuru, ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira’ (imirongo 16-17). Ariko arakomeza akatwigisha ikintu gikomeye bitangaje, cyane cyane muri ibi bihe turimo igihe hari byinshi bikorwa byerekeye ibyo umuntu yibonera bishaka kurutishwa Ibyandistwe. Reba ukuntu mu murongo wa 19 Petero yanditse, ‘Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho,...’. Dukwiriye kubaza tuti, ‘Rirushaho gukomera kurusha iki? Birushaho gukomera kurusha n’ibyo yiboneye byo guhindurwa kwa Kristo. Kubera ko ibyo Petero, Yakobo na Yohana babonye byabaye umuhigo wo mu Ijambo ry’Imana kandi bikaba byerekana uguhishurwa gukomeye kwa Kristo. Ariko ikibazo ni iki, ibyo tubona, uko byaba ari byo kwizerwa kwose, ntibigomba kurutishwa Ijambo ry’Imana rifite ubutware kubera ko rirushijeho gukomera, gushikama no kwiringirwa. Ijambo ry’Imana ni ryo mugenga wacu kandi ryo ryonyine ni ryo rigomba gucira urubanza ibyo tunyuramo no kutwereka ukwizera no gushyira mu bikorwa.

Uko Bibiliya yitwa NIV isobanura umurongo wa 20 yagerageje kwegera Ibyanditswe by’ibanze mu Kigiriki, urushaho gusa n’imirongo iwubanziriza n’iwukurikira, kandi yerekana neza ukuri kugomba gushungurwa aha. Dore uko yanditswe, ‘Mbere ya byose mugomba kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye’. Ibi bitwigisha ko ibyo abahanuzi banditse byose cyangwa ibyo dusanga mu Ijambo ry’Imana byose, bitavuye mu bitekerezo by’abanditsi cyangwa by’abantu ubwabo. Mu mirongo ya 16-19, ikigibwaho impaka ni inkomoko y’inkuru z’intumwa. Mbese byari imigani y’ibitarabayeho cyangwa byari bivuye ku Mana? Umurongo wa 20 usubiza igice cya mbere cy’iki kibazo. Ntibyavuye ku muntu. Igice cya kabiri cy’iki kibazo kiboneka mu murongo ukurikira. Reba akajambo ‘kuko’ kunga kandi kagasobanura ko mu murongo wa 21.

Umurongo wa 21 utwigisha ko Imana n’umuntu bagize uruhare mu kwandika Bibiliya, ariko mu buryo Imana itari isoko y’ibanze gusa, ahubwo yayoboye ubwanditsi kandi inatuma Ibyanditswe biba ukuri. Abanditsi b’abantu bavuze Ijambo ry’Imana bashishikaye kandi barutaga imashini zandika, ariko kugira ngo ibyo bandikaga bibe ukuri, abanditsi b’abantu bashorewe cyangwa bayobowe n’Umwuka Wera. ‘Bashorewe’ ni phenomenoi, Ikigiriki cyerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa, risobanurwa ngo ‘kuyoborwa, gutwarwa’. Iri jambo ryakoreshwaga ku bwato bwayoborwaga n’umuyaga mu kugenda ku mazi nko mu Byakozwe 27:15, 17.

Kuri ibi, Ryrie yanditse agira ati :

‘Nubwo babaga ari abantu bamenyereye, abasare ntibashoboraga kubuyobora bityo rero barekaga umuyaga ukerekeza ubwato aho ushaka. Mu buryo nk’ubw’ubwato butwawe, cyangwa buyobowe n’umuyaga, Imana yatwaraga kandi igashorera abanditsi b’abantu yakoreshaga mu kwandika ibitabo byo muri Bibiliya. Nubwo umuyaga wari ufite imbaraga zikomeye zayoboraga ubwato, abasare ntibasinziraga cyangwa ngo babure icyo bakora. Mu buryo bumwe nk’ubwo, Umwuka Wera yari za ngufu ziyobora zigatwara abanditsi; uko biri kose bagize uruhare rugaragara mu kwandika Ibyanditswe’.70

Uyu murongo rero utwigisha ibintu bibiri byerekeye ‘Uko’ guhumekwa byakozwe: (a) Ubushake bw’abanditsi b’abantu si bwo bwayoboraga Ibyanditswe muri Bibiliya na (b) Umwuka Wera nk’isoko y’ibanze yakoraga ku buryo Ibyanditswe biba ukuri mu buryo bwose.

    Ikigero cyo guhumekwa n’Imana

‘Kukw’imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiy’ibintu byose bizan’ubugingo no kubah’Imana, tubiheshejwe no kumenya nez’uwaduhamagarishij’ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’ (2 Petero 1:3-4).

      Biragaragara mu murongo wa 4 kandi n’amagambo ‘ibyo yasezeranije by’igiciro bikomeye cyane’ ko Petero yari afite Ijambo ry’Imana mu mutwe muri iyi mirongo. Icya mbere, yatangaje ko Imana ‘yatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha imbaraga z’Imana’. Icya kabiri, ubugingo no kubaha Imana bituruka mu kumenya Imana n’Umwami Yesu Kristo, ariko ubwo bumenyi buturuka mu Ijambo, ibyo yasezeranije by’igiciro. Ibi byerekeye ikigero cy’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana.’

Nubwo Imana idahishura ibintu byose yashobora guhishura, yahisemo ibintu byinshi bihishwe kubigira ibyayo (Gutegekwa 29:29). Bibiliya ntivuga ku bintu byose umuntu akeneye mu bugingo no kubaha Imana binyuze mu guhishurwa kw’Imana na Yesu Umwami wacu. Dufite ibyo dukeneye byose, nta kibuze. Bityo rero, kubera ari Ijambo ryahumetswe n’Imana, ibikurikira na byo ni ukuri.

      Ni rizima kandi rifite imbaraga

Muri ibi biranga Bibiliya, tubona imbaraga z’Ijambo ry’Imana ritanga ubugingo n’imbaraga rigahindura ubugingo bw’abantu nk’uko rihishura ubwenge bw’Imana rikazana abantu mu busabane n’Imana binyuze mu kuri kwaryo.

1 Petero 1:23 ‘Kuko mwabyaw’ubwa kabiri, mutabyawe n’imbut’ibora, ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’Ijambo ry’Imana rizima rihoraho.’

Abaroma 12:2 ‘Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose’.

Abaheburayo 4:12 ‘Kuko Ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ubugi burut’ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugez’ubwo rigabany’ubugingo n’umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’

Riratunganye, nta nenge

(1) Ntirigira inenge, riruzuye, riratunganye, ryarageragejwe, kandi bityo ni iry’ukuri, ni ukuri

Zaburi 19:7 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umuswa ubwenge.’

(2) Ntiryanduye, nta kizinga

Zaburi 12:6 ‘Amagambo y’Uwiteka n’amagambo atanduye: Ahwanye n’ifez’igeragejwe mu ruganda rwo mw’isi, Ivugutiwe karindwi.’

(3) Ryarageragejwe rigaragara nta kizinga

Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryavugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda.’

(4) Ibyanditswe Byerekana ukudahaba no kutivanga byaryo, nta kwanduzwa n’Imihango n’ibizira by’umuntu

Zaburi 19:8-9 ‘Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose.’

Yohana 17:17 ‘Uberesh’ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri.’

Yakobo 1:18 ‘Yatubyarishij’ijambo ry’ukuri, nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.

      Ni iry’ukuri kandi ryo kwizerwa

Ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana ni ubw’ukuri, ni ukuvuga ubwo kwiringirwa, kwizerwa n’ububasha bwo guha ubwenge bw’Imana aboroheje, abamwegera nk’abana aho kwishingikiriza ubwenge bwabo bw’abantu.

Zaburi 19:7 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umuswa ubwenge.’

      Rirakiranuka

Nko gukiranuka ko guhishurwa kw’Imana, Ibyanditswe bimurikira abantu bikabazana mu bumwe bw’ukuri n’Imana ubwo umuntu yaremewe. Nta cyatanga ibyishimo byo mu mutima nko kumenyera Imana mu Ijambo ryayo rikiranuka.

Zaburi 19:8-9 ‘Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose.’

Ni Rikuru kandi ry’igiciro,

      Rifite agaciro kurusha izahabu, riraryohereye kurusha ubuki

Muri aya magambo ashushanya tubonamo agaciro ka Bibiliya n’uko dukeneye kumenya ibidukwiriye kuba iby’ibanze n’ibyo twakurikira.

2 Petero 1:4 ‘Ibyo nibyo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’

Zaburi 19:10 Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’

      Ni umugenda w’Imana wo kwizera no gutabarwa

Ni mu Byandistwe Imana yubakira kwizera kwacu kandi ishobora kutuzana mu mbaraga z’ubugingo bwayo binyuze muri Kristo no mu murimo w’Umwuka Wera.

Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.’

2 Petero 1:4 ‘Ibyo nibyo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’

Zaburi 119:9-11 ‘Umusor’azez’inzira y’ate? Azayejesha kuyitondera nk’ukw’Ijambo ryawe rigitegeka. 10 Nagushakishij’umutima wose; Ntukunde ko nyoba ngo ndek’ibyo wategetse. 11 Nabikiy’Ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.’

      Ntirirondoreka

Uko twacukumbura kose mu butunzi bw’ Ijambo ry’ Imana, tugarukira hejuru gusa. Ibi ni byo byonyine bitegerezwa kubera ari uguhishurwa kw’ Imana itarondoreka ku umuntu ufite aho atarenga. Ntabwo wigeze uvuga cyangwa se ngo wumve abandi bavuga, ‘Uziko, nize iki gice imyaka myinshi, ariko nari ntarasobanukirwa uku kuri kugeza uyu munsi wa none.’

Abefeso 3:2-8 ‘Kandi namwe mwumvis’ iby’ ubutware bwo kugabur’ ubuntu bw’ Imana nahawe ku bwanyu, 3 ko mpishurirw’ ubwiru bwayo mw’ iyerekwa, nk’ uko nabanje kwandika mu magambo make. 4 Namwe ni muyasoma muzireber’ ubwany’ uburyo mmeny’ ubwiru bwa Kristo koko. 5 Ubwo ntibwamenyeshejw’abana b’ abantu mu bindi bihe, nk’uko mur’ iki gih’ intumwa ze zera n’ abahanuzi babuhishuriwe n’ Umwuka: 6 yukw’abanyamahang’ ar’ abaraganwa natwe, kandi bakab’ ingingo z’ umubir’ umwe natwe, abaheshejwe n’ Ubutumwa Bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe. 7 Nanjye nahinduts’umubwiriza wabwo, nk’ ukw’ impan’ iri y’ ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’ imbaraga zayo zinkoreramo. 8 Nubwo noroheje cyane hanyuma y’ abera bose, naherew’ ubwo kugira ngo mbwiriz’ abanyamahanga Ubutumwa Bwiza bw’ ubutunzi bwa Kristo butarondoreka;’.

Ibikorwa by’ Ijambo ry’ Imana (Icyo rikora)

      Ishusho ya mbere: inkota

Ijambo ry’ Ikigiriki rivuga inkota ni machaira, inkota ngufi, ifite ubugi impande zombi y’umusirikari w’Umuroma. Afite iyi ntwaro, umusirikari ntiyabaga abuze icyo yishingikirizaho, nta nubwo yashoboraga kuneshwa n’umwanzi kuko iyo ntwaro yari yoroshye gukoresha.

    Imirongo:

Abefeso 6:17 ‘Mwakir’ agakiza, kab’ ingofero; mwakire n’inkota y’ Umwuka, niyo Jambo ry’ Imana;’

Abaheburayo 4:12 ‘ Kukw’ ijambo ry’ Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ ubugi burut’ ubw’ inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ ubwo rigabany’ ubugingo n’ umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’

    Amahame akubiyemo :

(1) Ko turi mu ntambara: Ibi ni byo byibandwaho mu Befeso 6. Ijambo ry’ Imana ni intwaro yacu duteresha kandi tukitabaza turwanya abanzi bacu - Isi n’ibirwanya Imana byayo, kamere n’ibyifuzo byayo bikomeye, Satani n’ubugome bwe. Muri iyi shusho, Imana itubwira ko tudafite Ijambo ryayo tudashobora kunesha n’umwe muri aba banzi bacu. Ibyanditswe ni inkota yacu, ifite ubugi impande zombi, iyo dushobora gukoresha neza nk’intwaro za kera tutaneshwa. Ni iby’ingirakamaro ko igihe Umwami yagerageza gushukwa n’Umwanzi, yatsindishije ibishuko by’umwanzi amagambo ‘Haranditswe ngo’ (Matayo 4 : 4, 7, 10).

(2) Iyi shusho yerekana na none gucengera: Yerekana ubushobozi bwo gutema no kwinjira imbere muri twe igahura n’ibyo dukeneye by’imbere, ibyo umutima wacu ukeneye by’Umwuka. Ibi ni byo Abaheburayo 4:12 wibandaho. Ijambo ry’ Imana rifite ubushobozi bwo guhangana n’ingorane zacu zo kwicira urubanza, no kugira ubwoba, impamvu z’amafuti, uburakari, agahinda, n’ugushaka ibyubahiro, agaciro n’intego.

    Ingorane duhura na zo - Akamaro n’ubuhanga

Mu Befeso 6:17 Pawulo atubwira ko dukeneye gutwara intwaro zacu. Ibi bivuga kwiga kumenya inkota yacu n’uko twayikoresha mu byo dukora byacu bya buri munsi.

Mu Baheburayo 4:12 umwanditsi atubwira iby’ ingorane zo kwirengagiza. Kubera igihe aba bizera bari bamaze bakijijwe, bagombaga kuba baramaze kuba abigisha b’Ijambo ry’ Imana. Birengagije guteranira hamwe ubwabo ngo bumve Ijambo ry’Imana, bityo bituma batamenya gukoresha Ibyanditswe.

Abaheburayo 5:11-12 “Tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabay’ ibihuri. 12 Kandi, nubwo mwari mukwiriye kub’ abigish’ubu, kuko mumaz’ igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kwongera kwigishwana mwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye.”

      Ishusho ya kabiri: umucamanza

    Umurongo:

Abaheburayo 4:12 ‘Kukw’ ijambo ry’ Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ ubugi burut’ ubw’ inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugez’ ubwo rigabany’ ubugingo n’ umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.’.

    Amahame akubiyemo :

Ibi bitwigisha ko Ijambo ry’ Imana ari ryo risuzuma ubugingo bwacu. Ni umucamanza w’ ibyiza n’ibibi. Ritubwira uko dukora, aho dukosa, impamvu, n’uko twahakosora. Kimwe n’uko urushanwa abwirwa uko agomba kurushanwa, ni ko n’Ijambo ry’Imana ari umucamanza w’uko twitwara n’ibyo dukora, uko turushanwa, ubugingo bwacu bw’imbere n’imico yacu igaragara.

    Ingorane duhura na zo :

Tugomba kuba abantu bafite amatwi yo kwumva no kwubaha ubucamanza bw’Ijambo ry’Imana mu bugingo bwacu. Tugomba kuba abantu bubaha, ariko nkuko John R. Stott yabyanditse,

Gake cyane niba byaranigeze kubaho mu mateka yayo maremare isi ntiyigeze igira uku kugomera ubutegetsi ... Igisa naho ari gishya uyu munsi wa none, icyakora, ni umunzani wo kugoma kw’isi n’intekerezo zigushyigikira. Nta gushidikanya ko iki kinyejana cya 20 cyabayemo uguhinduka gukomeye ... Ubutegetsi bwinshi bwemewe (umuryango, ishuli, kaminuza, Igihugu, Itorero, Bibiliya, Papa, Imana) burasugurwa. Ikintu cyose kinezeza ibiriho, ni ukuvuga, uburenganzira buriho cyangwa imbaraga zikomeye, kirasuzumwa neza maze kikarwanywa.71

Kwibaza ibyo abantu bavuga, iyo dukoresheje Ijambo ry’Imana nk’umugereka wacu, si ko ari bibi iteka ndetse bibwirizwa na Luka mu Byakozwe 17:11. Ariko iyo tutitonze, dushobora gufatwa umunsi umwe ntitugire icyo twumva cyangwa ngo dusobanukirwe ibibwirizwa n’inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Tubifata nk’aho byaba ari igitekerezo cy’umuntu kandi dushobora gutangazwa no kwuzura ibitekerezo byacu ubwacu. Stott arakomeza,

Buri muntu afite ibitekerezo bye n’ibyo yemera, kandi akabifata nk’aho ari byiza nk’iby’umubwiriza. Ese akeka ko ari nde, niko abantu babaza - bucece iyo badasakuje - ku buryo yakumva ko anshyiriraho amategeko?72

Ariko ikibazo ni mbese Ubutumwa (bwo mu gitabo, kuri cassette, cyangwa bwo ku meza y’umubwiriza) burimo ukuri kwo mu Byanditswe? Bushingiye se ku Byanditswe kandi burimo ubusobanuro bukurikije ikiboneamvugo, igice, no guhuza n’Ibyanditswe, cyangwa se umubwiriza cyangwa umwigisha akoresha Ijambo ry’Imana mu buryo butari bwo Ese yumva atsindwa n’uko asoma mu Ijambo ry’Imana ibitekerezo bishyigikira ibyo we yifitiye muri gahunda ye?

      Ishusho ya gatatu: itara, umucyo

    Imirongo:

Zaburi 19:14 ‘Amagambo yo mu kanwa kanjye n’iby’umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka, gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.’

Zaburi 119:105 ‘Ijambo ryawe n’itabaza ry’ibirenge byanjye, n’ umucy’ umurikir’ inzira yanjye.’.

Zaburi 119:130 ‘Guhishurirw’ amagambo yawe kuzan’ umucyo; guh’abasw’ubwenge.’

Imigani 6:23 ‘Kukw’ itegeko ar’ itabaza, amategek’ar’umucyo; kand’ibihano byo guhugura ar’inzira y’ubugingo.’.

    Amahame akubiyemo:

      Akamaro k’itara ni ububasha bwaryo bwo gutanga umucyo. Mu Byanditswe, umucyo rikoreshwa kandi rifite ubusobanuro butatu:

(1) Gukoreshwa mu kumurika: Uku gukoreshwa kwibanda ku gikorwa cy’umucyo. Umucyo utanga urumuri Umucyo umurikira mu bugingo bwacu ngo wirukane umwijima, kumurikira inzira cyangwa ingendo zacu intambwe ku yindi. Umucyo utuma tudasitara no kugwa mu bintu bishobora kutwica. Umucyo umeze utyo urakingira.

(2) Gukoreshwa mu by’ubwenge: Gukoreshwa gushyigikira ukuri kukamenya amakosa n’ibishuka bikayobya. Ni mu mucyo w’Ijambo ry’Imana dushobora kumenyera no kwirinda iby’imihango n’inyigisho z’ibinyoma byo mu isi iyobowe kandi iyobejwe na Satani. Umunyamakuru yigeze kubaza umunyamaguru niba azi ingorane ebyeri zikomeye kurusha izindi mu isi izo ari zo. Yaramusubije ati, ‘simbizi, nta n’icyo bimbwiye’. Umunyamakuru yarambwiye ati, ‘ni byo koko, ese wabimenya ute?’.

Ibyo tutazi ku Ijambo ry’Imana ntibishobora kutugirira nabi gusa, ahubwo uko igihe gihita bizatugirira nabi. Kuki? Kuko mu mateka abantu bagiye bagushwa n’ibinyoma. Imihango igeraho ikemerwa nk’ukuri. Bivuge kenshi kandi aho bikwiriye abantu bazageraho batangire kubyizera - wabyemera utabyemera! Iyi mihango ituruka he? Ituruka mu kutwoza ubwonko dukura mu migenzo idukikije ya buri munsi kimwe no kwisobanura (amagambo meza y’ibinyoma dukunda kwibeshyaho ubwacu kugira ngo dukore ibyo twishakiye).

Reka mbabwire imihango mike :

  • Umuhango w’ uko Imana ishimishwa n’iby’idini byacu - ko ibyo tugomba gukora ari ukuza ku rusengero rimwe mu cyumweru, kuririmba indirimbo z’Imana nkeya, kugaragara ko twishimye, no kwerekana ko twishimiye ibyo umubwiriza yigishije. Ariko nk’uwacengewe n’Ijambo ry’Imana abwira Abafarisayo, Umwami Yesu yasubiye mu magambo ya Yesaya aravuga ati, ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure; Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu’ (Mariko 7:6-7).
  • Umuhango w’uko dushobora kwirengagiza Ijambo ry’Imana maze tukaba amahoro. Ariko Ijambo ry’Imana riravuga riti, ‘Uyu munsi nimwumva ijyi ryayo, ntimwinangire imitima, nkuko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza’ (Abaheburayo 3:7-8a). Umwanditsi atwereka ko nitutumvira Umwuka w’Imana buri munsi, tuzayoborwa kandi twinangire bu bw’icyaha.
  • Umuhango ko gushukwa kugaragara, gushukwa n’ikibi k’umwanya kandi kw’ imbaraga zacu ziba mu byo dukora muri uwo mwanya - iyo ukuri ari uko kunesha gushingiye ku gukura mu kwizera, imyifatire, imirere, n’uko tugenda byagiye bikura uko ibyumweru, amezi, n’imyaka byashiraga.
  • Umuhango w’uko kuri kubera ko twumva inkuba ariko ntiduhite tubona umujinya w’Imana, bituma dukomeza kugendera mu cyaha tukirengagiza iby’ ibanze by’Umwuka.

Reba igitekerezo gikurikira:

Kubera ko bashakaga gutura iburasirazuba bwa Yorodani aho bashobora kuragira amashyo yabo, Mose yaburiye ubwoko bwa Rubeni na Gadi ku byerekeye kunanirwa gufasha indi miryango y’iryo shyanga kwirukana abari bahatuye,

Kubara 32:23 ‘Ariko ni mutagenza mutyo, muzaba mucumuye k’Uwiteka, kandi mumenye neza yukw’icyaha cyanyu kizabatoteza.’

Mu Bagalatiya Pawulo yaranditse ati,

‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’izuru; kukw’iby’umuntu abiba, ari by’azasarura. 8 Ubibir’umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora, arik’ububir’Umwuka, mur’uwo Mwuka azasaruramw’ubugingo buhoraho.’ (Abagalatiya 6:7-8).

Mu Umubwiriza 8:11-12 dusoma aya magambo,

‘Kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gitum’imitima y’abantu ishishikarira gukor’ibibi. 12 Nubw’umunyabyah’acumura kar’ijana, arikw’akaramba, nzi rwose yukw’abubah’Imana bar’imbere yayo ari bo bazamererwa neza:’

(3) Gukoreshwa mu by’umuco: Muri uku gukoreshwa tubona ko imbuto z’umucyo ari ugukiranuka. Muri Yesaya Imana itwibutsa ko inzira zacu atari inzira zayo - kandi ni ukubera ko ibitekerezo byacu atari byo bitekerezo byayo. Gukiranuka n’imico myiza ntibishobora kubaho mu cyuka aho Imana itazwi mu kuri kubera ko yo ubwayo ari ukuri, ni umucyo w’Ibyanditswe bitubatura.

    Ingorane duhura na zo:

Nta tara rigira umumaro ridacanywe kandi ngo ryerekezwe mu nzira y’umuntu cyangwa ku byo mu bugingo bw’umuntu (reba Matayo 5:14 n’ikurikira). Kubera abandi umucyo bitangirira ku kubaho mu mucyo w’Imana (Ijambo ryayo) ubwacu. Tugomba kumenya gukoresha itara ryacu. Ntiriba itara ryacu by’ukuri tutararyiga ngo tunemere kurikoresha. Isi yuzuye umwijima, ariko itara ry’Ijambo ry’Imana - Ukuri kw’Imana - ryirukana umwijima w’isi. Birigisha kumenya imbuzi n’amategeko ya Pawulo byo mu Befeso 5 aho atubwira ko bitworohera kugendera mu mwijima nubwo turi abana b’umucyo. Bisaba ibikorwa no kwitangira Ijambo ry’Imana mbere y’uko ubugingo bwacu buza mu mucyo w’Ibyanditswe.

Yeremiya 10:23 ‘Uwiteka, nzi kw’inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu munt’ugenda kwitunganiriz’intambwe ze.’

Mu Bafilipi 1:10 ijambo abataryarya ni Ikigiriki eilikrines. Mu gihe inkomoko z’iri jambo ishidikanywaho, bamwe bavuga ko igizwe na heile, imirasire y’izuba, na krino, guca imanza. Bisobanura ngo guca imanza cyangwa kurebera ku mucyo kandi yerekana igishobora guhagarara kidatsinzwe mu mucyo w’izuba. Ryerekeye umuntu ufite ubugingo by’inyangamugayo kandi butaryarya. Mu bihe byashize iri jambo ryakoreshwaga ku baguzi ku byerekeye ibyacururizwaga mu isoko. Amaduka ya kera yabaga yijimye ku buryo byashobokaga guhisha ububi bw’ibyacuruzwaga cyangwa bigasigwa irangi cyangwa ubushishi. Kubera aka kamenyero abaguzi bashoboraga gusohora icyo bashakaga kugura bakabijyana ku mucyo w’izuba ngo barebe ko igicuruzwa nta nenge gifite, ngo barebe ko ari eilikrines. Nshuti, iki ni cyo twese dukeneye. Dukeneye buri munsi, buri cyumweru kwisuzumira ku mirasire y’izuba ry’Ijambo Ryera ry’Imana.

Abafilipi 1:10 ‘Mubon’uko murobanur’ibinyuranye, kandi mubon’uko mub’abataryarya n’inyanga-mugayo, kugeza ku munsi wa Kristo,’

      Ishusho ya kane: indorerwamo

    Imirongo :

2 Abakorinto 3:18 ‘Ariko twebwe twese, ubwo tureb’ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo, mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we, tugahabwa ubwiza burut’ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’ Umwuka’.

Yakobo 1:22-25 ‘ Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo atar’ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’uwumv’Ijambo gusa, ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukwasa. 25 Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ariyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora’.

    Amahame akubiyemo

Indorerwamo ni ikintu cyerekana uko umuntu asa. Itwereka ishusho yacu. Iby’ amahirwe, uretse iyo ikozwe nabi, cyangwa ukundi, indorerwamo ntibeshya. Bibiliya ni indorerwamo itunganye - yerekana ukuri - ukuri kw’ uko turi. Ifoto y’amabara ishobora gukorwa ku buryo ihisha ubusembwa, isununu, iminkanyari, inkovu, ariko indorerwamo itwereka uko turi neza. Ariko iby’amahirwe, Bibiliya, nk’indorerwamo, ifite intego ebyeri cyangwa ibyo itwereka bibiri.

Iyo umuhungu muto ahagararanye na se imbere y’indorerwamo, aribona ubwe akabona na se aba ashaka gusa nawe igihe azakura. Imwereka icyitegerezo cy’uko aba ashaka buzaba. Ijambo ry’ Imana rimeze rityo. Ntiritwereka gusa abo turibo n’icyo turi cyo, ahubwo ritwereka n’Umwami Yesu - icyitegererezo n’intego byacu. Ariko biba gusa iyo twize kumutumbirira mu ndorerwamo y’Ijambo rye kandi tukagendera mu Mwuka.

    Ingorane duhura nazo :

Kimwe n’andi mashusho y’Ijambo ry’Imana, indorerwamo igomba gukoreshwa neza bitari ibyo ntacyo yatwungura. Mu kudakoresha cyangwa gukoresha nabi indorerwamo, nta cyo twunguka ku by’iyo mpano itangaje y’Imana yo kuduhindura no kudukiza. Binyibukije ukuntu umugore wanjye mwiza ahagarara buri gitondo imbere y’indorewamo. Mu by’ukuri, mutekereze uko abantu benshi basa baramutse batitaye ku byo babonye mu ndorerwamo buri gitondo mbere y’uko biyuhagira, boza amenyo, gutunganya imisatsi.

Icyibandwaho muri Yakobo 1:19-25 ni uko tutagomba kwiha kuba abizera bo hejuru bireba nko mu bikino mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana. Biratworohera cyane kubikora mu buryo bw’imirimo itegetswe n’idini nko kujya mu rusengero no mu ishuri ryo ku cyumweru cyangwa kumara iminota icumi mu gitabo cy’amasengesho. Muri iki gice, Yakobo avuga ku byo kugira kwizera gufite ibikorwa ku buryo ikigerwaho ari ugukizwa mu by’Umwuka no kwerekana mu bikorwa gukiranuka mu bugingo buhinduwe.

Reba Yakobo 2:21 aho Yakobo abaza ikibazo ati ‘Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? ’Yakobo ntabwo avuguruza Pawulo. Igihe Pawulo avuga ibyo gutsindishirizwa kubwo kwizera avuga ibyo gutsindishirizwa imbere y’Imana, Yakobo we yandika ibyo gutsindishirizwa imbere y’abantu, gihamya y’ibikorwa no kwerekana ubusabane nyakuri n’Imana aho kuba iby’idini gusa.

Ijambo ry’Ikigiriki ‘Yatsindishirijwe’ ni dikaivo. Iri jambo rifite ubusobanuro bubiri bw’ingenzi. (a) Rishobora gusobanura “gutangaza, kugira umuntu ukiranuka cyangwa gufata umuntu nk’umukiranutsi.” Muri ubu buryo risobanura gutangaza ko umuntu nta kimuhama, guhanagurwaho icyaha. Pawulo akoresha dikaioo cyangwa igitekerezo cyo gutsindishiriza muri ubu buryo. Kubera umurimo wa Kristo no kubwo kwizera umuntu ku giti cye, ibyaha byacu birababarirwa, igihano cy’icyaha gikurwaho, maze tukitwa abakiranutsi muri Kristo. (b) Ariko dikaioo ishobora na none gusobanura kwerekana cyangwa gutanga cyangwa guhamya ko umuntu ari umukiranutsi.73 Ubu ni uburyo Yakobo akoreshamo iryo jambo. Hamwe n’ibiri mu mutima, soma Yakobo 1:19-21.

Ruhamwa aha ni ugushira mu muntu imico y’Imana, gukiranuka cyangwa ubugingo buhinduwe bikorwa binyuze mu kwizera ubugingo bwacu buhinduwe muri Kristo. Nk’abantu bahinduwe bashya bafite kwizera Kristo, ubugingo bwacu bugomba guhinduka.

Yakobo 2:1 ‘Bene data, kwizera kwanyu mwizer’Umwami wanyu Yesu Kristo w’icyubahiro ntikube uko kurobanur’abantu ku butoni.

Yakobo 1:18 ‘ Yatubyarishij’ijambo ry’ukuri, nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo’.

Ariko niba kwizera Kristo muzima kwacu ari ukwakira ubugingo bwe mu bwacu mu buryo bw’ubugingo buhindutse bwerekanwa gutsindishirizwa kwacu, ubugingo bushya bugomba kuzanwa mu bumwe nyakuri n’Ijambo ry’ubugingo, ryo nk’imbuto iterwa, riramera, rikazana imizi, rigakura, rikabyara (indi shusho), bigatanga gukizwa mu buryo bw’Umwuka. Iyi ni yo njyana y’umurongo wa 21.

Muri Yakobo 1:22-25, Yakobo atubwira ko tudakoresheje Ijambo ry’Imana twitonze kugira ngo tugere ku gakiza kacu no guhinduka mu by’Umwuka, tuba twibeshya ubwacu kandi tunyuranya n’intego n’umugambi by’Imana.

‘Mwiyerekane’ muri Bibiliya yitwa NASB, ni inshinga y’Ikigiriki itondaguwe mu buryo bw’itegeko, ginomai. Isobanura ‘muhinduke’ kandi yerekeye ibyo kwiga gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana buri gihe. Bibiliya yitwa KJB yanditswe itya ‘Ariko rero, mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa, ...’ ‘Mukora’ ni poietes kandi yerekeye ku bikorwa bitanga umusaruro bikurikije igishushanyo cyatanzwe.

‘Atari ugupfa kuryumva gusa’ bisobanura ngo ‘atari abumva bonyine’. ‘Bonyine’ cyangwa ‘gusa’ ni Ikigiriki monos risobanura ngo ‘kuba wenyine’. Kwiga Bibiliya n’imirimo y’idini bigomba gushyirwa hamwe no kurishyira mu bikorwa no gukiranurwa hamwe n’umurimo w’Imana biti ihi se byaba kwishuka.

‘Mwishuka’. ‘Kwishuka’ ni paralogizomai riva kuri para, ‘hamwe no’ cyangwa ‘kubwo, byahise’, hongeyeho na logizomai, ‘gutekereza, kubara’. Yakobo aburira abantu kudatekereza mu buryo bunyuranye n’ukuri n’intego yako noneho bakishuka.

Mbese twishuka dute? Twishuka ubwacu iyo dutekereza ikintu kitari ukuri (reba umurongo wa 26). Muri ubu buryo tunyuranya n’ukuri tugahusha intego yako. Ibyanditswe bigenewe kuduhindura ngo duse na Kristo. Niba ibi bitaba, turushaho kwishuka dukomezwa kubeshywa no kuba ibikinisho by’amayere ya Satani n’ibihendo by’isi kubera ko twanga kwumvira Ijambo ry’Imana (reba umurongo wa 27). Niba tudacengera Ijambo ry’ Imana ngo ritubere indorerwamo, tuzacengerwa n’iby’isi mu buryo tudasobanukiwe. None intego y’Imana ni iyihe?

  • Gusoma no kumva Ijambo ry’ Imana bishobora kujyana ku …
  • Gutekereza ku Ijambo ry’Imana, kwitegereza neza bishobora gutuma tubona ishusho yacu ubwacu n’iy’Imana (guhishurwa kw’Imana).
  • Igisubizo (igisubizo gikwiriye Imana) gishobora kujyana ku…
  • Guhinduka (guhinduka no gutanga imbuto bituruka ku gushyira mu bikorwa Ijambo ry’ Imana).

Ariko

  • Uguhishurwa kutagira igisubizo gikwiriye (gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa) bijyana ku …
  • Ukugoma guterwa no kudasobanukirwa, kwishuka, kwibwira ibitari byo, kutagira icyo witaho, kugambana n’ibindi.

Cyangwa tukaba imbere y’amahitamo:

Idini rya gatigisimu, idini ryigisha ibyo gufata mu mutwe gusa (Yesaya 29:13). Ibi ni ugupfa gufata mu mutwe amategeko n’amabwiriza cyangwa inyigisho n’amahame by’idini. Igira inyigisho imwe ihoraho cyangwa gusubiramo ibintu utanabitekerejeho cyangwa se ngo ubishyire mu bikorwa. Ibi bijyana kuri:

Akamenyero k’idini, kwinjira mu bintu ariko ari nta by’Umwuka nyakuri. Kugendera mu migenzo y’idini no gufata mu mutwe ibyo uvuga n’intekerezo, ariko nta by’ Umwuka cyangwa kubishyikira wowe ubwawe - kutumva no kudakora. Ibi bijyana kuri:

Kutera imbuto. Abakristo batera imbuto kandi bashobora guhanwa n’Imana. Guterwa no gupfa ku by’Umwuka by’umwizera w’umunyedini, nk’Abafarisayo bo mu bihe cya Kristo - Imva zogeje zera.

Babaga bera inyuma, ariko imbere baraboze ndetse barapfuye. Iri jambo rikoreshwa no ku bakristo ba kamere baba barakijijwe, ariko ntibabe batewe ku muzabibu (Yohana 15) bityo ntibabashe bwera imbuto.

      Ishusho ya gatanu: imvura, shelegi, amazi

    Imirongo:

Yesaya 55:10-11 ‘Nkuk’imvura na shelegi bimanuka bivuye mw’ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto, bugatosa n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya bukamuh’umutsima; 11 ni kw’Ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruk’ubusa, ahubwo rizasohoz’ibyo nshaka, rizashobora gukor’icyo naritumye.’

Yeremiya 17:5-8 ‘Uku ni k’Uwiteka avuga, ati: Havumw’umuntu wiringira undi muntu, akishim’amaboko ye, mu mutima we akimur’Uwiteka. 6 Azab’ameze nk’inkokore yo mu butayu, kand’icyiza ni kiza, ntazakibona, ahubw’azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo. 7 Hahirw’umuntu wizer’Uwiteka, Uwiteka akamuber’ibyiringiro. 8 Kukw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorer’imizi mu mugezi, ntikizatiny’amapfa n’acana, ahubw’ikibabi cyacyo kizahoran’itoto; ntikizita ku mwaka wacanyemw’amapfa, kandi ntikizareka kwer’imbuto zacyo.’

Abefeso 5:26 ‘Ngw’aryeze, amaze kuryogesh’amazi n’Ijambo rye,’

    Amahame akubiyemo

(1) Ishusho yo kwoza: Ijambo ‘aryanganyaho amahage’ muri Yohana 15:2 ni Ikigiriki, kathairo, risobanura ngo, ‘kwoza’. Rikoreshwa mu gukuraho amashami atagira umumaro (ibisambo ku kawa). Soma Matayo 15:1-20 na 12:33-35. Usobanukiwe icyo bishushanya? Abafarisayo bitaga ku by’inyuma bategekwa n’idini, ariko imbere babaga banduye kubera ko basuzuguraga amazi y’Ijambo ry’Imana yashoboraga kuboza imitima yabo akabuzuza ibyiza.

Zaburi 119:9 ‘Umusor’azez’inzira y’ate? Azayejesha kuyitondera nkukw’ijambo ryawe ritegeka.’

Yohana 15:2-3 ‘Ishami ryose ryo muri jye riter’imbuto, arikuraho; iryer’imbuto ryose aryanganyahw’amahage yaryo, ngo rirusheho kwer’imbuto. 3 None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.’

Ibyanditswe bitwikurura ibibi biba muri twe bikadushishikariza guhinduka. Ariko biduha n’imbaraga zidufasha guhinduka tubonera mu kuri kuduhishurirwa muri Kristo, bityo, kweza ubugingo bwacu ho icyaha n’ibyanduza by’iyi si.

(2) Ishusho yo guhindurwa bashya: Nk’ikinyobwa gikonje cy’amazi ku munsi ushyushye, Ijambo ry’Imana rihindura mushya umuntu w’imbere.

2 Abakorinto 4:16-18 ‘Ni cyo gituma tudacogora; kandi nubw’umuntu wacu w’inyum’asaza, umuntu wacu w’imbere ahor’ahinduka mushya uko bukeye; 17 kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemer’ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. 18 Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka: kukw’ibibonek’ar’iby’igihe gito, nahw’ibitaboneka bikab’iby’iteka ryose.’

(3) Ishusho yo kwera Imbuto: Tutari mu Ijambo ry’Imana, dusa n’umuntu uzerera mu kitagira amazi, mu butayu, wazanywemo ingufu n’imbaraga z’Umwuka, wumishijwe n’ubushyuhe bw’ubugingo nk’uko ahura n’ibiruhanya byabwo no kuba atishingikiriza ku Mana. Tudafite Ijambo ry’Imana ngo rituyobore, riduhindure bashya, kandi ritubwirize, nta kabuza tuzamarira imbaraga zacu mu bitagira umumaro byo mu isi.

Dushobora kwunguka byinshi mu by’isi n’ubutunzi bwayo, cyangwa se kumara ubugingo bwacu dukurikirana iby’isi, ariko, inzira twafata iyo ari yo yose, iyo Ijambo ry’Imana atari isoko y’ubugingo bwacu, twonona ubugingo bwacu mu by’imigambi y’Imana. Ariko niba Ijambo ry’Imana ari isoko y’amazi y’ubugingo bwacu, tuzaba nk’umuntu wizera Uwiteka tubona muri Yeremiya 17:5-8 na Zaburi 1:2-3.

Yeremiya 17:5-8 ‘Uku ni k’Uwiteka avuga, ati: Havumw’umuntu wiringira undi muntu, akishim’amaboko ye, mu mutima we akimur’Uwiteka. 6 Azab’ameze nk’inkokore yo mu butayu, kand’icyiza ni kiza, ntazakibona, ahubw’azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo. 7 Hahirw’umuntu wizer’Uwiteka, Uwiteka akamuber’ibyiringiro. 8 Kukw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorer’imizi mu mugezi, ntikizatiny’amapfa n’acana, ahubw’ikibabi cyacyo kizahoran’itoto; ntikizita ku mwaka wacanyem’amapfa, kandi ntikizareka kwer’imbuto zacyo.’

Zaburi 1:2-3 ‘Ahubw’amatageko y’Uwiteka ni yo yishimira kand’amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro, 3 Uw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyer’imbuto zacy’igihe cyayo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icy’azakora cyose kizamubera cyiza.’

    Ingorane duhura na zo:

Dukunda kuba nk’umuntu uri mu butayu akabona ukurabagirana agakeka ko icyaha ari ikintu cyo kumumara inyota. Mu buryo nk’ubwo, akenshi abantu bakurikirana ibyo bakeka ko byabaha ibyishimo no kumererwa neza, n’ibinezeza n’ubutunzi byo muri iyi si. Ariko ni ukurabagirana gusa. Ni ibihendo bishyirwaho na Satani abantu bizera kubera ko bidashinze imizi neza mu isoko y’Ijambo ry’Imana. Abo bashatse kwiyoborera ubugingo bizera imbaraga zabo ubwabo kandi byatumye biha akato ubwabo, nk’uko byari biri, bicira mu mburabuturo y’ibisubizo by’umuntu n’ibihendo bye. Ntibize kumenya gutandukanya ibyishimo nyakuri n’ibya nyirarureshywa.

Umuntu ashobora gusambana agashimisha igitsina, ariko nta na busa ngo agire umunezero nyakuri. Kandi nk’uko biri mu by’ubusambanyi, ni ko ari ukuri muri buri buryo bwo gusambana mu by’Umwuka aho abantu basambana n’iby’isi bakima Imana amatwi n’imitima byabo. Mbese uri igiti cyatewe hafi y’amazi y’ubugingo? Cyangwa se uri nk’ibyatsi bibi bidakomeye kuburyo uhuhwa n’imiyaga y’ibinaniza n’ibishuko?

      Ishusho ya gatandatu: ibyo kurya, umutsima

    Imirongo :

Yobu 23:12 ‘Ntabwo nasubiy’inyuma ngo mve mu mategeko yategetse; Ndets’amagambo yo mu kanwa kayo yamberey’ubutunzi bundutir’ibyo kurya binkwiriye.’

Yeremiya 15:16 ‘Amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya maz’amber’umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye: kuko nitiriw’izina ryawe, Uwiteka, Mana nyir’ingabo.’

Ezekiyeli 2:8 ‘Ariko weho, mwana w’umuntu umv’icyo nkubwira; we kub’umugome nk’iyo nzu y’abagome; bumbur’akanwa kawe, maz’icyo nguha, ukirye.’

Ezekiyeli 3:1-3 ‘Maz’arambwir’ati: Mwana w’umuntu, icy’ubonye ukirye, ury’uwo muzingo, maz’ugende, ubwir’inzu y’Isirayeli. 2 Nuko mbumbur’akanwa, angaburir’uwo muzingo. 3 Arambwir’ati: Mwana w’umuntu, haz’inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemw’uyu muzingo nguhaye. Nuko mperako ndawurya; mu kanwa undyohera nk’ubuki.’

    Amahame akubiyemo :

(1) Gushyigikirwa, imbaraga, kwihangana: Nk’uko umuntu akenera ibiryo by’umubiri ngo bitunge ubuzima n’ubugingo bye kandi bimuhe imbaraga, ni ko n’Imana yaturemeye kugira ngo ubugingo bwacu bw’Umwuka bugaburirwe ibyo kurya by’Umwuka byo mu Ijambo ry’Imana. Iyi mirongo ibiri ikurikira irabihamya.

Yobu 23:12 “Ntabwo nasubiy’inyuma ngo mve mu mategeko yategetse; Ndets’amagambo yo mu kanwa kayo yamberey’ubutunzi bundutir’ibyo kurya binkwiriye.” Mu gusubiza ibirego bya Elifazi, Yobu yavuze ko yakurikiye inzira z’Imana yiringirwa. Ate? Kubera ubumwe bwe n’Ijambo ry’Imana. Kuri We rimbera nk’ibyo kurya bikwiriye ubugingo.

Yeremiya 15:16 “Amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya maz’amber’umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye: kuko nitiriw’izina ryawe, Uwiteka, Mana nyir’ingabo.” Yeremiya yahawe imbaraga mu gihe yarimo atotezwa n’ishyanga kubera ko, mu gihe ishyanga ryari ryarimuye Ijambo ry’Imana, Yeremiya we yaryakiriye nk’ibyo kurya kandi araryishimira nk’ibitunga umutima we.

Iyi mirongo yombi yerekana ko ari ngombwa ko ubugingo bugaburirwa ibyo kurya byo mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bubashe gutanguranwa intego iri imbere yacu - umugambi n’intego by’Imana kuri buri wese muri twe mu binaniza byo muri ubu bugingo.

Muri iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nk’ibyo kurya bidukwiriye, iyi mirongo yerekana akamaro k’Ijambo ry’Imana mu kudushishikaza, kudutera inkunga n’imbaraga, no kuduha ubushobozi bw’umurimo w’Imana. Gutungwa n’Ijambo, kubera ko rituma dutegera ugutwi ijwi ry’Imana, riduha umutwaro, ubushake, n’inkunga ikenewe ku murimo w’Imana ntitwite ku bwoba bwacu cyangwa ingorane duhura na zo. Ibyanditswe bitwegereza umutima w’Imana.

Reba umugereka wa mbere ku byerekeye Ezekiyeli 2:8; 3:1-3, 14.

Iyo tudatungwa n’Ijambo ry’Imana ngo turyemerere kwuzura imitima yacu n’ubwenge bwacu, dushobora, (a) kudakora umurimo w’Imana cyangwa se, (b) tuzawukora tubitewe n’impamvu zitari zo kandi akenshi iyo nta gitekerezo cy’umugambi w’Imana nta n’ibyishimo mu Mwami bibaho.

Kimwe mu bintu bitubuza gusubiza Imana, Ijambo ryayo, n’umurimo Imana ishaka ko buri wese akora nk’uko ikorera kandi ikayobora ubugingo bwacu, ni ukutugira abaja b’ ‘ubugingo bwiza’. Umugani w’umubibyi, ubutaka n’imbuto urabyerekana muri Mariko 4:18-19.

Mariko 4:14-20 ‘Umubibyi ni ubib’Ijambo ry’Imana. 15 Izo mu nzira, ahw’iryo Jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza, agakuramw’iryo Jambo ryabibwe muri bo. 16 N’izibibwe ku kara na bo nuko, iyo bumvis’iryo Jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, 17 ariko kuko batagir’imizi muri bo, bakomer’umwanya muto; iyo habayehw’amakuba cyangwa kurenganywa bazir’iryo Jambo, uwo mwanya birabagusha. 18 Abandi bagereranywa n’izibibwe mu mahwa; abo nibo bumvir’iryo Jambo. 19 Maz’amaganya y’iyi si, n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuz’ibindi, iyo bibinjiye mu mitima, binig’iryo Jambo, ntiryere. 20 Kand’abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo nibo bumv’iryo Jambo bakaryemera; nibo ber’imbuto, umwe mirongw’itatu, undi mirongw’itandatu, und’ijana, bityo bityo.

(2) Kuba ibice by’ubugingo bitihagije: Iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nk’umutsima udukwiriye yagenwe n’Imana mu kwerekana no kwigisha kudahaza no kutagira umumaro kw’ibyiswe ibice by’umubiri, cyangwa ndetse n’ibyo ubugingo bukeneye bisanzwe by’umubiri. Itwigisha ko umuntu adashobora (ndetse ntiyanabiteganirijwe) gutungwa n’umutsima gusa. Umutsima werekana ibya ngombwa ubu bugingo bukenera ibyo umuntu agerageza ngo abone umunezero, kumererwa neza, n’imbaraga.

Gutegeka 8:3 ‘Nuko yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu war’utazi, na basekuruza banyu batigeze kumenya; kugira ngw’ikumenyeshe yuk’umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yukw’amagambo yos’ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.’

‘Yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara’. Imana yayoboye Abisrayeli mu butayu aho batari bafite ikindi atari ukwiringira cyangwa bakayivovotera. Mu butayu ntibashoboraga guhinga ibyo kubatunga: bagombaga kwishingikiriza ku Uwiteka gusa. Ibi byari ugucishwa bugufi no kwigishwa. Ariko Imana yari ifite umugambi wihariye - ‘kugira ngo ikumenyeshe (na twe kandi) yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ...’ Ibi byashakaga kuvuga ko ibyo kurya byabo, imyenda yabo, ikintu cyose (umurongo wa 4) cyaturukaga ku mategeko n’amateka y’Imana n’imigisha yayo isumba byose.

Imana iravuga gusa ibyo dukeneye. Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo n’Imana ituma uwo mutsima uboneka. Ariko si ibyo gusa.

Ibi birimo na none umugambi w’Imana ku Bisrayeli nk’ishyanga. Ijambo ry’Imana rituruka mu kanwa k’Imana ntirica amateka gusa nko gutanga iby’umubiri ukeneye mu bugingo, ahubwo birimo n’umugambi wayo ku Bisrayeli ngo babere ishyanga ry’abatambyi andi mahanga yo mu isi. Ibuka, kubera ibinyoma n’ibihendo bya Satani guhera mu busitani bwa Edeni, amahanga yari yarimuye Imana. Yashakaga kubaho atunzwe n’umutsima gusa, atishingikirije ku Mana. Yashakaga gukora nk’aho Imana itigeze ibaho (Itangiriro 3:11). Ibi ni byo byateye Imana guhamagara Aburahamu ikamukura muri Uri muri we akaba ari ho hagombaga kuva ubwoko bw’Abisrayeli bagombaga na bo kuba: (a) Abahagarariye Imana mu isi, (b) Abakurikiza Ijambo ry’Imana, na ( c) umugende w’Umucunguzi (Kuva 19:5, 6; Gutegeka 4:4-8; Abaroma 9:4-5).

Kimwe mu bidushishikaza by’impamvu bikomeye ni ukubaho tuzi umugambi w’Imana, tukamenya ko ubugingo bufite agaciro kandi bukaba burenze ibyo tubona ndetse duhoramo umunsi ku wundi. Kugira ngo ubugingo bugire agaciro, abantu bagomba kubona umugambi n’ukuboko by’Imana mu bugingo bwabo. Ubugingo butagira ibyo ni ubugingo butagira umumaro, nk’uko igitabo cy’Umubwiriza kibyerekana neza.

Umuntu yishingikiriza Imana n’Ijambo ryayo - ku gituruka mu kanwa kayo, twishingikiriza ku mategeko yayo, amasezerano yayo, n’imigambi yayo, atari ku mutsima wacu wa buri munsi gusa, ahubwo mu buryo bukwiriye ubugingo. Kubera ko ibyo ari uko bimeze ntitwagombye kuba twishingikiriza ku Mwami mu gutungwa n’Ijambo rye? Ijambo ry’Imana ni isoko yo kwizera kwacu n’igituma tubana n’Umwami n’umutima We.

Abaroma 10:17 ‘Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo.’

Ntitwaremewe gusa kuba ubugingo no kwishimira imigisha y’ubugingo tutishingikirije ku Mana, cyangwa se ngo twishingikirize kuri yo gusa. Twaremewe kubaho dukurikije imigambi y’Imana, kubaho muri We no ku Bwe. Ikindi kintu gitandukanye n’iki ni imburamumaro. Ni ishusho y’akanyamaswa kitwa Gerbille mu mugani w’ikinyabiziga - gihora kigenda ariko ntikigire aho kijya. Kugira ngo tugarure iyi shusho mu buryo burushijeho kwemeza abantu, reka turebe indi mirongo mike

Ahantu ibivugwa mu Kubara 11 byabereye hitwaga Tabera, ‘imva z’abifuje’. Kwifuza ibyo muri ubu bugingo bijyana ku rupfu rutunguranye rw’abantu benshi. Ariko icy’ingenzi kurushaho, abantu bifuzaga kwongera kubona ibyo muri Egiputa n’ibyabo byashize byo mu isi aho gutumbira ku kugera muri Kanani n’umugambi w’Imana ku ishyanga ryose. Ukwivovota kwo mu murongo wa kane kwatangiriye mu bantu basanzwe, abari bazanye n’Abisrayeli bava mu Egiputa. Ariko nk’uko umurongo wa cumi ubyerekana, ibi byabaye nk’umusemburo, nuko bikwira mu mahema yose.

Abanyamerika hamwe n’ibyo kurya byinshi n’ibyo guhitamo byinshi bafite, bashobora gushukura no kwifatanya no kwivovota kw’Abisrayeli, ariko yaba Imana cyangwa Mose nta wigeze yifatanya na bo (reba imirongo ya 1, 10). Reba ukuntu uku kwivovota no kwifuza ibyo bibukaga byashize, abantu babaga bari kugomera imigambi y’Imana: (a) Kuzana Abisrayeli muri Kanani ngo basohoze imigambi yayo yo kubagira ubwoko bw’abatambyi, no (b) kwiga isomo ryo mu Gutegeka 8:3 _ kugira ngo babashe kwiga kubaho mu byishimo byo kuyoborwa n’Uwiteka, imigambi yera ye, no mu byo yabakoreraga (reba 11:20).

Zaburi 106:14-15 ‘Ahubwo bifuriza cyane mu butayu, Bageragerez’Imana ahatagir’abantu. 15 Ibah’ibyo bayisabye; Ariko, imitima yab’iyishyiramo konda.’

Luka 12:23 ‘Kuk’ubugingo burut’ibyo kurya, n’umubir’urut’imyambaro.’

(3) Ihame ryo gusonza: Nk’uko Gutegeka 8:3 no Kubara 11:4 n’ikurikira bitwereka, akenshi Imana yemera ko duhura n’ibitugerageza n’ibirimo ubusa no gusonzera ibyo kurya by’iyi si mbere y’uko dusonzera ukuri kwayo no kuyoborwa na Yo.

Kubara 11:4-6 ‘Abanyamahanga y’ikivange, bari hagati y’Abisrayeli batangira kwifuza, Abisrayeli na bo bongera kurira, baravuga bati: Ni nd’uzaduh’inyama zo kurya? 5 Twibutse ya mafi twarirag’ubusa tukiri mw’Egiputa, n’amadegede, n’amapapali, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurusumu. 6 Ariko none turumye, nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.’

(4) Amahame yo gukanja no kumira: Dukeneye gukanjakanja Ijambo ry’Imana no kurimira buhoro buhoro. Ibi ntibivuga kuryiga gusa, ahubwo kuritekerezaho twitonze dufite umugambi wo kurishyira mu bikorwa. Dukeneye kwibaza ibibazo nk’ibi: Ibi bivuga iki? Bivuga iki kuri jye? Byahindura ubugingo bwanjye gute?

    Ingorane duhura na zo:

Satani, inzoka ya kera yashutse Eva (nk’inzoka mu byatsi ni ko ari) akora ijoro n’amanywa mu gushuka abantu bagategereza ko bashobora gutungwa n’umutsima gusa, umuntu ashobora kubona adafite Imana n’Ijambo ryayo. Ibi ni iby’isi - gushaka kubaho nta Mana mu bwirasi bwo kwishingikiriza kuri twe ubwacu n’ibihendo byo muri ubu bugingo.

Gutegeka 8:11-20 ‘Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ng’utitonder’ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegek’uyu munsi. 12 N’umara kurya, ugahaga, ukamara kubak’amazu meza, ukayabamo, 13 inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’iby’ufite byose bikaba bigwiriye; 14 maz’uzirinde, umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirw’Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cy’Egiputa, mu nzu y’uburetwa, 15 ikakuyobor’inzir’ica muri bwa butayu bunini butey’ubwoba, burimw’inzoka z’ubusagwe butwika na skorupiyo n’ubutaka bugwengeye butarimw’amazi, ikagukurir’amazi mu gitare kirushaho gukomera, 16 ikakugaburira manu mu butayu, iyo basekuruza wanyu batigeze kumenya; kugira ngw’igucishe bugufi, ikugerageze, ibon’ukw’izakugirira neza kw’iherezo ryawe. 17 Uzirinde, we kwibwir’uti: Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampeshej’ubu butunzi. 18 Ahubw’uzibuk’Uwiteka Imana yawe, kukw’ari y’iguh’imbaraga zikuronkesh’ubutunzi; kugira ngw’ikomez’isezerano, yasezeranishij’indahiro na ba sekuruza wanyu, nkukw’irikomeza mur’iki gihe. 19 Ni wibagirw’Uwiteka Imana yawe, ugahindukirir’izindi mana, ukazikorera, ukikubita has’imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuk’utazabura kurimbuka. 20 Nk’amahang’Uwiteka arimbur’imbere yanyu, ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviy’Uwiteka Imana yanyu.’

Umunsi wa none, kuri byinshi, igihugu cyacu cyibagiwe Imana. Cyavuye mu bibujijwe byo mu Ijambo ry’Imana gihindukirira iby’isi bitera kubaho mu bihendo by’ubu bugingo n’ibitagira umumaro byo mu isi. Ibiri amambu, ibi by’isi ntibigirwa n’abatizera gusa, ahubwo kimwe n’Abisrayeli ba kera, byuzuye imitima y’abakristo benshi. Kubera ibi, Abisrayeli bananiwe gukorera Imana nk’ishyanga ry’abatambyi b’amahanga, kandi nk’Abisrayeli, abakristo bananirwa umurimo wabo wo kugeza agakiza ku barimbuka. Ibikurikira ni ibibazo bimwe by’ingenzi dukwiriye gutekerezaho :

  • Mbese dusonzeye ibintu byo muri iyi si kurusha ibyo kurya by’Umwuka biva mu Ijambo ry’Imana?
  • Tugira ibyo kurya ki bitunga umubiri buri munsi, ariko ntitugire igihe cy’ibyo kurya by’Umwuka biva mu Ijambo ry’Imana?
  • Tugira ibiki byo kumva amakuru, ariko ntitugire ibyo kumva Bibiliya?
  • Tugira se ibiki by’imikino yo kuri televiziyo dukunda, ariko ntitugire ibihe byo kwiga Bibiliya mu buryo buhoraho?
  • Ipfa ryacu rimeze rite? Iyo inzogera iduhamagarira ibyo kurya ivuze, akaba ari igihe cyo guterana ngo tugaburirwe inyama zo mu Ijambo ry’Imana, mbese twumva dushaka kuza gushyira ibirenge byacu imbere y’ameza yo kwiga Bibiliya? Cyangwa se twangiza ipfa ryacu ry’Ijambo ry’Imana n’ibyo kurya bitagira umumaro byo muri iyi si?

      Ishusho ya karindwi: zahabu na feza

    Imirongo:

Zaburi 19:10 ‘Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’

Zaburi 119:72 ‘Amategeko yo mu kanwa kawe n’ay’igiciro kuri jye Kirut’icy’ibic’ibihumbi by’ifeza n’izahabu.’

Zaburi 119:127 ‘Ni cyo gituma nkund’ibyo wategetse, Nkabirutish’izahabu, n’aho yaba izahabu nziza.’

Imigani 8:10-11 ‘Aho gushak’ifeza mutor’ibyo nigisha; Mushak’ubwenge kuburutish’izahabu nziza. 11 Kuk’ubwenge burut’amabuye ya marijani; kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.’

Imigani 8:19 ‘Imbuto zanjye zirut’izahabu, n’ukuri zirut’izahabu nziza; Kand’indamu yanjy’irut’ifeza y’indobanure.’

    Amahame akubiyemo :

Nta gice na kimwe muri ibi byo hejuru aha tubona Ibyanditswe byiswe zahabu cyangwa feza, ariko kubera kugereranya n’izahabu cyangwa feza, aya mabuye y’agaciro ni indi shusho twagereranya n’Ijambo ry’Imana.

(1) Agaciro gahebuje karemanywe na yo: Bibiri mu bicuruzwa byagiraga agaciro byo mu Burasirazuba bwo hagati bwo hambere byari zahabu na feza. Kugereranya Ijambo ry’Imana na rimwe muri ayo mabuye y’agaciro n’indi shusho yerekana agaciro gahebuje kaba mu Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana - nka zahabu na feza- rifite agaciro karenze isi. Ayo mabuye yombi ni meza afite n’agaciro karemanywe nayo- cyane cyane zahabu. Mu gihe ibindi bintu bishobora guta agaciro, Ijambo ry’Imana, kimwe na zahabu, rigira agaciro aho ari ho hose n’igihe icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri, icyo Bibiliya yibandaho ni uko Ibyanditswe bifite agaciro kurusha zahabu, ndetse na zahabu yatunganijwe.

Kuki rifite agaciro kangana gatyo? Umunyezaburi yaranditse ati, ‘Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye kiruta icy’ibihe ibihumbi by’ifeza n’izahabu’ (Zaburi 119:72). Muri Zaburi 19:1-6 umunyezaburi avuga ku by’ubwiza bwo guhishurwa kw’Imana mu kurema n’ukuntu ukurema guhishura iby’Imana kugatangaza ubwiza bwe. Ariko arakomeza mu mirongo 7-14 akavuga ibyo guhishurwa kw’Imana kutari uko mu Byanditswe, Ibyanditswe mu miterere na kamere yabyo - icyo Bibiliya ari cyo n’icyo ikora. Kubera ibiriranga n’ibikorwa by’Ijambo ry’Imana, hagati muri ibyo umunyezaburi, yaratangaye ati, ‘Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, n’aho yaba izahabu nziza nyinshi’.

Ibyanditswe bifite agaciro gahebuje ku bugingo kuko ari Ijambo ryo mu kanwa k’Imana ubwayo. Ni ugihishurwa kw’Imana nzima. Ni iridahinyuka, ntirikuka, ni iry’ukuri, ryarageragejwe, kandi ni iryo kwiringirwa. Ni Ijambo Ryera ry’Imana kandi ririmo amagambo y’ubugingo.

Ariko hari ibirenze ibyo iyi shusho igaragaza. Iyi shusho mu kugereranya Ibyandistwe n’izahabu bitwigisha ko Bibiliya, kurusha na zahabu, ifite agaciro ko gucungura n’ak’ibiguzi zahabu na feza bidashobora kugira.

(2) Agaciro kabasha gucungura cyangwa ubushobozi bwo kugura: Kubera ko zahabu ifite agaciro, ifite ubushobozi bwo kugura. Ushobora kubona ibintu, amasambu, amazu, imyenda, ibikoresho, imikako y’agaciro, ibikoresho byo mu nzu, imbaraga, no kwinezeza utanze zahabu. Ariko hari ibyo amafaranga cyangwa zahabu bitabasha kugura. Igifite akamaro kurusha ibindi, amafaranga cyangwa zahabu ntabasha kukigura.

Kubw’ibyo dukeneye zahabu y’ubundi bwoko, zahabu y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, kwita kuri zahabu yo muri iyi si n’ibyo ishobora kugura bizatubuza zahabu y’Ijambo ry’Imana n’imigisha y’Imana.

Ni mu Ijambo ry’Imana tubona Ubutumwa Bwiza bwo gucungurwa kwacu kwamaze kwishyurwa, hadakoreshejwe izahabu cyangwa ifeza byo muri iyi si, ahubwo hakoreshejwe amaraso y’igiciro ya Yesu. Amafaranga ntashobora kugura agakiza k’igihano cy’ibyaha cyangwa se gukizwa imbaraga z’ibyaha, kwizera ubuntu bw’Imana muri Kristo ni byo byonyine bishobora kubikora. Kandi ni Ijambo ry’Imana - rifite agaciro kurusha zahabu yangirika - rizana kwizera.

1 Peteo 1:18-19 ‘Kuko muzi yukw’ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na basekuruza wanyu, atar’ibyangirika nk’ifeza cyngw’izahabu, 19 ahubwo mwacungujw’amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intam’utagir’inenge cyangw’ibara, ni yo ya Kristo,’

Byongeye, nk’igice cy’agakiza gatangwa n’Ijambo ry’Imana, ni ku bw’Ijambo ry’Imana dushobora gucunguza uburyo umwete tugashobora kubona ibintu isi idashobora kuduha nk’umutekano, umunezero nyakuri, kubabarirwa ibyaha, kubaturwa icyaha, umugambi ukwiriye w’ubugingo bwo kwishyira ukizana. Ubwenge bw’Ijambo ry’Imana buriho kuri bose. Butegereje kwakirwa, ariko abo bonyine babukunda kandi babushaka bazabubona. Imigani 8:17 haravuga ngo, ‘Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete barambona.’ Abo bonyine bamenya agaciro ka Bibiliya, ni bo bazajya gucukura bashaka zahabu na feza byo mu Ijambo ry’Imana bazashobora kwongera ubutunzi bwabo bwo kumenya guhitamo iby’Umwuka n’ububasha mu bugingo.

Imigani 2:4-12 ‘Ukabushaka nk’ifeza, Ubugenzura nk’ugenzur’ubutunzi buhishwe; 5 Ni bw’uzamenya kubah’Uwiteka icy’ari cyo, ukabona kumeny’Imana. 6 Uwiteka ni w’utang’ubwenge; Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka; 7 Abikir’abakiranutsi agakiza; Abagendan’umurava, ababer’ingabo, 8 Kugira ngw’arind’amayira y’imanza zitabera, Kand’atunganye inzira z’abera be. 9 Nibw’uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera No gutungana, ndetse n’inzira zose zitunganye. 10 Nuk’ubwenge buzinjira mu mutima wawe, Kandi kumenya kuzanezez’ubugingo bwawe; 11 Amakeng’azakuber’umurinzi; Kujijuka kuzagukiza; 12 Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, No mu bantu bavug’iby’ubugoryi.’

Iyi shusho y’Ijambo ry’Imana nka zahabu, ndetse rifite agaciro kurusha zahabu, ikeneye ikindi gikorwa ku ruhande rwacu - gusuzuma ibyo twita iby’agaciro n’ibyo duha umwanya w’ibanze.

(3) Kwongera gusuzuma ibyo twita iby’agaciro: Dukora iki iyo tubonye ikintu cy’agaciro? Soma witonze Matayo 13:44-46. Iyi shusho y’agaciro ka Bibiliya nk’izahabu n’ifeza itwigisha kureba no gusuzuma neza ibyo twita iby’agaciro n’ibyo duha umwanya w’ibanze mu bugingo. Idushishikariza kwibaza ibibazo byo mu mitima.

  • Ni iki mpa agaciro kurusha ibindi? Niba mvuga ko ari Imana, Bibiliya, umuryango wanjye n’ibindi, mbese ibikorwa byanjye n’uko ukoresha igihe cyanjye birabyerekana.
  • Mbese nkurikirana iki kandi ntegereje iki ku byo twita ubuzima bwiza?
  • Dutegereje iki muri iyi si? Ese tuyitegerejemo byinshi? Mbese dushyira ibyiringiro byacu mu zahabu yo mu isi aho kuba muri zahabu yo mu Ijambo ry’Imana ritwigisha iby’Umwami rikamutwegereza?

Yesaya 55:1-3 ‘Yemw’abafit’inyota, nimuze ku mazi, kandi n’udafit’ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n’amata, mudatanz’ifeza cyangw’ibindi biguzi. 2 N’iki gituma mutang’ifeza mukagur’ibitar’ibyo kurya nyakuri? N’iki gituma mukorer’ibidahaza? Mugir’umwete wo kunyumvira, mubone kury’ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimir’umubyibuho. 3 Muteg’amatwi, muz’aho ndi, munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho; nanjye nzasezerana namw’isezerano rihoraho, ni ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.’

Iki gice cyo mu Isezerano rya Kera muri Yesaya 55:1-3 kidufitiye ubutumwa bwihariye. Bukora ibintu bitatu: Icya mbere, butanga gutumira kwihariye Imana iha abantu bose. Icya kabiri, budushishikariza gusuzuma twitonze ahantu dushyira ibyiringiro byacu, n’ibyo duha agaciro n’ibyo dukurikirana. Icya nyuma, buduhamagarira gucengera Ijambo ry’Imana ngo dushake iby’agaciro nyakuri ku bugingo. (Reba Umugereka wa 2 ku bivugwa Yesaya 55:1-3).

      Ishusho ya munani: umuriro

    Imirongo:

Yeremiya 23:29 ‘Kand’Uwiteka arabaz’ati: Mbes’Ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro? Cyangwa nk’inyundo imenagur’urutare?’

Yeremiya 20:9 ‘Kand’iyo mvuze nti, Sinzamuvuga, haba no guterurira mw’izina rye, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimw’umurir’ugurumana, ukingiraniwe mu magufka yanjye, simbashe kwiyumanganya, ngo nyabike.’

    Amahame akubiyemo:

Umuriro ukoreshwa mu gushyushya, kwongera ikigero cy’ubushyuhe no gukomeza ibyuma, mu buryo bwo gushongesha amabuye y’agaciro nka zahabu na feza, gutwika ibikenyeri utegura umurima wo guhingwa, gutwika ibitagira umumaro bigomba kurimburwa, ngo gutekesha ibiryo ngo biryohe kandi bibashe kuribwa. Iyo Imana igereranya Ijambo ryayo n’umuriro, n’iki iba ishaka kuvuga? Ni iki ishaka ko twiga muri iyi shusho? Umuriro ni ishusho ya :

(1) Ubushyuhe: Imana yageneye Ijambo ryayo kuyishyuhiriza imitima yacu; guhindura imitima ikonje cyangwa akazuyazi ngo ibe imitima ishyuhiye Imana, ishyuhijwe n’ukuri kwayo, iby’agaciro byayo, imigambi yayo, n’ibyo yitaho hamwe n’urukundo rwayo rusumba byose, n’ubuntu bwayo no kutuyobora.

(2) Kwoza: Ijambo ry’Imana ritwika kandi rikoza ibitari byiza cyangwa ibitagira umumaro mu bugingo bwacu kimwe n’uko ituma dutunganya ibyacu by’agaciro, iby’ibanze, imigambi, imyifatire, intekerezo n’ikigero cy’ukuri n’ikinyoma (Yeremiya 20:9).

(3) Guca imanza: Mu Byanditswe, umuriro ukunze kuvugwa hamwe no guca imanza. Ijambo ry’Imana ricira imanza ubugingo bwacu ariko iyo tudaciriye imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana, tuzacirwa imanza nta kabuza n’Umwami mu kuduhana bya kibyeyi kimwe no ku Ntebe y’Imana (Bema) ya Kristo hamwe no guhabwa cyangwa kudahabwa ingororano. (Ku byerekeye inyigisho kuri Bema, reba igice cya mbere, isomo rya karindwi).

1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuk’umuntu yinire yisuzume, abone kurya kur’uwo mutsima no kunywera kur’icyo gikombe: 29 kuk’upfa kurya akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye, kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagir’intege, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwahw’iteka hamwe n’ab’isi.’

1 Abakorinto 3:13-15 ‘umurimo w’umuntu wes’uzerekanwa. Urya munsi ni w’uzawerekana, kuk’uzahishuzw’umuriro, akab’ari wo kand’uzageragez’umurimo w’umuntu wese. 14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kur’urwo rufatiro, n’ugumaho, azahabw’ingororano; 15 arik’umurimo w’umuntu n’ushya, azabur’inyungu, nyamar’ubwe azakizwa, ariko nk’ukuwe mu muriro.’

‘Mbese Ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro?’ (Yeremiya 23:29) ni ko Uwiteka avuga? Ikivugwa muri Yeremiya 23 ni iby’abahanuzi b’ibinyoma banze guhagarara mu nama z’Imana ngo bumve amagambo y’Imana, bagatangariza ubwoko bw’Imana ukuri kwayo (23:18, 21-22). Ahubwo, bavuze ibyo bibwira mu bwenge bwabo. Barwanije imbuzi za Yeremiya bakavuga ko hazabaho amahoro n’uburumbuke kandi ko nta bucakara bw’i Babuloni buzahabo. Imana rero, ivuga ko Ijambo ryayo rizababera nk’umuriro, rifite ubushobozi n’imbaraga kandi ni ryo rizaba intango yo kurimbuka kwabo. Kimwe n’uko umuriro ukongora ibishakashaka, ni ko Ijambo ry’Imana rizakongora abahanuzi b’ibinyoma.

Ingorane duhura na zo: Na twe akenshi ntiducira imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana. Tunanirwa kureka Ijambo ry’Imana ngo ritwike ibikenyeri byo mu ntekerezo zacu, gahunda zacu, intego zacu. Ni tutareka ngo Ijambo ry’Imana rikore umurimo waryo, tuzagira ingaruka.

      Ishusho ya cyenda: inyundo

    Imirongo:

Yeremiya 23:29 ‘Kand’Uwiteka arabaz’ati: Mbes’ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro? Cyangwa nk’inyundo imenagur’urutare?’

2 Abakorinto 10:3-5 ‘Nubwo tugenda dufit’umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bw’abantu, 4 kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigir’imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita has’impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.’

Ibyakozwe 20:32 ‘Kandi none mbaragij’Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo ribasha kububaka no kubahan’ibiragwa n’abejejwe bose.’

    Amahame akubiyemo :

Turetse ibyo guhonda urutoki rw’umuntu, twese tuzi ko inyundo ifite umumaro w’ingenzi w’uburyo bubiri: Kwubaka no Gusenya. Ariko iyo Imana igereranya Ijambo ryayo n’inyundo, iba ishaka kuvuga iki muri iyo shusho? Na none mu gice cya Yeremiya, ingorane ni imwe nk’iyo haruguru aha, ingorane y’abahanuzi b’ibinyoma bakoraga bakurikije ibyo bibwiraga mu mitima yabo Ibi byavugaga ko barwanyaga Ijambo ry’Imana binyuze mu bahanuzi bayo nyakuri, bakiringira ibyiyumviro byabo ubwabo, kandi ibi byashoboraga kubageza ku kurimbuka kwabo. Ntibubakaga ubugingo bwabo ku kuri kwiringirwa kandi kudakuka kw’Ijambo ry’Imana. None ayo mahame ni ayahe?

(1) Kwubaka, kugereka ibuye ku rindi: Ijambo ry’Imana ryonyine, hamwe n’umurimo w’Umwuka Wera, rifite imbaraga zo kutwubaka muri Kristo no kudukuza mu by’Umwuka no kutajegajega (reba Ibyakozwe 20:32). Tugomba iteka kuba twubaka kandi tuzamura inzego z’ukuri kw’Imana mu mitima n’ubwenge byacu biti ihi se tuzaba twubaka inzego za kamere n’iby’isi by’ibinyoma kandi birimbura byo mu ntekerezo z’umuntu. Izo ntekerezo za kimuntu kandi z’ubwirasi zose ubwa mbere zirikuza zikarwanya kumenya Imana. Mbere na mbere zirwanya Imana n’umuntu. Zitambamira ubushobozi bwacu bwo kuba abo Imana yatugeneye kuba nk’abantu bayo. Ibigeretse kuri ibi, intekerezo z’umuntu, ibyo umuntu yibwira mu mutima we, bijyana iteka ku kurimbuka. Zidusiga mu bushake bw’imyuka, imiraba n’imiyaga yo mu isi kimwe neza n’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi aho kuyubaka ku rutare ari rwo Jambo ry’Imana.

(2) Gusenga, gushwanyagura: Kenshi, ndetse muri rusange, mbere y’uko twubaka tubanza gukora umurimo wo gusenya. Tugomba gushwanyagura ibishaje, ibyo umuntu yibwira, bihagarara ahagomba kwubakwa ibishya.

    Ingorane duhura na zo:

‘Igihome’ rimwe na rimwe kiba cyubakanye ubwirasi burwanya kumenya Imana n’ibyo uko kumenya kumariye umuntu n’inkurikizi zako, imigisha, n’uruhare rw’umuntu. Ni ikintu icyo ari cyo cyose gitambamira ubukristo nyakuri. Ibi birimo ikintu cyose birwanya gushyira mu bikorwa ibyo kumenya Imana n’inkurikizi zabyo mu bugingo bw’umuntu. Ibi birimo uburyo bwose bwo kwikunda, iby’abantu, iby’idini, iby’amarangamutima, iby’isi, iby’amadini adasanzwe, iby’ubutunzi bw’iby’isi, n’ibindi. Ariko bishobora no kubamo imyifatire mibi inanirwa kwishingikiriza amasezerano, amahame n’imigambi yo mu Ijambo ry’Imana.

Mu yandi magambo, ibihome ni ibitekerezo, imyifatire, n’ibishushanyo bibera intambamyi ibyo Ibyanditswe bikora mu bugingo bw’umuntu no kuduhishurira Imana. Binyuze mu masengesho no kwiga by’ukuri Ijambo ry’Imana, dushobora kugera ku bintu bibiri: (a) kurimbura imyifatire, ibyiyumviro no gutekereza kunyuranije n’ibitekerezo by’Ibyanditswe, na (b) mu mwanya waryo, twaba twubaka ibitekerezo by’Imana nk’urufatiro n’urwego rukomeye rwo gutekereza kwacu no kubaho kwacu.

      Ishusho ya cumi: imbuto

    Imirongo:

Mariko 4:14 ‘Umubibyi n’ubib’ijambo ry’Imana.’

Mariko 4:26-28 ‘Aronger’arababwir’ati: Ubwami bw’Imana bugereranwa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka, 27 akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro no ku manywa, n’imbuto ziramera zigakura, ataz’uko zikuze. 28 Ubutaka bwimez’ubwabwo, ubwa mbere habanza kub’utwatsi, maze hanyuma zikab’imigengararo, hagaheruka amahundo afit’imbuto.’

Abakolosayi 1:5-7 ‘Kubw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mw’ijuru, ibyo mwumvise kera mw’ijambo ry’ukuri k’Ubutumwa Bwiza 6 bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mw’isi yose, buker’imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze, uhereye wa munsi mwumviyemo mukameny’ubuntu bw’Imana by’ukuri: 7 nk’uko mwigishijwe na Epafura, umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababerey’umukoz’ukiranuka wa Kristo wo kubagaburir’ibye,’

    Amahame akubiyemo :

(1) Gukenera gutegurwa: Gutegurira umutima w’umuntu Ijambo ry’Imana.

(2) Intego yo kwera imbuto: Ububasha bwo kwerera Imana imbuto z’Umwuka.

(3) Ibyo gukora nko mu buryo bwikora: Ububasha bwo gukora ibintu bigasa n’ibyikora.

Muri Mariko 4:28, ijambo ‘ubwabwo’ ni ubusobanuro bw’Ikigiriki automatos riturukwaho n’ijambo rutomatiki. Risobanurwa, ‘icyikoresha, icyikora, ikitagira inkunga ituruka hanze, na none ikitayoborwa n’ibiturutse hanze’. Iri jambo ahandi rikoreshwa honyine mu Isezerano Rishya ni mu Byakozwe 12:10. Aho umuryango wa kasho ya Petero warikinguye, mu buryo bwikoze, nta muntu ubigizemo uruhare.

Ikivugwa aha ni uko isi, cyangwa se imbuto yatewe mu isi, ibyara izindi mbuto mu buryo bwikoze. Ibikora ityo kuko biri muri kamere yayo nk’uko Imana yayiremeye kugenza ityo. Hatariho imbuto y’ubugingo, ibindi byose bikenerwa, ubutaka, izuba, imvura, no guhinga byaba imfabusa. Ibindi byose birafatanya, ariko ihame ry’ubugingo, imbaraga zo kwera izindi mbuto, riba mu mbuto.

Uyu mugani uvuga iby’imbaraga z Ijambo ry’Imana n’uko Imana itera kwera imbuto no gusarura mu bugingo bw’abantu. Ijambo ry’Imana, iyo ritewe mu mitima y’abantu, ryera imbuto. Ubutaka bukeneye guhingwa, n’imbuto ikeneye kuhirwa, ariko hatariho Ijambo ry’Imana, nta cyashoboka. Igikenewe cy’ingirakamaro ni Ijambo ry’Imana rizima kandi ryuzuye imbaraga, imbaraga z’Imana zitanga agakiza.

Abaroma 1:16 ‘Ereg’Ubutumwa Bwiza ntibunkoz’ isoni: kukw’ar’imbaraga y’Imana ihesh’uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda, ukageza ku Mugiriki:’

Iyo duhamiriza abandi n’Imana ishobora gukoresha ubugingo bwacu kandi akenshi ni ko ibigenza mu gutegura ubutaka bw’imitima y’abandi ngo yakire imbuto y’Ijambo ry’Imana, ariko icy’ ibanze ni Ijambo ry’ Imana abantu bagomba kumva, Ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Mu bugingo bwacu, Imana ishobora gukoresha ibintu byinshi ngo iduhe imigisha mu by’Umwuka no mu gufasha gukura kwacu - kuririmba, gukomeza, n’urukundo no guterana n’abandi bizera. Ariko icy’ibanze, ni Ijambo ry’Imana ryonyine ritewe kandi rigahingirwa mu mutima no mu bwenge rishobora gutera guhinduka mu by’Umwuka kwera imbuto by’ukuri kandi byuzuye.

Dukeneye buri wese kwibaza ibibazo bimwe na bimwe: mbese imyifatire yanjye imbere y’umugambi w’Imana n’ubushake bwayo ku bugingo bwanjye, ku bintu bingeraho, ku bw’umurimo Imana imfitiye ubu n’igihe kizaza, imeze ite? Mbese ndakonje, nta shyaka mfite, nshaka se guhunga? Mbuze ibinshishikaza, imbaraga, nshimishwa n’ibyo Imana ifitiye ubugingo bwanjye? Niba ari ko biri, itanura ry’Umwuka ryanjye rikeneye gukoranywa no kwongerwamo amakara yaka y’Ijambo ry’Imana binyuze mu kugira igihe cy’Ijambo ry’Imana buri munsi.

Mbese mbuze gushikama? Mbese nkunze gucika intege iyo mpuye n’ibinaniza? Mbese ubugingo bwanjye no gusobanukirwa iby’Ijambo ry’Imana n’ibyo Imana ishakira mu bugingo bwanjye byatwawe n’imyifatire mibi, intekerezo umuntu yishyiramo, ibyaranze umuntu mu bihe byashize, imigenzo y’abantu, cyangwa se uko ibintu byakorwaga kera? Na none rero nkeneye gutangira gahunda yo gusenya mbere yo kwubaka.

Ni gisubizo ki mpa Ijambo ry’Imana? Mbese ndi butaka ki? Mbese meze nk’inzira yatsindagiwe cyangwa nk’urutare rutagira ubutaka? Mbese meze nk’akarima k’ubutaka kuzuye ibyatsi bibi bibuza gukura kw’imbuto y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana?

Niba ari uko bimeze, nkeneye gutegura ubutaka bw’umutima wanjye. None nabikora nte? Reka ngire ibyo mbagezaho:

(1) Mujye muterana - tugomba kujya tuza kwiga Ijambo ry’Imana twamaze kwihana icyaha kizwi cyose.

1 Petero 2:1-2 ‘Nuko mwiyambur’igomwa ryose n’uburiganya bwose n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuz’amata yUmwuk’adafunguye, kugira ngw’abakuze, abageze ku gakiza:’

Yakobo 1:21 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu.’

(2) Mujye musenga, mwishingikirize, kandi mutegereze Imana ngo itwigishe kandi idusobanurire ukuri kwayo - dukeneye kuba nk’umunyezaburi wasenze ati, ‘Hwejesha amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe’ (Zaburi 119:18).

(3) Mube abantu bahambutse, bashobora kwigishwa, ariko na none bafite intego - mureke Ijambo ry’Imana ryivugire ubwaryo nk’uko ibyo muri iki gice bivuga ngo ribashe kutwigisha ukuri. Naho ubundi, bitewe n’ibyo twanyuzemo cyangwa intekerezo byacu kwemera iki gice kandi iherezo ryaba amakosa gusa.

(4) Mukunde kwiga - mwige kandi mushyire mu bikorwa ubwanyu amahame y’uburyo bwo kwiga Bibiliya.

1 Timoteyo 2:15 ‘Nyamar’abagore bazakizwa mw’ibyara, ni bakomeza kwizera, bakagir’urukundo no kwera, bakirinda.’

(5) Mugire umwete - mu gushyira mu bikorwa no gucira imanza ubugingo bwacu dukoresheje Ijambo ry’Imana ku bwo kwizera.’

      Ishusho ya cumi n’imwe : ubuki, ibinyagu

    Imirongo :

Zaburi 19:10 ‘Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga.’

Zaburi 119:103 ‘Amagambo yaw’aryoherey’ubu bugeni mu nkanka zanjye! Arush’ubuki kuryoherera mu kanwa kanjye.’

Zaburi 81:16 ‘Yabagaburir’amasak’ahunze: kandi naguhaz’ubuhura bwo mu mbigo.’

Imigani 24:13 ‘Mwana wanjye, jy’ury’ubuki kuko buryoha; kand’ingabo zabwo ziryoher’akanwa kawe.’

Ezekiyeli 3:1-3 ‘Maz’arambwir’ati: Mwana w’umuntu, icy’ubonye ukirye, ury’uwo muzingo, maz’ugende, ubwir’inzu y’Israyeli. 2 Nuko mbumbur’akanwa, angaburir’uwo muzingo. 3 Arambgir’ati: Mwana w’umuntu, haz’inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemw’uyu muzingo nguhaye. Nuko mperako ndawurya; mu kanwa undyohera nk’ubuki.’

    Amahame akubiyemo :

(1) Ubuki bushushanya Bibiliya nk’umwe mu migisha ikomeye y’Imana n’isoko y’uburyohe n’ibyishimo mu bugingo

Imirongo mirongo itanu n’umunani muri Bibiliya irimo ijambo ‘ubuki’. Imwe muri iyi mirongo yerekeye ikinyobwa bakora bashyuhije umutobe w’imizabibu witwa dibs kandi uyu bishoboka kuba ari wo witwaga ubuki ahenshi muri Bibiliya.74 Ubuki bwari ‘bwuzuye’ igihugu ni ubw’iki kinyobwa. Nubwo Abanyegiputa bagiraga amarumbo y’inzuki mu mitiba, ibi Abayuda ntibabigize kugeza igihe cy’Abaromani. Impamvu imwe, icyakora, byaba ari uko iby’igihugu gitemba ubuki bwari ubuki bw’inzuki zo mu mashyamba aho kuba ubw’icyo kinyobwa. Ubuki bwashoboraga kuboneka mu biti bifukuye imbere (1 Samweli 14:25-27), mu myobo yo mu rutare (Zaburi 18:16; Gutegeka 32:13), no mu bisigazwa by’inyamaswa (Abacamanza 14:8-9).

Ubuki cyari ikimenyetso cy’imigisha, cyangwa uburumbuke, agaciro, ubukire, kandi bwabonwaga nka bimwe mu by’ibanze by’ubugingo. Bwaryoshyaga ibyo kurya ndetse bwakoreshwaga nk’ibyo kurya ubwabwo. Mu kwerekana agaciro n’imigisha by’igihugu Uwiteka yari ahaye Abisirayeli, yakivuze kenshi ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki.

(2) Kimwe n’ubuki, Bibiliya ikomoka ku Mana yonyine

Nubwo abahanga bakoze ubushakashatsi bukomeye, umuntu w’iki gihe ntarabasha kugera ku buryo bwo gukora igisa n’ubuki. Imana yonyine ni yo ishobora gukora ubuki mu buryo bukomeye ikoresheje inzuki ziduhira n’ibinyagu. Abahanga mu by’ibyo kurya bemeranya ko Imana mu buhanga bwayo yakoze ubuki mu buryo bwihariye nka kimwe mu byo kurya bya kamere kandi byuzuye. Burimo buri ntunga-mubiri za ngombwa ku buzima bwiza. Mu buryo nk’ubwo Imana ishobora gukora no kurinda Ijambo ryayo ryuzuye, ari ryo Bibiliya Yera. Ni igitabo kidasanzwe umuntu adashobora kwandika ikikiruta cyangwa ngo acyigane, akiyungurure, agire icyo akuraho , cyangwa ngo agire icyo yongeraho. Ni ibyo kurya bitunganye, by’Umwuka birimo buri vitamini n’intungamubiri by’Umwuka dukeneye muri ubu bugingo ku byerekeye uko tugendana n’Imana.75

(3) Nk’ubuki, Bibiliya yatangiwe kudufasha

Igihe Imana yaremye isi yagiranye n’inzuki amasezerano yo gukora ubuki. Ni zo zonyine zifite uburenganzira bwo gukora ubuki no kubushakira isoko mu isi. Si inyoni, inyamaswa nini, cyangwa udusimba duto, ni inzuki. Mu by’ubuhanga, inzuki ntizikora mu by’ukuri ubuki. Zo ni nk’amato atwara amazi yo mu ndabyo zikayajyana mu gice cyo mu muzinga cyitwa ibinyagu. Uburyo amazi y’indabo ahinduka ubuki ni amayobera ku mwana w’umuntu. Nubwo ibibugize biva mu mazi y’indabyo, inzuki nta cyo zongera cyangwa ngo zikuremo, icyo zikora ni ukuvana amazi mu ndabyo zikayajyana mu binyagu Ibara, uburyohe, n’impumuro by’ubuki icyakora biterwa n’ubwoko bw’indabyo inzuki zikuramo amazi menshi. Mu buryo nk’ubwo, abantu banditse Ibyanditswe bari imigende gusa yo guhishurwa gutunganye bitabujije ko hagaragaramo uburyo bwabo busanzwe bwo kwandika n’uko bateye. Ibyibandwaho, guhitamo amagambo, n’uburyo bwabo bwo kwandika biterwa n’ibyo buri mwanditsi yanyuzemo, amashuri yize, n’ubumenyi.

      Kimwe n’inzuki, abanditsi b’abantu bari abakozi b’Imana bo kwandika, gutara, no kurinda Bibiliya. Aba bantu banditse Ibyanditswe Byera, uko biri kose, bayobowe n’Imana ntibigeze batatira guhishurwa kwuzuye Imana yatangaga ibakoresheje.

Ugusa kw’amayobera y’Imana y’ubuki kuratangaje. Abahanga mu by’ubuhinzi bapimye ubuki buturuka mu bihingwa biterwa imiti basanga itagaragara na gato muri ubwo buki.76

(4) Kimwe n’ubuki, Ijambo ry’Imana no guhishurwa riduha byarasobanuwe neza

Inzuki ntizisarura buri rurabyo zibonye rwose. Mu by’ukuri, zihitamo ubwoko bw’uburabyo zuzurisha ibyo zitwaramo. Zizi guhitamo, zikundira uburyohe bumwe na bumwe. Iyo zibonye ibizimishisha, zirafunga zigatwara. Ku ngendo miliyoni ebyiri inzuki zitara amazi y’uburabyo yo gukora garama 454 z’ubuki! Zitondera kurundanya ibyo zataye ahantu hamwe mu kinyagu. Ubuki iteka buba bumeze neza kandi bushobora kuribwa n’ushaka kwihuta. Tekereza ko kurya akayiko kamwe k’icyayi k’ubuki ari ukunyunyuza ingufu z’ubugingo bwose bw’inzuki amagana. Imana ntisanzwe. Ntiyaduhaye ikinyagu cyose. Yaduhitiyemo, iduhishurira gusa ibya ngombwa byo gukomeza agakiza kacu muri Kristo no gukurira muri We. Yohana, asoza Ubutumwa Bwiza bwe, abivuga neza:

‘Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze; byakwandikwa byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.’

Umunsi umwe ntuhagije gusoma no kunyuza amaso mu bitabo byo mu nzu z’ibitabo nini yo mu ijuru. Ariko kuri ubu, Imana ubwayo yampitiyemo yitonze igitabo kimwe gihagije. Kimwe n’ubuki, Ijambo ryayo ribikwa neza ahantu hamwe, Ibyanditswe, bishobora guhita biribwa ngo bitange ingufu z’Umwuka z’ako kanya. Kurya ni akanya gato mu masengesho yo muri Bibiliya; ni ugusogongera ku guhishurwa kuryohereye kw’Imana ko ku Mwuka, twazaniwe n’ukuboko kwahiswemo kw’abanditsi b’abantu. Gufata Bibiliya imwe mu ntoki ni igikorwa cyo kwakira ingufu nziza z’abantu ibihumbi batanze ubugingo bwabo ngo irindwe uko imyaka yagiye ikurikirana.77

(5) Kimwe n’ubuki, Ijambo ry’Imana riraryoha, rirakurura, kandi ridutumirira kuza kurya, ariko bigira umumaro gusa iyo ririwe n’umuntu ku giti cye kandi rigakoreshwa ku byihariye by’ubugingo bw’umuntu (Zaburi 19:9-10)

Mu bihe byo mu Isezerano Rishya iyo umwana w’umuhungu yajyaga ku ishuri ubwa mbere, yajyaga mu isinagogi hacyijimye kumva inkuru z’uko Mose yahawe amategeko. Hanyuma akajyanwa mu nzu y’umwarimu akarirayo ibya mu gitondo, aho yahabwaga za gato n’inyuguti z’amategeko yanditse kuri zo. Mu ishuri, umuhungu yahabwaga urubaho rwanditseho imirongo yo muri Bibiliya. Urwo rubaho rwabaga rusizeho ubuki. Yagombaga kwandika inyuguti kuri ubwo buki n’ikaramu ye, kandi byari bimenyerewe kurigata ku mutwe w’ikaramu uko yakomezaga kwandika. Igitekerezo kwari ukugira ngo amenye ko yagiye ku ishuri ngo azabasha kumira Ibyanditswe. Ubu buryo bwo kwiga bwasaga n’aho bwari bushingiye ku mico ya kera Dawidi avuga muri Zaburi.78

      Ahari uyu muco wari ugenewe kwerekana uko Ijambo ry’Imana ryongera uburyohe ku bugingo nk’uko rihishura Imana n’ubuntu bwayo. Umunyezaburi adushishikariza gusogongera ngo tumenye y’uko Uwiteka agira neza muri Zaburi 34:8. Nihe twasogongera ku kugira neza kw’Imana atari mu Ijambo ryayo? Mu buryo nk’ubwo, akoresheje kugereranya n’amata, Petero aduhatira kwifuza amata adafunguye yo mu Ijambo ry’Imana, hanyuma, nko kudushishikaza yongeraho ati, ‘niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.’

    Ingorane duhura na zo :

(1) Imigani 5:3, “Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,” hatwibutsa ko Satani n’isi bafite ibyigano bikoreshwa nk’ubuki ngo bituyobye inzira y’Umwami bitujyane mu byaha. Bityo, dukeneye iteka kwihatira kwitondera Ijambo ry’Imana (reba Imigani 5:1-2).

(2) Imigani 27:7, “Uwijuse akandagira mu buki, ariko inda ishonje ikirura cyose kiraryoherera,” mu buryo bumwe naho hatuburira ko, kimwe n’uko iyo duhaze tubura ipfa, ni ko dushobora guhaga iby’isi bikadutera kutararikira iby’Imana.

(3) Imigani 25:16, “Mbese ubonye ubuki? Uryeho ubuguhagije; nturenze urugero kugira ngo utaburuka.” Ibi byerekeye Ijambo ry’Imana gusa iyo tutaritekerezaho neza ngo turishyire mu bikorwa mu bugingo bwacu.

Uko tugomba kwifata imbere ya Bibiliya
(Uko tugomba kuyibona)

      Dukwiriye kuyibona nk’ihagije kandi ifite ubutware

Bibiliya ni yo ituyobora mu byo kwizera n’ibyo dukora kandi irahagije mu kudufasha guhangana n’ingorane zo muri ubu bugingo ziterwa n’imyuka n’amarangamutima.

1 Abatesalonike 2:13 ‘Icyo dushimir’Imana ubudasiba, n’uk’ubwo twabahagij’Ijambo ry’Ubutumwa Bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’ahw’ar’ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’Ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mw’abizera;’

Yakobo 1:21 ‘Ubwo bimeze bityo, mwiyambur’imyanda yose n’ububi busaze, mwakiran’ubugwanez’ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiz’ubugingo bwanyu.’

1 Petero 2:2 ‘mumere nk’ impinja zivutse vuba, mwifuz’ amata y’ Umwuk’ adafunguye, kugira ngw’ abakuze, abageze ku gakiza:’

2 Petero 1:3-4 ‘Kukw’imbabaraga z’ubumana bwayo zatugabiy’ibintu byose bizan’ubugingo no kubah’Imana, tubiheshejwe no kumeya nez’uwahamagarishij’ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. 4 Ibyo ni byo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’

2 Petero 1:19-21 ‘Nyamara rero dufitiy’Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’umwijima, rigakesh’ijoro, rikagez’ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, 21 kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavug’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.’

Icyakora, hari izindi nkomoko z’ubutware abantu bakoresha zihindura ubusa ubutware bw’Ibyanditswe mu bugingo bwabo. Zimwe muri izi ni imico y’abantu (harimo n’amateka), iby’inzego z’ubutegetsi bwashyizweho n’abantu, ibyo gutekereza cyangwa kwisobanura, iby’amayobera, iby’amarangamutima, iby’ibyo abantu babonye mu mibereho, ibyerekeranye n’urukundo ruruta ibindi, ibya filozofiya, iby’ibyo mu mutwe, iby’amashyirahamwe y’abafana (reba Mariko 7:6-13; Abakolosayi 2:16-23; 1 Abakorinto 3:3-5).

      Dukwiriye kwirinda izindi nkomoko z’ubutware

    Imigenzo y’abantu

Icya mbere dukwiriye gutandukanya imigenzo ya Bibiliya n’imigenzo y’abantu. Imigenzo ya Bibiliya ni ibyagiye bihererekanywa mu nyigisho n’inyandiko by’intumwa n’abahanuzi kandi ibi birumvikana, bifite ubutware kubera ko byahumetswe no guhishurwa kuva ku Mana. Imigenzo y’abantu, icyakora, igizwe n’inyigisho zisanzwe z’abantu. Nta butware ifite kandi ntigomba na rimwe gusumbishwa cyangwa guhindura ubusa Ijambo ry’Imana. Tubona ubu bwoko bwombi bw’imigenzo muri iyi mirongo ikurikira.

2 Abatesalonike 3:6 ‘Nuko, bene Data, turabategeka mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza amabwiriza mwahawe na twe.’

Abakolosayi 2:8 ‘Mwirinde, hatagir’umunt’ubanyagish’ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiz’imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza hw’akarande kandi bigakurikiz’imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.’

Ahari intambara no kutumvikana, Ibyanditswe ni byo bigomba gukiranura. Ariko akenshi Imigenzo y’Itorero cyangwa y’idini, imigenzo y’umuryango, n’ubwoko bwose bw’imigenzo yo muri iyi si bihabwa umwanya w’ibanze mbere ya Bibiliya Yera. Incuro nyinshi Ibyanditswe birasuzugurwa gusa. Abantu akenshi basuzugura Bibiliya mu gihe baha imigenzo yabo agaciro nk’aho ifite urufatiro ku Ijambo ry’Imana ndetse nk’aho ari Ibyanditswe Byera kandi atari byo. Igihe cyose ibi bibaye, tuba duhinduye ubusa Ijambo ry’Imana.

Matayo 15:1-6 ‘Nukw’Abafarisayo n’Abanditsi bavuy’i Yerusalemu baz’aho Yesu ari, baramubaza bati: 2 N’iki gitum’abigishwa bawe bataziririz’imigenzo y’aba kera ntibajabik’intoke mu mazi bagiye kurya? 3 Na w’arabasubiz’ati: Namwe n’iki gituma mucumurir’itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? 4 Kukw’Imana yavuz’iti: wubahe so na nyoko; kand’iti: ututse se cyangwa nyina, bamwice. 5 Ariko mwebweho muravuga muti, umuntu wes’ubwira se cyangwa nyina ati, icyo najyaga kugufashisha nagituy’Imana; umez’atyo ntahatwa kwubaha se cyangwa nyina. 6 Nukw’Ijambo ry’Imana mwarihinduy’ubusa, ngo mukomeze imigenzo yanyu.’

Imigenzo yose si ko ari mibi cyangwa ngo ibe ivuguruza Ijambo ry’Imana. Icyo dukeneye ni ugutandukanya imigenzo y’abantu n’ukuri kwa Bibiliya mu gusuzumira ibyo twizera n’ibyo dukora mu mucyo w’Ibyanditswe. Dukeneye gusuzuma amoko yose y’imigenzo y’abantu, si imwe gusa, imbere y’umucyo w’ubutware bwahumetswe n’Imana, ari bwo Bibiliya.

Ingero zimwe cyangwa inkomoko zimwe z’imigenzo ni izi:

(1) Inama z’itorero: Ubusobanuro bw’inyigisho z’amahame ya gikristo ntibwabereyeho igihe kimwe cyangwa mu buryo bumwe. Rimwe na rimwe umucyo washoboraga kumurikira inyigisho y’amahame imwe hanyuma indi uko ibibazo byagendaga bivuka kubera udutsiko cyangwa inyigisho zadukaga. Kugira ngo herekanwe icyo Bibiliya yigisha kuri ibyo bibazo bitandukanye, inama zateranywaga n’abayobozi b’Itorero zigasuzuma kandi zikemeza icyo Itorero rigomba kwizera ku nyigisho z’amahame zitandukanye. Ingero z’inama nk’izo ni Inama z’i Nice (318), Constantinople (381), Chalcedoine (451), na Sinodi y’i Toledo (589). Ibyemezo nk’ibyo bigomba gusuzumirwa mu mucyo w’Ijambo ry’Imana. Akenshi ibyemezo byabo byabaga bihuje n’inyigisho y’Ijambo ry’Imana. Icy’ingenzi ni uko tuyoborwa n’Ijambo ry’Imana - si izo nama.

(2) Papa: Ibyo tuvuga aha ni ibyagiye bishyirwaho n’aba Papa batandukanye uko imyaka yahitaga hanyuma bigahererekanywa igisekuru ku kindi nk’amategeko y’Ubutumwa Bwiza. Amahame cyangwa inyigisho za Papa (cyangwa n’undi muntu wese) ntibigomba na rimwe kutuyobora - Bibiliya yonyine ni yo igomba kutuyobora.

(3) Ndemera (credo) z’amadini kimwe n’inyandiko-mvugo y’inyigisho y’amahame itorero runaka rigenderaho: Ibi bikunze kuba amagambo cyangwa amahame, amadini cyangwa amatorero runaka agira ibyo yizera mu nyigisho z’amahame. Ibi bigenewe kwerekana ibyo Bibiliya yigisha, ariko kubera ko Bibiliya ari yo yonyine yahumetswe n’Imana, ndemera ko izi nama zitagomba na rimwe gufatwa nk’izisimbura Bibiliya cyangwa se izingana na yo.

(4) Gahunda cyangwa inzego z’itorero: mu bikorwa izi akenshi zihinduka imigenzo ifatwa nk’aho yanditswe ku mabuye nk’amategeko cumi. Kugerageza guhindura gahunda cyangwa uko ibintu bikurikiranywa ni kimwe no guhinyura kwizera. Akenshi izi gahunda zihinduka nk’inka zera’ z’ingirakamaro kurusha ikindi kintu cyose. Twumva amagambo nka, ‘si uko ibintu bigomba gukorwa. Ntitwigeze tubikora dutyo mbere.’ Ndibuka numva umudiyakoni warakariye umupasitoro ku cyumweru mu gitondo bari hafi kujya kwicara imbere mu rusengero mu iteraniro rya saa tanu. Bari bafite umuvugabutumwa w’umushyitsi, maze igihe Pasitoro yinjiriye mu muryango adasanzwe yinjiriramo, umudiyakoni abwira Pasitoro ko atagomba kwinjirira muri uwo muryango. Ahari yakekaga ko bishobora gushitura abantu bari bategereje ko bababona binjiriye mu wundi muryango. Umudiyakoni avugira mu matama ati, ‘Ibi ntibisanzwe, ibi ntibisanzwe.’ Turaseka, ariko ibintu nk’ibi bibaho incuro ibihumbi zitandukanye - zimwe muri zo zibamo ibintu birushijeho gukara.

(5) Talmud, Mishna: Inyandiko z’Abayuda zikubiyemo imigenzo imwe ya kiyuda.

(6) Amahame ya politiki cyangwa mu by’ubuhanga nka Evolisiyo: Evolisiyo (yigisha ko umuntu yavuye mu nyamaswa) si ikindi nk’amahame y’umwana w’umuntu ashingiye ku busobanuro bw’ab’isi bw’ibisigazwa bya kera no kurwanya kumenya Imana kwabo. Ariko Evolisiyo yaje kuba umugenzo wacengeye isi yacu hatitaweho ingero ziyivuguruza. Bityo, iha umuntu uburyo bwe bwo gusobanura ibice bya mbere by’Igitabo cy’Intangiriro.

(7) Amategeko-shingiro y’itorero: Amategeko shingiro y’Itorero afite umwanya wayo, cyane cyane iyo yakozwe hakurikijwe Ijambo ry’Imana nk’iriyobora ubutware. Ariko ashobora guhinduka nk’ikoti rifunganye agatambamira intego, ibikorwa, n’umurimo bya Bibiliya iyo ahawe ubutware bumwe n’ubwa Bibiliya. Urugero, reka tuvuge ko amategeko yihariye cyangwa shingiro y’Itorero avuga ko rigomba kugira umubare runaka w’abakuru b’Itorero. Bigenda bite iyo mu Itorero hataboneka abagabo bangana batyo bujuje ibivugwa muri 1 Timoteyo 3 na Tito 1? Mbese Itorero rikurikiza Ijambo ry’Imana rigategereza ko Imana izabyutsa abagabo bujuje ibya ngombwa bo kuyikorera? Cyangwa se ryirengagiza Ijambo ry’Imana rigatoranya umubare uvugwa mu mategeko yaryo rititaye ku myifatire yabo? Igisubizo kirumvikana, ariko nzi amatorero yirengagije Ijambo ry’Imana agakurikiza amategeko yayo.

(8) Amateka y’itorero: Dushobora kwiga byinshi mu mateka, kandi ntitugomba kubyirengagiza. Amateka y’Itorero n’intekerezo z’abize Ijambo ry’Imana mbere yacu bigaragaza umurimo w’Imana mu bantu bayo mu myaka yahise. Tutitaye ku gaciro, icyakora, ibyo abantu b’Imana batekereje kandi bigishije mu bihe byashize ntabwo byahumetswe n’Imana. Ntitugomba gusuzugura ijwi ryabo, ariko na none ntitugomba kuroha ubutware kuri twe kuko Bibiliya ari yo yonyine yahumetswe n’Imana. Iyi ngingo y’iby’amateka rimwe na rimwe ihinduka nk’agakingirizo ko kurwanisha inyigisho z’amahame hadakurikijwe ukuntu izo nyigisho ziba zihuje n’ubusobanuro nyabwo bw’Ibyanditswe Byera. Agakingirizo kamera nka gutya:

Niba hari ikintu cyigishijwe n’Itorero rya mbere, ni icy’ukuri. Niba inyigisho ari iya vuba, ukuri kwuzuye kwayo nibura gushobora gushidikanywaho iyo kutari ibinyoma...

Kuba iya kera cyangwa iya vuba kw’inyigisho n’umubare w’abantu bayirwanya cyangwa bayishyigikiye bituma biba byiza kuyiga, ariko nta na kimwe muri byo cyemeza cyangwa kirwanya ukuri kw’iyo nyigisho.

Iby’ubushya bw’inyigisho byashyizwe ku nyigisho z’abakoze ivugurura ry’Itorero (Reformateurs). John Calvin yasubije muri aya magambo:

‘Mbere na mbere kuzita nshya bakorera Imana nabi, kuko Ijambo Ryera ryayo ritagomba kwitwa inzaduka ... Kuba ryaramaze igihe kirekire ritazwi byatewe n’ububi bwo kutera k’Umwana w’umuntu. None mu gihe ubugwaneza bw’Imana buritugaruriye ibyo uko ari irya kera bigomba kwemerwa nibura nk’ubuvumbuzi.’79

(9) Imibare: Mu magambo ari hejuru aha, Ryrie aduhamagarira kwitondera akandi gakingirizo n’ubundi bwoko bw’ubutware bishobora guhindura ubusa ubutware bwa Bibiliya. Gasa n’agakingirizo k’iby’amateka. Kameze gatya :

Kuba igitekerezo ari icya kera ntibituma kiba ukuri gusa ahubwo umubare w’abantu bagishyigikiye kera cyangwa bagishyigikiye ubu ukigira ukuri. Iyo babaye benshi biba byiza kuko bigitera kuba ukuri gufatika.80

      Ryrie yerekana amakosa y’aka gakingirizo :

Birumvikana ko umwotsi ari wo uhishe aka gakingirizo kandi bijugunywe hejuru wayoyoka. Kuba ikintu cyarigishijwe mu kinyejana cya mbere si byo bikigira ukuri (keretse cyarigishijwe hakurikijwe Ibyanditswe), kandi kuba ikintu kitarigishijwe si byo bituma kitaba ukuri uretse, uko byumvikana, iyo nyigisho idakurikije Ibyanditswe. Ibyo guhindurwa bashya n’umubatizo byigishijwe mu binyejana bya mbere, ariko ni ibinyoma. Abenshi mu Itorero bizera umubatizo utari uw’amazi menshi. Ibi se bivuga ko amazi menshi ari ibinyoma? Abenshi mu itorero ntibemera ko Itorero rizazamurwa mbere y’Ubwami bwa Kristo bw’imyaka igihumbi. Ibi se bituma iyi nyigisho y’amahame itabayo? 81

(10) Amashyirahamwe y’abagira icyo bapfana: Iyi ngingo ni uko akenshi abantu bemera ibyo ababwiriza bakunda bavuze kurusha Ijambo ry’Imana ubwaryo. Luka atwibutsa ko icyo dukeneye ari ugushaka mu Byanditswe iminsi yose kugira ngo tumenye ko ibyo twigishwa ari iby’ukuri koko (Ibyakozwe 17:11).

1 Abakorinto 1:11-14 ‘Kuko, bene Data, nabwiw’ ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonets’intonganya muri mwe. 12 Icyo mvuze ngiki, n’uk’umuntu wese muri mwe avug’ati: Jyeweho nd’uwa Pawulo, und’akavug’ati: Ariko jyeweho nd’uwa Apolo; undi naw’ati: jyeweho nd’uwa Kefa; und’ati: Jyeweho nd’uwa Kristo. 13 Mbese Kristo yagabanijwemw’ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mw’izina rya Pawulo? 14 Nshimir’Imana yukw’ari nta n’umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;’

1 Abakorinto 3:1-9 ‘Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangw’abana b’impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramij’amata, sinabagaburiy’ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha, 3 kuko mukir’aba kamere. Ubwo muri mwe harimw’ishyari, n’amahane, mbese ntimubay’aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubw’umunt’umw’avug’ati: Jyeweho nd’uwa Pawulo; und’akavug’ati: Jyeweho nd’uwa Apolo; ntibigaragaza ko mur’aba kamere? 5 Mbese ye, Apolo n’iki? Kandi Pawulo n’iki? S’abagaragu batumye mwizera, nk’ukw’Imana yabahay’umurimo? 6 Ni jye watey’imbuto, Apolo na w’arazuhira, arikw’Imana ni yo yazikujije. 7 Nuk’utera, nta cy’ab’ari cyo, cyangw’uwuhira, kerets’Imana ikuza. 8 Utera n’uwuhira barahwanye, kand’umuntu wes’azahembwa nk’uko yakoz’umurimo we: 9 kuko twemb’Imana ari yo dukorera; namwe mukab’umurima w’Imana, n’inzu yayo.’

    Ibi na byo bifata isura zitandukanye.

(1) Ibitekerezo cyangwa gusuzuma ibitekerezo: Ibi byerekeye:

Ihame rivuga ko gukoresha ibitekerezo, aho kwemera ibyasuzumwe, ubutware cyangwa guhishurwa kw’Umwuka, ni rwo rufatiro rwonyine rwemewe rw’igikorwa cyangwa ukwizera, kandi ibyo bitekerezo ni byo soko y’ibanze y’ubumenyi n’ukuri k’Umwuka.82

Nk’uko bigaragarira muri ubu busobanuro, ibitekerezo by’umuntu bimuhindukira ibimutwara cyangwa ibiyobora ibyo yizera cyangwa atekereza. Ibitekerezo by’umuntu ni byo gipimo. Niba ukuri gushobora kubaho kugomba kubonerwa mu bitekerezo by’umuntu honyine; ukwizera kuvanwamo kuko nta wagutekerezaho cyangwa kuba iby’ubuhanga.

(2) Ibyasuzumwe: Iki ni igitekerezo cy’uko gusuzuma no kugerageza, cyane cyane kugerageza ibitekerezo, ni yo soko yonyine yemewe yo kumenya.

(3) Iby’ubuhanga n’iby’uko abantu batekereza (Psychologie): ‘Ibyo kugeragezanya ubuhanga ni:

..... inyigisho ya filozofiya ivuga ko ubumenyi bwose buturuka ku igeragezwa, byaba igeragezwa ry’ubwenge cyangwa ry’ibitekerezo. Bityo ivuguruza ibyo abizera ibitekerezo byonyine bizera ukubaho kw’ibitekerezo bivukanwa. Inyigisho y’amahame y’ibanze y’uburyo bwa gihanga, ibyo kugerageza bijyana n’ubuhanga mu kugerageza byadutse mu kinyejana cya 17. Byabaye umugenzo muri filozofiya y’Abongereza, nko mu byakozwe na LOCKE, HUME, na George BERKELEY. Abahanga hafi ya bose bashyigikiye ibyo kubanza kugerageza ibintu bemera impamo y’ukuri guherwaho mu kugerageza ibintu (amahame yo mu mibare), John Stuart MILL hamwe n’abandi bavuze ko ibi ari ibikorwa muri rusange bahereye ku igeragezwa.83

Uko bigaragara, ibintu nk’ibi bituma igeragezwa riba, cyangwa ibyo umuntu yiga cyangwa abona - mu gukorakora ku kintu, mu gusogongera, mu kunukirwa, kureba n’ibindi, bituma igeregezwa riba icyo baheraho cyangwa ikiyobora ibyo umuntu yizera cyangwa yemera nk’ukuri. Na none, ibintu nk’ibi bitura k’uko umuntu yumva ibintu, gufite aho kugarukira, kandi guterwa n’ubushobozi bw’umuntu bwo kwitegereza. Ibi ni iby’inyigisho z’ubumenyi bw’imibanire y’abantu. Bifite umwanya wabyo mu bantu, ariko Imana ihoraho, y’ubwenge bwose kandi izi ibintu byose yaduhaye Ijambo ryayo Ryera kandi ni ryo rigomba gukomeza kutuyobora kuko ari ryo Imana ivugiramo.

(4) Ibyo umuntu aba yaranyuzemo by’idini, iby’ubwiru: Ubu ni uburyo buyobora abantu aho icyo umuntu aheraho ku byo yemera by’idini biba bishingiye ku kuntu abyumva gusa, amarangamutima, cyangwa se iby’idini umuntu aba yarahuye na byo.

Hashize imyaka myinshi igihe idini y’Abapentekoti yatangiraga ku nkombe y’uburengerazuba bw’Amerika umwe mu bayitangije, Padiri Dennis Bennett, yabwirije kuri Ezekiyeli 37 mu iteraniro ry’Ihuliro ry’Abacuruzi ry’Ubutumwa Bwiza Bwuzuye mu mugi witwa Portland, muri Leta ya Oregon muri Amerika. Yabwiye abantu ati, ‘hari ubusobanuro bwinshi kuri iki gice, ariko nizera ko iki gice ari ubuhanuzi by’iri shyirahamwe ryitwa glosalalia movement. Iri ni iyerekwa ryo kwaduka kw’impano y’indimi muri iyi minsi turimo. Ariko kubera ubusobanuro bwa Ezekiyeli 37 butandukanye ku bantu benshi; kubera ko nta mwumvikano ku cyo Ezekiyeli 37 isobanura, ngiye kubabwira ibyo niboneye maze tubone ikintu gifatika twashingiraho intekerezo zacu’.84 (gutsindagira ayo magambo ni ukwanjye).

Ayo yari amagambo ya Bennett. Amagambo ye - uko ateye isoni kwose - ntabwo atangaje mu bihe turimo by’abavuga ko bakurikiza Ubutumwa Bwiza. Umuntu agira ibyo yabonye maze akirengagiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ibyo yabonye akaba ari byo aha ubutware bwo kumuyobora. Bajora ukuri cyangwa bagasobanura Bibiliya bakurikije Ijambo ry’Imana. Mwibuke amagambo ya Petero muri 2 Petero 1:16-19.

2 Petero 1:16-19 ‘Burya ntitwakurikij’imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshag’imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yac’icyubahiro cye gikomeye. 17 Kuko yahawe n’Imana Data wa twes’ishimwe n’icyubahiro, ubw’ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. 18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. 19 Nyamara rero dufite Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’ umwijima, rigakesh’ijoro, rikageza ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’

(5) Ibyo umuntu yabonye mu bikorwa: Abantu benshi muri ibi bihe bishingikiriza ku byo batekereza ko bigishijwe n’ibyo babonye mu bikorwa aho kwishingikiriza kuri Bibiliya. None byagenda bite niba ibyo umuntu azi yabonye binyuranye n’Ibyanditswe! Bamwe bashyira hejuru ibyo babonye bakabinganyisha n’Ibyanditswe cyangwa ndetse bakabishyira hejuru y’Ibyanditswe. Niba ukurikiza inyigisho y’Ibyanditswe mu kurera abana bawe hanyuma umwe akakugomera, mbese ugeraho ukava mu buyobozi bw’Ibyanditswe ugakurikiza intekerezo zikomeye zo mu isi ya none? Cyangwa se, mu kwemera kamere idakuka y’Ibyanditswe byahumetswe n’Imana, usuzuma ugusobanukirwa no gushyira Bibiliya mu bikorwa kwawe ku byerekeye uko urera abana, cyangwa ushaka kandi ugasuzuma ibindi bintu bigiramo uruhare? Mbese ikibazo kiri ku Byanditswe cyangwa ku gusobanukirwa kwanjye n’uko Ibyanditswe bishyirwa mu bikorwa?

(6) Ibyo umuntu w’imbere: Aha na none, ubutware si ubwa Bibiliya ahubwo ni ubw’uko ibintu bimeze. Muri ubu buryo ubutware cyangwa icyo bashingiraho ni uko tugomba gukora ikintu dukunda kurusha ibindi. Ariko se icyo ni iki? Muri ubu buryo, nta kituyobora kidasubirwaho ku cyo dukunda, ni ibitekerezo bigufi ndetse akenshi kwikunda kw’umuntu gusa.

      Twagombye kuyibonana urukundo, agaciro, n’icyubahiro

Twagombye kurebana Bibiliya urukundo, agaciro, n’icyubahiro bijyana ku kwifuza n’umuhati wo kuyimenya no kuyishyira mu bikorwa.

Zaburi 119:72 ‘Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye kiruta icy’ibihe ibihumbi by’ifeza n’izahabu.’

Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda.’

Yesaya 66:2 “Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose, ni ko Uwiteka avuga; ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’Ijambo ryanjye.”

2 Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’Ijambo ry’ukuri.’

Amahame mu gukoresha Bibiliya

      Umuntu akeneye kubyarwa bundi bushya

Abantu bakeneye guhindurwa bashya mu by’Umwuka kugira ngo basobanukirwe kandi bagirane ubumwe n’ukuri k’Umwuka kw’Ibyanditswe. 1 Abakorinto 2:14 havuga ko umuntu wa kamere (ni ukuvuga utarahindurwa mushya) adashobora kwemera (kwakira) iby’Umwuka w’Imana; kuko ari ubupfu kuri we, kandi akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.

Gusobanukirwa ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu by’Umwuka bisaba umurimo wo kumurikirwa n’Umwuka Wera. Mbere y’agakiza, Umwuka w’Imana akorera gushoboza utizera gusobanukirwa iby’agakiza no kuzana abantu ku kwizera Kristo.

Yohana 16:8-11 ‘Ubw’azaza, azatsind’ab’isi, abemez’iby’icyaha n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka; 9 iby’icyaha, kuko batanyizeye; 10 n’ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n’iby’amateka, kuk’umutware w’ab’iyi si aciriwehw’iteka.’

2 Abatesalonike 2:13-14 ‘Kukw’Adamu ariwe wabanje kuremwa, nyuma hagakurikiraho Eva. 14 Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubw’umugore ni we wayobejwe rwose ahinduk’umunyabicumuro.’

      Mbere y’agakiza, icyakora, n’ubushobozi bushya mu by’Umwuka agakiza gatanga, umuntu udakijijwe ntashobora gufungura Bibiliya ngo asobanukirwe kandi yumve n’ukuri na guke. Ku muntu udakijijwe, ni ubupfu. Ibi ntibivuga ko udakijijwe adashobora kukoresha Bibiliya mu buryo bw’ibyo kwitwara neza nk’amategeko y’uko abantu bakwiye kwitwara. Abenshi bakora ibi. Bakoresha ibice bimwe byo muri Bibiliya nk’Amategeko Icumi cyangwa amategeko Yesu yavugiye ku musozi kugira ngo berekane gukiranuka kwabo cyangwa ngo bumve bahagaze badatsinzwe imbere y’Imana, ariko babura ukuri nk’umuntu wayobye no gukiranuka kuzanwa no kwizera Imana konyine. Abafarisayo bakoraga ibi neza neza. Bari abayobozi bahumirije bayobora impumyi kandi ntibari basobanukiwe ukuri kw’Ibyanditswe n’uko bari bakeneye Umucunguzi ubabazwa.

Matayo 15:12-13 ‘Maz’abigishwa baramwegera baramubaza bati: Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumv’ayo magambo? 13 Arabasubiz’ati: igiti cyose Data wo mw’ijur’adateye kizarandurwa.’

Abaroma 10:1-4 ‘Bene Data, iby’umutima wanjye wifuza, ni byo nsabir’Abisirayeli ku Mana, no kugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafit’ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge; kuk’ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana ukw’ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwab’ubwabo bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana: 4 kuko Kristo ari w’amategekw’asohoraho, kandi ni w’uhesh’uwizera wese gukiranuka.’

Yohana 16:8-11 ‘Ubw’azaza, azatsind’ab’isi, abemez’iby’icyaha n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka; 9 iby’icyaha, kuko batanyizeye; 10 n’ibyo gukiranuka, kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona: 11 n’iby’amateka, kuk’umutware w’ab’iyi si aciriwehw’iteka.’

Yohani 16:8-11 hatwigisha ko umurimo w’Umwuka wo kumurikira utizera ugenewe mbere na mbere kuneshesha ubuhumyi bw’umuntu utarahindurwa ku kuri kwa ngombwa kw’agakiza kazanwa no kwizera Kristo n’umurimo We. Iyo umuntu yiringiye Kristo, icyakora, ahindurwa mushya, agahabwa ubugingo bushya, maze ubuhumyi bw’Umwuka bavukanye bukavanwaho. Ibi bisa n’aho ari byo intumwa Pawulo yari afite ku mutima mu Befeso 1:17-18,

‘Kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro ibah’Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya; 18 ngw’amaso y’imitima yany’abon’ukw’ahweza, mumeny’ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye; mumenye n’ubutunzi bw’ubgiza bw’iby’azarag’abera;’

Mu murongo wa 17, Pawulo asabira abizera b’Abefeso kugira umutima w’ubwenge no guhishurwa mu kumenya Umwami. Umurongo wa 18 uduha (a) impamvu itera Pawulo gusabira gusobanukirwa kwabo, “ngo amaso y’imitima yabo abone uko ahweza binyuze mu guhindurwa mu by’Umwuka kugira ngo bamenye kandi basobanukirwe neza ukuri kw’Imana,” cyangwa (b) Pawulo yavugaga ku ngaruka z’isengesho rye ryo mu murongo wa 17 – “imitima ihwejeshejwe ngo ishobore gusobanukirwa.” Mu buryo bwombi yabasabiye kubera ko ari ibyaremwe mu Mwuka bishya muri Kristo (2 Abakorinto 5:17) bishobora gusobanukirwa ukuri k’Umwuka. Iki gice mu Kigiriki cyanditswe gitya, “amaso y’imitima yanyu ahwejeshejwe, kugira ngo mubashe kumenya ...” ‘Ahwejeshejwe’ byerekana igikorwa cyarangiye mu gihe cyashize gifite ingaruka mu gihe cy’ubu. Ikigiriki aha cyibanda ku kurangira kw’igikorwa, ku ngaruka, cyangwa byombi. Mu gitekerezo cya mbere cyavuzwe haruguru aha, icyibandwaho ni uguhindurwa mushya mu by’Umwuka, mu gitekerezo cya kabiri, icyibandwaho ni ingaruka intumwa Pawulo yavuzeho mu isengesho zitaraba.

      Umuntu akeneye kuba mu bumwe

Umwuka w’Ukuri ni inyito yihariye y’Umwuka ku bw’umurimo We wo kutwigisha Ijambo ry’Ukuri (Yohana 4:24; 15:5; 1 Abakorinto 2:15-3:3; Abefeso 3:16-19).

Kumurika k’Umwuka mu Ijambo ry’Ukuri ni umurimo w’Umwuka w’Ukuri iteka. Umwizera wabyawe ubwa kabiri, n’ubwo ubu ari muzima mu buryo bw’Umwuka, kandi akaba afite ubushobozi bw’Umwuka bushya, aracyakeneye kuyoborwa n’Umwuka niba agomba kugira umurimo wo kwigisha w’Umwuka. Abigishwa bari abantu bahinduwe bashya, ariko bari bagikeneye umurimo wo guturwamo n’uwo kuyoborwa n’Umwuka. Kristo yarababwiye ati, “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” Uwo Mwuka w’Ukuri naza azabayobora mu kuri kwose: kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni ibyo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho’ (Yohana 16:12-13).

Gereranya na none amagambo ya Pawulo n’ibyo Abefeso b’abizera mu Befeso 3:16-19 :

‘Ngo abahe, nkuko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 ngo muhabw’imbaraga no kumenyera hamwe n’abera bos’ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo ubw’ari bwo, 19 mumenye n’urukundo rwa Kristo rurut’uko rumenywa ngo mwuzuzwe kugeza ku kwuzura kw’Imana.’

Kubera ko icyaha kizwi no kutagira icyo umuntu yitaho mu by’Umwuka biteza agahinda Umwuka kandi bikazimya imbaraga Ze, biragaragara ko umukristo wa kamere (uwo muri we Umwuka aba atejwe agahinda kandi azimijwe) adashobora gusobanukirwa ibikomeye byo mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo agire ukuri na kumwe ko mu Ijambo abona muri twe. ‘Ubujiji butangaje bw’abakristo benshi bwerekeye ku bintu byo mu Ijambo ry’Imana buterwa na kamere yabo no kudashaka imigisha y’ubugingo bwuzuye Umwuka.’85

      Intumwa Pawulo n’umwanditsi w’Abaheburayo banditse kuri ibi (1 Abakorinto 2:14-3:3; Abaheburayo 5:11-14).

      Umuntu akeneye gusoma, kwiga no gutekereza hamwe n’imyifatire ikwiriye

(1) Dukeneye kuba abategereza

Zaburi 119:148 ‘Amaso yanjy’abanziriz’ibicuku, Kugira ngo nibwir’Ijambo ryawe.’

(2) Dukeneye kuba abigishwa

Zaburi 119:33 ‘Uwiteka, ujy’unyigish’inzira y’amategeko wandikishije: kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.’

Ibyakozwe 17:11 ‘Arikw’abo bo bari beza kurut’ab’i Tesalonike, kuko bakiranye Ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu Byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ar’iby’ukuri koko.’

(3) Dukeneye kuba abanyamasengesho kandi bishingikiriza ku Mana

Zaburi 119:18 ‘Hwejesh’amaso yanjye, Kugira ngo ndeb’ibitangaza byo mu mategeko yawe.’

(4) Dukeneye kuba abizera

Abaheburayo 11:3 ‘Kwizera ni kwo kutumenyesha yuko isi yaremwe n’Ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumy’ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.’

      Umuntu akeneye gufata Ijambo ry’Imana uko bikwiriye

Nk’abahanga mu gufata Ijambo ry’Imana uko bikwiye, dukeneye kugira uburyo bwo kwiga no gusobanura budushoboza gukura mu byo dusomye uko bivuga nyakuri. Ibi bishobora gukenera uburyo butuma Ibyanditswe bigira ubutware kandi tukareka akaba ari byo bivuga ubwabyo.

2 Timoteyo 2:15 “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza Ijambo ry’ukuri.”

2 Petero 3: 16 ‘Ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo: icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, iby’abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagir’Ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.’

Dukunda gusoma ibyo twitekerereza n’ibyo twibwira mu Byanditswe. Ibi bivuga ko dukeneye kwiga Bibiliya, dutekereza duhereye ku cyihariye, amagambo arambuye yo mu gice dusoma, tukagera ku bya rusange, bihuje n’ubusobanuro bw’icyo gice.

Mu busobanuro duha Ibyanditswe tugomba kubonamo icyo igice kivuga, si ukugihimbira. Luteri yaranditse ati, ‘Umwigisha mwiza si uha ubusobanuro Ibyanditswe, ahubwo ni ubukura mu Byanditswe. Gusobanura ni ukuzana hejuru ubusobanuro bw’igice; gusobanura nabi ni ugusoma ibyo twitekerereza muri icyo gice. Gusobanura duhereye ku cyihariye ni ukureka Ibyanditswe bikivugira ubwabyo.86

Uburyo buteza imbere ibyo gusobanura duhereye ku cyihariye cyangwa ubusobanuro bwiza ni bwo busobanuro bukwiriye. Dukeneye mu masengesho no kwishingikiriza Imana gusuzuma no kwitegereza igice muri buri kantu, mu bivugwa, iby’umuco n’amateka, ubusobanuro busanzwe bw’amagambo, ikibonezamvugo, n’injyana ya Bibiliya, hanyuma duhereye kuri buri kantu twabonye, tugashaka mu masengesho gusobanura igice nk’uko ubusobanuro bwacyo buri. Hamwe n’ubwo busobanuro mu mutima, dushobora noneho gushyiraho amahame ashingiye kuri Bibiliya (reba amashusho aho iri somo rirangiriye).

      Umuntu akeneye kwiga Bibiliya afite igitekerezo cyo kuyishyira mu bikorwa no kuyishyira mu mibereho ye

Guhishurwa kw’Ijambo ry’Imana gukeneye igisubizo cyo gufata ko imico yaryo ari iy’Ijambo Ryera ry’Imana ku muntu. Intego yo kwiga Bibiliya yose igomba iteka kuba gushyira mu bikorwa twitonze ukuri kw’Imana kubwo kwizera, ni ukuvuga kwumva by’ukuri ijwi ry’Imana mu Byanditswe. Gukura gukomera mu by’Umwuka - intego nyakuri yo kumenya Ukuri kw’Imana - ntibishoboka tudashyize Bibiliya mu bikorwa no mu bugingo bwacu ngo dukomeze ubucuti bwacu n’Imana, tugire kwiyemeza aho biri ngomwa, duteze imbere kwizera no kwumvira kuzanwa no kwizera kandi twerekane mu bugingo bwacu imico ya Kristo (reba 2 Timoteyo 3:16-17; Abakolosayi 1:9-12; Lika 8:21; 11:28).

Imigani 20:27 ‘Umwuka w’umuntu n’urumuri yahawe n’Uwiteka; rusesengur’ibihishwe mu mutima.’

Zaburi 139:23-24 ‘Mana, ndondora, umeny’umutima wanjye: Mvugutira, umeny’ibyo ntekereza: 24 Urebe yuko harihw’inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose.’

Zaburi 119:59 ‘Njya ntekerez’inzira zanjye, ngahindurir’ibirenge byanjye ku byo wahamije.’

Yakobo 1:22-27 ‘Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo atar’ ugupfa kuryumva gusa, mwishuka; 23 kuk’ uwumv’ Ijambo gusa, ntakor’ ibyaryo, ameze nk’ umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24 Amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukwasa. 25 Arik’ uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ariyumvira, niw’uzahabw’umugisha muby’akora. 26 Umuntu ni yibwira kw’ar’umunyadini, ntageng’ururimi rwe, ahubw’akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ar’ubusa. 27 Idini ritunganye kandi ritanduy’imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusur’imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi’.

Tugomba kwibuka iteka ko intego yacu mu kwiga Ibyanditswe ari ukubishyira mu bikorwa twumvira Imana nzima, icyakora, ariko aha hari ibigomba kwitonderwa. Zuck, ufite igice cyiza cyane ku byo gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa ubu, yaranditse ati:

Abakristo bakunda gukora ikosa rimwe cyangwa abiri mu gushyira Bibiliya mu bikorwa. Rimwe bayitaho buke cyane, ubundi bakayitaho bikabije.

Mu ikosa rya mbere bamwe bakeka ko ubusobanuro buhagije, ko kwiga Bibiliya biba byuzuye iyo igice cyasobanuwe. Mu ikosa rya kabiri, abandi basa n’abashaka kuyishyira mu bikorwa batarayisobanukirwa neza kandi byuzuye. Koko rero, kuyishyira mu bikorwa tutarayisobanukirwa bidutera kubikora uko bidakwiriye.

Kwirengagiza gushyira mu bikorwa Ibyanditswe bituma Bibiliya nk’isomo ryo mu ishuri riba rikeneye gusobanurwa gusa nta kwita cyangwa tukita buke ku kamaro n’ingaruka igira ku bugingo bwacu. Ni amakosa gufata Ibyanditswe nk’igitabo kivamo amakuru gusa, nk’igitabo tugomba kureba gusa kubera ubumenyi tuba dukeneye kuvanamo.87

Ibyiyongera ku kumenya Imana bya gicuti no kuyikunda kurushaho, ntitukibagirwe ko indi ntego y’ingenzi yo kwiga Ijambo ryahumetswe ry’Imana, nk’uko Pawulo abidushishikariza muri 2 Timoteyo 3:16-17, ari ukuba abantu b’Imana bashyitse, bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose. Nk’ubwoko bwite bw’Imana, tugomba kuba abantu bagira ishyaka ry’imirimo myiza (Tito 2:14).

Mu gihe amasomo yo mu ishuri ari ingenzi mu kwiga neza Ijambo ry’Imana, ni na none igikorwa cy’Umwuka, kubera ko Umwuka w’Ukuri ari We Mwigisha wacu w’ibanze utwemeza kandi akadushoboza guhuza ubugingo bwacu n’ukuri kw’Ibyanditswe. Ku bitekerezo bimwe mu gutegura umutima kumva Ijambo ry’Imana reba Umugereka wa 3.

Imana ibahe imigisha mu nyigisho yanyu y’Ijambo ryayo ryera cyane kandi ry’imbaraga.

‘Kandi none mbaragij’Imana n’Ijambo ry’ubuntu bwayo ribasha kububaka no kubahan’ibiragwa n’abejejwe bose.’(Ibyakozwe 20:32)


66 Evidence That Demands a Verdict, by Josh McDowell, Lewis Sperry Chafer’s Systematic Theology, Vol. 1, and When Skeptics Ask, by Norman L. Geisler and Ronald M. Brooks, pp. 141-161.

67 Norman L. Geisler and Ronald M. Brooks, When Skeptics Ask, Victor Books, Wheaton, 1990, p. 143.

68 Charles C. Ryrie, Basic Theology, Victor Books, Wheaton, 1986, p. 67.

69 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The Greek New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 647.

70 Ryrie , Basic Theology, p. 69.

71 John R. Stott, Between Two Worlds, Eerdmans, Grand Rapids, 1982, p. 51.

72 John R. Stott, Between Two Worlds, p. 52.

73 Abbot-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T. & T. Clark, Edinburgh, 1937, p. 116.

74 Ralph Gower, The New Manners and Customs of Bible Times, Moody Press, Chicago, 1987, p. 108.

75 Emmett Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, Dallas Seminary, Autumn, 1991, p. 14.

76 Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, p. 15.

77 Cooper, “Sweeter Than Honey,” Kindred Spirit, p. 15.

78 Gower, p. 86.

79 Charles C. Ryrie, So Great Salvation, Victor Books, Wheaton, 1989, pp. 32-33. Quoting John Calvin, “Prefatory Address to King Francis,” Institutes of Christian Religion, p. 3.

80 Ryrie, So Great Salvation, pp. 32-33.

81 Ryrie, So Great Salvation, pp. 32-33.

82 The American Heritage Dictionary and Electronic Thesaurus, Houghton Mifflin, 1986, 1987.

83 The Concise Columbia Encyclopedia, Columbia University Press, 1989, 1991.

84 Inyigisho zikurikira kuva kuri byaturuste mu gitabo cya Dr. Earl Radmacher cyitwa “Controversial Spiritual Gifts”.

85 John F. Walvoord, The Holy Spirit, Dunham, Grand Rapids, 1958, pp. 220-221.

86 Bernard Ramm, Protestant Biblical Interpretation, W. A. Wilde, Boston, 1956, p. 119.

87 Roy B. Zuck, Basic Bible Interpretation, Victor Books, Wheaton, 1991, p. 279.

Related Topics: Basics for Christians

Ubugingo Bwuzuye Amasengesho (Igice cya mbere)

Amasengesho ashingiye kuri Bibiliya kandi afite umumaro

Intangiriro

Kimwe mu bice nkunda muri Bibiliya ni Zaburi 119. Impamvu imwe ni uko muri iyi mirongo uko ari 176, umunyezaburi avuga ku bintu bitagabanywa. Kuri ibi ndashaka kuvuga ko yerekana ibintu bibiri by’ingenzi by’ubugingo bwo mu Mwuka - Ijambo ry’Imana n’amasengesho. Gusoma bisanzwe iki gice birabyerekana, ariko reba ibi bikurikira:

  • Uretse imirongo ya 1-3 n’uwa 115, undi murongo wose (imirongo 172) ukozwe nk’isengesho ryerekezwa ku Uwiteka. Bitwereka urugero ruhebuje rw’uko tugomba gusenga.
  • Byongeye, umunyezaburi akoresha amagambo icumi atandukanye avuga Ijambo ry’Imana kandi imirongo yose uretse imirongo ya 90, 122 n’uwa 132 irimo nibura rimwe muri aya magambo. Kuba aya magambo akoreshwa kenshi muri iki gice biduhamagarira kwita k’uko Ijambo ry’Imana ryihagije n’uburyo Imana yariteganirije gusubiza ibyo dukeneye. Bibiliya nyinshi zirimo ibisobanuro zitanga urutonde rw’aya magambo n’ubusobanuro bwa buri jambo mu mwanya wagenewe ibisobanuro ku mpera z’iki gice.

Zaburi 119 itwigisha:

(1) Ukuri ko twibagiwe ibyo ubugingo buzana, Imana yaduhaye inkomoko ebyiri zihagije kandi zirimo ibyo dukeneye byose: (a) Dufite Ijambo Ryera ry’Imana riduha ubwenge buva ku Mana, na (b) dufite uburenganzira butangaje bw’amasengesho atuzanira imbaraga z’Imana mu bugingo bw’umuntu, bikaduha imbaraga, inkunga, kwihangana, no gutabarwa hamwe no gukura mu by’Umwuka no guhinduka.

(2) Byongeye, umunyezaburi atwigisha ko Ijambo ry’Imana no gusenga ari nk’impanga zidatandukana kubera ko, nk’uko Ijambo ry’Imana rihishura Imana, ukwihaza kwayo muri byose, ubugwaneza bwayo butarondoreka, urukundo rwayo, kugira neza kwayo, n’ubuntu bwayo, rinaduhishurira umuntu no kutihaza kwe no gukena kwe. Ariko muri ibi, Imana iha umuntu uburyo (binyuze mu mugambi wayo w’agakiza mu Mukiza) bwo kuyegera mu masengesho ngo ituyobore kandi iduhe imigisha.

Uko nsomye iyi Zaburi, nongera gushishikazwa n’ibindi bintu bishya nyibonamo. Ubwa mbere hari uburyo umunyezaburi atumbira ku Uwiteka aho kuba ku ngorane yahuraga na zo igihe icyo ari cyo cyose, atitaye kuri kamere y’icyo kintu. Ubwa kabiri ni ukuntu yishingikiriza ku Mana ngo imusubize (kuyobora, kugenga, gushyigikira, gutabara, n’ibindi), ariko si na rimwe ku byo we yifuza ubwo cyangwa ashaka. Icyo yasabaga kwari uko Imana yamusubiza ikurikije Ijambo ryayo. Reka mbahe ikigereranyo:

Icya mbere, nibura ahantu 15 tubona ivuguruzanya rigaragara aho umunyezaburi ahamagarira Imana ingorane yihariye, ariko agahindukirira iteka Uwiteka n’Ijambo rye. Yima amaso ingorane akayahanga ku Uwiteka mu Ijambo rye. Reba izi ngero zikurikira zo muri Zaburi 119:23-24; 51-52; 61; 59-70; 78; 141-143; 161.

Icya kabiri, nubwo uburyo bwo gusenga ukurikije Ijambo ry’Imana budasobanutse neza muri iyi Zaburi, inshuro 15 cyangwa zirenze umunyezaburi asaba mu buryo bwihariye akurikije amahame y’Ijambo ry’Imana akoresheje amabango nka ‘ukurikiza Ijambo ryawe’. Reba izi ngero zikurikira mu mirongo ya 25, 41, 116, 45, 156.

Ikivugwa ni iki? Ku byerekeye ahasigaye ho muri iki gice, umunyezaburi ntiyasengaga gusa, ati mfasha kuko wasezeranije kubikora. Kuko kubw’umunyezaburi, amasengesho si uburyo bwo ‘kuvuga ibintu no gusaba’ gusa. Ahubwo, yasabaga ko umugambi na gahunda by’Imana byasohozwa mu bugingo bwe. Yifuzaga gutabarwa n’Imana, nk’uko byumvikana, ariko mu buryo buhesha Uwiteka icyubahiro kandi bukazana guhinduka no gukura mu bugingo bwe. Zaburi 119 ni isengesho ku rindi, ariko iteka bikurikije amahame, imigambi, n’ubuyobozi bw’Ijambo ry’imana. Reba mu mirongo ya 59, 67, 71, 75 n’uwa 133 uko umunyezaburi yitangiraga ibyo Imana yakoreraga mu bugingo bwe kandi uko kwitanga kwayoborwaga kandi kukagengwa n’uko yasengaga.

Icya gatatu, inshuro nyinshi umunyezaburi yasabiye gucengerwamo n’ububasha bwo gusobanukirwa no gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa. Yamenye ko atakwishoboza gusobanukirwa neza no gusubiza mu kwumvira kwiringirwa atari mu murimo w’Imana. Imirongo ya 17-19, 26 n’iya 33-38 isobanura ibi.

Icyigisho cya nyuma cyerekeye ku bugingo bwuzuye amasengesho kandi ni byiza ko ubu twibanda ku bugingo bwuzuye amasengesho nk’ikindi kintu cy’ubugwaneza bw’imigisha y’Imana y’ingenzi cyane mu rugendo rwacu mu Mwuka. Ku ruhande runini, igice cya mbere cy’iyi nyigisho kizaba gito ho gato ku rutonde rw’amahame amwe yo mu Ijambo ry’Imana yerekeye ku gusenga. Imirongo ibyerekana irisobanura ubwayo iyo isomanywe n’ibiri mu rutonde. Ibi bizakurikirwa no gutanga imirongo y’ingenzi yerekeye amasengesho.

Kamere y’amasengesho: Kuramya no gukorera Imana

Ubusobanuro bw’ibanze bw’ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘kuramya’ ni ugukora ukurikije akamaro k’ikintu cyangwa umuntu’. Kuramya ni ikintu icyo ari cyo cyose dukora gihesha Imana icyubahiro, cyerekana kwiha Imana, kandi gikora gikurikije uwo Imana ari Yo. Muri Yohana 4:21-24, ijambo rikoreshwa ku kuramya ni proskuneo risobanurwa ‘gusoma ibiganza, guha icyubahiro’. Ryari ryerekeye igikorwa cyo kwumvira cyangwa kwubaha ari ukwerekana icyubahiro, kwitanga cyangwa gusaba.

Yohana 4:21-24 ‘Yesu aramusubiz’ati: Mugore, nyizera, igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kur’uyu musozi cyangw’i Yerusalemu. 22 Dore, mwebweho museng’icyo mutazi, ariko twebwe duseng’icyo tuzi, kukw’agakiza kava mu Bayuda. 23 Arikw’igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubw’abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko ben’ab’ari bo bamusenga. 24 Imana n’Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.’

Iyo twegereye Imana mu masengesho, tuba tuyiha icyubahiro mu kuyimenya nk’Iyihagije muri byose no kwimenya ubwacu nk’abatihagije n’abadakwiriye. Ibi bigaragarira mu magambo y’ibanze n’aya rusange y’amasengesho yo mu Isezerano Rishya. Ayo ni proseuchomai, inshinga iboneka inshuro 85, na proseuche’, izina riboneka inshuro 37. Pros risobanura ‘ugana’, na euchomai ‘gusaba, guhamagara’. Aya magambo yombi akoreshwa ku Mana gusa mu Isezerano Rishya. Akabanziriza-jambo pros kongeraho igitekerezo cy’icyerekezo, kwegera, kuza hafi y’Imana mu gusaba. Ni ukuri nk’amagambo y’ibanze n’aya rusange yo mu Isezerano Rishya, proseuchomai na euchomai arimo igitekerezo cyo kuramya mu buryo bwavuzwe.

Icyakora, gusenga, nk’igihamya cyiyongereye ku gutinya Imana no kuyiha icyubahiro, bigomba no kubonwa nk’umurimo dukorera Imana. Mu Bafilipi 3:3 ijambo rikoreshwa ku kuramya ni Ikigiriki latreuo risobanura ngo ‘gukorera’.

Abafilipi 3:3 ‘Kuko twebwe tur’abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu, ntitwiringir’iby’umubiri: nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.’

Igihe Satani yabwiraga Yesu ko yamuha ubwami bwose bwo mu isi apfukamye akamuramya, Umwami Yesu yamushubije akoresheje proskuneo a latreuo. Ibi birushaho kudusobanurira ijambo kuramya. Kuramya k’ukuri mu Mwuka no mu kuri, hatitaweho kamere, birimo gukorera Imana. Reba igisubizo cya Yesu igihe Satani yamugerageje ngo amwikubite imbere amuramye muri Matayo 4:10. ‘Yesu aramubwira ati: genda Satani, kuko handitswe ngo: Uramye (proskuneo) Uwiteka, Imana yawe, abe ari yo ukorera (latreuo) yonyine.’

Kuramya si ikintu dukorera mu mihango y’idini gusa tugomba kwerekaniramo kwiha Imana. Igihe yandikaga ibyerekeye amagambo menshi yo mu Isezerano Rishya arimo igitekerezo cyo kuramya, Vine yanditse agira ati:

Kuramya Imana nta na hamwe bisobanuye muri Bibiliya. Kureba inshinga ziri haruguru aha byerekana ko bitagarukira ku gusingiza gusa; bishobora no gufatwa mu buryo bugari nko kwemera Imana, na kamere yayo, ibiyiranga, uburyo no gusaba, ari mu mutima usingiza cyangwa ushimira cyangwa mu gikorwa kigirwa muri uko kwemera.88

Tugomba kumenya uko latreuo rikoreshwa mu Isezerano Rishya

  • Latreuo ryakoreshwaga ku murimo wo mu rusengero mu Baheburayo 9:9, ‘ni ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura (cyangwa w’ukora umurimo).
  • Latreuo ryakoreshwaga mu murimo uwo ari wo wose ukorewe Umwami mu Baheburayo 9:14, ‘nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, kubwo Umwuka w’iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akazayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera (latreuo) Imana ihoraho.
  • Latreuo ryakoreshwaga ku murimo w’ubugingo bw’umuntu uherekejwe no gutinya no kwubaha nko mu Baheburayo 12:28, ‘Nicyo gituma, ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka tuyubaha tuyitinya’. (‘Gukorera Imana tuyubaha tuyitinya’ ni latreuo).
  • Latreuo ryakoreshwaga mu kubwiriza Ubutumwa Bwiza, ‘Imana nkorera (latreuo) mu mutima wanjye mvuga Ubutumwa Bwiza bw’Umwana wayo, ni Yo ntanzeho umugabo y’uko mbasabira urudaca uko nsenze’ (Abaroma 1:9).

Nubwo amasengesho ashobora gufata uburyo bwinshi n’umumaro utandukanye, amasengesho yose ni uburyo bwo kuramya twerekaniramo gutinya Imana no kuyikorera nk’uburyo bw’ubutambyi bw’umwizera n’umurimo we nk’uhagarariye Kristo mu bantu.

Amoko n’umumaro wo Gusenga mu buryo bwo kuramya

(1) Kwatura icyaha. Dushobora guhita tubona ukuntu kwatura ibyaha ari uburyo bwo kuramya cyangwa ubwoba burimo kwubaha ku buryo ari igisubizo ku kwera kw’Imana. Uko kwubaha ntikwemera ko Imana ari Iyera gusa, ariko kunemera ko ibyaha bitatuwe bibera inzitizi ubusabane n’Imana kandi bikabangamira uko Imana isubiza amasengesho. Biragaragara, niba amasengesho agomba kugira akamaro, icyaha kigomba kwangwa. Kugira ngo amasengesho abe ingirakamaro, agomba kubanzirizwa no kwatura aho twemera ibyaha twakoreye Umwami (reba Yesaya 58:1-3; Zaburi 66:18).

Zaburi 32:5 ‘Nakwemerey’ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, Naravuze nti, Ndaturir’Uwiteka ibicumuro byanjye: Naw’unkurah’urubanza rw’ibyaha byanjye. Sela’

1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarir’ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kwose.’

Yesaya 59:1-2 ‘Dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngw’ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngw’ananirwe kwumva. 2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu nikwo kwabatandukanije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu ni byo biyitera kubim’amaso, ikanga no kwumva.’

(2) Guhimbaza.

Abaheburayo 13:15 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo.’

(3) Gushima.

Abefeso 5:20 ‘Mujye mushim’Imana, Data wa twese, kubw’ibintu byose, mubiyishimira mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo:’

(4) Gusabira abandi. Gusengera abandi usaba ibintu byihariye mu murimo w’Imana nk’umurimo w’ubutambyi yaduhaye.

Abaheburayo 13:18 ‘Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafit’umutima wicir’urubanza, tukaba dushaka kugir’ingeso nziza muri byose.’

1 Petero 2:5 na 9 ‘namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima, kugira ngo mub’inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka; bishimwa n’Imana kubwa Yesu Kristo. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahanze, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Abaroma 10:1 ‘Bene Data, iby’umutima wanjye wifuza, nibyo nsabir’Abisirayeli ku Mana, n’ukugira ngo bakizwe.’

(5) Gusabira hamwe. Amasengesho y’ibyo dukeneye twemera ko tudakwiriye kandi ko tutihagije.

Abafilipi 4:6 ‘Ntimukagir’icyo mwiganyira, ahubw’ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.’

Itegeko ry’Imana ryo gusenga

(1) Dusenga Data wa twese – NYIRI IMIGISHA

Yohana 16:23-26 ‘Uwo munsi ntacyo muzambaza. N’ukuri ndababwira yukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye. 25 Ibyo mbibabwiriye mu migani, arikw’igihe kizaza, sinzavugana namwe mu migani, ahubwo nzababwir’ibya Data neruye. 26 Uwo munsi muzasaba mw’izina ryanjye; kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,’

Yakobo 1:17 ‘Gutanga kwose kwiza n’impano yos’itunganye rwose nibyo biva mw’ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo, udahinduka, cyangwa ngw’agire n’igicucu cyo guhinduka.’

Abefeso 1:17 ‘kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya;’

(2) Dusenga mu Izina ry’Umwana – UTUBASHISHA KWEGERA IMANA (reba na Yohana 16:23-26).

Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha, uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’

(3) Dusenga mu mbaraga z’Umwuka Wera –NI WE DUSENGESHA.

Yuda 20 ‘Ariko mwebw’aho, bakundwa, mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, ‘

Amoko y’amasengesho

Mu gusobanukirwa ko ubugingo bwa gikristo ari intwaro y’Umwuka, ibikurikira, bishingiye ku gusenga ukurikije intego za gisirikari, ni byo duhamagarirwa.

(1) Ingamba - Intego z’igihe kirekire.

Abakolosayi 1:9-12 ‘Nicyo gituma tudasiba kubasabira, uherey’igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzw’ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kwose, ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, 10 mugende nk’uko bikwiriy’ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwer’imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumeny’Imana, 11 mukomereshejw’imbaraga zose, nk’uk’ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubon’uko mwiyumanganya muri byose, mukihanganan’ibyishimo; 12 mushima Data wa twese, waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.’

Matayo 9:37 ‘Maz’abwir’abigishwa be, ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake:’

(2) Uburyo bukoreshwa - Intego n’ibikenewe by’ako kanya.

Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’

Abefeso 6:19 ‘Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’

(3) Ibikoresho - Ibikenewe bifatika n’ibyo gushyigikira amasengesho (reba na Yakobo 5:13-20).

Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’Itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’

Ibyakozwe 13:3 ‘Nuko bamaze kwiyiriz’ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza, barabohereza.’

Abafilipi 1:19 ‘Kuko nzi yukw’amaherezo ibyo bizampindukir’agakiza, munsabiye kandi mpaw’Umwuka wa Yesu Kristo.’

Nabonye ko abantu benshi n’ibihe by’amasengesho hafi ya byose byibanda ku bikoresho bikenewe, by’umwihariko ibyerekeye uburwayi. Amasengesho yacu akenshi abura kureba kure ku by’ingamba n’uburyo bw’intego z’Umwami wacu mu kuturekera ku isi. Mu by’ukuri, iyo dusabira ibikoresho bikenewe nk’ibyo kurya, imyambaro, akazi, ubuzima, n’ibindi, ni iki kibidutera? Mbese biterwa akenshi no gushaka kumererwa neza no kwishima? Cyangwa se tuba dushaka imigisha y’Imana ngo tubashe gusohoza imigambi ye ku bwa Kristo n’umurimo ukomeye yadushinze - kuvuga Ubutumwa Bwiza no gufasha abantu gukurira muri Kristo ku bw’umurimo We. Ubugingo bw’amasengesho bw’umwizera bukwiriye gushingira kuri: (a) abo turi bo - abahagarariye Kristo, (b) aho turi - mu murimo w’igihe gito ku isi, na ( c) impamvu turi hano - guhagararira Umwami Yesu mu isi y’abarimbuka.

Ibihe byo gusenga

(1) Twiherereye

Dukurikije ingenga-bihe:

Zaburi 5:3 ‘Uwiteka, mu gitondo uzajya wumv’ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje.’

Zaburi 88:13 ‘ Ariko, Uwiteka, ni wowe ntakira, Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.’

Zaburi 119:147 ‘Njya nzinduka, umusek’utaratambika, ngataka: Amagambo yawe niyo niringira.’

Matayo 6:6 ‘Wehoho n’usenga ujye winjira mu nzu, ubanz’uking’urugi, uherek’usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.

Mu buryo bwikora:

Nehemiya 2:1-4 ‘Umuns’umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’umwami Aritazeruzi vino yar’iterets’imbere y’Umwami; maze nenda vino nyiherez’Umwami. Kandi mbere hose sinagirag’umubabaro imbere ye. 2 Umwami arambaz’ati: ni iki gitumy’ugaragaz’umubabaro, kand’utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi kerets’umubabaro wo mu mutima. Mbyumvise, ndatinya cyane. 3 Umwami ndamusubiza nti: Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaz’umubabaro n’iki, k’umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuru habay’amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye? 4 Umwami arambaz’ati: har’icy’unsaba? Nuko nsab’Imana nyir’ijuru.’

Zaburi 56:3 ‘Imana izampa gushim’izina ryayo, Imana niyo niringiye, sinzatinya; abantu babasha kuntwara iki?

1 Abatesalonike 5:17 ‘Museng’ubudasiba;’

(2) Hamwe n’abandi bo mu rugo

Imigani 22:6 ‘Menyerez’Umwan’inzir’akwiriye kunyuramo; Azarind’asaza, atarayivamo.’

Abefeso 6:4 ‘Namwe base, ntimugasharir’abana banyu, ahubwo mubarere mubahana mubigish’iby’Umwami wacu.’

(3) Mu ikipi

Ibyakozwe 12:5 ‘Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe: arikw’ab’itorero bagir’umwete wo kumusabira ku Mana.’

Ibyakozwe 16:25 ‘Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbir’Imana, izindi mbohe zirabumva.’

(4) Mu bantu benshi

1 Timoteyo 2:8 ‘Nuko nshaka kw’abagabo basenga hose barambuy’amaboko yera, badafit’umujinya, kandi batagir’impaka.’

Iby’ibanze ku masengesho y’ingirakamaro

Hari iby’ibanze ku masengesho. Ntidupfa kujya imbere y’Imana Yera mu buryo bubonetse bwose. Nakuriye mu gikingi cyo mu Burasirazuba bwa Texas kandi nk’uko bigaragara, uburyo bwo gukorera ahantu nk’aho, inkweto zacu z’amazi (bottes) zabaga zanduye. Mama yakundaga kuvuga ati, ‘Ntimugomba kuza muri iyi nzu isukuye mutogeje izo nkweto cyangwa ngo muzikuremo. Hano si aho amafarashi arara!’ Yari afite ukuri kandi gukora ibinyuranye n’ibyo kwagombaga kuba ari ukumusuzugura no gusuzugura ahantu twese twabaga. Umwami yavuze nk’ibyo muri Yohana 13 igihe yozaga abigishwa be ibirenge. Iyo ibirenge byacu byanduye ntitubasha kugirana ubusabane n’Imana kandi amasengesho ari ikintu cy’ingenzi ku busabane (reba Yohana 13:1-17). Reba Umugereka wa 4 ku byerekeye icyo umwizera akeneye ngo yezwe buri munsi muri Yohana 13:1-17

Reba ibi bintu by’ibanze by’ingenzi ngo amasengesho abe ingirakamaro.

(1) Ubumwe bw’umuntu na Yesu Kristo nk’umucunguzi we.

Yohana 14:6 ‘Yesu aramubwir’ati: Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo: nta ujya kwa Data, ntamujyanye.’

(2) Kugendera mu busabane n’Imana: ibyaha byatuwe no kuyoborwa n’Umwuka

Zaburi 66:18 ‘Iyaba naribwirag’ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntab’anyumvise.’

1 Yohana 1:9 ‘Ariko nitwatur’ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kand’ikiranukira kutubabarir’ ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.’

Abefeso 6:18 ‘Musengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’

(3) Gutungwa n’Ijambo ry’Imana (reba Zaburi 119)

Imigani 28:9 ‘Uwizib’amatwi ngw’atumv’amategeko, Gusenga kwe na ko n’ikizira.’

Yohana 15:7 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.’

(4) Gusengana kwizera twiringiye ubushake bw’Imana

Matayo 21:22 ‘Kand’ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.’

Abaheburayo 11:6 ‘Arik’utizera ntibishoboka kw’ayinezeza: kuk’uweger’Imana akwiriye kwizera yukw’iriho, ikagororer’abayishaka.’

Yakobo 1:5-8 ‘Ariko niba har’umuntu muri mw’ubuz’ubwenge, abusab’Imana. Ih’abantu bos’itimana, itishama, kand’azabuhabwa. 6 Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cy’ashidikanya: kuk’ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. 7 Umez’atyo ye kwibwira kw’azagir’icy’ahabwa n’Umwami Imana, 8 kuk’umuntu w’imitim’ibiri anamuka mu nzira ze zose.’

1 Yohana 5:14-15 ‘Kand’iki ni cyo kidutera gutinyuk’imbere ye, n’ukw’atwumva, iyo dusaby’ikintu nk’ukw’ashaka: 15 kand’ubwo tuzi ko yumv’icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhabw’ibyo tumusabye.’

Ibibangamira amasengesho y’ingirakamaro

(1) Kudasenga no kudasaba

Yakobo 4:2 ‘Murararikira, ariko nta cyo mubona: murica, kandi mugir’ishyari, ariko ntimushobora kunguka: muratabara, mukarwara; nyamara ntimuhabwa, kuko mudasaba:’

(2) Impamvu mbi mu gusenga

Yakobo 4:3 ‘Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi, mushaka kubyayish’irari ryanyu ribi.’

(3) Ubumwe burimo agatotsi

1 Petero 3:7 ‘Namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu mwerekan’ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mububahe, nk’abaraganwa namw’ubuntu bw’ubugingo, kugira ngw’amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.’

Mariko 11:25-26 ‘Kandi nimuhagarara musenga, hakaba har’umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire, kugira ngo So wo mw’ijuru na w’abababarir’ibyaha byanyu; 26 ariko nimutababarir’abandi, na So wo mw’ijuru na we ntazababarir’ibyaha byanyu.’

Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya;’

(4) Kwiyemera mu masengesho

Matayo 6:5-6 ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngw’abantu babarebe: ndababwir’ukuri yuko bamaze kugororerw’ingororano zabo. 6 Wehoho n’usenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uherek’ usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.’

(5) Kwigiza nkana, kunanirwa, kudategereza Umwami

Zaburi 27:14 ‘Tegerez’Uwiteka: Komera, Umutima waw’uhumure: Ujye utegereza Uwiteka.’

Zaburi 37:7 ‘Turiz’Uwiteka, umutegereze wihanganye. Ntuhagarikw’umutima n’ubon’ibyiza mu rugendo rwe, n’Umunt’usohoz’inama mbi.’

Luka 18:1 ‘Abacir’umugani wo kubigisha ko bakwiriye guseng’iteka ntibarambirwe.’

Impamvu n’ibidutera gusenga

      Kubera ko byategetswe mu Byanditswe

Iyi ubwayo ni impamvu ihagije. Imana yabivuzeho kandi bigomba kuba ari ingenzi naho ubundi ntiyagombye kuba yaraduhaye ubwo burenganzira n’iyo nshingano.

      Kubera imigisha itunganye y’Imana

Imana yaduhaye imigisha iboneye mu murimo no muri buri muntu wo mu butatu imigisha iduhesha kwegera Imana kugira ngo tubashe kuvoma ku masoko y’ubuntu, ubwenge, n’imigisha by’Imana.

(1) Imana Data wa Twese: Nk’abakristo, dufite Imana ishobora byose, izi byose, ibera hose icyarimwe kandi Data wa twese utwitaho n’umutima wa kibyeyi, ariko na none utari nk’ababyeyi bo ku mubiri, ntarondoreka mu bwenge, urukundo no kutwitaho bye bya kibyeyi.

Matayo 6:7-8 ‘Namwe nimusenga, ntimukavug’amagambo muyasubiramo hato na hato, nk’ukw’abapagani bagira: bibwira ko kuvug’amagambo menshi aribyo bituma bumvirwa. 8 Nuko ntimugase na bo, kuko So az’ibyo mukennye, mutarabisaba.’

Matayo 7:7-11 ‘Musabe, muzahabwa: mushake, muzabona: mukomange ku rugi, muzakingurirwa. 8 Kuk’umuntu wes’usab’ahabwa; ushats’abona; n’ukomanga arakingurirwa. 9 Mbese muri mwe har’umuntu umwana we yasab’umutsima, akamuh’ibuye? 10 Cyangwa yamusab’ifi, akamuh’inzoka? 11 Ko muri babi, kandi mukaba muzi guh’abana bany’ibyiza, none So wo mw’ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?’

Abefeso 3:20 ‘Nukw’Ibasha gukor’ibiruta cyan’ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose, nk’ukw’imbaraga zayo ziri, zidukoreramo,’

(2) Imana-Mwana: Kubw’Imana-Mwana n’umurimo We, tubasha kwegera Imana. Dufite utwitaho kandi utubera umutambyi Mukuru ukomeye, udusabira, kandi utubera urugero ruboneye rw’amasengesho (reba Abefeso 3:122; Abaroma 8:34).

Yohana 16:23-24 ‘Uwo munsi nta cyo muzambaza. N’ukuri n’ukuri ndababwira y’ukw’icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none ntacyo mwasabye mw’izina ryanjye; musabe muzahabwa, ng’umunezero wany’ube wuzuye.’

Abefeso 2:18 ‘Kukw’ariw’uduhesha; uko tur’amahara-kubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuk’umwe.’

Abaheburayo 4:14-16 ‘Nuk’ubwo dufit’umutambyi mukur’ukomeye, wagiye mw’ijuru, ni we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafit’umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejw’uburyo bwose nkatwe, keretse yukw’atigez’akor’icyaha. 16 Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’

Abaheburayo 7:25 ‘Ni cyo gitum’abasha gukiza rwos’abegerezw’Imana na we, kukw’ahorahw’iteka ngw’abasabire.’

(3) Imana Umwuka Wera: Kubw’umurimo w’Umwuka Wera, tumufite nk’Umwuka w’ubuntu no kudusabira (Zakariya 12:10), atwiringiza ubumwe bwacu n’Imana nk’abana, atuyobora mu bugingo bw’amasengesho, aradufasha kandi akadusabira, kandi akatubashisha gusenga. Mu yandi magambo, hamwe n’imigisha nk’iyi, ni iyihe mpamvu yo gutuma tudasenga? Imana yatumye tubasha kuyegera n’ibyo dukeneye (reba na Abefeso 6:18; Yuda 20).

Zekariya 12:10 ‘Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga; bazitegereza jyew’uwo bacumise; bazamuborogera nk’uk’umunt’aboroger’umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uk’ umunt’ agirir’ umwana we w’imfur’ishavu.’

Abaroma 8:14-15 na 26 ‘Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana: 15 kuko mutahaw’umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba; ahubwo mwahaw’Umwuka ubahindur’abana b’Imana, udutakisha tuti: Aba, Data!… 26 Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu, kuko tutaz’uko dukwiriye gusenga; arik’Umwuka ubwe ni w’udusabira, anih’iminihw’itavugwa.’

      Kubera ibyo dukeneye

Ibi bireba ibintu by’ibanze byinshi:

(1) Ingorane z’uko tudakwiriye: Dukeneye gusenga kubera ko tudakwiriye imbere y’Imana itunganye kandi yihagije kandi ifite ububasha bwo kuduha ibyo dukeneye mu bugingo bwacu. Irihagije muri byose, nta kitayishobokera, mu gihe twe atari ko turi. Ku muntu ibintu byinshi ntibishoboka ariko ku Mana ntakidashoboka (reba na Luka 1:37; 19:26; Mariko 9:23; 10:27; 14:36; Luka 18:27).

2 Abakorinto 2:16b ‘... Ariko mu bandi tur’impumuro y’ubugingw’izan’ubugingo. Kand’ibyo nind’ubikwiriye?’

2 Abakorinto 3:4-6 ‘Ibyo nibyo byiringiro twiringir’Imana kubwa Kristo: 5 s’uko twihagij’ubwacu, ngo dutekerez’ikintu cyose nk’ahw’ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana, 6 niyo yatubashishije kub’ababwiriza b’isezerano rishya, batar’ab’inyuguti, ahubwo n’ab’umwuka: kukw’inyuguti yicisha, naho Umwuka ahesh’ubugingo.’

Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira.’

(2) Ingorane z’imbaraga z’abadayimoni: Dukeneye gusenga kubera intambara turwana n’imbaraga z’abadayimoni ziba akenshi ziruta izacu. Amasengesho aba akenewe ngo dukoreshe intwaro n’akamenyero k’imbaraga zisumba byose z’Imana zidutsindira umwanzi (reba Daniel 10:1 n’ikurikira).

Abafeso 6:10-18 ‘Ibisigaye, mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11 Mwambar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n’abafit’amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafit’ubushobozi n’abategek’iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw’ijuru. 13 Nuko rero, mutwar’intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye, mukenyey’ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingir’igituza: 15 mukwes’inkweto, ni zo Butumwa Bwiza bw’amahoro bubiteguza: 16 kand’ikigeretse kur’ibyo byose, mutware kwizera nk’ingabo; niko muzashoboza kuzimish’imyambi ya wa Mubi yose yak’umuriro. 17 Mwakir’agakiza, kab’ingofero; mwakire n’inkota y’Umwuka, ni Yo Jambo ry’Imana; 18 mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose.’

(3) Kutabasha kwacu kwera imbuto tutari mu Mana: Dukeneye amasengesho ngo twere imbuto. Tudafite Umwami nta cyo twabasha gukora. Amasengesho ni bumwe mu buryo tuzana imbaraga za Kristo gufasha umurimo wacu.

Yohana 15:5-9 ‘Ni jye muzabibu, namwe mur’amashami. Uguma muri jye, nanjye nkaguma muri we, uwo niwe wer’imbuto nyinshi, kukw’ari ntacyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umunt’utaguma muri jye, ajugunywa hanze nk’ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye. 9 Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.’

(4) Iby’uko tugomba kwishingikiriza Imana: Dukeneye amasengesho kubera ibyo dukenera muri rusange mu bugingo bituma umuntu agizwe n’Imana yabimenya atabimenya. Isi ni iy’Uwiteka n’ibiyuzuye byose ni ibye. Ni we uha abana b’abantu (reba Zaburi 24:1 hamwe na 23:1; 50:10; 89:11; Ibyakozwe 14:17; na 1 Timoteyo 6:17). Ibintu byose bikomoka kuri We - ibyo kurya, imyambaro, amazu, ingendo, uburwayi, umurimo, kudufungurira Ijambo rye, gutegura imitima, abakozi bo gusarura, kandi bityo uru rutonde rugenda rukora kuri buri gace k’ubugingo - mu by’Umwuka, iby’umubiri, iby’amaranga-mutima, iby’ubwenge, n’ikintu cyose (Abefeso 6:18 n’ikurikira).

Abakolosayi 4:2-4 ‘Mukomeze gusenga, muba maso, mushima. 3 Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe, 4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.’

      Kubera ibyo amasengesho asohoza

Amasengesho yo kwizera asohoza byinshi kandi akuraho imisozi.

Yakobo 5:16 ‘Mwaturiran’ibyaha byanyu, kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugir’umumaro mwinshi, iy’asengany’umwete.’’

Matayo 17:20 ‘Arabasubiz’ati: N’ukwizera kwanyu guke: ndababwir’ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira’

      Kubera ibiba iyo nta masengesho

Amasengesho ni uburenganzira n’inshingano Imana yaduhaye nk’abizera b’abatambyi ngo duture ibitambo kandi tuyikorere mu izina ry’abandi mu kwerekana urukundo rwo kwitaho kw’Imana.

1 Petero 2:5-9 ‘Namwe mwubakwe, nk’amabuye mazima kugira ngo mub’inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamb’ibitambo by’Umwuka, bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. 6 Kuko mu Byanditswe harimw’aya magambo: Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomez’imfuruka, ryatoranijwe, kandi ry’igiciro cyinshi, kand’uryizera ntazakorwa n’isoni. 7 Nuko rero, mwebw’ubwo mwizeye, muzi kw’ar’iry’igiciro cyinshi koko, naho kubanga kwizera, ibuy’abubatsi banze ni ryo ryahinduts’irikomez’imfuruka, 8 N’ibuye risitaza n’urutare rugusha. Basitara kw’ijambo ry’Imana ntibaryumvire, kand’ari bo ryagenewe. 9 Ariko mwebweho mur’ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abant’Imana yaronse, kugira ngo mwamamaz’ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Abaheburayo 13:15-16 ‘Nuko tujye dutambir’Imana itek’igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’izina ryayo. 16 Kugira neza no kugir’ubuntu ntimukabyibagirwe, kukw’ibitambo bisa bity’ari byo binezez’Imana.’

      Kubera ko byubahisha Umwami

Nk’uko byavuzwe haruguru, iyo tugiye imbere y’Imana mu masengesho, tuba twemera ibyubahisha Imana. Tuba twemera kutihaza kwacu, no kwihaza kwe, urukundo rwe, ukutwitaho kibyeyi kwe, n’imigisha y’ubuntu bwe.

Yohana 14:13 ‘Kand’icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana We.’

Yohana 15:7-8 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa. 8 Ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwer’imbuto nyinshi, mukab’abigishwa banjye.’

Abaroma 15:6 ‘Kugira ngo muhimbaz’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, n’umutim’umwe n’akanwa kamwe.’

Ibyo dusengera: Ibintu twagombye gusabira mu masengesho

(1) Ibyo dukeneye muri rusange

Abaheburayo 4:16 ‘Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’

‘Muyikorez’amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’

(2) Kudukiza ibigeragezo

Matayo 14:36 ‘Baramwinginga ngo bakore ku nshunda z’umwenda we gusa: abazikozeho bose barakira.’

1 Petero 5:8 ‘Mwirind’ibisindisha, mube maso, kuk’umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga,ashak’uw’aconcomera.’

      (3) Abategetsi b’igihugu

1 Timoteyo 2:1-4 ‘Irya mbere ya byose, ndaguhugurira kwingingir’abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira: 2 ariko cyane cyane abami n’abatware bose, kugira ngo duhore mu mahoro tutabon’ibyago, twubah’Imana, kandi twitonda rwose. 3 Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, 4 ishaka kw’abantu bose bakizwa bakameny’ukuri.’

(4) Abanzi bacu

Matayo 5:44 ‘Ariko jyeweho ndababwira nti: Mukund’abanzi banyu, musabire ababarenganya.’

(5) Abarwayi

Yakobo 5:13-15 ‘Mbese muri mwe harih’ubabaye? Nasenge. Harih’unezerewe? Naririmbir’ Imana. 14 Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiz’umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe.’

(6) Umwizera ucumura (1 Yohana 5:16; Yakobo 5:14-15)

1 Yohana 5:16 ‘Umuntu n’abona mwene Se akor’icyaha, kitar’icyo kumwicisha, nasabe, kand’Imana izamuher’ubugingw’abakor’ibyaha bitar’ibyo kubicisha. Harihw’icyaha cyicisha: Sicyo mvuze kw’agisabira.’

Yakobo 5:14-15 ‘Muri mwe harih’urwaye? Natumir’abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusiz’amavuta mw’izina ry’Umwami. 15 Kand’isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: Kandi naba yarakoz’ibyaha, azabibabarirwe’

      (7) Ubuhanga mu gusohoza inshingano yacu ikomeye: (a) ku bakozi bo gusarura; (b) ku gufungurirwa Ijambo ry’Imana; (c ) Kwamamaza Ubutumwa Bwiza mu buryo bwumvikana; no (d) gushira amanga no kugira akanya-bugabo mu kuvuga.

Luka 10:2 ‘Arababwir’ati: Ibisarurwa ni byinshi, arikw’abasaruzi ni bake: nuko mwinginge Nyir’ibisarurwa ngo yoherez’abasaruzi mu bisarurwa bye.’

Abakolosayi 4:3 ‘Kandi natwe mudusabire, kugira ngw’Imana idukingurir’urugi rwo kuvug’ijambo ryayo, tuvug’ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe,’

Abefeso 6:18-19 ‘Mushengesh’Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi kubw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabir’abera bose. 19 Kandi nanjye munsabire, mpabwe kuvuga nshiz’amanga uko mbumbuy’akanwa, kugira ngo mmenyesh’abant’ubwiru bw’Ubutumwa Bwiza.’

Abefeso 6:20 ‘ Ari bwo mbereye intumwa yabwo, kandi mbohesherejwe iminyururu: mvuga ibyabwo nshize amanga, nk’uko binkwiriye.’

(8) Gufasha abizera gukura mu Ijambo ry’Imana no kugira imico nk’iya Kristo (reba Abefeso 3:14- 19; Abafilipi 1:9-11; Abakolosayi 1:9-14).

Abefeso 1:15-18 ‘Nicyo gituma nanjye, mmaze kumv’uburyo mwizer’Umwami Yesu, mugakund’abera bose, 16 mbashimir’Imana urudaca, nkabasabir’uko nsenze, 17 kugira ngw’Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibah’umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, bitume muyimenya; 18 ngw’amaso y’imitima yany’abon’ukw’ ahweza, mumeny’ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye; mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’iby’azarag’abera.’

Ibyo gukurikiza ku basengera mu dutsiko

(1) Ba nk’uganira n’undi - Koresha amagambo yoroshye kandi ataziguye. Bwira Imana nk’uko wabwira umubyeyi, ariko na none uyihe icyubahiro no gutinya uwo Imana ari Yo, Umwami wa byose.

(2) Bumbura umunwa uvuge - Senga uko Imana ikuyoboye, nta kwisubiramo kutagira umumaro cyangwa gusubiramo amagambo wafashe mu mutwe.

(3) Vuga amagambo asobanutse - Vuga uranguruye ku buryo abandi bakwumva, basobanukirwa, kandi mugasangira ibyo urimo uvuga (1 Abakorinto 14:16).

(4) Erekana ubwenge - ntugasenge ukwirakwiza ibyaha - ibyawe cyangwa iby’abandi, cyangwa ngo unegurane mu izina ‘gusabira abandi’. Ntukabwirize mu masengesho, cyangwa ngo uhugure cyangwa ngo usubize cyangwa ngo wihimure ku wundi mu masengesho yawe hamwe n’abandi. Ibi narabibonye, ariko ntibiba bikiri amasengesho.

(5) Guceceka - ntukarakare mu masengesho n’ijwi riranguruye. Koresha iki gihe mu gukomeza gusenga bucece.

(6) Intumbero - iga kumumenya bitari ukumenya abandi.

(7) Inkunga mu gushyira hamwe - amasengesho ni ay’umwizera wese, si aya bake bibeshya ko ari bo bera. Umwizere wese ni umutambyi kandi abasha kwegera Intebe y’Imana (Abaheburayo 4:16; 1 Petero 2:4,9).

Isomo rikurikira muri iki gice ririmo amahame yo gusenga aboneka muri Luka 11.


88 W. E. Vine, An Expository Dictionary of New Testament Words, Fleming H. Revel, Westwood, NJ, 1966, p. 236.

Related Topics: Basics for Christians

Ubugingo Bwuzuye Amasengesho (Igice cya kabiri)

Amahame yo gusenga aboneka muri Luka 11

Intangiriro

Ni ukuri kuvuga ngo, ‘Ibanga ryo kuneshwa kwose ni ukuneshwa kugira amasengesho mu ibanga’. Si ukuneshwa gusenga gusa, ni ukuneshwa mu masengesho. Mu mugani w’umufarisayo n’umukoresha w’ikoro, umufarisayo ni we wasenze igihe kirekire kandi kenshi, ariko amasengesho ye yari ubupfu. Amasengesho ye ntiyumviswe n’Imana kubera ko ari we, ari n’amasengesho ye, nta cyari gitunganiye Imana.

Ndakeka ko ari Oswald Smith wavuze ngo, ‘iyo dukora, ni twe dukora, iyo dusenze, Imana niyo ikora.’ Mu mateka, abagabo n’abagore Imana yakoresheje mu buryo bukomeye bari abantu bari bazi gusenga kandi kuri bo amasengesho yari ay’ibanze n’aya ngombwa. Uko twiga Ubutumwa Bwiza n’uko Umwami yigishije abigishwa be, dusanga ko amasengesho agomba kuba igice cy’ingenzi mu bugingo bw’umwigishwa. Kubw’ingero nyinshi gereranya imirongo ikurikira :

Yohana 14:12-13 ‘N’ukuri n’ukuri ndababwira y’uk’unyizera, imirimo nkora naw’azayikora: ndets’azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. 13 Kand’icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.’

Yohana 15:7 ‘Nimuguma muri jye, amagambo yanjy’akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.’

Concordance (iki ni igitabo gifasha umuntu mu gushaka imirongo yo muri Bibiliya iyo uzi nibura ijambo rimwe muri uwo murongo) yo muri orudinateri yerekana bwangu akamaro ko gusenga mu Ijambo ry’Imana. Muri concordance y’Icyongereza rero ijambo ‘gusenga’ n’andi ayishamikiyeho nka ‘amasengesho’ no ‘gusenga’ n’andi, aboneka inshuro 331 muri Bibiliya yitwa NASB; inshuro 545 muri KJV; n’inshuro 375 muri NIV. Impamvu iyi mibare itandukanye biterwa n’uko amagambo amwe y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki asobanurwa mu buryo butandukanye muri izo Bibiliya uko zitandukanye. Urugero, KJV ishobora gukoresha ijambo ‘gusenga’ aho NASB cyangwa NIV bikoresha ‘gusaba’.

Abakristo benshi bizera Bibiliya bemera nibura mu buryo by’ubuhanga, umumaro w’amasengesho. Dusoma ibitabo bivuga ku masengesho, tuyavugaho, rimwe na rimwe dusaba ko abantu badusengera ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, itorero ry’uyu munsi si itorero risenga. Dushobora kugira abantu bake barwana intambara yo gusenga, ariko INTEGO n’UMUCO wo gusenga uko Bibiliya ibyigisha nk’abigishwa bihaye Umwami Yesu byananiye umubiri wa Kristo (itorero). Tuvuga ku by’uko ari ngombwa, ariko akenshi tunanirwa gusohoza ukuri kwayo.

Abigishwa bagize ibihe nk’ibi. Nabo bananiwe ubugingo bw’amasengesho kandi barabyumvise. Muri iri somo, turashaka kureba kuri Luka 11:1 no gusenga kw’umwigishwa utaravuzwe izina, ahari wasengeraga abandi bose. Iki ni igice cy’ingenzi mu kwiga iby’ingenzi bifite akamaro cyane mu mibereho yacu hamwe n’Umwami no gusohoza imigambi Ye.

Gusaba k’umwigiha (11:1)

Luka 11:1 ‘Nukw’ar’ahantu hamwe, asenga; arangije, umwe mu bigishwa be aramubwir’ati: Data-buja, twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishij’abigishwa be.’

      Icyamuteye gusaba

Nta gushidikanya abigishwa bari barumvise ko Yohana yigishije abigishwa be gusenga n’abo Yesu rero nabo bashakaga guhabwa amabwiriza kuri byo (11:1). Ariko se aho ntihari ikindi kintu kirenze ibyo, ikintu gikomeye cyateye uku gusaba? Howard Hendricks, imyaka myinshi yashize mu butumwa yagejeje ku giterane cy’abapastoro, yaduhamagariye kwita ku cy’uko dufunguye Bibiliya zacu tugasoma duhereye kuri Matayo tukageza kuri Yohana nta hantu na hamwe dusanga abigishwa basaba ngo, ‘Mwami twigishe gutanga ubuhamya’, cyangwa ngo ‘twigishe gukora ibitangaza’, cyangwa ngo ‘twigishe uko dukwiriye kwigisha’. Ariko muri iki gice, tubona umwe mu bigishwa asaba ngo, ‘Mwami, twigishe gusenga ...’. Yoo! Mbega ukuntu ari ingirakamaro!

Iki cyari ikibazo cy’ubwenge; ikibazo cyari gikenewe cyane, kandi giturutse mu bigishwa batakundaga kwitabira iby’ingenzi by’Umwuka, iki kibazo cyaba icy’ingirakamaro cyane. Ni iki cyamuteye kubaza iki kibazo kandi ni kuki ari icy’ingenzi ako kageni?

Na none, nibutse ikintu Umwigisha wa Kaminuza Howard Hendricks yigeze kuvuga. Mbese ujya utekereza uburyo ubugingo bwa Kristo bwari buri mu gihe cy’umurimo We ku isi? Igitangaza ku kindi’ Iteka yari isoko y’ibyishimo no gutangarirwa, kandi ndahamya ko abantu bagerageza iteka kumusobanurira ukuntu bashimishwa n’ibisubizo byabo ubwabo (reba Mariko 4:41).

Ndibaza ko igihe kirekire cyane bagerageje kwibaza kuri Kristo n’ubusobanuro bw’abana b’abantu - ukwigishwa, igipimo cy’ubwenge, ububasha kamere, n’ibindi. Nibura mu bihe bya mbere. Babonaga iteka iby’imbaraga Ze. Bumvaga amagambo Ye arimo ubwenge, kandi babonaga imirimo itangaza Ye. Babonye ibirema bigenda, impumyi zirabona, abarwayi barakizwa, ibipfamatwi birumva, n’abadayimoni bava mu bo bari barateye. Byongeye, bose bari barabonye ko idini y’icyo gihe ntacyo yari ishoboye maze bityo, kubera ibyo byose, urumva ko barebaga Umwami bagashaka ibisubizo ku bitangaza byo mu bugingo bwe.

Uko bigaga ku bugingo bwe umwe mu myanzuro yabo wabaye ko yari Imana yigize umuntu (Yohana 1:14). Ariko se uyu mwanzuro ni wo wateye kubaza iki kibazo? Simbihamya ntyo. Ni ikindi kintu babonye iteka ku muntu Yesu cyabateye gutangira gutekereza ko ari igice ku gisubizo cy’iby’ubugingo Bwe. Icyo ni iki? Igisubizo cyacu, birumvikana, ‘Yari amasengesho’. Si byo? Si ibyo gusa! Ntiyari amasengesho gusa.

Abafarisayo barasengaga kandi n’abigishwa ni uko. Ntiyari amasengesho gusa; bwari uburyo yasengagamo hamwe n’uwo yari We n’ibyo yakoraga byose mu bugingo bwe ku isi. Byari uburyo n’imyifatire bye mu masengesho byuzuraga We ubwe n’ubugingo Bwe, buri ntambwe n’igikorwa bye, kandi ibyo byerekaganaga ubucuti magara n’ubumwe no kugirwa n’Inama Bye. Amasengesho ntiyari na mba inshingano y’idini cyangwa igikorwa Kristo yakoraga kuko yari agitegetswe.

None ni iki? Amasengesho y’Umwami wacu yavaga kuri iyo myifatire y’ibanze yo kugirwa n’Imana, kwishigikiriza ku Mana yateraga ubumwe bukomeye yahoranaga na Se kubera ko, ushingiye ku by’uko yari umuntu, yemeraga ko atabashaga kugira icyo akora kubw’imbaraga ze. Nta gushidikanya iki ni cyo cyemeje kandi cyatumaga abigishwa be bamutegereza. Baje kwemera ko, nubwo babashaga kwizera Umwami, ntibashoboraga kuba abigishwa nyakuri bagombaga guhinduka bagasa n’umwigisha wabo (Luka 6:40) batize gusenga Data wa twese nk’uko Umwami Yesu mu bumwe bukomeye no kwishingikiriza kuri Se yabyerekanaga iteka.

      Imyifatire ya Kristo mu masengesho

Aha harimo rimwe mu mahame y’ibanze yagenga ubugingo bw’Umukiza. Muri Yohana 5:19 Kristo yaravuze ati, ‘ntacyo Umwana abasha gukora ubwe’. Hanyuma, muri Yohana 8:28-29 na 14:10 yasubiyemo iri hame. Iri hame ryagombye kumvikana kuri twe. Kuri Yesu Kristo, amasengesho bwari uburyo bwo kubaho, ikintu cya ngombwa rwose: bwari uburyo bwo kugirana ubumwe na Se n’uburyo bwo kuzana imbaraga z’Imana Se kuza mu bumuntu bwa Yesu Kristo umwanya ku wundi. Tubona ibi muri Matayo 12:18 na 28.

Reba uburyo akenshi, bigaragara ko Umwami yakoraga imirimo Ye kandi akavuga amagambo Ye mu mbaraga z’Imana Se kubw’imbaraga z’Umwuka Wera uwo Se yari yaramuhaye. Nubwo yari Imana nya Mana ubwe, Yesu ntiyakoraga imirimo Ye atari kumwe na Se n’ubuyobozi bw’Umwuka (Ibyakozwe 2:22). Ni Se wakoraga muri Yesu, umuntu.

Uko twiga ku bugingo bwa Kristo mu Butumwa Bwiza, tubona ibintu bisa iteka:

(1) Muri gahunda ndede, igihe abantu basabaga ko ibyo bakeneye abyitaho, Kristo yaritaruraga akajya gusenga kugira ngo azane imbaraga z’Imana Se kuri We kubera ko yari azi ko, ‘ntacyo umwana abasha gukora ku bwe’ (Mariko 1:32-37).

(2) Igihe cyo guhitamo abigishwa be ntitubona Kristo areba ibiranga buri muntu. Ahubwo tumubona yitarura ajya gusenga. Ibi biragaragara cyane muri Mariko 3:13 na Luka 6:12-13. Kuki? Kubera ko ‘ntacyo umwana abasha gukora ku bwe’. Yari akeneye ubuyobozi n’imbaraga bya Se.

(3) Igihe Yesu yari ahagaze iruhande rw’imva ya Lazaro yuburuye amaso mu ijuru ategereje ibyo Imana yari igiye gukora (Yohana 11:40-42). Isengesho yavuze aha ntirivugwa, gusa kuba ategereza, ashima, yiringiye ko amasengesho ye yumviswe. Amagambo yo mu mirongo ya 41 na 42 yerekana icyakora, ko atasenze Se gusa, ahubwo yashakaga ko abari bamuri iruhande bose babimenya nabo kugira ngo bige ibanga ryo kwishingikiriza ku Mana. Ibi bitwigisha ko igihe yakoraga ibitangaza nubwo abantu bamurwanyaga, Yesu umwana w’umuntu yasengaga yishingikirije Se kubw’uko yari mu mubiri.

(4) Igihe ahaza abantu 5,000. Amagambo ‘arararama areba mu ijuru’ yerekana uburyo Umwami yishingikirizaga ku Mana mu masengesho (Mariko 6:41). Ariko ‘Abiha umugisha’ byerekana gushimira Imana Se kubw’ibyo no kubw’ibyo Se yari agiye gukorera muri Yesu, umuntu, wishingikiriza ku Mana, umuntu ushimwa n’Imana.

Tekereza kuri Yesu Kristo. Yari Umwana w’Imana, Imana yigize umuntu, umuntu utunganye kandi Imana Umuremyi rwose, We nk’Imana-Muntu usohoza neza kandi mu buryo bwemewe icyo Imana itegereza ku muntu cyose. Yari ibyishimo n’umunezero by’umutima wa Se. Yashimishaga Se iteka. Nuko, ubwo tumutekereza dutyo, twibaze iki kibazo. Mbese ni iki We ku giti cye, nk’umuntu, yagizemo uruhare mu bikorwa bye bikomeye, n’umurimo we? NTACYO! Kristo ubwe aduha igisubizo, ‘...Data, uguma muri jye, ni We ukora imirimo Ye’ (Yohana 14:10). None yabigezeho ate? Ni kubw’amasengesho yishingikiriza kuri Se!

Iyo dukora, ni twe dukora. Iyo dusenga, Imana ni Yo ikora. Bityo rero kubw’uku kumenya iteka ko dukennye, haturuka imyifatire ihoraho y’amasengesho: gutegereza iteka Umwami Yesu ko niba hari ikigomba gukorwa, Data wa twese ni We ugomba kugikora kubw’ubwende, ubwenge, n’imbaraga bye. Niba ibi byari ukuri kuri Yesu Kristo, mbega ukuntu bigomba kuba ukuri kuri twe? Ni iby’ukuri, amasengesho akurikije urugero rw’Umwami Yesu agomba intego y’ingenzi y’abigishwa nyakuri.

Abigishwa babonye ubugingo bwa Kristo, si amasengesho gusa, ariko ubugingo bw’amasengesho yerekana kwishingikiriza ku bumwe n’Imana atari ikindi kintu cyose bari barabonye kandi bashakaga kumenya ibanga ry’ibi.

Ni iki umwigishwa utaravuzwe izina yasabye? Yasabye ngo, ‘twigishe gusenga’. Si uko bagombaga gusenga gusa, UBURYO, ahubwo ni uko bagombaga gusenga mu buryo bw’IKIBITERA. Ukuntu bagomba gusenga Kristo yabivuze mu gisubizo yatanze muri Luka 11:2-13.

(1) Amasengesho yagombye kwerekana ko twumva neza ibyo dukeneye, kumenya ko tudakwiriye no kumenya ko Imana ari Yo ikwiriye kandi ifite ubushake.

2 Abakorinto 2:16 ‘Kuri bamwe tur’impumuro y’urupf’izan’urupfu, ariko ku bandi tur’impumuro y’ubugingw’izan’ubugingo. Kand’ibyo nind’ubikwiriye?’

2 Abakorinto 3:5 ‘S’uko twihagij’ubwacu, ngo dutekerez’ikintu cyose nk’ahw’ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana,’

(2) Amasengesho si ayo kunesha ubushake buke bw’Imana, ahubwo ni ukwakira ubushake bw’Imana buhoraho.

(3) Amasengesho si ayo gukoresha mu bihe bikomeye gusa, igihe tugeze aho bikomeye dukeneye uducungura.

(4) Amasengesho si nk’ “itara ryitwa Aladin” cyangwa urugendo rwo kwiyifuriza ibyo dushaka.

(5) Ibitandukanye, amasengesho ni uburyo bw’ubumwe bukomeye, ubusabane, no kwishingikiriza ku Mana Data wa twese wasezeranije gukorera, kandi ikoresheje twe ku bw’Umwana wayo, nk’uko Imana yamukoresheje.

(6) Amasengesho ni ay’ubugingo bwa buri munsi, umwanya ku wundi.

(7) Amasengesho ni uburyo bwo kwaka ibyo Imana yasezeranije no kumenya no kwishyira mu bushake bw’Imana.

Muri Yohana 14:10-14, reba isano ry’amasengesho rivugwa mu mirongo ya 13-14 n’imirimo twe abigishwa, tugomba gukora mu murongo wa 12.

Yohana 14:10-14 ‘Ntiwizeye ko ndi muri Data, na Data akab’ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga kubwanjye: ahubwo Data, uguma muri jye, ni w’ukor’imirimo ye. 11 Nimunyizere, mwemere ko ndi muri Data na Data akaba muri jye; ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga munyizezwe n’imirimo nkora n’ubwayo. 12 N’ukuri n’ukuri ndababwira yuk’unyizera, imirimo nkora na w’azayikora: ndets’azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. 13 Kandi icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. 14 Nimugir’icyo musaba cyose mw’izina ryanjye, nzagikora.’

      Nta gikorwa na kimwe mu bugingo bw’umwizera kidakeneye imyifatire y’amasengesho - kwishingikiriza no gutegereza mu masengesho ko Imana ikora kandi izakora ikurikije imigambi no kutuyobora byayo. Muri twe ubwacu nta cyo twabasha gukora.

Ubukristo ni ubugingo bwo kwizera Umuremyi Imana iba muri twe, kandi gusenga Imana bivuga kuzana kuri twe ubugingo bwa Kristo bw’ibitangaza. Ubukristo ni nk’uko Pawulo abivuga mu Bagalatiya 2:20, ‘Nabambanywe na Kristo ariko ndiho; nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze, akanyitangira.’ Kwizera k’umwizera wabyiyemeje kwerekanwa n’ubugingo bufitanye ubumwe n’Imana mu masengesho.

Mu magambo agaragaza ibikorwa ibi bivuga iki?

  • Ni nka telefone tuba tugiye guhamagara, tudashobora kwikorera ubwacu, nibura mu mbaraga n’ubugingo bya Kristo, tudasenga.
  • Isomo dutegura kwigisha, ntidushobora kuritanga neza tudafite kwishingikiriza ku Imana mu masengesho.
  • Mu gihe twemera ko dukeneye gushobozwa n’Imana mu bintu nko gutanga ubuhamya, ntitugomba icyakora kwifata nk’aho dufite Imana ngo tubashe kwikorera mu mbaraga zacu mu bindi bice kubera ko dutekereza ko ikintu gisa n’ikidakomeye cyangwa ko tugishoboye

Urugero, reka turebe ku gitangaza cyo kurobesha amafi menshi tubona muri Luka 5:5-11. Mbese muri iki gice Petero yatekerezaga iki? Ahari ni ikintu nka ‘Databuja w’umwigisha ukomeye, uri Umwana w’Imana na Mesiya, ariko ibi turabyishoboreye; turi abarobyi b’abahanga. Twarobye muri aya mazi igihe kirekire. Byongeye Mwami twarobye ijoro ryose kandi tuzi ko ubu amafi adashobora gufatwa’. Ariko nk’uko mubibona Ubukristo bwo muri Bibiliya ni ukubaho mu kwizera no kwishingikiriza Imana mu masengesho kandi tuyobowe n’imbaraga n’ubutware by’Umwami Yesu Kristo tutitaye ku by’uko ibintu bigaragara.

Ubukristo bwo muri Bibiliya si ukubaho uko turi n’icyo turi cyo - muri twe imbere, imibereho yacu ya kera, ibyo twanyuzemo, ibyo twigishijwe, impano zacu n’ibindi. Ahubwo ni ukubaho mu kwizera Ijambo ry’Imana, gucengerwa na Bibiliya, no kwizera Yesu Kristo umuremyi n’Imana, no kwitangira umurimo akorera muri twe iyo twitangira kumwubaha. Ariko ibi biba gusa iyo tubaho twishingikiriza kuri Data wa twese mu bugingo bw’amasengesho, ubugingo bw’amasengesho adasiba, n’ubugingo bwitangira ibihe byo gusenga umuntu ari wenyine n’Imana Data wa twese n’Umwana We mu mbaraga z’Umwuka.

Icyitegererezo cy’amasengesho
(11:2-4)

Luka 11:2-4 ‘Arababwir’ati: Ni musenga, mujye muvuga muti: Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, 3 uko bukeye ujy’uduh’ibyo kurya byacu by’uwo munsi: 4 utubabarir’ibyaha byacu, kuko natwe duharir’abarimw’imyenda yacu bose: kandi ntuduhane mu bitwoshya.’

      Twarebye ibyerekeye ubugingo bw’amasengesho bw’Umwami wacu byari nta gushidikanya igice kinini cy’ikibimutera cyari inyuma yo gusaba k’umwigishwa utaravuzwe izina mu murongo wa mbere. ‘Mwami, twigishe gusenga.’ Ku Mwami wacu, amasengesho ni cyo cyari ikintu gisanzwe kandi cya ngombwa ku mibereho ye. Mu gusubiza uku gusaba ko muri Luka 11:1, Umwami wacu yatanze ikizwi na bose nk’isengesho ry’Umwami wacu. Mu kuri, ryari isengesho ry’Umwami wacu yatanze ikizwi na bose nk’isengesho ry’Umwami wacu. Mu kuri, ryari isengesho ry’abigishwa kandi ritanga urugero cyangwa icyitegererezo cy’amasengesho ashingiye kuri Bibiliya kandi y’ingirakamaro.

Iki ni igice cy’agahebuzo mu kwigisha abizera bashya ibyo gusenga kuko kirimo ibintu byinshi by’ingenzi mu gusenga.

Iri sengesho ntabwo ari ibi bintu bibiri:

(1) Ntabwo ari, kandi ntiryigeze na rimwe riba umuhango ngo rijye risubirwamo iteka. Ryari urugero rwagenwe n’Umwami kwerekana kamere y’amasengesho n’icyo amasengesho agomba kubamo. Nta kibi icyakora mu gusoma cyangwa gusubira muri ryo hamwe kimwe n’uko twabikora no ku kindi gice dufite intego runaka cyangwa kwibutsa abantu ukuri. Ndahamya icyakora ko ritigeze rigenerwa kujya risubirwamo nk’isengesho ku Mana mu mwanya w’amasengesho y’umuntu ku giti cye azanwa imbere y’Imana avuye mu mutima. Gereranya ubusobanuro bwa Bibiliya yitwa ‘Living Bible’: Luka 11:1b hasomwa hatya, ‘Mwami, twigishe isengesho ryo gusubiramo nk’uko Yohana yaryigishije abigishwa be’. Ku mpapuro hasi abahinduye iyi Bibiliya basobanuye uyu murongo, bongereye ijambo ngo, ‘icyo byashakaga kuvuga’. None se ni cyo bashakaga kuvuga, cyangwa se ubu busobanuro ni igikorwa cy’umugenzo w’idini kandi butagira aho buhuriye n’ibyo iki gice cyagenewe kwigisha?

(2) Nticyagenewe na rimwe gukoreshwa nk’impigi cyangwa amagambo yihariye yo gutabara umuntu mu gihe cy’amakuba. Ahari waba warabonye sinema aho abantu babaga bari mu kaga noneho bagasenga isengesho ry’Umwami wacu muri uwo muhango.

Isengesho ririmo ibice bibiri bigizwe n’insimburazina ‘byawe’ na ‘twe’.

  • Igice kirimo ‘byawe’ cyerekana Imana kandi cyerekeye ubumwe bwacu na We ku byerekeye ubumuntu Bwe, imico Ye, ukubaho Kwe, imigambi Ye, n’umurimo We ku isi.
  • Igice kirimo ‘twe’ cyerekeye ibyo dukeneye n’uko bifitanye isano n’Imana n’umurimo n’imigambi byayo mu bugingo bwacu hano ku isi.

Ibi si impanuka. Ubwa mbere, dutangirira ku Mana hanyuma tukajya kuri twe ubwacu. Aha hari ihame ry’ingenzi mu kuramya kwose uko. Mu masengesho, kimwe no mu kintu icyo ari cyo cyose, Umwami wacu atwigisha gushyira Imana imbere. Kuki? Kubera ko ibi bishyira buri kintu mu mwanya wacyo, biduha kwitegereza neza ubugingo bwacu, kureba kure y’aho amaso yacu yagarukiriza. Ibi ni ingirakamaro ngo tubashe kureba neza n’imitima n’ubwenge bwacu uwo Imana ari We n’icyo ari cyo, ngo tubashe gushaka mbere na mbere itegeko no gukiranuka by’Imana, kandi ngo tubashe kugendana na We mu kwumvira no gushobozwa na We, kuyoborwa na We no kurindwa na We.

Kimwe n’uko amarira agaragaza imibabaro kandi nk’uko guseka bigaragaza ibyishimo, bityo n’amasengesho agomba mbere na mbere guhesha Umwami icyubahiro niba amasengesho yacu agomba kugira ingaruka nziza ku bugingo bwacu - ibyiringiro, kwizera, no kugengwa n’ubushake bw’Imana.

Amasengesho ni uburyo bwo kwinjira mu munezero n’ibyiringiro by’urukundo rw’Imana, imigisha yayo, ubuyobozi bwayo, no kubaho kwayo. Ni uburyo bwo gutumbira Uwo n’Icyo Imana ari cyo - Ubumuntu bw’Imana, gahunda zayo, amasezerano yayo, n’imigambi yayo. Ubu buryo bwo gusenga buhesha Umwami icyubahiro kandi bukerekana gushaka ubumwe bwacu n’Imana, hamwe no kwumvira. Bikomeza imitima yacu kubera ko bizana Imana aho tuyibona n’imigambi yayo.

Icya mbere cyibandwaho n’Umwami cyerekana intege-nke zikunda kuboneka mu masengesho yacu. Dukunze gutangirira kuri ‘twe’ aho kuba kuri ‘byawe’. Twirukira imbere y’Imana tuvuga ‘ibyacu’ dukeneye, ingorane ‘zacu’, hanyuma nk’ingaruka, tugahinduka abita ku ngorane gusa zikadutera ubwoba aho kwita ku Mana no kwishyira tukizana mu busumba-byose bwayo (reba Zaburi 46:10, ‘Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana’).

Dukeneye gutumbira Umwami mbere ngo tugire ibivugwa muri Yeremiya 32:27. Ku byerekeye gusohozwa kw’isezerano ry’Imana yasezeranije Abisirayeli no kugira ngo amaso y’Umutambyi ahore ku Uwteka, tubona iri jambo ku Mutambyi: ‘Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti, ‘dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose: mbese hariho ikinanira?’ (Yeremiya 32:27).

Dukeneye gusingiza no gutumbira Imana muri Zaburi 100 mbere yo gusaba ko muri Zaburi 102.

      Iyo dusenga: igihe cyo gusenga (umurongo wa 2a)

‘Nimusenga mujye muvuga muti’

Ni iby’umumaro, ndabyizeye, ko nta mategeko twahawe ku by’igihe n’incuro tugomba gusenga. Kuki? Kubera ko amasengesho arenze ibyo gusubiramo by’amadini nk’uko biri mu madini amwe, aho basenga basubiramo amagambo amwe bakunama berekeye ahantu runaka n’inshuro runaka ku munsi. Amasengesho akurikije ingenga-bihe aremewe muri Bibiliya kandi ni icyitegererezo cy’Imana dukwiriye kugira nka Danieli (Danieli 6:10), na Dawidi (Zaburi 54:16-21), ariko, kimwe na Danieli na Dawidi, agomba iteka kuba igisubizo cy’umutima ushaka ubumwe n’Imana kandi wishingikirije kuri We mu buryo bumwe n’uko umuntu yinjiza umwuka wa ogisijeni (oxigene) mu guhumeka. Ibi biboneka mu kuboroga k’umunyezaburi, ‘Nk’uko imparakazi yahagizwa (guhumeka cyane) no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza, Mana’ (Zaburi 42:1).

Ibi bintu bibiri byerekeye uku kuboroga k’umunyezaburi: Icya mbere, kwinginga kwe kwerekana gukena kwacu. Dukeneye Umwami kandi dukeneye kunywa ku isoko Ye y’ubugingo binyuze mu Ijambo ry’Imana n’amasengesho - uburyo bwacu bwo kumwumva no kumusubiza. Ariko icya kabiri, kwinginga kwe na none, kwerekana icyagombye kwemerwa nk’ukuri muri buri wese muri twe. Nk’umunyezaburi, tugomba kubaho tuvugana n’Imana. Amasengesho agomba kwerekana ko tubaho dutegereje ubumwe n’Imana no kwinjira mu mbaraga n’ubushake Bye.

      Kuki dusenga: kamere y’amasengesho (umurongo wa 2a)

‘Nimusenga mujye muvuga muti ...

‘Gusenga ni ijambo ry’Ikigiriki proseuchomai riva kuri pros, ryerekana icyerekezo, kwegera, na euchomia, ‘gusaba’. Ubusobanuro bw’iri jambo (hamwe n’uko rikoreshwa) bureba amasengesho nk’inzira yo kwegera Imana mu masengesho no kwishingikiriza Imana kubera ko tumubona nk’Uwihagije muri byose, naho twe tukaba tutihagije. Amasengesho ahinduka bumwe mu buryo butwegereza Imana, no kwihaza kwayo, maze tukayubaha.

‘Kuvuga’ ni ijambo ry’Ikigiriki, ‘lego’. Ryerekana uburyo igitekerezo kigirwa mu guhitamo amagambo avugwa kubera ubusobanuro bwayo. Mu ntangiriro ryavugaga ‘kuroba no guhitamo’ kandi ibi ni byo dukora muri disikuru uretse igihe twaba turi kuvuga amagambo adasobanutse. Lego bitwibutsa ko dukeneye guhitamo neza amagambo yacu nk’uko bitandukanye no gusenga usubiramo amagambo y’idini nta gutekereza witonze. Byagombye kutwibutsa kamere y’uko amasengesho no kuvugana n’Imana byacu, bigomba kumera nk’ibiganiro.

‘Kuvuga’ ni icyo mu kibonezamvugo cy’Ikigiriki twita inshinga itondaguye mu ndagihe yisubiramo itegeka. Nk’inshinga itondaguye mu ndagihe yisubiramo, yerekana igikorwa kimeze nk’itegeko cyisubiramo hato na hato. Igitekerezo ni uko igihe musenga, mujya musenga mu buryo cyangwa mu rugero rukurikira cyangwa, ariko si ukuvuga kenshi, musubiremo aya magambo nk’ayo gupfa gusubirwamo, ingorane Yesu yasobanuye mbere muri Matayo 6:7.

Impamvu iri sengesho ritagomba kuba iryo gusubirwamo uko babonye:

(1) Matayo 6:5-7 ni imbuzi yihariye itubuza gusenga mu buryo busubiramo kandi iyi mbuzi ikurikiwe n’inyigisho iduha igitekerezo cyo gusenga. Kubona iri nk’isengesho ryo gusubirwamo byaba bivuguruza itegeko ribanziriza iri sengesho.

(2) Igice gisa n’iki cyo muri Matayo 6:9 cyongeraho amagambo, ‘muri ubu buryo’. Iri ni ijambo ry’Ikigiriki houtos rishobora gusobanurwa ngo, ‘muri ubu buryo’. Mu yandi magambo, ibi bikurikira bigomba gufatwa nk’icyitegererezo cy’uko tugomba gusenga, si nk’isengesho rigomba gufatwa mu mutwe no kujya risubirwamo.

(3) Mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya, iri sengesho ntiryigera risubirwamo nubwo uko rivugwa cyangwa amahame yaryo akurikizwa mu buryo cyangwa ubundi.

(4) Uku gusobanukirwa guhuje n’imbuzi yo muri Yesaya 29:13 Umwami yasubiyemo arwanya idini y’inyuma y’Abisirayeli bo mu bihe bye.

Amasengesho ni nk’umwitozo w’igitekerezo cyo mu mutima no mu bwenge kitwegereza Imana mu kwambaza no kwishingikiriza kuri Yo, kubera iyo ari Yo nk’Imana isumba byose kandi idushyigikira.

      Uko tugomba gusenga (imirongo ya 2b-4)

    Gusaba nk’umwana

Iri tegeko ryerekana ko dukeneye kuvuka bundi bushya cyangwa guhinduka mu by’Umwuka. Ibyandistwe bitwigisha ko gusenga, uretse guhamagarirwa kumenya Imana cyangwa agakiza, bishoboka gusa ku bizera Yesu Kristo bazanwa mu bumwe n’Imana nk’abana bayo mu kwizera Yesu Kristo. Ibi bisohozwa no kuvuka bundi bushya, umurimo w’Umwuka w’Imana wo kuduhindura bashya (reba Yohana 1:12; 3:3-7; 14:6).

Amasengesho yacu agomba kubwirwa Imana ukoresheje ijambo, ‘Data wa twese’. Gahunda y’ibanze y’amasengesho ku bera bo mu Isezerano Rishya si ukubwira Yesu, ahubwo ni ukubwira Data wa twese. Ni Yo yonyine tugomba gusenga, NYIRUBUTUNGANE mu izina ry’Umwana, UTWEGEREZA Imana, kandi no mu mbaraga z’Umwuka Wera, UBURYO (reba Yohana 14:6; 16:23-24; Abefeso 2:18; 3:14; 1:17; 6:18; Yuda 20; Abakolosayi 1:13; Abaheburayo 7:25).

‘Data wa twese’ ni ijambo ryo kwubaha cyangwa gutinya, n’ubumwe n’Imana. Kwegera Imana mu masengesho nka ‘Data wa twese’ bigenewe kwerekana: (a) imyifatire yacu imbere y’Imana nk’Iyo kwubahwa, kwumvirwa no kwiringirwa, na (b) gusobanukirwa kwacu k’ubumwe dufitanye na Yo nk’abana; Imana ni nk’umubyeyi w’Imana utubwira nk’uko umubyeyi yita ku mwana we.

Kuki ibi bigira ingaruka ku bugingo bwacu bw’amasengesho?

(1) Iyo dusenga nk’abizera bo mu Isezerano Rishya, tugomba kubwira Imana nka Data wa twese, atari Imana ibwirwa umuntu yivugisha wenyine n’amajwi akomeye hamwe n’amagambo yo kwiyegurira Imana.

Ni ukuri, tugomba guhimbaza Umwami mu masengesho yacu mu gushima, kuramya, no kumushimira ubumuntu Bwe, uwo ari We, umurimo We mu kurema, mu mateka, n’agakiza. Icyo dukeneye icyokora, ni ukwegera Imana nk’abana tukamubwira nka Data wa twese (Zaburi 103:13).

(2) Bivuga ko tugomba kuvugana na We nka Data wa twese udukunda kandi akatwitaho nk’abana Be. Tuzamushimira uko ateye nk’uwo mu ijuru, no kubw’ imirimo Ye itangaje kandi ikomeye, ariko iby’ibanze bivuga gusengana ukuri nk’uk’umwana wishingikirije kandi wizeye Imana nka se ufite umutima wa kibyeyi, urukundo, kwumva, ubwenge, n’imbaraga. Gusenga Imana nka Data wa twese bivuga kuyemera nk’umuntu utwitaho cyane kurusha uko twakwiyitaho ubwacu. Si impumyi cyangwa imbaraga zitari iz’umuntu.

(3) Kwita Imana Data wa twese bivuga kuyizera dutyo. Ubumwe nk’ubwo no kwemera nk’uko ntibyashobora kwerekanwa tubwira Imana gusa nka, ‘Imana ishobora byose, Ikomeye kandi Iteye ubwoba,’cyangwa ‘Umuremyi wo gutangarirwa n’Inkomoko y’Ibibaho byose.’ Gufata Imana gutya byayobya kutamenya k’umuntu kamere n’ubumwe bwacu n’Imana muri Kristo, cyangwa kutizera Imana kw’umuntu nka Data wa twese wo mu ijuru udukunda.

Byakoroha gute gusenga cyangwa twagira ibyiringiro dute turamutse twegereye Imana nk’itari umuntu gusa, ‘Inkomoko y’Ibibaho byose’cyangwa se ‘Ikomeye kandi Iteye ubwoba? ‘Data wa twese’ ridukangurira kumenya kamere n’ubumwe bwacu n’Imana nk’ibizanwa no kuvuka bundi bushya kandi nko kwegera Imana kwacu, mu Mwami wacu Yesu Kristo n’umurimo We. Bityo ritwereka ukuntu byoroshye kandi ari iby’ubushake kwegera intebe yayo, tudatinya, dufite kwizera nk’uk’umwana uziko akundwa urukundo rutarobanura (Abaheburayo 4:16). Mu kuvuga uburyo bworoshye icyakora, sinshaka kuvuga kutubaha no kutita ku kwera no gukomera kwayo cyangwa tutita ku byaha mu bugingo bwacu. Ntitugomba uruhare rwacu mu kwatura icyaha (Zaburi 66:18). Ahubwo, ni mu kuvuga kumenya ko atwitaho nk’umubyeyi, n’urukundo rw’Imana, n’imigisha aduha no kumwegera kubw’umurimo wuzuye wa Kristo.

    Gusengera guhesha icyubahiro izina ry’Imana

Mu Byanditswe, kurusha uko biri muri iki gihe, amazina avuga abo abantu ari bo n’icyo bari cyo - icyubahiro cyabo. Ibi bivuga, ‘ubumuntu bwawe bwubahwe’. ‘Bwubahwe’ ni inshinga hagiazo ‘gutoranya kweza, kwubaha, gufatwa nk’Iyera’. Ariko se twakora ibi dute? Nk’abana b’Imana dutwara izina ryayo tukamuhamagarira mu isi. Uko dukora bigira ingaruka ku izina n’icyubahiro byayo imbere y’abandi.

Pawulo yibukije Abayuda iby’iri jambo mu Baroma 2:23-24, ‘uko wirata amategeko, nawe ugayisha Imana kuyacumura? Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe’. Ibi ni ukuvuga ngo ‘reka ubugingo bwanjye bwose bwubahe Imana, buyitinye kandi bube isoko y’ibyishimo byanyu n’abo muri bo bose.’

Kwubaha izina ry’Imana cyangwa kuryeza bivuga kumuha ubugingo bwanjye ngo abweza. Ibi bivuga gukingurira ubugingo bwanjye n’ubwihisho bwabwo bwose umurimo We wo kungira umwana wayo. Ni ukuri ibi bigomba kuba amasengesho yo kwiyegurira no kwitangira izina ry’Imana kuko ritakwubahwa (nibura na twe) igihe cyose twaba tukigendera mu kugoma no kuba nyamwigendaho.

Abefeso 3:16-21"Ngw’abahe, nk’uk’ubutunzi bw’ubwiza bwe buri, gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we; 17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushorer’imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, 18 muhabw’imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bos’ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarw’ubw’ari bwo, 19 mumenye n’urukundo rwa Kristo rurut’uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana. 20 Nukw’Ibasha gukor’ibiruta cyan’ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose, nk’ukw’imbaraga zayo ziri, zidukoreramo, 21 icyubahiro kib’icyayo mw’Itorero no muri Kristo Yesu, kugez’iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.’

Ibi na none byerekana gushaka no gusaba gutinya Imana ku bantu muri rusange.

    Gusengera ubushake bw’Imana ku isi

Iri ni isengesho ryo gusaba ubwami bw’Imana ku isi, ku buryo mu gihe kitarambiranye ubwami bwo muri iyi si buzaba ubwami bw’UMWAMI wacu. Byerekana kwizera no kwemera ko iyi si ari isi yaguye, yimuye Umuremyi wayo (Abaroma 1:18 n’ikurikira), ko iyi si atari intego y’ibanze, kandi ko isi nshya ifite ubwiza iri hafi (reba 1 Petero 1:3-8, 13-17; Ibyahishuwe 11:15).

Gusengera ubwami bw’Imana na none byerekana gutegereza n’ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo ku isi no kwuzura kwa gakondo yacu. Bivuga kubaho tureba ku byiringiro byacu nk’abasuhuke (Tito 2:13, 1 Petero 1:17; 2:11).

Ni n’isengesho ryo kwima kw’Imana muri twe kugira ngo ubushake bw’Imana bukorerwe ubu mu bugingo bwacu. Ni icyifuzo cyo kugira ngo tube dukwiriye umugambi wayo n’ubwo waba muto kandi bikurikije ibyo ikorera mu kugeragezwa, kuneshwa, kunesha, imigisha, n’ibyo duhura na byo izana. Nibutse umurongo wo mu gisigo cyasizwe na Cowper uvuga atya, ‘imbere muri jye hatarondoreka akoresheje ubuhanga butibeshya, yanshyizemo ibishushanyo n’ibikorwa by’ubushake Bwe busumba byose.’

Mu gice gisa n’icyo, Matayo 6:10 hongeweho ngo, ‘iby’ushaka bibeho’. Ibi bitwigisha gusenga nk’uko Umwami yabikoze ubwo yari ategereje umusaraba. ‘Iby’ushaka bibeho’ bivuga ngo nyigisha kwegurira ubugingo bwanjye icyakomeza ubwami bwawe, ubushake bwawe ku isi, n’umugambi wawe kuri jye. Ngomba kwemera mu masengesho ukuri k’uko ‘Imana izana umucyo mu mwijima; mu kwiheba, mu kutagira ibyiringiro. Mu rupfu havamo kuzuka’. Akenshi ni ‘ukubera kuneshwa Imana izana ubwami bwayo mu mitima y’abantu.’89

    Gusengera ibyo dukenera by’umubiri bya buri munsi

Mu murongo wa 4 Umwami avuga ibyo kubabarirwa bityo, iby’umuntu utari uw’umubiri akenera, umutima n’umwuka. Iyaba wowe cyangwa jyewe ari twe twatangaga aya mabwiriza twashoboraga ahari guhinduranya uko bikurikiranye tukabanza iby’umwuka bituma wera, hanyuma tugakurikizaho iby’umubiri ukenera. None ni kuki ari uko bikurikiranye?

Umwami yaremye imibiri yacu - umubiri ni ingirakamaro ku kubaho kw’abantu. Umubiri si mubi; ni igikoresho cy’umurimo n’icy’ibyiza. Ahandi hantu avuga ku byerekeye iby’umubiri ukenera, ‘mubanze mushake ubwami bw’Imana...’ Aho yerekana ko umuntu w’Umwuka ari uw’ibanze kandi abanziriza uw’umubiri. Ariko ibi ntibivuga ko umuntu w’umubiri cyangwa ibyo umubiri ukenera atari iby’ingenzi, ko bigomba kutitabwaho, cyangwa ko ari iby’Umwuka kandi byera kutita ku mubiri no kuwufata uko ubonye. Umwami ashobora kuba yabikurikiranije gutya kugira ngo arwanye ibitekerezo by’abapagani byo mu bihe Bye n’ibyo bamwe mu bizera bajegajega bashobora kugwamo - kandi bagira iteka.

Abagiriki bafataga umubiri nk’aho ari mubi kandi bizeraga ko umwuka wejejwe wari ufite agaciro kenshi. Abenshi ntibemeraga iby’umuzuko kuko bizeraga ko icyitwa ikintu cyose ari kibi. Bigishaga ko nta cyo byatwara ibyo wakorera umubiri byose. Barawubabazaga mu buryo bunyuranye cyangwa bakawukoresha nabi mu buryo bwo kwiyandarika. Iyi ni yo mpamvu bamwe mu Bagiriki b’i Korinto batashakaga kwizera iby’umuzuko kandi n’imwe mu mpamvu zatumye Pawulo yandika 1 Abakorinto 15. Ku byerekeye imyifatire yabo ku mubiri n’umuzuko, Ryrie yaranditse ati:

Muri rusange bizeraga ko ubugingo budapfa, ariko ntibizeraga umuzuko w’umubiri. Kuri bo, umubiri wari isoko y’intege nke n’ibyaha by’umuntu. Urupfu rero cyari ikintu cyakirwa neza n’ubugingo ngo bushobore kwitandukanya n’umubiri.90

Ndetse n’uyu munsi wa none abakristo benshi bafata imibiri yabo nk’ikintu bafitiye uburenganzira. Turayigaburira birenze urugero, tukayikoresha imyitozo ngorora-ngingo mike, akenshi ntituyiha ikiruhuko gihagije, kandi muri rusange, ibihe byinshi ntitwita ku byo ikenera bya buri munsi. Mu Bafilipi 3:21, ubusobanuro bwa Bibiliya yitwa KJV bushobora gutuma dutekereza imibiri uko itari. Dore uko havuga :

Abafilipi 3:21 ‘Uzahindur’uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu, akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kukw’afit’imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.’

Ubusobanuro ngo ‘umubiri mubi cyane’, bushobora gutuma dutekereza ko umubiri ari mubi, ariko mu Kigiriki havugwa ngo ‘umubiri wo gucishwa bugufi’ ni ukuvuga, umubiri utagira ubwiza. Uyu mubiri urapfa kandi urasaza, ukarwara, ugapfa ndetse ukabora - bityo rero ukenera kwitabwaho kwihariye niba tugomba kuwutunga nk’igikoresho cy’ingirakamaro cy’Imana.

Muri 1 Timoteyo 4:8 habivuga neza. Hatwibutsa ko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike. Umubiri wacu uguma kandi tukawitaho mu buryo bukwiriye kandi buri munsi. Ariko nk’uko byumvikana kwubaha Imana kugira umumaro mu gihe cya none n’ikizaza.

1 Timoteyo 4:8 ‘Kuko kwitoza k’umubiri kugir’umumaro kuri bike, naho kubah’Imana kukagir’umumaro kuri byose, kuko gufit’isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.’

Umuntu ni ubumwe bw’umubiri, ubugingo n’umwuka. Icyagira icyo gitwara kimwe muri ibi, kigitwara n’ibindi. Wandaritse umubiri bishobora kugira ingaruka ku bugingo bw’umwuka. Wandaritse ubugingo bw’Umwuka byanze bikunze bizagira ingaruka ku mubiri. Aha rero Umwami wacu aratwigisha kugereranya - kwita kuri byombi, tugasengera byombi umubiri n’ubugingo. Gusengera ibyo kurya bya buri munsi bivuga ibyo umubiri ukeneye - ibyo kurya, imyambaro, aho kuba n’ibindi byose umubiri ukenera ngo ubashe gukorera Uwiteka neza. Imibiri yacu ni iye; yayiguze igiciro cy’amaraso y’Umwana We.

1 Abakorinto 6:19 ‘Mbese ntimuzi yukw’imibiri yanyu ar’insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimur’abanyu ngo mwigenge;’

Reba ukuntu atwigisha ngo ‘duhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi’.

Iri ni isengesho ry’ibyo umubiri wacu ukenera bya buri munsi. Iri rigomba kuvugwa buri munsi. Ntitugomba gufata Umwami nk’uwo twamaze guhabwa dufiteho uburenganzira. (Reba icyo Pawulo yibandaho muri uyu murongo).

1 Timoteyo 4:4 ‘Kukw’iby’Imana yaremye byose ari byiza; ntiharimw’icyo gutabwa, iyo cyakiranyw’ishimwe:’

Ibi na none bitwigisha ko ibyo twitaho by’ingenzi bigomba kuba ibyo dukenera buri munsi - kubaho umunsi ku wundi nk’abasuhuke aho kuba ubugingo bwo guhunikwamo kimwe na wa mutunzi w’umupfapfa.

Luka 12:16-21 ‘Nukw’abacir’umugani ati: Harih’umukungu war’ufit’imirima irumbuka cyane; 17 nukw’aribaza mu mutima we ati: Ndagira nte, ko ntafit’aho mpunik’imyaka yanjye? 18 Aribwir’ati: Ndabigenza ntya: ndaseny’urugarama rwanjye, nubak’urundi runini, ab’ari mwo mpunik’imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; 19 ni bwo nzabwir’umutima wanjye nti, Mutima, ufit’ibintu byinshi bibikiw’imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe. 20 Arikw’Imana iramubwir’iti: Wa mupfu we, muri iri joro uranyagw’ubugingo bwawe; nukw’ibyo wabitse bizab’ibya nde? 21 Ni k’umuntu wirundaniriz’ubutunz’amera, atar’umutunzi mu by’Imana.’

1 Timoteyo 6:17 ‘Wihanangiriz’abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringir’ubutunzi butar’ubwo kwizigirwa, ahubwo biringir’Imana, iduha byos’itimana, ngo tubinezererwe;’

Intego y’uku gusaba ni ukudufasha gushyira umutekano n’ibyiringiro mu maboko y’Umwami buri munsi ngo aturinde: (a) Umutekano utari uw’ukuri, no (b) gukurikira ibihendo by’ubu bugingo, ni ukuvuga kugira ubugingo bubaho umunsi umwe umwe byadufasha kugira intego n’imigambi bikwiriye (reba 1 Timoteyo 6:8-19; Matayo 6:19-34).

Iri sengesho rigenewe kudufasha kumenya ko ibyo duhabwa buri munsi ubugingo bukenera biva ku Mwami hadukurijwe ubutunzi bwacu, cyangwa ibyo twahunitse, cyangwa uko dukeka twiyeguriye mu bwenge bwacu ibihe bizaza. Guteganyiriza ibihe bizaza bifite umwanya wabyo, ariko gusa uko turinda gahunda nk’izo mu buryo bwiza.

Rigenewe na none kutwibutsa ko nubwo Imana iturenze kandi ikaba ari Imana isumba byose byo mu isi, ni na Data wa twese uhoraho wo mu ijuru utwitaho uduha byose ndetse akaba ari We byifuzo byacu bya buri munsi. Ariko ba uretse gato, mbese Yesu Kristo We ntiyavuze ati, ‘So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye mutarabimusaba?’ (Matayo 6:8, 32).

Niba abizi, kuki tugomba gusaba buri munsi?

(1) Amasengesho si ukumenyesha Imana izi byose ibyo dukeneye. Amasengesho ni ayo kutwemeza no kuturindira mu kwishingikiriza kuri We.

(2) Ihame ry’amasengesho si uko Imana ikeneye kubwirwa, ahubwo tugomba kumubwira kubera ibyo amasengesho y’ukuri atumarira. Atuma twicisha bugufi imbere y’ubushake bw’Imana no kwiga gutegereza Imana mu gihe tumwishimira mu mitima yacu (Zaburi 37:4-6).

(3) Amasengesho ni uburyo butwegereza Imana kugira ngo ibashe kutuba bugufi iduhe imigisha, bitari ibyo dukeneye gusa nk’uko dushobora kubyibwira, ndetse bishobora no kuba atari ibyo dukeneye, ahubwo ngo dusobanukirwe Imana ubwayo (Yakobo 4:8). Bigenda bite iyo tutabashije guhimbaza no gushima Imana kandi ntituzane imbere y’Umwami ibyo dukeneye? Dutangira kumuvaho, kumufata nk’uwo tugomba kugira byanze bikunze, bityo tukagwa mu buyobe bwo gukeka ko dushobora ubwacu kwiyoborera ubugingo.

Imana ikoresha amasengesho akurikije Bibiliya, atari ukubera ko hari icyo tuyimenyesheje cyangwa ko twatumye Imana ihindura ibitekerezo byayo, ahubwo kubera ko yahinduye ubugingo bwacu, akerekana ukwizera kwacu, kwumwumvira no kwumwubaha (Zaburi 33:13-22; 34:4-9). Imana isubiza kandi ikubahiriza kwiringira.

    Gusengera ibyo dukenera by’Umwuka

(1) Ibyerekeye ibyaha by’umuntu - ‘Utubabarire ibyaha byacu’, (11:4a)

Mbere na mbere uyu murongo uvuga ibyo kubabarirwa by’umwana w’Imana; si ukubabarirwa kw’utizera. Utizera ntashobora kubabarirwa asenze iri sengesho cyangwa yatuye ibyaha bye ngo bimuhe kubabarirwa. Ahubwo, Bibiliya itubwira ko agomba kwemera kamere ye y’ibyaha, ko ari umunyabyaha utandukanijwe n’Imana, utabasha kwifasha ubwe, kandi ukeneye ubuntu bukiza bw’Imana ku bwo kwizera Yesu Kristo n’umurimo We.

Iki gice cyagenewe abigishwa, abizera bashobora kwita Imana Se nk’abana babyawe ubwa kabiri n’Imana ku bwo kwizera Kristo. Ku by’amategeko, ku bizeye Kristo igihano cy’ibyaha cyakuweho n’umusaraba (Abaroma 3:21-24; 5:1-2; Abakolosayi 1:14), ariko nk’uko tubona muri Yohana 13, twese duhura n’ingorane z’ibyaha dukora uko tugendagenda mu nzira zanduye zo muri iyi si. Ibyaha bizwi bibangamira ubumwe bwacu n’Imana, bizimya imbaraga ze no kuyobora ubugingo bwacu kwe, kandi bikabangamira ububasha bwacu bwo gukura no guhindurwa by’ukuri n’ubuntu bw’Imana. Bityo rero, muri iki cyitegererezo cy’amasengesho, Umwami atwereka uko tugomba kwifata imbere y’ingorane z’ibyaha byacu.

Tugomba kwibuka ko iri sengesho riduha icyitegererezo cyo gusenga n’ibigize isengesho. Aha ritwereka ko kubabarirwa ari igice cy’ingenzi mu masengesho yacu niba agomba gusubizwa kandi akagira umumaro mu bugingo bwacu n’uko tugendana n’Imana. Iki gice ntikiduha ubusobanuro bw’ukuntu n’ibice by’uko umwizera agomba kwifata imbere y’icyaha ngo ababarirwe. Kubw’ibi, Imana itegereje ko duhindukirira Ijambo ry’Imana ngo ritwigishe kandi riducengere. Ahubwo, iki cyitegererezo cy’amasengesho kitwibutsa ko turi abanyabyaha, kikatwereka ko dukeneye kwezwa ngo dusabane n’Imana, kandi cyerekana uruhare rwacu rw’uko twakwifata imbere y’ingorane z’ibyaha byacu mu moko yabyo yose nka:

  • Ibyaha by’uko twifata mu bitekerezo - kwangana, kwifuza, ishyari.
  • Icyaha cyo ku rurimi - kubeshya, kunegurana, gusekana, ikirimi kibi.
  • Ibyaha bigaragara by’uburyo bwinshi - kwiba, ibiteye isoni, ubusambanyi, kwica, kunywa ibiyobyabwenge, guhuguza, n’ibindi.
  • Ibyaha by’ibanze - kutakira ubuntu bw’Imana no kutabaho twishingikiriza Imana, ibyo duha agaciro bitari byo, impamvu zitari zo, n’uburyo butari bwo bwo gutekereza n’uko twifata mu bugingo. Ibi birimo ibyo kwitabara no guhunga kimwe n’iby’ingamba zo kwitabara no kwiyobora akenshi dukunda gukoresha ngo tuyobore ubugingo bwacu no kwirinda ubwacu aho kwiringira Umwami.

Reka turebe akanya gato muri Luka 11:4a ‘Utubabarire ibyaha byacu.’ Inshinga, ‘kubabarira’, nk’uko ryakoreshejwe muri uyu murongo ni inshinga ya aorist y’Ikigiriki cyongera ku Ijambo iby’uko ikintu cyihutirwa - ntagushidikanya kubera ingaruka z’ibyaha. Umwami avuga aha iby’ibyaha byihariye. Ijambo ibyaha rifite indanga-jambo kandi riri mu bwinshi. Dukurikije ko Ibyanditswe bivuga rumwe, Umwami aha aravuga iby’ibyaha byihariye tugomba kwemera nk’ibyaha kubera icyo bikora ku busabane bwacu n’Umwami n’ububasha bwacu nk’abizera bwo gukunda no gufasha abandi.

Ibi bivuga ko tugomba gufata uku gusaba, ‘utubabarire ibyaha byacu’, nko gusabira ibyaha byacu byose muri rusange ni ukuvuga ngo ‘Mwami, mbabarira ibyaha byanjye byose’. Ibi byashobora gutuma tutemera ibyaha byihariye, bikadusigana ibya rusange bitagira icyo bitwemeza. Isengesho nk’iryo ryaba gusa iryo gukubita ibyaha munsi ya tapis (ikirago cyo gukandagiraho). Ni nko gusukura inyuma y’igikombe ariko ukibagirwa umwanda w’imbere.

Matayo 12:34-35 ‘Mwa bana b’inshira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima, n’iby’akanwa kavuga. 35 Umuntu mwiz’atang’ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mub’atang’ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.’

Matayo 23:25-26 ‘Nukw’abantu basinziriye, umwanz’araza, abib’urukungu mu masaka, aragenda. 26 Nukw’amaze kumera no kwera, urukungu narwo ruraboneka.’

Inshinga ni aphiemi kandi ivuga, ‘kwohereza, kureka ikintu kikagenda’. Riva ku mbanziriza-jambo ‘giturutse’ n’inshinga ‘kuba’. Ryari rifite icyakora uburyo ryakoreshwaga bwemewe n’amategeko kandi rikavuga ‘kuvanaho, gusubiza, kubabarira’. Ryakoreshwaga ku nguzanyo cyangw’umwenda no kwicira urubanza n’umwenda w’icyaha ukuraho igihano cyangwa ingaruka z’ibyaha, kubwo kubabarirwa. Ingaruka aha ni ubusabane bwajemo agatotsi, bugarurwa no kwatura nyakuri. (Reba Umugereka wa 5 ku byerekeye iby’ingenzi mu kubabarirwa k’umwizera.

(2) Ibyerekeye uko tubana n’abandi - ‘Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu yose...’ (umurongo wa 4b)

Hano kimwe no muri Matayo 6:12b, ibi bivuga mu buryo bw’ihame aho kuba gusaba, ariko bivuga ibikeneye gusesengurwa. Ni ikintu buri wese akeneye guha Umwami ngo abiyobore. Imana idufata nk’abafite uruhare mu bumwe tugirana n’abandi kandi intumbero hano ni igihe dutekereza ko twahohotewe bikaba byatuma dushaka kubika inzika no kwihorera.

Ku byo kubabarira abandi, hari buri gihe ibintu bibiri: gutumbira ku Mana cyangwa se gutumbira hejuru, no gutumbira ku muntu cyangwa se gutumbira ku ruhande.

Ku byerekeye Imana: ibyaha byose dukorera abandi tubikorera Imana mbere na mbere kubera ko ari ukwica itegeko ry’Imana ryo gukundana. Bityo rero, iyo ducumuriye undi muntu, tugomba mbere na mbere kwaturira Imana.

Ku byerekeye abantu: Mu mibanire yacu na bagenzi bacu, dufite ibintu by’ubwoko bubiri biduhata: iby’uwacumuriwe n’iby’uwacumuye.

UWAHEMUTSE

UWAHEMUKIWE

We n’Imana – Yihane ku Mana icyaha yahemukiye mugenzi we

Umurimo we – kubabarira uwamuhemukiye

We na mugenzi we – Asabe imbabazi kandi ashake uko yiyunga n’uwo yahemukiye. Ashobora gusubiza ibyo yangirije

Umurimo we – Bishobotse kubera ubumwe n’ubwiyunge, asange mugenzi we kugira ngo biyunge

Uwakosherejwe, nk’uwababariwe muri Kristo, agomba gukora ibintu bibiri. Icya mbere, agomba kwerekana kubabarira kutagira akagero bahawe na Kristo. Aha ni nka rwa rubanza rw’umugaragu wanze kubabarira mugenzi we muri Matayo 18:23-35. Icya kabiri, iyo uwakosheje atagize icyo akora, mu kwumvira Ibyanditswe, kandi kubw’ubumwe, gusubiza iby’abandi, kwomora, uwakosherejwe yagombye kwegera uwakosheje kugira ngo barangize icyo kibazo n’ubwo yacyahwa (Luka 17:3-4). Iyo uwakosheje atihannye, uwakosherejwe ashobora gukurikiza ibyo muri Matayo 18. Ibi icyakora, nta na rimwe bivuga ko dufite uburenganzira bwo kwangana cyangwa kugira umujinya.

Niba Imana kubw’ubuntu n’imbabazi zayo yaratubabariye umwenda ukomeye ityo, uwo tutashoboraga kwishyura kubera ububi bwacu, mbega ukuntu tugomba kurushaho kubabarira abandi imyenda cyangwa ibyaha badukoreye nk’abagaragu bagenzi bacu uko twaba twarababajwe kwose. Ibitubabaza ntibyagereranywa n’ibyo Kristo yatubabarijwe. Ariko kubabarira abandi nta na rimwe bigomba gufatwa nk’umurimo dukora ngo tubone imbabazi z’ibyaha byacu, kubera ko umwenda wacu aba ari munini ngo tube twabasha kugira icyo dukora ngo twishyure.

Uwakosheje na we hari ibintu bibiri agomba gukora: icya mbere, kwihana ibyo yakoze no kubyaturira Imana. Ibi bigarura ubumwe n’Imana. Hanyuma akegera uwo yakoshereje bakarangiza icyo kibazo amusaba imbabazi no gukora ibyiza hakurikijwe uko ibintu biba bimeze. Gereranya imirongo ikurikira ku kubabarira: (Reba Matayo 18:21-35; Luka 17:3-4 na 1 Petero 3:7)

Abefeso 4:31-32 ‘Gusharira kwose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. 32 Mugirirane neza, mugiriran’imbabazi, mubabariran’ibyaha, nk’ukw’Imana yabababariye muri Kristo.’

Matayo 5:23-26 ‘Nuko n’ujyan’ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afit’icyo mupfa, 24 usigey’ituro ryaw’imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uherek’ugaruk’utur’ituro ryawe. 25 Wikiranure vuba n’ukurega, mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriz’umucamanza, umucamanz’ataguh’umusirikare, akagushyira mu nzu y’imbohe. 26 Ndakubwir’ukuri yuk’utazavamo rwose, keretse wishyuy’umwenda wose, hadasigay’ikuta na rimwe.’

Matayo 6:14-15 ‘Kuko nimubabarir’abant’ibyaha byabo, na So wo mu ijur’azabababarira na mwe: 15 ariko nimutababarir’abantu na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.’

Amahame yo Kuzirikanwa:

  • Kutababarira byerekana ubushake buke bwacu bwo gukorera abandi nk’uko Imana yadukoreye. Tugomba kugira ubushake bwo kubabarira nk’uko Imana yatubabariye (Matayo 18:21-35; Abefeso 4:32).
  • Kutababarira abandi bituruka ku kutabiha Imana kwacu ngo twiringire imigambi ye no kutuyobora kwe bisumba byose. Umwami wabaga mu rukundo n’umugambi bya Se ni We rugero rwacu rutunganye (1 Petero 2:21-25).
  • Kutababarira abandi bituma Umwami na We atatubabarira, bidatewe n’uko igikorwa cyacu cyo kutababarira kiba ibanze ryo kubabarirwa kwacu, ahubwo kubera ko kutababarira, kimwe n’ikindi cyaha kizwi, kibera intambamyi ubumwe bwacu n’Imana. Icy’ibanze ku kubabarirwa kwacu iteka ni umusaraba no kuba Kristo ahora imbere y’Imana atuburanira (1 Yohana 1:9-2:2). Ni ngombwa ko dusobanukirwa icyakora ko kutababarira abandi atari icyaha gusa, ahubwo ni icyaha kinyuranye n’umutima w’Ubutumwa Bwiza (reba Matayo 5:23-24; 1 Petero 3:7; Zaburi 66:18)
  • Kutababarirana bitera itorero kurwara - ntirigire imbaraga n’imigisha by’Imana ku murimo n’ubugingo byaryo.

(3) Gusengera ibishuka umuntu - ‘kandi ntuduhane mu bitwoshya...’ (Umurongo wa 4c).

Uku gusaba kwihariye kwateye benshi gushidikanya. Mu by’ukuri ibi bivuga iki? Ikintu kimwe cy’ukuri, si ugusaba kubera kugira ubwoba ko Imana ishobora kutujyana mu bitwoshya. Yakobo 1:13 atwibutsa ko Imana itagira uwo yoshya. Kwoshywa gukora icyaha bituruka iteka ahandi hatari ku Mwami. Uku gusaba guturuka mu kwemera amahame amwe n’ukuri kw’Umwuka. Bitwibutsa kandi bikatuburira kuri:

  • Ihame ry’intege-nke zitubamo n’ubushobozi bwacu buke bwo kumenya ibigeragezo cyangwa se kubasha kurwanya ibigeragezo bitewe n’uko tumeze ku by’Umwuka n’aho tugeze dukura.
  • Ihame ry’abanzi bacu batatu, inkomoko y’ukuri y’amoshya - (a) kamere y’icyaha cyangwa icyaha kiba muri twe, (b) isi tubamo na (c) Satani uturwanya. Satani n’isi bafite imitego myinshi dushobora gufatwamo bitewe no kwifuza kwacu no gushaka guhindukirira ibihendo byinshi bizanwa n’izi nkomoko ku bwo gushaka ibyubahiro n’umunezero.
  • Ihame ry’uko dukeneye bikomeye kurindwa no kuyoborwa n’Umwami - imbaraga zacu zonyine zo kurwanya ibigeragezo (reba Abefeso 6:10 n’imirongo ikurikira).

Icyo gusabirwa ni ukwemera aya mahame ngo duhindukirire Umwami kandi tumwishingikirizeho ngo aturinde ubwacu kimwe no kuturinda ibigeragezo, cyane cyane ibyo tudashobora kumenya.

Umugani w’inshuti ititiriza
(11:5-8)

Luka 11:5-8 ‘Arababwir’ati: Ni nde muri mwe ufit’inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwir’ati: Nshuti yanjye, nzimanir’imitsim’itatu, 6 kukw’inshuti yanjy’impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ntafit’icyo nyizimanira: 7 uwo mu nzu akamusubiz’ati, Windushya, namaze kugarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo nuko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. 8 Ndababwira yuko, nubw’atabyukijwe no kuyimuhera kw’ar’inshuti ye, ariko kukw’amutitirije, biramubyutsa, amuh’iby’ashaka byose.’

Muri uyu mugani tubona impamo y’igisubizo cy’Imana n’imigisha yayo kubwo gusenga utitiriza.

Hari ibibazo bimwe bitutumba mu bwenge bw’abizera ku byerekeye amasengesho. Urugero: kuki tugomba gukomeza gusabira ikintu igihe ubwa mbere twagisengeye twizeye ko Imana idusubiza? Mbese ni ukutizera? Kuki hari igihe dusenga twizeye igisubizo, ariko ntitugire igisubizo tubona? Twizera kandi twemera ko ari ubushake bw’Imana ariko ntihagire ikiba. Twakora iki? Twatekereza iki?

Ibibazo nk’ibi akenshi bica intege amasengesho kubera ko abantu badasobanukirwa bihagije iby’amasengesho n’umwanya wayo muri gahunda y’Imana mu bugingo bwacu. Byongeye, abizera bazi ko bagomba gusenga ndetse gusenga mu kwizera, ariko ibi birakomeye. Baravuga bati, ‘Nzi ko Imana ibishoboye ariko se ni ubushake bwayo?’ Uko biri kose, ubushake bw’Imana ni ikintu cy’ingenzi ku buryo dusenga tugasubizwa.

Reba Mariko 11:22-24

‘Yesu arabasubiz’ati: Mwizer’Imana. 23 Ndababwir’ukuri yuk’umuntu wese wabwira uyu musozi ati, Shinguka, utabwe mu nyanja; ntashidikanye mu mutima we, yizeye yukw’icy’avuze gikorwa, yakibona. 24 Ni cyo gitumye mbabwira nti: Ibyo musaba byose mubishyizeh’umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.’

Hanyuma ugereranye iri sezerano ryo hejuru aha n’ibice bikurikira:

Matayo 6:10 ‘Ubwami bwawe buze, iby’ushaka bibeho mw’isi, nk’uko biba mw’ijuru;’

Luka 22:42 ‘Data, n’ubishaka, undenz’iki gikombe; ariko bye kub’uko nshaka, ahubwo bibe uk’ushaka.’

Abefeso 5:17 ‘Nuko ntimukab’abapfu, ahubwo mumeny’icy’Umwami wac’ashaka.’

Umugani w’Umwami werekeye inshuti yanze kwemera OYA nk’igisubizo watangiwe kurwanya gushidikanya kandi no kugira ngo ube impamvu n’ikidutera gukomeza no gutitiriza mu masengesho yizera Imana ku byo dusaba. Iyo tuvuze ‘amasengesho atitiriza’ tuba dushaka kuvuga iki? Birahagije kuvuga ko ari ibirenze amasengesho gusa.

Uyu mugani ni uw’iki? (Luka 11:1 reba 18:1, ni ukuvuga ibihavugwa). Abigishwa bari babajije Umwami ngo abigishe gusenga. Barimo bavuga ngo, ‘Tugeze ahantu, Mwami, aho amasengesho atari amahitamo cyangwa ayo gukoreshwa mu bihe bikomeye gusa. Tugeze aho uri Umwami n’aho amasengesho ari ay’ingenzi n’ukuri tutakwirengagiza.’

Iyi mirongo, yerekeye uyu mugani, ibyo dusabwa, amasezerano, n’amahame yatangiwe gusubiza ibibazo no kubaha impamvu (bityo na twe) mu ntambara y’amasengesho. Muri Luka 18:1, Kristo yari afite na We nta gushidikanya amasengesho atitiriza mu mutima we. Reba ko dufite guhitamo ibintu bibiri gusa: dushobora gusenga dukurikije Bibiliya mu kwizera cyangwa tunanirwa gusenga kandi na byo ni uburyo bwo kuneshwa.

Uyu mugani mu gusubiza umwigishwa utaravuzwe izina ku cyifuzo cy’amasengesho (11:1), wagenwe n’Umwami nk’inyigisho zindi ku byerekeye amasengesho. Uvuga abantu batatu tuzita A, B na C n’ibintu bitanu.

Inshuti twise A, yari ivuye mu rugendo rwa kure, isura inshuti twise B ari nijoro, uko bigaragara ikeneye gufashwa. Inshuti twise B, itari ifite ibihagije, ijya ku muturanyi, inshuti twise C ngo imufashishe ibyo guha inshuti A. Inshuti C, icyakora, nubwo ifite byinshi ntiyihutiye guhaguruka no gufasha inshuti B, ariko yaratitirije akomeza gusabira inshuti A. Hanyuma, inshuti C yari ifite byinshi yatanze byasabwaga kubera gutitiriza kwa B.

Reka turebe inyigisho cyangwa amahame dushobora kwiga muri uyu mugani ku by’amasengesho.

      Ihame ryo gukenera abandi

Aha ni ho amasenesho aturuka. Amasengesho agenewe gutanga ibyo abashonje bakeneye (Abaheburayo 4:16). Ariko uyu mugani werekana gusengera ibyo abandi bakeneye, si ibyo twe dukeneye. Inshuti B yasabiye inshuti ye yaje imugana ari mu gicuku, ishonje kandi nta cyo kurya. Aho na none ni ho itorero risa n’iryataye intumbero yaryo mu murimo wo gusabira abandi. Ibuka ko hari amoko abiri y’amasengesho: (a) gusabira ibyo dukeneye ubwacu no (b) gusabira ibyo abandi bakeneye.

Nk’abizera twese turi abatambyi b’Imana (1 Petero 2:5). Twahawe umurimo wo gusabira abandi ushobora gutuma tuzana imbaraga n’imigisha bitavuzwe mu bugingo bw’abandi dusabira abazimiye, abakozi ngo boherezwe, gukingura inzugi z’Ijambo ry’Imana, n’ibyo bagenzi bacu b’abizera bakenera (reba 3 Yohana 2; Abefeso 6:18; Abakolosayi 4:2-4, 12). Gusenga neza ni ukwumva neza ibyo abandi bakeneye. Ni ukwita ku bandi aho kwiyitaho ubwacu.

Igihe yari ku musaraba, Umwami wacu yasengeye gutabarwa kwe ubwe, ariko nta na rimwe yibagiwe abamukikije bose. Mu busobanuro bw’Ikigiriki, gikoresha inshinga itondaguye mu gihe gisa n’icyashize ku gikorwa gikomeza mu gihe cyashize; tuzi ko Umwami yasenze asubiramo ati ‘Data ubababarire ...’ muri arya masaha yo ku musaraba.

Ikindi kintu gisa n’iki cyo haruguru ni ingingo ikurikira iboneka muri iki gice.

      Ihame ry’urukundo rwitanga

Ni Andrew Murray werekanye mu gitabo Hamwe na Kristo mu Ishuri ryo Gusenga, ko gusabira abandi ari igice kimwe mu ishuri ry’Imana ryo kutwigisha (urupapuro rwa 49). Hano ubwana bwacu, ubumwe bwacu n’ubucuti bwacu n’Imana birageragezwa kimwe n’urukundo dukunda abandi. Ubugingo bwacu bwo gusenga ni igipimo cyiza cy’imimerere nyakuri y’ubugingo bwacu bw’Umwuka no gukura kwacu n’ubusabane na Yesu Kristo.

Byagenze bite muri uyu mugani? Umuntu yakiriye iwe mu gicuku umugenzi wari unaniwe. Ntiyigeze ashaka kwisobanura ngo avuge ati ‘Nagize umunsi unaniza cyane, nta byo kurya mfite - jya ahandi’. Yaretse ikiruhuko cya nijoro yarimo arasohoka mu mwijima ajya gushaka umutsima wari ukenewe. ‘Urukundo ntirwishakira ibyarwo’, urukundo ruritanga, rutanga ku gihe cyarwo, no ku butunzi bwarwo ruha abandi ibyo bakeneye.

Ubu bwoko bw’urukundo mu magambo no mu bikorwa ntirusanzwe kuri twe. Rukenera ubushobozi n’impamvu bidasanzwe. Rukenera umutima nk’uwa Kristo (Ijambo ry’Imana mu bugingo no kuyoborwa n’Umwuka Uyobora n’ubugingo butera imbaraga). Yohana 15:5, 7-8 n’Abefeso 6:18 hatwibutsa ko ubusabane nyabwo n’Umwami ari ngombwa ku bugingo bwacu bw’amasengesho kimwe n’uko amasengesho ari ngombwa ku bumwe bwacu n’Umwami. Mu buryo bumwe, kimwe kigaburira ikindi. Hatariho gutumbira mu ijuru, amasengesho ahinduka kwikunda kandi ashingiye ku mpamvu z’ibinyoma (Yakobo 4:2). Bityo, mu buryo bw’ukuri, amasengesho yo gusabira abandi ni igipimo cy’urukundo rwacu, ubumwe bwacu n’Imana n’ubucuti bwacu n’abandi. Mbese ndi nshuti ki?

      Ihame ryo kudashobora kwacu

Umuntu twise inshuti B yaravuze ati ‘ntacyo mfite ngo muzimanire’. Abantu akenshi bavuga iby’imbaraga z’urukundo, ibyo urukundo rubasha gukora kandi rukorera abandi. Ariko ni ngombwa kuri twe kureba ukundi kuri. Muri twe ubwacu tubuze byinshi cyane. Dushobora gushaka gufasha abandi ariko kubera intege-nke zacu nk’abantu ntidushobora cyangwa se nibura dufite aho tugarukira mu bushobozi bwacu bwo gufasha. Muri twe ubwacu ntacyo turi cyo.

Uko twashaka kuzana umuntu kuri Kristo kose, wowe nanjye ntidushobora gufungura amaso yacu, ntidushobora kuyahatira kubona umucyo. Umwuka w’Imana wenyine ni We ushobora kubikora (Ibyakozwe 16:14). Ivugabutumwa, rero, kugira ngo rigire umumaro rigomba kubanzirizwa n’isengesho. Ihame risa n’iri rikoreshwa no mu guhugura abantu mu Ijambo ry’Imana. Akomeje, intumwa Pawulo yasengeye gusobanukirwa mu by’Umwuka by’abantu yigishaga (Abefeso 1:15-23; 3:14-20; Abakolosayi 1:9-14; Abafilipi 1:9-11). Abaganga bashobora gukorera umurwayi ibyo bashoboye byose, ariko ntibakuraho ingorane kuko Imana yonyine ari yo ibishoboye.

Ihame ni uko tudakwiriye kandi turi abanyantege-nke, ariko Imana ishobora byose, izi byose kandi ibera hose icyarimwe ni Yo ishobora gukora ibirenze ibyo twabasha gusaba cyangwa gutekereza. Mu bwenge bwayo izi ibyiza kuruta ibindi; mu rukundo rwayo itwitaho buri gihe, kandi mu mbaraga zayo ishobora byose. Bityo rero uko turushaho kubona kudashobora kwacu no gukena, ni ko amasengesho arushaho kutubera aya ngombwa n’ayo tutakwibuza.

      Kwemeza kwerekeye inshuti ishobora kandi ishaka gufasha

Nubwo uyu muntu adashobora kwikenura we ubwe, azi ko hariho undi ushoboye kandi ushaka gufasha. Afite inshuti ya bugufi ikize cyane ishoboye kandi ishaka gufasha.

Akurikira ni amahame y’ingenzi yerekeye kwizera:

  • Kwizera kugomba kwizera ikintu gikwiriye;
  • Icyo kintu kigomba kuboneka;
  • Icyo kintu kigomba kuba gishoboye; kandi
  • Icyo kintu kigomba kuba gifite ubushake.

Kumenya aya mahame bidutera kurushaho gusenga (reba Nehemiya 1).

Kwizera no kumenya byatumye urya muntu abyuka mu gicuku ajya kwa mugenzi we gusaba umutsima w’umugenzi wari unaniwe avuye mu rugendo rwa kure kandi yari ananiwe kandi ashonje. Nk’uko byavuzwe haruguru amasengesho ni igipimo cy’ubucuti bwacu n’Imana cy’uko tumuzi n’uko twiringiye ko Imana izasubiza kandi ikaduha. Kwizera nk’uku kujyana ku masengesho: mu kumenya Imana n’amasezerano yayo n’uko tuyegera muri Yesu Kristo, dushobora kwiringira ubufasha bwayo - budashobora kudutera umugongo, ko atwumva kandi yita ku byo dukenera n’ibyo abandi bakenera.

Ibi biduha icyitegererezo kandi bitwigisha ukuri k’uko Data wa twese wo mu ijuru akaba n’ ‘inshuti’ azaduha ibyo dukeneye koko, nta kwibeshya, Imana izabiduha! Kuki? Kubera ko Imana yacu idashobora kubeshya, idahinduka, ikaba ari urukundo kandi ari iyo kwiringirwa, yaduhaye isezerano ku rindi kuri ibyo. Gereranya na Matayo 21:22; 18:19-21; na Luka 11:9-10.

Zaburi 9:10 ‘Abaz’izina ryawe bazakwiringira; Kuko wowe, Uwiteka, utarek’abagushaka.’

Zaburi 10:17-18 ‘Uwiteka, wumvis’iby’abanyamubabaro bashaka: uzakomez’imitima yabo, uzatyariz’ugutwi, 18 kugira ng’ucir’imfubyi n’abahatw’imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera guter’ubwoba.’

Zaburi 34:4 ‘Nashats’Uwiteka, aransubiza, Ankiz’ubwoba nari mfite bwose.’

Zaburi 145:18-19 ‘Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, Abamutakira mu by’ukuri bose. 19 Azasohoz’iby’abamwubaha bashaka; kand’azumva gutaka kwabo, abakize.’

Imigani 15:29 ‘Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi; Ariko yumva gusaba k’umukiranutsi.’

Mbese tuzi Imana yacu dute? Ni amahame cyangwa amasezerano angahe yerekeye amasengesho tuzi?

Twumva abantu bavuga ngo, ‘ariko rimwe na rimwe igisubizo cy’Imana ni OYA’. Ni byo koko kandi na 2 Abakorinto 12:7 n’ikurikira harabihamya. Ariko icy’ingenzi nizera tugomba kubona ni uko; akenshi imyifatire nk’iyi itubuza gusabira abandi no kwisabira cyangwa gusenga nyakwo. Akenshi abantu barekeraho gusabira ikintu bataragera ku rugero rwo gutitiriza.

      Igisubizo kidashimishije (umurongo wa 7)

Muri uyu mugani umuntu wagombye gufasha afite ubushake buke bwo gufasha. Iki gice cyo muri uyu mugani kirashaka kuvuga iki? Imana yatubwiye gusenga, itwitaho, kandi yadusezeranije ubufasha n’igisubizo, akenshi yimana igisubizo n’impano. Rimwe na rimwe duhura n’ibisa n’uko atwangira. Kuki? Ibivugwa aha ni ibiki? Kristo aratwigisha iki ku byerekeye gusabira abandi? Ko tugomba gukomeza gukomanga ku rugi rw’Imana nk’inshuti ifite ubushake buke kugeza igihe atakibasha kubyihanganira hanyuma akemera? OYA!

Hanyuma ko hari ibihe twumva twiringiye ubushake bw’Imana, igihe dufite ibyo dukeneye bigaragara kandi tugasenga mu kwizera, twiringiye maze tugasa n’abananirwa cyangwa tugasubizwa ngo OYA? None bite? Reka turebe amahame akurikira atubere igisubizo.

      Gutitiriza kutangirwa

Mu gice cyacu inshuti B yarangiwe - ‘windushya’, ariko ntiyafata igisubizo ko ari OYA, ahubwo nta soni yagize zo gutitiriza kugeza abonye icyo yashakaga. Ese yaribeshye muri ibi? Yashoboraga se kuba yaravuze gusa ati, ‘Ahari si ubushake bw’Imana, mwene data. Mbabarira sinshoboye kugufasha’? Biragaragara ko atari byo kuko Kristo yakomeje uyu mugani avuga mu murongo wa 9 ati, ‘musabe muzahabwa, mushake muzabona, ...’ isezerano risobanutse kandi ridakuka.

Gusabira abandi dutitiriza ni igice mu bigize ishuri ryo kutwigisha ry’Imana. Aha na none nk’uko Murray abitwibutsa, ni igipimo cy’ubucuti bwacu n’Imana, cy’uko tuyizi nk’inshuti yacu na Data wo mu ijuru, n’uko twitangira kumenya Umwami no gushaka ubushake Bwe. Reba ukuntu iki gice cyibanda ku by’uko dukeneye amasengesho atitiriza, kandi ko, nk’uko Luka 18:1 hatwigisha, tutagomba kurorera.

Amasengesho akwiriye nk’iri asaba kwizera no kumenya ibyo Imana ishaka gusohoza - kumenya Imana n’umugambi wayo. Amasengesho akwiriye kandi ya buri gihe agomba kuba igihe cyo kutugerageza no kutwigisha, igihe cyo gushaka no kubona nk’uko tuza kubibona hepfo aha.

    Amasengesho atitiriza ariyerekana

Amasengesho atitiriza yerekana ubumenyi bwacu n’ibyiringiro byacu dufitiye inshuti yacu na Data wa twese wo mu ijuru. Ahesha Imana icyubahiro kubera yerekana ko twishingikiriza ku bwenge n’urukundo by’Imana. Kutabona igisubizo cya vuba ntibidutera kwangwa cyangwa ngo bidutere ubwoba cyangwa gushidikanya no kwigunga. Kuki? Kubera ko tuzi inshuti yacu na Data wa twese wo mu ijuru. Mbese dusobanukirwa ibyo Imana ikora byose? Oya, haba na gato. Ese biroroshye? Oya.

Amasengesho atitiriza yerekana gukura ko kwizera kwacu cyangwa kudakura kwako kandi bityo na none iby’uko dukeneye kwizera, ubwenge n’iby’agaciro n’iby’ibanze Bibiliya yigisha hamwe no kwihangana no kureba ku by’iteka. Kwizera gukomeye cyangwa gukura kubona kandi kwizera amasengesho y’Imana, kukabishyira hamwe no gutitiriza nubwo igisubizo cyaba atari icy’ako kanya (Abaheburayo 11:13, 39). Kwizera gukomeye kumenya ko Imana isubiza mu gihe gikwiriye n’uburyo bukwiriye.

Ibi nta handi bivugwa neza nko mu masengesho y’Umwami wacu mbere yo kubambwa ku musaraba. Iyo Se amukuraho igikombe cy’umusaraba cyangwa se agahamagaza abamarayika ibihumbi icumi kumutabara umusaraba, tuba tukiri mu byaha byacu. Imana yasubije Umwana wayo, ariko mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.

    Amasengesho atitiriza ahinduka igihe cyo kubona ubushake bw’Imana

Amasengesho atitiriza arakenerwa kenshi ngo tuzane amasengesho yacu mu bushake bw’Imana, ni ukuvuga kuyakosora no kuyahindura ahesha Imana icyubahiro kandi aduhindukira imigisha ikomeye (reba Luka 18:38-41).

Umugani w’impumyi wo muri Luka 18:35-41 utwereka ko iyo mpumyi yatatse cyane isaba kugirirwa imbabazi, gusaba ikintu rusange yabisubiyemo kenshi yizeye kandi izi ko Yesu Kristo ashobora kandi ashaka kuyikiza. Ariko icyo Kristo yakoze ni iki? Mbese yahise ayikiza? Oya. Ahubwo yaravuze ati, ‘urashaka ko nkugirira nte?’ Biragaragara ko Kristo yari azi ko uwo mugabo ari impumyi kimwe n’uko Data wa twese azi ibyo dukeneye mbere y’uko tubisaba (Matayo 6:8). None ni kuki yamubajije icyo kibazo?

Ikibazo cy’Umwami Yesu yabajije impumyi kitwigisha ko Imana ishaka ko dusengera ibintu runaka kugira ngo tuzane ubumuntu bw’Imana, amasengesho ye, amahame ye, n’imigambi ye ngo byite kuri buri kantu ko mu bugingo bwacu no mu bugingo bw’abandi. Ubu buryo bwo gusenga buhuje n’amahame-shingiro twabonye ku byerekeye amasengesho. Ntabwo ari ibikorwa n’Itorero gusa cyangwa umuhango waryo udahuye n’ubwenge bwacu, amaranga-mutima n’ubushake, n’ibyihariye byo mu bugingo bwacu. Kuki? Kubera ko amasengesho ari uburyo bwo gusabana n’Imana no gukura mu by’Umwuka tugomba gushaka no gusobanukirwa kurushaho iby’Umwami n’ubushake bwe.

Ku bw’amasengesho atitiriza nyakuri, duhatirwa kureba neza ibyo dukeneye n’ibyo dusabira kuri kamere n’impamvu zabyo hamwe n’imigambi y’Imana muri ibyo bihe. Ibi bisaba igihe, gutekereza, kwisuzuma mu bugingo, n’ubusabane n’Imana. Bisaba ko dusabira kandi tugatekereza ku bibazo bimwe by’ingenzi bidufasha kumenya icyo Imana ishaka kutwigisha, ibibazo nka: ni ibiki bintera gukora ibyo nkora? Ibikenewe nyakuri ni ibihe? Mbese Imana ishaka ko nkora iki? Mbese Imana irashaka gusohoza iki? Mana, ushaka ko nsenga nte?

Amasengesho atitiriza no gushaka mu masengesho bidutera kubona ibyo dukeneye n’uko tudakwiriye iby’abandi bakeneye n’uko badakwiriye. Bifasha kuzana ahagaragara ibidutera kurushaho kwishingikiriza ku Mwami mu bintu byihariye. Bityo ntidupfa kuvuga ngo ‘Mwami, mfasha, cyangwa ngo fasha William uyu munsi.’ Ahubwo twavuga tuti: ‘Mwami, mpa imbaraga muri ibi, mu ngorane cyangwa intege-nke runaka.’

Amasengesho atitiriza aduhatira gushaka no gusuzuma ibyo dukeneye byihariye adufasha mu kugendana n’Imana kwacu no gukura kwacu mu kwizera no kwumvira. Iyo tubaye abantu bihariye duhatirwa gukora ibyihariye n’imizi y’ibibazo mu bugingo bwacu no mu bugingo bw’abandi. Ntidupfa gusaba ngo ‘Mwami, nkiza ibyaha,’ ahubwo dusaba ngo, ‘Mwami nshoboza kurwanya uburakari bwanjye, cyangwa kurwanya kubura urukundo kwanjye, cyangwa kurwanya ubwoba bwo guhagarara mu kuri, n’ibindi.’ Biduhatira kwemera abo turi bo n’ukuntu Imana ihagije ku byo dukenera byihariye.

None ni iyihe migisha y’amasengesho atitiriza?

      Imigisha y’amasengesho atitiriza

Mwibuke ko turimo kuvuga ku byerekeye gutinda kw’igisubizo cy’Imana n’ibyo amasengesho atitiriza azanira abizera binyuze mu gushaka no kubona.

(1) Bikuza ubumwe bwacu n’Umwami. Kubwo gushaka no kubona, gusobanukirwa Imana kwacu, kwizera kwacu, ibyiringiro byacu, ibyishimo n’amahoro byacu (Abafilipi 4:1 n’ikurikira), hamwe n’imbaraga n’inkunga byacu ngo tugere mu munezero n’imbaraga by’Umwami imbere yo kubabazwa no gutotezwa, byose bitezwa imbere (reba 2 Abakorinto 12:7-10; 4:16-18).

(2) Biduha ibisubizo byihariye biva ku Mana, ariko mu gihe cyayo. Uko tureba inyuma, dushobora kubona kenshi ukuboko kw’Imana gusohoza imigambi yayo y’ubwenge dukwiriye kuyishimira mu bisubizo byihariye (2 Abakorinto 9:11-12). Gusabira ibintu byihariye bitubashisha gutegereza ibisubizo byihariye no kurushaho kubimenya iyo bije bityo tukabasha gushima no guhimbaza Imana ku bw’ibyo bisubizo.

Amahame y’ingenzi yo muri uyu mugani ni aya: niba kudakunda abandi nk’inshuti yikunda yo muri iyi si, gushobora kuneshwa ku bwo gutitiriza - ni gute amasengesho atitiriza atarushaho kuzana n’ingororano biva ku Nshuti yacu yo mu ijuru ari na We Data wa twese wo mu ijuru.

Iki gice ntikivuga ko Imana yanga kudusubiza kubera ko itadukunda cyangwa se ko idashaka uyitesha igihe. Nk’uko tuzabibona muri iki gice, Imana ni Data wa twese wo mu ijuru uzi ubwenge bwose kandi yimana ibisubizo by’amasengesho mu bwenge bwe buzira amakemwa no mu kugwa neza kwe kubera ko adapfa kuduha icyo ari cyo cyose keretse ikirusha ibindi kuba cyiza mu byo dukeneye.

Uko tugomba gusenga amasengesho atitiriza
(11:9)

Luka 11:9 ‘ Nanjye ndababwira nti: Musabe; muzahabwa; mushake; muzabona; mukomange ku rugi muzankingurirwa.’

Ibyanditswe mu Kigiriki bikoresha indagihe ihoraho kuri buri tegeko (‘musabe, mushake, mukomange’). Ariko nk’uko mwabibwirwa n’ibyavuzwe mbere, kubw’amasengesho atitiriza Ibyanditswe ntibitubwira gupfa gukomeza gusaba gusa. Hari ibirenze ibyo. ‘Nanjye ndababwira nti’ mu murongo wa 9 ni kago (kai + ego) na lego bisobanurwa ngo ‘nanjye ndavuga’. Cyangwa ‘ubu nanjye, ndavuga’. Ryakoreshejwe nk’uburyo bwihariye bwo kwigisha ukuri cyangwa inyigisho z’itorero zari zikeneye kujonjorwa muri uyu mugani. Ni nko kuvuga ngo, ‘dore ikibazo ni iki.’ Rikurikiwe n’amategeko atatu aduha, ukurikije iki gice amahame akurikira.

      Gukomeza gusaba

Iri ni itegeko ryo gukomeza gusaba, gukomeza kwegera Uwiteka n’ibyo dukeneye n’ibibazo. Nta kwiheba ngo urekeraho. Nta kuva mu gusiganwa. Tugomba kwihanganira imbere y’Uwiteka mu byo gusaba. Ariko se gute?

      Gukomeza gushaka

Bamwe babona ibi nk’ubundi buryo bwo kuvuga ikintu kimwe, ariko ndizera ko uku ari uguhamagarirwa gushaka no kubona mu gukomeza gusenga. Ndizera ko ibi bivuga byinshi kurusha gupfa gusaba cyangwa gushaka ikintu cyasabwe. Ibi bivuga ko, mu masengesho yacu no gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo busenga, tugomba gushaka ubushake bw’Imana n’inyigisho ishaka ko twiga.

Gusengera ubwenge no gusobanukirwa mu by’Umwuka n’ibyo Imana ikora muri byo (Yakobo 1:5)ni byo tugomba gushaka. Dukeneye kwibaza ibibazo nka: ni iki Imana ishaka kunyigisha cyangwa kutwigisha? Mbese Imana irashaka kutwereka indi nzira cyangwa se igihe cyayo ntikiragera? Mbese irashaka ko kwihangana kwacu, kwiringira kwacu, guhindura ibyo dutekereza kwacu, cyangwa irashaka kutwereka inkomoko z’ibyishimo by’ibinyoma cyangwa inkomoko zitera kwiyiringira no kwiyoborera ubugingo?

      Gukomeza gukomanga

Uku ni uguhamagarira gutegereza Imana mu masengesho. Ntuzarambirwe ngo urekeraho. Ntuzahagarare. Guma aho, utegereze kandi ushyire ibibazo mu biganza by’Uwiteka n’igihe cye. Aha turabona ihame ryo gutegereza Uwiteka, ry’ubugingo bushingiye ku kwizera - kuruhukira mu kwizera ubwenge n’urukundo by’Imana. Igisubizo no guhishurwa kw’ibyo Imana ikora bizaza. Ni ukwiringira gusa ubugwaneza n’ubwenge bw’Imana.

Iyo dufite ibyo mu mutima wacu, Uwiteka aduha vuba guhanga amaso kuri kamere y’Imana n’ubumwe dufitanye na Yo nka Data wa twese wo mu ijuru kubwo kuba abizera Kristo. Kuki? Kudutera inkunga yo gukomeza gusaba, gushaka, no gukomanga. Imana ni Data wa twese wo kwiringirwa.

Isezerano ry’igisubizo cy’Imana cyizewe
(11:10)

Luka 11:10 ‘Kuk’umuntu wes’usab’ahabwa; ushats’abona; n’ukomanga, arakingurirwa.’

Uyu murongo uvuga gusa ko abakomeza gusaba, gushaka, no gukomanga, bagasaba batitiriza, bazabona ibisubizo bivuye ku Uwiteka. Bazahabwa, bazabona, kandi Imana izabafungurira urugi.

Birafasha kubona ko indagihe ari yo ikoreshwa kuri buri nshinga yerekeye igisubizo cyizewe cy’Imana (‘arahabwa, arabona, ukomanga’). Mu murongo wa 9, igihe kizaza ni cyo cyakoreshejwe, ariko si ko biri hano, nibura si ko biri kuri ziriya nshinga ebyiri za mbere. Hari ingorane mu gusoma ibyanditswe n’intoke cyane cyane ku nshinga ya gatatu kandi biragoye kumenya na gihamya niba harakoreshejwe indagihe cyangwa inzagihe. Birashoboka ko ari indagihe kimwe no mu nshinga ebyiri za mbere.

Indagihe yerekana kubaho kw’igisubizo cyizewe cy’Imana mu buryo burushijeho kugaragara. Ibi bishobora kuba ibyo twita inzagihe ya hafi yerekana igikorwa kiba kitarakorwa, ariko kibonwa nk’ikigomba gukorwa by’ukuri ku buryo mu bitekerezo kibonwa nk’ukuri kwo mu ndagihe. Cyangwa se, ishobora kuba indagihe idasanzwe y’ihame rusange kandi ry’igihe cyose. Uwiteka aha abasaba batitiriza mu masengesho. Ni ko Imana ikora. Umwami aratwiringiza ko Imana itwitaho kandi ikagira uruhare mu bugingo bwacu ngo ituyobore, iduhindure, kandi isubize amasengesho yacu.

Ubu rero mu gushyigikira kwizera kwacu ni ukwerekana impamvu tugomba kwiringira igisubizo cy’Imana, n’uko Imana itwitaho, Umukiza yerekeza ibitekerezo byacu ku BUNTU BUSAGA bw’Imana mu kudukangurira urukundo rw’Imana rwera kandi rutarondoreka nka Data wa twese wo mu Ijuru.

Ihame ry’ubuntu busaze bw’Imana
(11:11-13)

Luka 11:11-13 ‘ Ninde muri mw’ufit’umwana, yamusab’umutsima, akamuh’ibuye? Cyangwa ifi, akamuh’inzoka? 12 Cyangwa yamusab’igi, akamuha skorpiyo? 13 None se, ko muzi guh’abana bany’ibyiza, kandi muri babi, So wo mw’ijuru ntazarushaho rwose guh’Umwuka Wera abamusabye?’.

      Kugereranya na ba data ku mubiri (imirongo 11-12)

Imana ni Data wa twese wo mu ijuru udashobora kugira icyo atwima nka data wo ku mubiri.

Matayo 7:11 ‘Ko muri babi, kandi mukaba muzi guh’abana bany’ibyiza, none So wo mw’ijuru ntazarushaho guh’ibyiz’ababimusabye?’.

Abaroma 5:9 ‘Nkanswe none, ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizw’umujinya w’Imana na We?’.

Abaroma 8:32 ‘Mbes’ubw’itimany’Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabur’ite kumuduhana n’ibindi byose?’.

Ingero zisaze zo muri iyi mirongo ya 11-12 yerekana igipimo, icyitegererezo rusange mu bantu. Iyo amoko cyangwa ibihugu bisubiye inyuma kandi mu buryo bw’Umwuka bikagwa hasi, abana barakurikira, ariko muri rusange ababyeyi ntibica aya mahame. Ntibaha abana babo impano zangiza zo kubisekera. Akenshi ntibabaha iby’ubwenge, ariko akenshi babakorera ibyo bakeka ko ari byiza kuruta ibindi.

Izi ngero zirashyigikira iby’uko Imana, kubera uwo ari We nk’Iyera n’Imana y’Inyabwenge, ni Yo yonyine ishobora kudusubiza mu bugwaneza n’urukundo byayo bitunganye.

      Ibitandukanye Kuri Data wo mu Ijuru (umurongo 13)

Kubera ko Imana itunganye kandi itarondoreka mu mico yayo yose no kubaho kwayo, nta kindi ikora atari ikiruta ibindi. Ikora byinshi kurusha ba data bo ku mubiri kuko bo, nubwo bashaka iteka kuduha ibyiza, baracyari abanyabyaha kandi ubwenge bwabo bufite aho butarenga.

Muri uyu murongo turabona gutandukana kwa kamere n’ukw’impano. Ibitandukanye by’uko impano duhabwa na ba data bo ku mubiri zifite iherezo kandi zikaba ari ibintu bisaza; Data wo mu ijuru aduha ibiri hejuru n’ibiruta ibindi, iby’ingirakamaro kandi birimo buri impano yindi - Aduha Umwuka Wera.

Ariko se bite ku byo gusabira guhabwa Umwuka Wera? Mbese iri sengesho ryasengwa mu buryo bwemewe muri ibi bihe turimo? OYA! Ikintu kimwe cyangwa bibiri ni byo bikora:

(1) Mu Isezerano rya Kera, impano Imana yari yarasezeranije ubwoko bwayo yari Umwuka Wera (reba Ezekiyeli 36:25-27; Yoweli 2:28-29). Bityo Umwami yarimo abwira abigishwa be ko muri icyo gihe cy’agateganyo, mbere y’uko basukwaho Umwuka Wera nk’uko basezeranijwe mu Isezerano rya Kera, baramutse basabye mu masengesho atitiriza, bashobora guturwamo no guhabwa imbaraga n’Umwuka.

(2) Cyangwa se Umwami wacu yarimo avuga ko ibyo Data wa twese yasezeranije bizasohora igihe Abisirayeli bazahindukira bakihana. Muri icyo gihe, Kristo ntiyemerwaga, bityo isezerano ryashoboraga kwigizwayo. Kristo yarimo avuga ko badakwiriye kureka ibyiringiro, ahubwo ko bakwiriye gukomeza gusenga no gutegereza impano yagombaga kuza nyuma yo guhabwa ubwiza kwe cyangwa nyuma y’urupfu rwe no kuzuka kwe (reba Yohana 7:37-39). Mu cyumba cyo hejuru; ibi ni byo abigishwa bakoze neza (Ibyakozwe 1:14).

Njye ku giti cyanjye mpitamo buriya buryo bwa mbere buri hejuru aha.

      Umusozo no gushyira mu bikorwa

Kubera kubura ubwenge kwacu no kuba dufite aho tutarenga, kandi kubera kamere yacu y’icyaha, iyaba Imana yasubizaga amasengesho yacu yose uko dusabye, tuba twarahawe ibyo twagereranya n’ibuye, inzoka, cyangwa sikorpiyo. Ariko Imana nka Data wa twese wo mu ijuru kubwa Yesu Kristo (Nk’uzi ibyiza kuruta ibindi, uzi byose, kandi ushobora ibyiza kurusha ibindi ) arategereza kugeza aho, ku bw’amasengesho atitiriza yo gusaba, gushaka no gukomanga, amasengesho yacu ahindurwamo ubushake bw’Imana (iyo yari atandukanye na bwo) cyangwa kugeza aho tumenyeye inyigisho ishaka kutwigisha binyuze mu imenyerezwa ry’intango y’amasengesho atitiriza yo gusabira abandi.

Ububasha bwo kugira ukwizera Imana nk’uku buturuka ku buryo tumuzi n’ibyiringiro byacu mu bushake bwe. Kugeza ubushake bw’Imana bumenywe bukumvikana mu byo dusaba, amasengesho abamo ibice bibiri:

(1) Amasengesho y’ibyo dutegereza twiringiye no kwizera tuzi ko Imana izasubiza mu gihe cyayo ubwayo kandi kubw’ubwenge bwayo.

(2) Amasengesho yo kwicisha bugufi no kwiringira nk’uko Umwami yasenze ati, ‘Ariko Data, ntibibe uko njye nshaka ahubwo uko wowe ushaka.’

Bumwe mu buryo dusengamo bwagombye kubamo gusaba Data wa twese kudufasha kumenya ubushake bwe ku byerekeye ibyo turimo gusabira. Hagati aho, amasengesho yacu yagombye kuba ko Imana yatubashisha kuruhukira muri Yo no gukurira no kwigira mu byo ikora.


89 Ray Steadman, Jesus Teaches on Prayer, Word Books, Waco, TX, 1975, p. 63.

90 The Ryrie Study Bible, NASB, Expanded Edition, Moody Press, Chicago, 1995, p. 1839.

Related Topics: Basics for Christians

Ubugingo Bwitangira Amasengesho

Intangiriro

Muri hutihuti yacu yo muri iyi si ishingiye kandi yishingikiriza ku muntu ipimira gutsinda ku byo dukora, gukora ibintu binini, cyangwa uko ibyo dukora bingana, kubona twenyine igihe cyo kwiherera n’Imana kugira ngo tubashe gukura mu by’Umwuka ni iby’ingenzi dutakaza. Abenshi babibona nk’ibitari iby’ingenzi, nk’ikintu gikorwa n’abadafite ikindi bakora. Ikibazo abantu bakunze kwibaza ni ukuvuga ngo mbese bimaze iki kugira igihe cyo kwiherera n’Imana wenyine ?

Twita ku bigirira abandi akamaro cyane ku buryo dusanga bikomeye cyane kureba ku gihe mu buryo butari urutonde ry’ibyo tugomba gukora, ibyo twakoze n’ibyo twagezeho. Abandi babona igihe cyo kubana n’Imana wenyine nk’ibidashoboka. Hari imbaraga zisa n’izikurura zijyana hanze muri iyi si yacu yateye imbere zidushyira mu mirimo cyangwa ubucuruzi bya serwakira. Ariko birashoboka ko ikiruta ibindi ari uko isi yacu yaroshywe mu byo kutihangana. Eugene Peterson yasobanukiwe neza iby’uko kutihangana maze arandika ati:

Ikigaragaza isi kimwe nashoboye kubona nk’icyangiza abakristo ni ukwibwira ngo ikintu cy’ingirakamarogishobora kubonwa mu kanya gato. Tuvuga ko niba ikintu gishobora gukorwa, kigomba gukorwa vuba kandi neza. Kwita ku bintu kwacu kwatwawe na masegonda 30 yo kwamamaza ibicuruzwa. Ukuri kwacu kwatwawe na bene bya bitabo bigira amapaje make (30).

Hariho isoko nini y’ubumenyi mu by’idini muri iyi si yacu; nta benshi bishimira ko kuba inyangamugayo bigerwaho habanje kubaho kwihangana, abenshi ntibashaka kwiga igihe kirekire bimwe abakristo ba mbere bitaga ukwera.

Buri wese ari muri hutihuti. Abantu nigishije kuramya, abo nagiriye inama, abo nasuye, nasengeye, nabwirije, kandi nigishije, bashaka inzira z’ubusamo... Ntibihanganira gutegereza imbuto ... Ubugingo bw’umukristo ntibushobora gukomera mu bintu nk’ibi no mu buryo nk’ubu.91

Umwami Dawidi yari azi ko akeneye igihe cya buri munsi cyo kwihererana n’Imana wenyine, kandi nubwo yahuraga n’ibigeragezo n’ibirushya byamukururiraga mu zindi nzira, yahize ko nta kintu cyamubuza kwiherera n’Imana buri munsi - cyane cyane mu gitondo cya kare atangiye umunsi we. Muri Zaburi 5:3 Dawidi yarahize ati, ‘Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso, ntegereje.’

Nta gushidikanya ni uku kwiherera n’Uwiteka kwa gicuti igitondo ku kindi kwatumye kwizera kwa Dawidi gukura maze kumugira umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka. Uko gutegereza kwa mu gitondo, nk’uko dushobora kubyita, gufite ingororano yihariye yo kumenya Imana kurushaho no guhindurwa tugasa na Kristo. Ni ukuri Umwami yari afite iibi ku mutima, nibura ho agace, igihe yavugaga muri Matayo 6:6 ati ‘Wehoho n’usenga, ujye winjira mu nzu, ubanz’uking’urugi, uherek’usenge So mwihereranye: nuko So ureb’ibyiherereye azakugororera.’

Ingororano zo kwiherera wenyine n’Imana ntizihita zigaragara bityo mu kutihangana kwacu twirukira ibintu birushaho kugaragara ko bishoboka. Ariko ibi ni ukwishuka na none. Ingaruka mbi zo kutagira igihe cyo kwihererana n’Imana buri munsi ntizihita zigaragara. Si kimwe no kugwa uvuye ku gisenge cy’inzu aho imbaraga z’isi zikurura ibiyegereye (gravite ou pesanteur) zigukururira ku butaka.

Umubwiriza 8:11-12 ‘Kukw’iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gitum’imitima y’abantu ishishikarira gukor’ibibi. 12 Nubw’umunyabyah’acumura kar’ijana, arikw’akaramba, nzi rwose yukw’abubah’Imana bar’imbere yayo ari bo bazamererwa neza:’

Ingaruka zo kutegera Imana ni kimwe no kubora kw’ikintu. Uko igihe gishira dutangira kumva umunuko wo kubora kw’iby’Umwuka n’imyifatire. Igitangaje, ukubora kw’iby’Umwuka guherekezwa no kwinangira kw’imitima yacu bishobora kuduhuma amaso y’ubwenge ntitubashe kubona ko umutima wacu urimo ubora.

Abaheburayo 3:7-8 ‘Nuko rero, nk’uk’Umwuka Wera avug’ati: uyu munsi nimwumv’ijwi ryayo, 8 Ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, ku munsi wo kugerageza mu butayu:’

Abaheburayo 3:12-13 ‘Nuko bene Data, mwirinde, hatagir’uwo muri mw’ugir’umutima mub’utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. 13 Ahubwo muhuguran’iminsi yose bicyitw’uyu munsi, hatagir’uwo muri mw’unangirw’umutima n’ibihendo by’ibyaha.’

Mariko 6:51-52 ‘Aratambuka, ajya mu bwato barimo: umuyag’uratuza. Barumirwa cyane, 52 kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kand’imitima yabo yar’ikinangiwe :’

Tutagize igihe cyo kwiherera n’Imana icy’ibanze, andi masaha tugenera gahunda zacu zihora zuzuye yakoreshwa nabi. Dukunze kwibagirwa ibihe byo kwiherera kubera imirimo yacu, gufashanya, imiryango yacu, byose bigaragara ko ari iby’ingenzi. Gukora bisa n’ibigaragara ko ari byo bikwiriye gukorwa aho gusenga cyangwa gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ariko ibyo kwimenyereza mu buryo bw’Umwuka, gusenga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana ntibivuga kutagira icyo umuntu akora cyangwa kuba umunebwe. Ni ukwimenyereza gukomeye kwa ngombwa ku bugingo bw’Umwuka.

Nta gushidikanya ko kwihererana wenyine n’Imana bitoroshye kandi bitera urujijo umuntu wo muri ibi bihe ubibona nk’ibikomeye cyane - kwiherera ni uburyo bw’Imana bwo kugira ngo tujye mbere. Satani nk’uko bigaragara ashimishwa no kudushuka ku byo kwihererana n’Imana maze agakora ataruhuka ngo abikomeze. Kandi kuba bikomeye bitwereka ukuntu dukeneye cyane igihe cyo kwihererana n’Imana. Dukeneye kwumva no kwifatanya n’Ijambo Imana yabwiye Eliya umuhanuzi igihe yamubwiraga kwihisha ku kagezi kitwa Keriti (1 Abami 17:3).

Kubona igihe cyo kwihererana n’Imana bikenewe n’abakristo bose - abagore n’ababyeyi, abagabo, abana, abanyeshuri - buri wese. Kuki? Kubera ko ari kubwo kwihererana n’Imana dushobora kugira no kugumana umutima w’Umwuka no kugumana iby’Umwuka bikwiriye ku buryo Imana iba hagati y’ibyo dukora byose kandi akaba ari Yo iyobora ubugingo bwacu.

Ni muri ubwo buryo bubiri bwo kwimenyereza tuzabasha kuvuga muri iri somo ko Imana ivugana na twe, na twe tukavugana na Yo. Aha ni ho kwizera kwacu gukurira mu Wo twizera, mu buryo tumwiringira aho kwiyiringira ubwacu.

Kubwo kwiherera kwa buri munsi cyangwa kwa buri cyumweru tubashishwa kwinjira Ijambo ry’Imana naryo rikatwinjira ngo ritwemeze, ridutera inkunga, ritwubake, ridukomeza, ritugenge kandi riduhe ubugingo bufite disipulini kubw’imbaraga z’Umwuka.

Uburyo bubiri bwo kwimenyereza

Kwimenyereza buri munsi byerekeye ku kamenyero ka buri munsi ko gusoma Ijambo ry’Imana no kwegera intebe y’imbabazi buri munsi. Kwimenyereza buri cyumweru byerekeye ku kamenyero ka buri cyumweru (buri gihe) ko guteranira hamwe n’abandi bizera kubwo gusabana, kuririmba, gufashanya, gusenga, no kwigira hamwe Ijambo ry’Imana. N’ubwo uko kwiga Ijambo ry’Imana kuvugwa mu buryo bwa buri cyumweru, intumbero y’ibanze iri ku bugingo bwitangira amasengesho ya buri munsi.

Kwiherera kwa buri munsi na buri cyumweru ni kimwe mu bifasha abizera kurushaho kumenya Imana yabo, kubana no kuruhukira mu bugingo bwabo bushya muri Kristo, kandi ngo bagire guhinduka nyakuri mu by’Umwuka no gukizwa ububi bw’icyaha bushaka kugenga ubugingo bwacu. Kwiherera kwa buri munsi bifasha gukura mu byo kwiha Imana mu masengesho n’ubushobozi bwo gufata, kugira ibyacu, kwizera, no gushyira mu bikorwa ibyanditswe, Ijambo ry’Imana ku bantu bayo. Nta kwiherera buri munsi na buri cyumweru byumviswe kandi bikorwa neza, haba amahoro make, no guhinduka mu by’Umwuka guke binyuze mu bumwe bukomeye bwo kwizera Imana nzima.

Urugero, Abaroma 8:2-4a havuga iby’ubugingo bushya bw’umukristo muri Kristo hamwe n’ubushobozi bushya bw’ubugingo bubatuwe abizera babona kubw’ubugingo buyobowe n’Umwuka. Icyakora ibi si ibintu by’amayobera gusa, ibintu byikora bigira gutya bikaza ku mukristo mu kanya gato akimara kwizera Kristo. Bityo Abaroma 8:4b havuga iby’ubwo bushobozi buhindura ubugingo bushya bwo kugenda nk’uko (kwigana kandi uyoborwa n’) Umwuka ashaka. Hanyuma umurongo wa 5 werekana uko kugenda ko mu by’Umwuka hakurikijwe Umwuka mu ntumbero y’ubwenge bw’umuntu. Abaroma 8:5 hasomwa hatya:

‘Abakurikiz’ibya kamere y’umubiri, bita ku by’umubiri; nahw’abakurikiz’iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka.’

Nk’Umwuka w’ukuri, Umwuka Wera ni We utwigisha kandi akamurikira imitima yacu mu Ijambo ry’Imana (Abefeso 1:15-20; 3:16-19). Iby’Umwuka nyakuri, kugendera mu kuyoborwa n’Umwuka w’ukuri, bitanga kumurikirwa, gusobanukirwa mu by’Umwuka no gutekereza ku Mana n’umuntu n’agaciro nyakuri n’iby’ibanze mu bugingo. Ariko na byo ni ukuri ko gutekereza ku Ijambo ry’Imana no gutekereza kuboneye ari iby’ingenzi ku by’Umwuka nyakuri cyangwa ku byo kugendera mu kuyoborwa n’Umwuka.

Umwuka Wera ntakorera mu cyuka, kitari uko Imana ibona ibintu. Ijambo ry’Imana n’Umwuka bakorera hamwe ku buryo, iyo tudafashe igihe ngo twiherere n’Imana twenyine mu kutwihishurira kwayo muri Bibiliya, ibintu bibiri bishobora kubaho: (a) Dushobora kuzimya umuriro w’Umwuka kandi tukamuteza agahinda, na (b) nk’abakorera mu cyuka, dushobora gushaka kwiga imyitwarire y’iyi si idukikije n’uko ibona ibintu.

Abaroma 8:6 hongera ku byo twari dusanzwe tuzi. Hasomwa hatya: ‘Umutima wa kamere utera urupfu.’ Umutima wa kamere ugerageza kubaho utishingikirije ku Mana; ni umutima w’uko umuntu abona ibintu, uko umuntu abona ibisubizo by’ubugingo, n’iby’imbaraga z’ubushake bw’umuntu. Inkurikizi ni urupfu. Urupfu bivuga gutandukanywa no kubura ubugingo, ariko igice usomamo gupfa ni cyo cyerekana ko ari rupfu ki cyangwa gutandukanywa ki. Intumwa aha yandikiraga abakristo bari i Roma, kandi ukurikije igice yavugaga ku by’ubugingo bwa kamere, gushavuzwa no kubura amahoro, ubugingo buneshwa na kamere y’icyaha. Bikomeje, ubwo bugingo bwahindukiramo urupfu umubiri nk’igihano cy’Umwami.

Abefeso 5:14 ‘Nicyo gituma bivugwa ngo: Usinziriye we, kanguk’uzuke, Kristo abon’ukw’amurikira!’

Abaroma 8:13 ‘Kuko niba mukurikiz’ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko ni mwicish’Umwuka ingeso za kamere, muzarama.’

Abaheburayo 12:9-13 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana, natwe tukabubaha: ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho? 10 Kuko ba bandi baduhanag’iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, nah’uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza, dusangire kwera kwe. 11 Nta gihano kinezez’ukigihanwa, ahubwo kimuter’umubabaro, ariko rero hanyuma cyer’imbuto zo gukiranuka zihesh’amahoro abamenyesherejwe na cyo. 12 Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugoror’amav’aremaye: 13 kandi muharurir’ibirenge byany’inzira zigororotse, kugira ngw’ikirenge gicumbagira kidakuka rwose, ahubwo gikire.’

1 Abakorinto 11:28-32 ‘Nuk’umuntu yinire yisuzume, abone kurya kur’uwo mutsima no kunywera kur’icyo gikombe: 29 kuk’upfa kurya, akanywa, atitaye ku mubiri w’Umwami, ab’aririye kand’ab’anywereye kwishyiraho gucirwahw’iteka: 30 ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege-nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31 Ariko twakwisuzuma, ntitwagibwaho n’urubanza. 32 Nyamara, iyo duciriw’urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwaho iteka hamwe n’ab’isi.’

Ibitandukanye, ‘umutima w’Umwuka’ ni umutima wishingikiriza ku Mana mu buryo bw’Umwuka, ukora nk’uko Imana ibona ibintu hamwe n’iby’agaciro byayo, intego zayo, n’iby’ibanze. Ingaruka ni ubugingo, amahoro, kunesha, ubusabane, ubugingo buyoborwa kandi bugengwa n’Umwuka Wera, no guhindurwa mu ishusho y’Imana.

Iyi myitozo mu by’Umwuka (kwiherera kwa buri munsi cyangwa buri cyumweru) ni ubuntu bw’Imana buyobora imitima yacu nk’uko Umwuka ashaka. Aha ni ahantu umutima wuzura ibintu bya Kristo kandi ukavugururwa n’Umwuka w’Imana nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwereka ko tugomba kugendera mu bugingo bushya.

Iringaniza ry’ingenzi

Hari iringaniza ritoroshye rigomba kubaho iteka, inzira ntoya, cyangwa se twabura uburyo bwo gukizwa n’ubuntu nyuma tugahereza muri rimwe mu maherezo cyangwa se yombi.

Ibyo kwiherera buri munsi cyangwa buri cyumweru tubyita imyitozo mu by’Umwuka kubera ko ijambo umwitozo ryibanda ku ruhare rw’umwizera mu kwubaha Imana. Ariko ibi ntibivuga ko kubw’imyitozo y’imbaraga z’ubushake bw’umuntu cyangwa imbaraga z’umuntu dushobora kunesha kamere yacu y’icyaha n’inzira zayo ziruhanya. Ntidushobora ubwacu kwivana mu mico igenga ubugingo bwacu kubw’imbaraga zacu uko twashaka kubikora kose. Ikintu kimwe cyo, akenshi intego mu bintu nk’ibyo ni ukwikunda.

Nubwo abantu akenshi banesha imico imwe kubwo kwitanga, kwikunda gukomeza kubaho maze guhinduka nyakuri usa na Kristo ntikubeho. Abantu bakunda akenshi guhinduka kandi bashobora guhindukirira Imana ngo ibafashe, ariko niba badashaka kumenya Imana nyakuri no gukurira mu bumwe bwabo na Yo, baba bahindukiriye Imana nk’ikizimu.

Ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya ni uko guhinduka mu by’Umwuka biterwa no kwubaha Imana nyakuri, no gukurira mu kwishingikiriza Imana no kugirana ubumwe na Yo muri Kristo.

Abakolosayi 2 havuga kuri bumwe mu buryo cyangwa amategeko y’abantu bakoresha akenshi mu gushaka uburyo bategeka icyaha cyangwa guhinduka. Mu gice 2:23 Pawulo avuga kuri bumwe muri ubwo buryo nk’idini ryikoze’ cyangwa ‘kuramya ubushake’. Iri ni ijambo ry’Ikigiriki ethelothreskia riva kuri thelema rivuga ‘ubushake’ na threskeia rivuga ‘idini cyangwa gusenga kwo hanze’. Ryerekeye ku bushake bwo gusenga, gufasha, gusenga kw’ubushake, cyangwa idini umuntu yishyiriraho ry’ibigomba gukorwa n’ibigomba kudakorwa abantu bakoresha ngo bahindure ubugingo bwabo.

Abakolosayi 2:20-23 ‘Nuko rero, niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, n’iki gituma mwemera kuyobok’amategeko y’imihango nk’aho muk’ir’ab’isi, 21 (ngo: Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho; 22 kand’ibyo byose biba bihez’iyo biriwe,) mugakurikiz’amategeko n’inyigisho by’abantu? 23 Ni kokw’ibyo bisa nahw’ar’iby’ubwenge, kugira ngw’abantu bihimbir’uburyo bwo gusenga, bigire nk’abicisha bugufi, bigomw’iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato, wo kurwany’irari ry’umubiri.’

Ariko intumwa itwereka muri iki gice ko uburyo nk’ubwo ntacyo bushobora kugeraho kubera impamvu ebyiri:

(1) Iya mbere, ntacyo bugeraho kubera ko uburyo bw’abantu bwose ari nta mumaro bugirira kamere y’icyaha y’umuntu iba yaracengeye mu bugingo bwe bwose. Umubiri ntushobora kunesha umubiri. Kwikunda ntigushobora kunesha kwikunda kubera ko kwikunda ari byo bikomeza kuba ari byo bigenga ubugingo.

(2) Iya kabiri, uburyo bw’idini ry’umuntu ntibukora kuko bubuze kwizera mu mwanya mushya w’umukristo n’ubugingo muri Kristo. Ahari Pawulo aranatuburira ko iyo tugerageje guhinduka n’imbaraga z’ubushake bwacu (kwikunda) bikatugeza mu ngorane nyirizina, kuba dukeneye kwizera no kwishingikiriza ku Mana n’ibyo yadukoreye muri Kristo. Gusenga ubushake nta kindi kugeraho atari ukuneshwa kubera ko kubuza kwizera mu mwanya dufite muri Kristo n’ubutunzi bwo mu ijuru dufite muri We. Ibi binyuranye no kwishingikiriza ku Mwami n’umurimo We w’ubuntu. Igihe cyose tuzaba dutekereza ko dushobora kwikiza ubwacu n’imbaraga z’ubushake bwacu, bizatera icyaha kiba muri twe gukura .

Reba ukuntu mu Bakolosayi 2:23 intumwa itwigisha ko idini nk’iryo ryikoze cyangwa gusenga ubushake ‘bigaragara nk’ubwenge’. Bizagaragara inyuma nko gutsinda ku rwego runaka, hamwe na hamwe kandi mu gihe gito, ariko hakazabaho ubusembwa bukabije, gucika, no kwangirika mu gukiranuka kwacu, kandi imibereho nyakuri y’ubugingo bwacu bw’imbere izerekana kuneshwa mu by’Umwuka.

Matayo 12:33-36 herekana ukundi kuri gushobora gushyirwa mu bikorwa.

‘Nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi; kukw’igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo. 34 Mwa bana b’inshira mwe, mwabasha mute kuvug’amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima n’iby’akanwa kavuga. Umuntu mwiz’atang’ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atang’ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36 Kandi ndababwira y’ukw’ijambo ry’imfa-busa ryos’abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka.’

Abafarisayo abo Yesu yabwiraga muri iki gice bari ab’idini y’inyuma bashakaga kuba beza ku bw’imbaraga z’ubushake bwabo n’imirimo y’idini. Kubera ko ubugingo bwabo bw’imbere butari buhinduwe n’ubuntu bw’Imana – kubwo guhindurwa bashya no kubwo gukomeza ubusabane n’Umwami - ntibyabashobokeraga kuvugisha ukuri ibintu byiza no kwitwara mu buryo bukiranuka. Vuba cyangwa kera, turetse uko bagaragara inyuma, umutima wabo nyakuri warashyiraga ukajya ahagaragara. Ibi ni ukuri kuri buri wese muri twe, n’ubwo duhindurwa bashya n’Umwuka w’Imana nk’abizera Kristo. Iyo umuntu wacu w’imbere adaterwa imbaraga buri munsi kubw’ubugingo bwa gicuti-magara n’Imana, umutima nyakuri w’umuntu ugeraho ukajya ahagaragara.

Si uko dushaka kuba dutyo; nta mugambi cyangwa icyifuzo dufite cyo guha urwaho ubwanzi bwacu, tukagaragaza uburakari, cyangwa tukitwara mu buryo bwo kwibabarira, kwisobanura, kwiyemera, cyangwa tugakorera mu bwoba. Ariko, uko tugenda mu bugingo, tugahura n’ingorane zitandukanye n’abantu batandukanye, umutima wacu nyakuri uzageraho wiyerekane.

Nubwo twagerageza kubihisha, kubiniga n’ububasha bwacu, ukuri kuzagaragara kubera ibyo tuvuga cyangwa dukora, cyangwa se ibyo umubiri wacu uvuga. Imbaraga z’ubushake n’ibyifuzo byiza nta bushobozi bifite bwo kurwanya kamere y’icyaha. Umutima wonyine, ubugingo bw’Umwuka butunganiye Imana, bumwe butunze ukuri kw’Imana kandi bugukoresha mu myifatire y’iby’Umwuka, uwo mutima ni wo ushobora kwirinda mu bihe bitunguranye.

2 Abakorinto 10:3-5 ‘Nubwo tugenda dufit’umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bw’abantu, 4 kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigir’imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita has’impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo.’

Kumenya ibi bituzana imbere y’ukuri kw’ingenzi. Ibirebana no gukiranuka nyakuri byose ni impano z’Imana: gukiranuka umuntu ahabwa, gukiranuka umuntu agira, ndetse nk’uko byumvikana, kwezwa nyakuri. Ni ngombwa ko dusobanukirwa ko gukiranuka tugira, kunesha kamere y’icyaha (‘kwiyambura imyenda ishaje’ no ‘kwambara imico y’Imana’), cyangwa se kunesha ubugingo bugengwa n’icyaha) ari umurimo w’Imana. Ni ukuri duhamagarirwa gushyira hamwe n’Imana kubwo kwizera n’igisubizo cy’ukuri ku buntu, ariko guhinduka gukenewe, guhinduka mu by’Umwuka, ni ubuntu butangwa kubw’ubugingo bushya muri Kristo n’imbaraga z’Umwuka.

Abaroma 5:17 ‘Kuk’ubw’igicumuro cy’umwe cyateye k’urupfu rwimikwa n’umwe, ni nakw’abahaw’ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanw’ubugingo n’umwe, ni we Yesu Kristo.’

Impano yo gukiranuka kuvugwa mu Baroma 5:17 ntibigomba kwitwa gukiranuka umuntu ahabwa gusa. Mu kwigisha teolojiya kwa Pawulo ntiharimo amacakubiri. Hamwe n’impano yo gukiranuka kw’Imana muri Kristo haza na none umurimo w’Imana ku bwacu kugira ngo yerekane gukiranuka muri twe ku buntu kubwo kwizera. Pawulo yongeraho ati, ‘bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe, ni We Yesu Kristo.’ Ryari kandi hehe? Mu bugingo, si nyuma y’ubu bugingo gusa, ahubwo ni ubu kubw’ubugingo bushya dufite muri Yesu Kristo.

Aha rero hari ukuri kw’ingenzi n’ahantu dushobora kunyerera tukava mu nzira ifunganye ijyana ku guhinduka mu by’Umwuka. Iyo dufashe uku kuri, uku gukiranuka kubw’ubuntu, ndetse no gukiranuka umuntu agira, dukunda kutagira icyo dukora (‘kureka no kurekera Imana’) cyangwa kwizera ko ntacyo dukwiriye gukora cyangwa dushobora gukora. Aha ni ho ibyo duhora dukora bya disipulini, mu by’Umwuka bigira akamaro. Imana yashyizeho izo disipulini mu by’Umwuka nk’uburyo bwo kwakira ubuntu bwayo cyangwa kubwakira mu bugingo bwacu ngo Imana ibashe kuduhindura. Izo disipulini zidushoboza kwishyira mu mwanya wo guhabwa imigisha no kwishyira mu maboko y’Imana.

Abagalatiya 6:7b hatwibutsa iby’itegeko ryo gusarura. ‘Kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.’ Dusarura hakurikije ibyo twabibye. Kimwe n’uko umuhinzi nta cyo akora ngo akuze ibihingwa atari ugutegura ubutaka no gutera imbuto, na twe tugomba gutegura ubutaka bw’imitima yacu no gutera imbuto y’Ijambo ry’Imana kugira ngo tuzasarure gukiranuka. Bityo mu buryo bwikora kubw’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, imbuto irabyara (Mariko 4:26-29). Bityo ni uko biri ku byerekeye izo disipulini mu by’Umwuka. Ni uburyo Imana ikoresha mu gutegura ubutaka bw’imitima yacu, bwo guterera Umwuka, n’ubwo kwegurira ubugingo bwacu ibintu by’Umwuka. Hatariho izi disipulini, tubibira umubiri tugasarura umubiri, haba mu byo abantu bita byiza n’imirimo ipfuye y’idini cyangwa kwitwara kwa kamere y’icyaha cyangwa byombi.

Kimwe mu by’ingenzi byo kwubaha Imana ni ukugira umutima unyuzwe. Mutekereze gusa ukuntu ikibi kibaho kubera kugira umururumba cyangwa kutagira umutima unyuzwe. Pawulo yaranditse ati, ‘Icyakora koko kwubaha Imana, iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe, kuvamo inyungu nyinshi’ (1Timoteyo 6:6). ‘Kugira umutima unyuzwe’ ni ijambo ry’Ikigiriki autarkeia rivuga ‘wihagije’. Ariko iri jambo ryakunze gukoreshwa mu Isezerano Rishya, ryarimo kutita ku bintu bishimisha umuntu, bimuhesha agaciro, cyangwa umutekano. Ahubwo, ibi bintu tubibona mu Mana kubwo kwihaza kwa Kristo.

Abafilipi 4:10-13 ‘Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze, mwongeye kunzirikana: icyakora, mwaranzirikanaga, ariko mwaburag’uburyo. 11 Ibyo si mbivugiye yuko nakenaga, kuk’uko ndi kose, nize kunyurwa n’ibyo mfite. 12 Nzi gucishwa bugufi, nzi no kugir’ibisaga: n’aho naba ndi hose, n’uko naba ndi kose, nigishijw’uburyo bwo kwihangana bwose, ar’ugushaka, ar’ugusonza, ar’ukugir’ibisaga, cyangwa gukena. 13 Nshobozwa byose na Kristo ump’imbaraga.’

Ku byerekeye kugira umutima unyuzwe, Spurgeon yaranditse ati:

Ntabwo dukeneye kubiba imikeri n’ibitovu; birikuza ku buryo buhagije, kubera ko bisanzwe ku isi: bityo, ntitugomba kwigisha abantu kwivovota; bivovota vuba bihagije ntawe ubibigishije. Ariko iby’ingenzi byo mu isi bigomba guhingwa. Niba dushaka kubona ingano, tugomba kuzihinga no kuzibiba; niba dushaka indabyo, tugomba kugira ubusitani bwazo; no kuzitaho. Ubwo rero, kugira umutima unyuzwe ni rumwe mu ndabyo zo mu ijuru, kandi niba dushaka kurugira, tugomba kurutera; ntiruzimeza ubwarwo; ni kamere nshya yonyine ishobora kurubyara, kandi ni bwo tugomba kuba maso ngo tubashe guhingira no gufata neza ubuntu Imana yabibye muri twe.92

Mu Itangiriro 12:1-13 tubona ko Aburamu yananiwe kuguma aho yagombaga guherwa imigisha hafi y’i Beteli aho yari yubatse uruhimbi rwo gusengeraho Imana. Igihe yatewe n’amapfa, yananiwe gukomeza gukoreshwa n’Uwiteka maze yimukira mu majyepfo ahagana mu Egiputa (hashushanya isi) ngo abona gukira amapfa. Aburamu yibagiwe imigisha y’Imana maze ahindukirira ibisubizo bye mu guhungira mu Egiputa kandi mu kubeshya ku byerekeye umugore we avuga ko ari mushiki we, ukuri kw’igice. Beteli bivuga ‘Inzu y’Imana’. Iyi hamwe n’uruhimbi Aburamu yari yarubatse aha, bitwibutsa ko dukeneye ibihe byo gusenga na disipulini mu by’Umwuka bituma Imana ibashisha imitima yacu gukomeza kuba kuri Yo bityo, bikaduha kunesha. Dushobora kuvuga ko Aburamu yaretse kwihererana n’Imana kwa buri munsi.

Nkuko Dawidi yatekereje ku murimo na kamere by’Imana nk’umwungeri we, yarasenze ati, ‘Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye’ (Zaburi 23). Tugomba kwirinda ntitubone izindi disipulini nk’ibyo tugomba n’ibyo tutagomba gukora. Ahubwo, nk’uko twakwifuza kubona ameza yo gushima yujujwe ibintu byiza byayo byose, ni ko tugomba kubona izo disipulini nk’igaburo ryera rishyizwe imbere yacu n’Umwami; aho dutumiwe kuza kwicara ngo turye kandi tugaburire imitima yacu ku Mana nzima n’ubuntu bwayo busaze.

Ibyahishuwe 3:20 ‘Dore mpagaze ku rugi, ndakomanga. Umuntu ni yumv’ijwi ryanjye, agakingur’urugi, nzinjir’iwe, dusangire.’

Ibyitonderwa tugomba guhoza ku mutima

(1) Izi disipulini ntizigomba gufatwa nk’aho ari uburyo budasanzwe bugenewe kuduhindura cyangwa se uburyo bwo guhabwa amanota n’Imana. Zifasha gusa mu gutegura ubutaka bw’imitima. Zidushyira ahantu Imana ishobora gukora gukiranuka kwayo ikoresheje Umwuka wayo, mu mucyo w’Ijambo ryayo no kwihaza kwaryo, no guhaza kwa Kristo. Ibi birimo gukora ibyo tugomba gukora ngo tureke ubuntu bw’Imana bukorere muri izo disipulini. Nk’uko Pawulo yashishikaje Timoteyo, ‘ahubwo witoze kwubaha Imana’ (1Timoteyo 4:7b). Cyangwa se nk’uko navuga mu yanjye magambo amagambo Pawulo yabwiye Abafilipi, “Mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishyitsi.” Kuko Imana ari Yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira’ (Abafilipi 2:12b-13). Kwumvira izi disipulini ni uburyo bw’ubuntu kuko muri zo twiyegurira umurimo w’Imana.

(2) Izi disipulini z’iby’Umwuka si iz’aba pasitoro n’abarimu gusa, abamisiyoneri, abamonaki, cyangwa se abantu bakekwa nk’abakomeye mu by’Umwuka bonyine. Ni iz’abizera bose: abantu basanzwe, abakozi, imiryango, abana n’abandi, kandi iz’abizera bose mu nzego zose zo gukura mu by’Umwuka.

(3) Mu gihe izi disipulini zirimo ibikorwa buri munsi, tugomba kwirinda ko ziba ibipfa gukorwa buri gihe gusa, by’akamenyero gusa, iby’agahato, cyangwa uburyo bw’iby’amategeko twiyemeramo nk’Abafarisayo basenganaga kwirata muri Luka 18:11-12. Ahubwo, izi disipulini zigomba gufatwa nk’uburenganzira ku buntu butwegereza Imana kugira ngo naYo ibashe kutwegera. Intego ni ukurushaho kumenya Imana nzima ngo tugire ubugingo bwayo mu bwacu.

(4) Nubwo kwihererana n’Imana buri munsi na buri cyumweru birimo kugena igihe (hamwe cyangwa umuntu ukwe) ntibigomba kurangirira kuri uko kugena igihe. Mu by’ukuri, ibi bihe byagenewe kuzana izo disipulini n’ukuri kw’Imana mu bikorwa n’ibyo duhura na byo buri munsi. Bityo rero ntidukwiriye gupfa kujya ku rusengero rimwe mu cyumweru, cyangwa kugira ibyo twita, ‘kwihererana n’Imana’ hanyuma ngo tubyibagirwe ngo ni aho ‘icyumweru gitaha, Mana’ cyangwa se ‘n’aho mu gitondo, Mwami’.

(5) Icyifuzo cyo kugaburirwa ku meza y’Imana gishobora kugira uburyo bwacyo bwo kubimenyera ku buryo tubibuze twamererwa nabi bitubuza kubona ibibabaza by’isi. Iyo gukurikira Umukiza n’ubugingo bwacu bw’imbere bitubuza kubona isi n’ibyo abandi bakeneye, disipulini yacu mu by’Umwuka iba ihindutse ukuyoba. Ntitugomba kubona kwiherera kwacu n’Imana twenyine nk’uburyo bwo guhunga ibibabaza n’ibirushya by’iyi si mbi. Tuba dutera intambwe zo gukomeza ubugingo bwacu bw’imbere.

Ibyo kwiherera buri munsi

Ibyo kwiherera buri munsi byerekeye izo disipulini z’iby’Umwuka bya buri munsi n’ibyo dukora buri gihe bikenewe mu gukomeza no kugira ubusabane cyangwa se kugendana n’Umwami biduhindukiramo imbuto zo gukura, kwera imbuto, no guhinduka mu by’Umwuka cyangwa gusa na Kristo. Ibiri muri izi disipulini za buri munsi ni amasengesho, kwiga no gusoma Bibiliya, gufata mu mutwe ibice, gutekereza ku Ijambo ry’imana, no gupfa buri munsi ku bugingo bw’umuntu kubwo kwizera no kwitangira Kristo.

      Akamaro ko kwiherera buri munsi

Akamaro k’izi disipulini za buri munsi kazanywe mu Byanditswe n’ibintu byinshi:

Icya mbere, hariho gusubirwamo kw’amagambo nka ‘buri munsi’, ‘uyu munsi’, ‘umunsi n’ijoro’, mu buryo buvuga iby’amasengesho, kwiga Bibiliya, no gutekereza ku Ijambo ry’Imana n’ibindi. (Reba umugereka wa 6 ku by’ibice bivuga kuri ‘buri munsi’ n’amahame ajyana na byo).

Icya kabiri, gukenera izi disipulini buri munsi bigaragarira muri kamere y’uko turi abantu: turoroshye, dufite intege-nke, turi abanyabyaha, dukunda kujya mu bwirasi bwo kutagengwa n’Imana, kandi dufite kamere y’icyaha itugenga kandi ikatuyobora iyo izo mbaraga zitamenywe n’imbaraga za Yesu Kristo. Mwibuke indirimbo y’Imana ya kera ifite aya magambo ngo, ‘Nkunda kujarajara, ndabyumva, nkunda kureka Umwami unkunda.’ Tumeze nk’intama zikunda kuzerera no kwifatira inzira zacu.

Yesaya 53:6 ‘Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabay’intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese;’

Icya gatatu, Ijambo ry’Imana ritubwira ko turi mu bihe bibi, kandi ko umwanzi wacu, Umubi, agendagenda nk’intare yivuga ishaka uwo yaconshomera. Akora uko ashoboye kose ngo agabanyemo ibice gutekereza kw’abantu b’Imana. Agerageza kubayobya ku bo bari bo n’impamvu bariho. Abashyira mu bindi bintu. Ashaka ko bigenga, bagatekereza nk’ab’isi, gutekereza nk’uko umuntu wa kamere atekereza mu bitagira umumaro byo mu mutima we. Akura abantu mu Ijambo ry’Imana kugira ngo ubumwe bwabo n’Ijambo ry’Imana bube ubw’inyuma n’ubwo hanyuma.

Abefeso 5:15-16 ‘Nuko mwirinde cyan’uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, 16 mucunguz’ubury’umwete, kuko iminsi ari mibi.’

1 Petero 5:8 ‘Mwirind’ibishindisha, mube maso; kuk’umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’uw’aconshomera.’

Hari uwavuze ko umwanzi wacu akaze mu bintu bitatu: urusaku, kwihuta cyangwa guhubuka n’ikivunge. Satani afite ibintu aha agaciro mu by’umuco cyangwa iby’abantu bizera, ibihendo ashukisha akoresha itorero kugira ngo rigombe kuneshwa mu guhamagarwa n’umugambi byaryo. Buri cyose muri ibi birwanya gukuza no gukomeza ubugingo bwa Kristo mu kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Bigenewe kudukura mu Ijambo ry’Imana rya ngombwa ku kutubashisha kurwanya ibihendo bya Satani n’isi no kwumva no gusubiza umuhamagaro w’Imana ku bugingo bwacu. (Reba umugereka wa 7 ku mitego y’isi).

Icya kane, ikibonezamvugo cy’Ikigiriki cy’Isezerano Rishya cyerekana neza gukena kwacu. Ibice bimwe bikoresha indagihe y’igikorwa gihoraho mu inshinga ishishikariza abizera kuba maso. Ibindi bikoresha inshinga itondaguye muri aoriste (igihe kitaramba) itegeka irimo ibyo kugira umwete kubera ingorane zihoraho z’abanzi bacu. Byose hamwe bishimangira uko abakristo bagomba kuba menge, bakitondera uko bagenda n’uko bafata ubugingo buri mwanya w’umunsi (Reba Abefeso 5:15-16 na 1 Petero 5:8 haruguru aha).

Icya nyuma, no kugira ngo ibintu birusheho kugaragara ko byangirika, Ibyanditswe bitubwira ko, uko iminsi y’itorero igenda isatira ibihe bya nyuma, ibintu bizarushaho kuba bibi bivuga ko ububi bw’ibihe n’imbaraga z’abadayimoni bitazakomeza uku biri ubu, ahubwo bizagenda byiyongera. Bityo, uko wa munsi ukomeye wegereza hazagenda harushaho kubaho gukomera no kurushya ku bizera kimwe no ku kiremwa-muntu cyose (Reba na 2 Timoteyo 3:1-4:4).

1 Timoteyo 4:1-3 ‘Arik’Umwuka avuga yeruy’ati: Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa bite ku myuk’iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, 2 bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafit’inkovu z’ibyaha mu mitima yabo, nk’iz’ubushye, 3 babuza kurongorana, baziririz’ibyo kurya, Imana yaremeye kugira ngw’abizera batameny’ukuri babirye bashima:’

Uku kurushya kuzaza mu buryo bunyuranye bwo kurangaza, kunaniza, no kunesha abizera. Hazabaho guterwa n’abadayimoni kw’ubugingo n’imibiri by’abantu. Hazabaho ingorane zo gutsindwa kw’ubutegetsi mu rwego rw’igihugu n’urw’amahanga, ubukungu butameze neza, ubutegetsi bw’igihugu bwivanga muri byinshi, kubura umudendezo, kuvugana ku byo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi, iby’amahoro mu isi, iby’ububanyi n’amahanga bw’abategetsi barwanya Imana buzadusiga aho tutakigira umudendezo. Hazakomeza kubaho kwica amategeko no kutagenzura abayica. Hazabaho, nk’uko tubona byiyongera ubu, ibyo kwica amategeko agenga abantu aho bazavuga ko umweru ari umukara, umukara ari umweru, ko ikibi ari icyiza, ko icyiza ari ikibi. Kandi hazabaho gukomeza no kwiyongera kwo kuyoba kw’umuntu no gushukwa no gushaka ibinezeza mu bugingo, mu madini umuntu yiremeye, ibyo kugirira nabi umubiri, iby’amaranga-mutima n’ibindi. Bityo hazabaho kwiyongera kw’ingorane ku bizera bazayobywa bakavanwa mu nzira, bakananizwa n’ibyo ku ruhande mu gukurikirana amahoro no kumererwa neza n’ibishimisha.

1 Abatesalonike 5:3 ‘Ubwo bazaba bavuga bati: N’amahoro, nta kibi kiriho; nibwo kurimbuka kuzabatungura, nk’ukw’ibise bitungur’umugor’utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.’

Abafilipi 3:17-19 ‘Bene Data, muger’ikirenge mu cyanjye muhuj’imitima, kandi mwite ku bakurikiz’ingeso zacu, izo mudufitehw’icyitegerezo. 18 Hariho benshi bagenda ukundi, abo nabwiye kenshi, na none ndababwira ndira, yukw’ar’abanzi b’umusaraba wa Kristo; 19 amaherezo yabo n’ukurimbuka: imana yabo n’inda, biratan’ibitey’isoni byabo, bahoz’umutima ku by’isi.’

Abaroma 13:11-14 ‘Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yukw’igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dor’agakiza kacu karatwegereye, kurut’igihe twizereye. 12 Ijoro rirakuze, bwenda gucya. Nuko twiyambur’imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo, tutagir’ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakor’iby’isoni nke, tudatongana, kandi tutagir’ishyari. 14 Ahubwo mwambar’Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuh’urwaho imibiri yanyu, ngw’ibon’ukw’ikor’ibyo yifuza.’

Birumvikana, Imana ntiyaturetse tutagira kivurira imbere y’abanzi bacu batatu: isi, umubiri, n’umwanzi (1 Yohana 2:14; 5:4-5). Icyakora, umwizera agomba we ubwe kwitanga ku bw’ubutunzi bwe mu by’Umwuka muri Kristo, intwaro ze z’Umwuka, izo Imana yamuhereye ubuntu. Bityo tubwirwa mu Befeso 6:10 gukomerera mu Mwami mu mbaraga z’ububasha bwe. Iri ni itegeko ryo kudukomeza iteka (indagihe ihoraho), umwanya ku wundi mu mbaraga, ububasha, n’ubushobozi Imana itanga. Uko gukomeza gufashirizwa muri za disipulini mu by’Umwuka z’ubugingo bwa buri munsi no guterana n’abandi buri cyumweru.

      Urugero rwacu

Kubera ko Umwami Yesu ari We watubanjirije akaba n’urugero dukurikiza mu bugingo bwa gikristo, dutegereza kumubona nk’uwo dukwiriye kwigana mu kwihererana n’Imana buri munsi kandi ibi ni byo tubona (reba Luka 5:15-16).

Abaheburayo 12:2 ‘Dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi niw’ugusohoza rwose; yihanganiy’umusaraba kubw’ibyishimo byamushyizw’imbere, ntiyita kw’isoni zawo, yicar’i buryo bw’intebe y’Imana.’

1 Yohana 2:6 ‘Kuk’uvuga kw’ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.’

Luka 5: 15-16 ‘Nyamar’inkur’irushaho kwamamara, iteraniro ry’abantu benshi riteranira kumwumva no gukizw’indwara zabo: 16 ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga’.

      Muri iki gice cya Luka kivuzwe haruguru aha, Kristo yari hagati mu murimo we no kuba ikirangirire kubera amagana yamuganaga ngo abafashe no kumwumva avuga (reba na Mariko1:29-39). Yari afite ibihe byinshi byo kuvuga, nk’uko benshi babigira ubu, ko yahoraga asenga kandi ko yagiraga ibihe byo kwihererana na Se. Ariko nubwo Umukiza yakoresheje akenshi ubumana bwe mu gukora ibitangaza bye, Yesu, nk’umuntu, ntiyakoze mu mbaraga ze ubwe cyangwa atishingikirije kuri Se. Buri ntambwe yateye yaterwaga no kwishingikiriza ku Mwuka Wera.

Yohana 14:10 ‘Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira, si nyavuga ku bwanjye: ahubwo Data, uguma muri jye, ni w’ukor’imirimo ye.’

Luka 5:16 hatangira n’ijambo ‘ariko’, ni Ikigiriki de, akajambo kanyuranya cyangwa gakomeza igitekerezo. Aha ni akajambo kanyuranya umurongo wa 15 n’uwa 16 kakaduhamagarira kwitondera ikintu gikomeye. Icyo kintu ni iki. Nubwo yari afite ibihe binyuranye, nubwo yakenuye abakennye benshi ndetse akaba n’ikirangirire, nubwo yari atewe ibibazo no kwita ku bantu, Umwami Yesu ntiyigeze yiyibagiza iby’Umwuka by’ubugingo bwe na Se. Buri munsi kandi ku gihe yashakaga igihe cyo kwiherera ngo yuzurishe ubugingo bwe ubwa Se.

Amagambo ‘yakundaga kwiherera akenshi’ ni icyo abahanga mu kibonezamvugo cy’Ikigiriki bita ikibonezamvugo kigoramye. Ubu ni uburyo bw’ikibonezamvugo bwo gushimangira igitekerezo cy’igikorwa cyari umuco cyangwa akamenyero mu gihe cyashize. Ikivugwa aha ni uko, ibi byari akamenyero n’umuco w’Umwami Yesu. Yakundaga kwiheza ngo yiherere na Se. Birumvikana ko niba We, Imana-muntu itagira icyaha yari akeneye kandi aha ibi agaciro, none ni gute twe, jye na we nti tugomba kurushaho?

      Ibiri mu kwiheera buri munsi

    Igihe cy’Ijambo ry’Imana

Intego n’igitekerezo byo mu Byanditswe ni ukwumva ijwi ry’Imana twumvira buri munsi mu Ijambo ryayo. Dukeneye gusoma, kwiga, kwumva, gutekereza, no kwiga Ibyanditswe n’ukuri kwabyo, ariko kugira ngo ibi bigire icyo bikora kuri twe, tugomba gusoma Ijambo ry’Imana ubwacu buri munsi. Muri ubu buryo, kwiga Bibiliya bituba hafi, bikaba ibyo twiboneye aho kuba ibyo tubwirwa n’abandi gusa.

Ibyakozwe 17:11 ‘Arikw’abo bo bari beza kurut’ab’i Tesalonike, kuko bakirany’Ijambo ry’Imana umutim’ukunze, bashaka mu Byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yukw’ibyo bababwiye ar’iby’ukuri koko.’

Abaheburayo 3:13 ‘Ahubwo muhuguran’iminsi yose, bikitw’uyu munsi, hatagir’uwo muri mw’unangirw’umutima n’ibihendo by’ibyaha.’

Imigani 8:32-36 ‘Nuko rero, bana banjye, nimunyumvire; kuko hahirw’abakomez’inzira zanjye. 33 Mwumv’ibyo mbahugura, mugir’ubwenge, ntimubwange. 34 Hahirwa umunt’unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjy’iminsi yose; 35 kuk’umbonye wese ab’abony’ubugingo, kandi azahabw’umugisha n’Uwiteka. 36 Arik’unshumuraho, aba yononny’ubugingo bwe; Abanyanga bose, baba bakunz’urupfu.’

Zaburi 119:2 ‘Hahirw’abitonder’ibyo yahamije, Bakamushakish’umutima wose.’

Zaburi 119:2 itwereka ibintu bibiri tutagomba kubura mu gihe tuvuga ibyo kwiherera buri munsi. Icya mbere, inshinga muri uyu murongo ziri mu gihe gisa n’icyashize kandi muri iki gice byerekana ikintu gikomeje uko ubugingo bugenda. Icya kabiri, umunyezaburi atanga imigisha ku bakurikiza (NASB) cyangwa ku bakomeza (KJV, NIV) ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana. ‘Abitondera’ ni ijambo ry’Igiheburayo (nasar) rivuga ‘kwirinda, kuba maso’. Rikoreshwa ku byo kurinda akanwa k’umuntu (Imigani 13:3; Zaburi 141:3),ururimi rw’umuntu (Imigani 34:14), inzira z’umuntu (Imigani 16:17), n’umutima (Imigani 4:23), ariko na none, rikoreshwa ku byo kwirinda mu bwitonzi, kandi ibi bikunze kuvugwa ku byo gukomeza Isezerano ry’Imana cyangwa Ijambo ryayo (Gutegeka 33:9; Zaburi 78:7; 119:2.22 n’ibindi).93 Ariko icya gatatu, dushobora kureba umusitari wa kabiri w’uyu murongo, ‘Bamushakisha umutima wose.’ Intego ni ugushaka no kumeya Uwiteka. Iyi ni yo mpamvu ikomeye idutera kwumvira. Uko dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, twagombye kuba dushaka kureba no kumenya Imana mu Byanditswe.

Uburyo tugiriweho inama mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi ni ubu:

(1) Kurikira gahunda yo gusoma buri munsi bizatuma unyura muri Bibiliya yose buri mwaka. Ingero zagufasha ni: Read Through the Bible in a year, cyanditswe na Yohn Kohlenberger, Moody Press. Urundi ni urwa The One Year Bible, cyanditswe na Tyndale House. Ibi biboneka mu moko ya Bibiliya hafi ya yose. Bibiliya zigisha zimwe na zimwe zigira urutonde nk’urwo. Urugero ni The Ryrie Study Bible.

(2) Ku bakunze kuba ku muhanda igihe kinini, uburyo bwiza bwo kumva Ijambo ry’Imana ni ukumva Ibyanditswe kuri caseti.

(3) Mara igihe mu kwiga no gusuzuma neza igice cy’Ibyanditswe. Gusoma n’ibitekerezo binyuranye, no kubaza ibibazo nka nde, iki, kuki, gute n’ibindi. Kwandika ibyo ubonye cyangwa uvumbuye. Gushyira ku rutonde amasezerano, amahame, amategeko, imbuzi, n’uko twabishyira mu bikorwa. Kuruta byose, kwitondera ibyo dushobora kwiga ku bwiza bw’Imana - ubugwaneza, ubuntu, urukundo, ubugiraneza n’ibindi.

(4) Muri ibi bihe, inyandiko zigisha neza Ibyanditswe (Ubusobanuro kuri Bibiliya, Inyigisho z’amahame, n’ibindi) ntibiboneka mu bitabo n’ibinyamakuru gusa, ahubwo no kuri Internet. Shaka abatsimbaraye ku bya kera, byumvikana, ahantu havuga ku Butumwa Bwiza nka Biblical Studies Foundation hanyuma wige ibihuje n’ibyo ukeneye. Ariko ibyo usoma byose, ujy’ugira Bibiliya yawe hafi kugira ngo usuzumane ibyo usoma Ijambo ry’Imana (reba Ibyakozwe 17:11).

(5) Gira uruhare mu murimo wo kwigisha Bibiliya utuma kubwiriza no kwigisha Ijambo ry’Imana biba ibanze kandi buri gihe ujye mu materaniro n’inyigisho za Bibiliya. Jya wandika igihe Ijambo ry’Imana ryigishwa hanyuma uze kubisubiramo ufunguye Bibiliya nk’igice cy’igihe umara usoma Ijambo ry’Imana buri munsi. Ibi bizagutegurira isomo rikurikira binagufashe kugira ibyo wumva kuba ibyawe.

    Gutekereza ku Ijambo ry’Imana

Zaburi 1:2 ‘Ahubw’amategeko y’Uwiteka niyo yishimira, kand’amategeko ye niyo yibwira ku manywa na n’ijoro,’

Zaburi 119:99 ‘Mfit’ubwenge burut’ubw’abigisha banjye bose; kukw’ibyo wahamije ari byo nibwira.’

Yosuwa 1:8 ‘Ibiri mur’iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe; ahubwo, ujy’ubitekereza ku manywa na n’ijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.’

Mu gitabo cye cyiza cyane ku byerekeye ubugingo bw’Umwuka, Pathways to Power, Unger yanditse aya magambo y’intangiriro ku gice cye ku byo gutekereza ku Ijambo ry’Imana:

Gutekereza ku Ijambo ry’Imana birihutira kugenda bibura mu buhanga bw’abakristo benshi. Uyu mwitozo wera wo gutekereza ku Ijambo ry’Imana, kuritapfuna nk’uko inyamaswa itapfuna ibyatsi byayo ngo yumve uburyohe bwabyo n’akamaro kabyo mu gutunga umubiri mu mutima n’ubugingo igafata igihe, bidakunze guhuza n’ibihe turimo by’amajyambere bisaba kwihuta. Muri iyi minsi, ibihe byo gusenga by’abakristo benshi ni ibyihuse, ubugingo bwabo ni ubwo kwirukanka. Ariko ukwera no kwihuta ntibijyana. Amasengesho n’ibidutwara igihe bindi nta na rimwe bijyana. Ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana bushobora kuvuga rumwe n’ibi bihe byihuta ariko ntibyahura neza n’agaciro k’Ijambo ry’Imana. Kumenya neza iby’Umwuka biza mu buryo bwo gutekereza witonze ku kuri kw’Imana mu masengesho.94

Umwete w’umunyezaburi wa kera mu Ijambo ry’Imana ugomba kujya mu mutima wacu uyu munsi.

Zaburi 119:97 ‘Amategeko yawe nyakund’ubu bugeni! Ni yo nibwir’umuns’ukira.’

Zaburi 119:103"Amagambo yaw’araryoherey’ubu bugeni mu nkaka zanjye! Arush’ubuki kuryohera mu kanwa kanjye.’

      Kwiga Bibiliya wenyine hamwe no gufata mu mutwe Ibyanditswe bifataniriza hamwe no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana byagombye kuba igice cyo kwiga, gufata mu mutwe no gusenga.

Ijambo ryakunze gukoreshwa kenshi kuri ‘gutekereza ku Ijambo ry’Imana’ mu Isezerano rya Kera ni Igiheburayo nagah rivuga ngo ‘kuboroga, gususumira, gutuka, kuvuga, gutekereza witonze, gupima, no gutekereza.’ Bityo hari ibitekerezo bibiri bigaragara muri iri jambo, gutekereza no kuvuga. Igitekerezo cy’inkomoko ni icyo kwivugisha, kwongorera n’ijwi rito nk’uko bikorwa rimwe na rimwe iyo dutekereza twitonze no gupima icyo tuba tugiye kuvuga. Kubw’iki gitekerezo gereranya imirongo ikurikira:

Imigani 15:28 ‘Umutima w’umukiranuts’utekerez’icy’aribusubize; Arik’akanwa k’umunyabyaha gasesagur’ibigambo.’

Imigani 24:2 ‘Kukw’imitima yab’itekereza kurenganya, kand’ururimi rwabo ruvug’ibyo kugira nabi.’

Zaburi 2:1 ‘N’iki gitumy’abanyamahanga bagir’imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa?’

Yosuwa 1:8 ‘Ibiri mur’iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe; ahubwo, ujy’ubitekereza ku manywa na n’ijoro, kugira ng’ubon’uk’ukurikiza ibyanditswemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.’

Igitekerezo cy’ihame ry’ijambo ryakoreshejwe muri Zaburi 1:2 na Yosuwa 1:8 ni icy’ibyo kwitondera gutekereza ku Ijambo ry’Imana, ku by’inyigisho y’amahame, cyangwa ku gice cy’Ibyanditswe. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana bijyana no kugira ukwawe kuri kw’Ibyanditswe ngo bituvugishe n’amahame yabyo ngo Ijambo ry’Imana rihindurwe rive kuri logos (Uguhishurwa kw’Imana) ribe rhema (Ijambo ryavuzwe ry’Imana), ryavuganye na twe mu buryo bwihariye. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana rero birimo gucengera Ibyanditswe no kubishyira mu bikorwa ubwacu nk’uko Yakobo abidushishikariza:

Yakobo 1:22-25 ‘Ariko rero mujye mukor’iby’iryo Jambo, atar’ugupfa kuryumva gusa mwishuka; 23 kuk’uwumv’Ijambo gusa, ntakor’ibyaryo, ameze nk’umunt’urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Iy’amaze kwireba, akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa ukw’asa. Arik’uwitegereza mu mategekw’atunganye rwose ater’umudendezo, agakomeza kugir’umwete wayo, atar’uwumva gus’akibagirwa, ahubw’ar’uyumvira, ni w’uzahabwa umugisha mu by’akora.’

Kuki dutekereza? Mu gutekereza kw’abo mu Burasirazuba bw’isi, abantu batekereza kugira ngo basohore ibiri mu mitima yabo. Ariko gutekereza kwo muri Bibiliya gushingiye ku mahame yo kugurana cyangwa yo kuvugururwa. Tugomba gutekereza ariko atari ugupfa kubikora nta ntego, ahubwo ari uko kwoza ubwenge bw’ibitekerezo n’uburyo bw’umuntu kugira ngo babwuzuze n’Imana ubwayo n’ibitekerezo n’inzira zayo. Gutekereza gukorerwa kugurana ibyo umuntu yibwira n’ukuri kw’Imana.

Yesaya 55:8-9 ‘Erega, ibyo nibwira s’ibyo mwibwira, kand’inzira zanyu si zimwe n’izanjye; ni k’Uwiteka avuga. 9 Nk’uk’ijuru risumb’isi, nikw’inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumb’ibyo mwibwira.’

Zaburi 119:15 ‘Nzibwir’amategeko wigishije, kandi nzita ku nzira zawe.’

Imwe mu ntego z’ingenzi za disipulini za buri munsi ni ukuvugurura no gusimbura. Muri Luka 11:24-28 umuntu wari utewe na dayimoni yananiwe kugira umudendezo amaze kuvanwamo uwo dayimoni kubera kudasobanukirwa iby’ihame ryo gusimbura.

Nta n’umwe muri twe ushobora kunesha ibyaha abyanga gusa cyangwa se yivugurura bya kimuntu. Dushobora kunesha ibyaha byonyine tubashije kubisimbuza gukiranuka kw’Imana ku bw’umugambi wayo wo gucungura no kweza muri Kristo. Akamenyero ko gukora ibyaha ntigashobora gucika tutabishimbuje gukiranuka k’ubugingo bwa Yesu Kristo. Disipulini za buri munsi zidufasha mu kwakira ubugingo bwe kubwo kwizera. Mu Bafilipi tubwirwa gutekereza ku byo muri Bibiliya n’ibintu byiza.

Abafilipi 4:8-9 ‘Ibisigaye, bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, niba harihw’ingeso nziza, kandi hakabahw’ishimwe, ab’ari byo mwibwira. 9 Ibyo nabigishije, ibyo nabwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye, ab’ari byo mukora. Ni bw’Imana itang’amahor’ izabana na mwe.’

      Reka turebe urugero. Iyo ushaka gusimbura umwuka uri mu icupa ubigira uryuzuza ikindi kintu. Gutekereza kugira umumaro gusa iyo kwuzuwe n’Imana n’ukuri kwayo.

Ni ryari tugomba gutekereza ku Ijambo ry’Imana? Hagomba kubaho ibihe byihariye, ibihe biri mu ngenga-bihe, igihe twiherera tugatekereza no gusuzuma Ijambo ry’Imana.

Zaburi 119:148 ‘Amaso yanjy’abanziriz’ibicuku, kugira ngo nibwir’Ijambo ryawe.’

Zaburi 63:6 ‘Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.’

Ariko tugomba na none gutekereza ku Ijambo ry’Imana ubudasiba, amanywa n’ijoro, umunsi wose.

Zaburi 1:2 ‘Ahubw’amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kand’amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro’

Yosuwa 1:8 ‘Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamish’akanwa kawe, ahubw’ujy’ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira gw’ubon’uk’ukurikiz’ibyanditsemo byose; nih’uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. ‘

Ku byerekeye ingororano zimwe zo gutekereza ku Ijambo ry’Imana reba imirongo ikurikira:

Zaburi 1:3 ‘Uw’azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyer’imbuto zacy’igihe cyacyo, Ibibabi byacyo ntibyuma. Icy’azakora cyose kizamubera cyiza’

1 Timoteyo 4:15-16 ‘Ibyo ujy’ubizirikana kand’ab’ariby’uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. 16 Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Ukomeze, kuko n’ugir’utyo uzikizanya n’abakwumva.’

Gutekereza gushobora kuruhura, kuvanaho ibiduhangayikisha, kandi bishobora kugabanya umurego w’uko amaraso atembera bivuga ubugingo bwiza kurushaho. Bishobora na none kuduha kurushaho gucengera Ijambo ry’Imana, ukuri kwa Bibiliya, umuntu ubwe, ibyo dukeneye nyakuri n’ibyo twifuza, ibyo abandi bakeneye n’ibyo imirimo yacu ikeneye.

Kubera ko tudashobora gutekereza mu buryo bwa Bibiliya mu cyuka, kandi kubera ko dushobora gukingurira imitima yacu guterwa na Satani, hari ibintu by’ingenzi tugomba gukora mu gutekereza:

(1) Ba mu Ijambo ry’Imana - Gutekereza mu buryo bwa Bibiliya tugomba kuba mu Ijambo ry’Imana, kwumva, gusoma, kwiga, gufata mu mutwe. Ibi bivuga ko tugomba kugira iby’ibanze, disipulini, ingenga-bihe zo kwiherera buri munsi na buri cyumweru. Birimo na none inzira n’uburyo dushobora gusohoresha ibyo dukeneye, nko kugura ibitabo, kugira uruhare muri gahunda yo gufata mu mutwe, gutwara caseti mu modoka n’ibindi.

(2) Kwifuza no gutegereza - Zaburi 1:2 havuga ku muntu utekereza, ‘ariko amategeko y’Uwiteka niyo yishimira’. Ibijya gusa n’ibyo ni ukumenya ibyo dukeneye. Muri Petero 2:2 haravuga hati ‘mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuz’amata y’Umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza’.

(3) Itegurire intambara - Kubw’Ijambo ry’Imana no guturwamo n’Umwuka Wera dufite ibikoresho by’Umwuka dukoresha mu kurimbura ibihome by’ikibi cyo mu mutima, gutekereza kw’imbura-mumaro, kwibwira gufite imbaraga, kwisobanura, n’ibyiyumviro n’imyifatire bigoramye byo muri iyi si. Ariko Satani ntarekera aho mu kuturwanya, bityo rero tugomba kwitegura. Ibi bivuga kwitegura ngo turwanye Satani n’intwaro z’Umwuka (reba 2 Abakorinto 10:3-5; Abefeso 6:10 n’ikurikira).

Iyo dushyizwe imbere ibitekerezo bya kamere y’icyaha tugomba:

(1) Kumenya ibitekerezo bibi - Ijambo ry’Imana, kwigisha Bibiliya, no kwiga bitanga umugereka ku byerekeye ikibi.

(2) Kumenya kamere yabyo - Nta mumaro, birasenya, ni iby’ubusa.

(3) Byature niba warabihaye urwaho.

(4) Biyobore kandi ubisimbuze ibitekerezo by’Ijambo ry’Imana - Iyegereze ukuri kwa Bibiliya.

(5) Tekereza - tekereza kuri ibi bintu, ku Ijambo ry’Imana.

      Gufata mu mutwe ukuri kw’Ijambo ry’Imana

Imigani 6:20-22 ‘Mwana wanjye, komez’icyo So yagutegetse, Kandi we kurek’icyo nyoko yakwigishije; 21 uhor’ubikomeje ku mutima wawe; Ubyambare mu ijosi. 22 Nugenda bizakuyobora; N’ujya kuryama bizakurinda: Kandi nukanguka bizakubwiriza.’

Kuva 13:16 ‘Uwo muhang’uzabe nk’ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk’ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe: kuk’Uwiteka yadukuje amaboko mw’Egiputa.’

Gutegeka 6:8 ‘Uyahambire ku kuboko kwawe, akuber’ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe.’

Kuva 13-16 no gutegeka 6:8 bigomba gufatwa mu buryo bushushanya bwo kwibuka ukuri kw’Imana kugira ngo kube kwiteguye gukoreshwa mu bibazo by’ubugingo. Ibimenyetso byo mu ruhanga byerekanaga ko ari ho hantu hatekereza, h’ubwenge. Ikimenyetso cyo ku kuboko cyari cyerekeye ku gushyira mu bikorwa inyigisho z’amahame ku by’ubugingo. Ukuboko na none kwerekana ibikorwa, gukora, no gufasha dufite ikibiduteye, ubuhanga n’ubushobozi Ijambo ry’Imana ritanga.

Abafarisayo b’igihe cya Kristo bafataga ibi mu buryo busanzwe maze bakambara ibimenyetso mu ruhanga, udusanduku duto tw’impu cyangwa udufuka turimo ibice bine by’Ibyanditswe (Kuva 13:1-10; 13:11-16; Gutegeka 4:4-9; 11:13-21). Ibi byabaga bibohewe mu mutwe no ku maboko kandi byambarwaga na bamwe nk’impigi zo kubarinda ibibi bitari mu bushake bw’Imana. Yesu Kristo yarabyamaganye cyane muri Matayo 23:5 kubera ko byari bibuze ibisobanuro byashushanyaga n’ibyo byagenewe mbere.

Kuri ibyo byambarwaga mu mpanga hakoreshwaga ijambo ry’Ikigiriki phulakterion bivuga ‘ibendera’ cyangwa ‘ahantu hakomeye. Iri jambo rituruka kuri phulax bivuga ‘kurinda’, bityo rivuga ‘uburyo bwose bwo kurinda’. Ariko kwambara ibimenyetso mu ruhanga byaje kujya bikoreshwa na bamwe nk’impigi. Ijambo ry’Imana si iryo gufatwa nk’umurimbo cyangwa impigi, ahubwo rigomba kubikwa mu mutima nko kurinda ibyiyumviro by’umuntu cyangwa by’isi, ibyo Satani akoresha, na kamere y’icyaha. Kristo na We yamaganye Abafarisayo mu kwerekana inyuma imigenzo yabo y’idini.

Bityo, kuva mu ntangiriro dufite imbuzi ikomeye yerekeye uburyo bwo gusenga kwaba gusengera hamwe (guterana buri cyumweru) cyangwa se umuntu ku giti cye (kwiherera buri munsi). Ibi ntibigomba guhinduka iby’idini gusa, iby’inyuma nk’ibintu bidasobanutse by’impigi zirwanya ikibi; cyangwa se ngo tubikorere gutangaza abandi (Matayo 23:5). Ahubwo, ni uburyo bwo gushyira Ijambo ry’Imana mu mitima yacu kugira ngo, niba byumviswe neza kandi bigafatwa mu mutwe, bishobora hanyuma gushyirwa mu bikorwa twitonze kandi mu buryo bukwiriye ngo tuzane buri gikekerezo n’igikorwa ngo bibashe kugengwa no kumvira Kristo.

2 Abakorinto 10:4-5 ‘Kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu, ahubw’imbere y’Imana zigira imbaraga zo guseny’ibihome no kubikubita hasi, 5 dukubita hasi mpaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumeny’Imana, dufata mpir’ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Kristo.’

Mu Migani 3:1 itegeko riratangwa ‘mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye’. ‘Ibyigisho’ ni ijambo ry’Igiheburayo, TORAH, ijambo rikoreshwa ku Mategeko. Mu by’ukuri rivuga ‘ amategeko, amabwiriza’. Aha ryerekeye amahame y’inyigisho z’amahame yigishwa n’umubyeyi mu rugo, bishingiye nk’uko byumvikana, ku mategeko, Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera. Umurongo wa 3 utubwira uko ibi bigomba gukorwa, ariko mbere na mbere hari ugusubiramo iby’uko dukeneye kugumana ukuri kw’Imana. ‘Imbabazi n’umurava bye kukuvaho’, ‘Imbabazi’ ni ijambo ry’Igiheburayo chesed, kandi muri iki gice, nta gushidikanya ryerekeye ku rukundo n’ubuntu byuzuye by’Imana n’imigisha Ye aha umuntu. Bityo na none ni itegeko ryo kutibagirwa Ijambo ry’Imana kuko ari ububiko bw’ubuntu n’ukuri.

Hanyuma, Salomo atwereka uburyo tugomba kwibuka:

‘Ubyambare mu ijosi’. Nubwo ururimi rutandukanye buhoro, ibi bisa no gufata mu mutwe Ijambo ry’Imana bivuga mu buryo bushushanya mu kuva 13:16 no Gutegeka 6:8. Ubuntu n’ukuri by’Imana bigomba kugumanwa, gufatwa mu mutwe ku buryo mu kubishyira mu bikorwa bihinduka umurimo w’ubwiza mu bugingo.

‘Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe’. Ibi byongeweho kugira ngo icyo bishushanya kigaragare neza. Muri iki gice, ‘umutima’ werekeye ubwenge, kandi ‘kwandika’ byerekeye ku buryo bwo gufata mu mutwe bitera amabwiriza y’ubuntu n’ukuri mu bwenge.

Imigani 3:21-22 ‘Mwana wanjye komez’ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibiv’imbere y’amaso yawe. 22 Nuko bizaramish’ubugingo bwawe, Kandi bizaber’ijosi ryaw’umurimbo.’

Imigani 4:21 ‘Ntibiv’imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima waw’imbere.’

Ngaho reba Imigani 6:20-23 :

’20 Mwana wanjye, komez’icyo So yagutegetse, Kandi we kurek’icyo nyoko yakwigishije; 21 Uhor’ubikomeje ku mutima wawe; Ubyambare mu ijosi. 22 Nugenda bizakuyobora; Nujya kuryama, bizakurinda: Kandi n’ukanguka bizakubwiriza. 23 Kukw’itegeko ar’itabaza; Amategek’ar’umucyo; Kand’ibihano byo guhugura ar’inzira y’ubugingo.’

Imigani 6:20 hatanga itegeko ryo kugumana no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Hanyuma umurongo wa 21 utwereka uburyo. ‘Ubyambare’ ni ijambo ry’Igiheburayo gashar rivuga ‘gufungira hamwe, kwishyira hamwe, guhambiranya hamwe, kuzirika ugakomeza’. ‘Umutima’ na none werekaye ku bwenge. Ijambo ry’Imana rigomba gufatwa mu mutwe, rizirikiye kandi rihambiriye mu bwenge ngo ritabasha kuvamo. Ariko rigomba guhambirwa ku buryo ukuri kuzirikanye n’ukuri. Ahari igitekerezo ni uko rigomba ryose guhurizwa hamwe kugira ngo, uko ukuri kw’Imana gufatwa mu mutwe kukabikwa mu bwenge, rikore urukuta rwo kurinda umwizera kimwe n’umurimbo w’ubuntu.

‘Gufungira hamwe’ (gashar) rikoreshwa muri ubu buryo muri Nehemiya 4:6 ‘...inkike yose ihurizwa hamwe...’ Uko Abantu bubakaga inkike bagenda bahuriza hamwe ibice byayo ngo bikingire umudugudu, ni ko abizera bagomba kwubaka imitima yabo n’ibitekerezo by’Imana bafata mu mutwe Ijambo ryayo. Bityo, bazubaka inkike yo kubakingira imbaraga z’ikibi.

‘Uhore’ ni ijambo ry’Igiheburayo tamid. Gukenera guhoraho byashoboraga kwerekanwa hakoreshejwe inshinga itondaguye mu gisa n’igihe cyashize, ariko kugira ngo byumvwe neza, iri jambo ryihariye ryongeweho. Ubu bugomba kuba uburyo bugomba gukomeza mu bugingo budahagaze.

‘Ubyambare mu ijosi’ na none ni uburyo bushushanya bwo gushyira mu bikorwa ibyafashwe mu mutwe ngo bikore umurimbo w’ubwiza bugaragaza imico myiza y’Imana.

Imigani 6:22 hatwereka inkurikizi rusange z’uburyo bwo gufata mu mutwe no gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana riduha ubuyobozi n’uburinzi mu byo dukora tubizi n’ibyo dukora tutabizi by’ubugingo. Ukuri kw’Imana kutubera inshuti mu bihe byose - umuyobozi ku manywa n’udukomeza nijoro.

Imigani 6:23 herekana ikintu cyo muri kamere y’ukuri kw’Imana kandi herekana ikintu uko kuri gukora.

‘Itegeko’ riri mu buke kandi ryerekeye Bibiliya yose uko yakabaye, nk’amategeko y’Imana yo kugenga ubugingo bwacu. Ariko kumenya itegeko ry’Imana ni kimwe no gutwara itara rimurikira inzira zacu. ‘Ibyigisho’ ni ijambo ry’Igiheburayo torah kandi ryerekeye amoko y’inyigisho z’amahame zigomba gufatwa mu mutwe nk’umucyo umurikira ubugingo bwacu.

‘Ibihano byo guhugura’. ‘Ibihano’ ni ijambo rivuga ‘ingingo, guhana, gucyaha, kugorora’. ‘Guhugura’ aha bivuga ‘guhana, gukosora, kugorora, kwigisha’. Ariko rishobora no kuvuga ‘amabwiriza’ cyangwa ‘amahame n’amategeko y’amahame’ bigenewe guhana, kugorora, no kwigisha kugira ngo umuntu azanwe mu guhuza n’umugambi n’inzira by’Imana. Interuro ishobora kuvugwa ku bundi buryo, ‘igorora-yigisha rituruka ku mahame y’inyigisho z’amahame ni bwo buryo bw’ubugingo’. Bityo tugomba gufata mu mutwe imirongo y’Ibyandistwe, amoko y’amahame, kimwe n’amahame y’Ijambo ry’Imana. Ihame riri inyuma y’ibi ni uko umwizera yagombye mbere na mbere gusobanukirwa, kwiga, hanyuma akiyemeza gufata mu mutwe icyo ashoboye cyose cyo mu Ijambo ry’Imana.

Imigani 7:1-3 ‘Mwana wanjye, komez’amagambo yanjye, Kand’amategeko yanjye uyizirike. 2 Komez’amategeko yanjye, ukund’ubeho; N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe. 3 Ubihambire ku ntoke zawe; Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.’

Kwiyemeza gufata Ijambo ry’Imana mu mutwe biduha ubushobozi bwo kutwibutsa ukuri kwayo ngo dutekereze ku Ijambo ryayo, turishyire mu bikorwa, kandi turikoreshe. Kimwe n’uko kwumva atari ukwiga no gusobanukirwa; bityo gusobanukirwa si ugufata mu mutwe. Intumwa Petero iduhamagarira ngo twitondere ibi kandi yari abifite mu mutwe mu rwa 2 Petero 1:12-13. Bumwe muri ubu buryo bwo kwigisha kwari ugusubiramo kugira ngo abantu bashobore atari ukumenya gusa no kumva inyigisho z’amahame cyangwa umurongo w’Ibyanditswe, ahubwo kubwo gusubiramo babashe kuwufata mu mutwe no kuwibuka iteka.

2 Petero 1:12-13 ‘Nicyo gituma nanjy’iminsi yose ntazagir’ubwo nirengagiza kubibuts’ibyo, n’ubwo musanzwe mubizi mugakomera ku kuri kuri muri mw’ubu. 13 Kandi rero, ndibwira ko binkwiriye ko mbater’umwete mbibutsa, nkiri muri iyi ngando;’

Bityo, kubwo kwiherera buri munsi, ukuri kw’Ijambo ry’Imana, mu buryo bumwe cyangwa ubundi (imirongo y’Ibyanditswe, amahame, amoko n’ibindi) bihora bisubirwamo kandi bigafatwa mu mutwe. Hanyuma Umwuka Wera akabasha kugarura mu bwenge amahame y’Ijambo ry’Imana cyangwa ibice byerekeranye n’ibikenewe muri icyo gihe.

Yohana 14:26 ‘Arik’Umufasha niwe Mwuka Wera, uwo Data azatuma mw’izina ryanjye, niw’uzabigisha byose, abibuts’ibyo nababwiye byose.’

Nubwo gusobanura ibice ryari isezerano ryahawe abagombaga kwandika Isezerano Rishya, bishobora kwerekana uko Umwuka azana mu bwenge ukuri twiyemeje gufata mu mutwe ngo tugushyire mu bikorwa mu bugingo.

      Amasengesho

Vuba cyane intumwa zo mu itorero rya mbere zari zihangayikishijwe n’ibyo abantu bari bakeneye n’ibyifuzo byabo ko intumwa zabafasha byashoboraga gutuma bareka umurimo wabo w’ibanze (Ibyakozwe 6:1). Ibi byerekana imbaraga zijyana hanze zikunze kuza mu murimo n’ibishuko byo gushyira igihe n’imbaraga mu bintu byinshi byiza kandi bya ngombwa. Ariko intumwa zaranze ziramaramaza kugira ngo zikomeze kwitangira amasengesho n’umurimo w’Ijambo ry’Imana. Ntibirengagije ibikenewe, babonye abandi bashobora gukora umurimo uvugwa mu Byakozwe 6:1, ariko banze kuvanwa mu bikenewe kurusha ibindi - amasengesho no kwigisha Ijambo ry’Imana.

Ibyakozwe 6:1-4 ‘Nuko mur’icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba Kigiriki batangira kwitotomber’Abaheburayo, kukw’abapfakazi babo bacikanwaga kw’igerero ry’iminsi yose. 2 Abo cumi na babiri bahamagar’abigishwa bose, bati: Ntibikwiriye ko turekera kwigish’Ijambo ry’Imana, kwicara ku meza tugabura. 3 Nuko, bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuy’Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kur’uwo murimo. 4 Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabur’Ijambo ry’Imana.’

Byaravuzwe ko Maritini Luteri rimwe yavuze ati: ’Mfite byinshi byo gukora, sinshobora kubibasha ntamaze amasaha atatu buri munsi mu masengesho’. Kimwe na Maritini Luteri, aba bigishwa ba mbere bamenye ko ibanga ryo kuneshwa ari ukuneshwa gusenga wiherereye.

Mu Byakozwe 6:4 ijambo ‘tuzakomeza’ rivuga ‘gukomeza kujya, gukomeza igikorwa runaka’. Aha igikorwa ni ugusenga no kwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Kandi usomye witonze Zaburi 119 itwigisha ko tudashobora no kwiga neza Ijambo ry’Imana tudasenga.

Ukeka ute ko izi ntumwa zaje kwemera no kwiyemeza ibyo gusenga? Igihe Umwami Yesu yari ku isi, aba bagabo ntibigeze babaza bati: ‘Mwami, twigishe kubwiriza’, cyangwa se ngo ‘twigishe uko twakwiga Ijambo ry’Imana’. Ahubwo barasabye bati, ‘Mwami, twigishe gusenga’ (Luka 11:1). Ikivugwa aha ni uko batari barigeze kubona undi muntu usenga nka Yesu n’umurava, no kwishingikiriza ku Mana, no kubyitaho nk’uko yasengaga iteka. Icyo batashoboye kumenya ubwo, ariko bakaza kukimenya hanyuma, ni uko yabigishaga n’ubugingo bwe n’umunwa we. Ubugingo bwa Kristo bwose bwari isomo ku gusenga no kwishingikiriza kuri Se mu masengesho ku kintu cyose yakoraga; amagambo yigishaga, ibitangaza yakoraga, ikintu cyose.

Uku gusaba kw’abigishwa kwakurikiwe kandi gusubizwa n’amabwiriza yihariye mu gusenga, n’ibindi bice byinshi byo mu Butumwa Bwiza byerekana inyigisho ya Kristo ku masengesho. Nta kintu, icyakora, ahari cyaba cyaragize akamaro nk’ubugingo bw’Umwami bwo kwishingikiriza kuri Se nk’uko bigaragara mu bugingo bwe bw’amasengesho.

Ni iki mu by’ukuri babonye mu bugingo bwa Kristo? Amasengesho ntiyari ikintu akora rimwe na rimwe. Yari imyifatire y’umwanya ku wundi, imyifatire y’umutima n’ubwenge. Kuri Yesu Kristo gusenga byari nko guhumeka. Ubugingo bwe butwigisha ko amasengesho abereye ubugingo bw’Umwuka uko guhumeka kubereye ubugingo bw’umubiri. Amasengesho ku mwizera yagombye kuba ikintu cyikora nko guhumeka nk’uko Pawulo aduhugurira ‘gusenga ubudasiba’ (1 Abatesalonike 5:17).

Biragaragara rero, amasengesho yacu ya buri munsi ntabwo ari ay’igihe runaka, ahubwo agomba kuba imyifatire yo gusenga ubudasiba, twiyegereza kandi tuvugana na Data wa twese wo mu ijuru.

Mbese abigishwa baje kubona bate ko babikeneye ngo babaze bati, ‘Mwami, twigishe gusenga’? Ni kubw’imyifatire no gutegereza no gusenga Umwami wacu yerekanye mu cyo yakoraga cyose. Mbere y’uko akora igitangaza cyo gutubura umutsima n’ifi, yarararamye areba hejuru ashimira Se. Mbere y’uko ategeka Lazaro kuzuka, yashimiye Se (Luka 10:21-22). Birazwi yari yarabonywe amara amasaha menshi asenga, akenshi mu gitondo cya kare, rimwe na rimwe ijoro ryose, kandi akenshi ariho akora umurimo We.

Kristo yerekaga abigishwa be urugero rw’ubugingo bwe ko buri gihe abantu bakwiriye gusenga ko nta na rimwe bagomba guhagarika umutima (Luka 18:1). Ijambo ‘iteka’ rivuga buri gihe, muri buri mwanya na buri ngorane, n’iyo ibintu bisa n’ibigenda uko tubyifuza, iyo tutabona ingorane iyo ariyo yose cyangwa se igikenewe, tuba tugikeneye gusenga. Ni nka ya ndirimbo y’Imana ya kera ngo, ‘Ndagushaka iteka’. Ni byo koko dukeneye iteka ubuntu bw’Imana budufasha.

Luka 18:1 ‘Abacir’umugani wo kubigisha ko bakwiriye guseng’iteka ntibarambirwe;‘

‘Bakwiriye’ ni ijambo ry’Ikigiriki dei ryerekana ibikenewe cyangwa ibya ngombwa byo kwitwara neza cyangwa by’Umwuka. ‘Kurambirwa’ ni Ikigiriki enkakeo riva kuri en, akabanziriza-jambo kavuga ‘mu’ na kakos, ‘kibi, gike, kitagira umumaro’, kandi bityo ‘gukora nabi cyangwa mu buryo bubi’. Ariko uko rikoreshwa, ryaje kuvuga, ‘gukorana ubwoba, kurambirwa, gusa n’ukora’. Iyo dusa n’abakora, turekera aho, ducika intege n’ibindi, dukora nabi nk’aho Imana yaba yarapfuye, ntacyo yitaho, idashoboye kutubashisha cyangwa kuduha ibyo dukeneye. Uyu murongo werekana ivuguruzanya ry’ibishobora gusimburana. Dushobora gusenga iteka cyangwa dusa n’abasenga, dukora nabi cyangwa n’ubwoba.

Kuki tudasenga uko twagombaga? Kuki gusenga kutatubera nko guhumeka nk’uko byari biri kuri Kristo?

Ahari ni ukubera ko, nk’uko umuntu umwe yabivuze, tubifata nk’ibizimya-muriro ‘dukoresha gusa mu gihe ibintu bikomeye!’ Kuki? Kuki tutishimira buri gihe uburenganzira n’imbaraga zo gusenga? Kuki tutari nk’umunyezaburi wavuze mu kwiyemeza kwitanga kwe ati, ‘Uwiteka, mu gitonda uzajya wumva ijwi ryanjye: Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso, ntegereje’? (Zaburi 5:3).

Zaburi 119:164 ‘Uko bukeye ngushimira karindwi Amateka yawe yo gukiranuka.’

Igice cy’igisubizo kiri mu kumenya ibyo dukeneye n’imyifatire yo gutegereza no kwizera - kwizera Imana kuzakorera mu bugingo bwacu kubw’amasengesho. Indi mpamvu yo kwihaza kwacu ni ukutareka Ijambo ry’Imana ngo ribwire imitima yacu (Zaburi 119:164). Gufata Ijambo ry’Imana buri munsi ntibituyobora mu buryo dusenga gusa, ahubwo byagombye kutubera agahimbaza-musyi ko gusenga no kuvugana n’Imana yacu. (Reba Umugereka wa 8 uko George Muller asobanura akamaro k’Ijambo ry’Imana mu bugingo bwe bw’amasengesho.

Akenshi mu masengesho yacu, twiherereye cyangwa turi hamwe n’abandi, dusa n’abarangiza umugenzo w’idini dukeka ko Imana ishaka kandi na twe tuzi ko ari ingirakamaro. Ariko tunanirwa gusengera ibyo dukeneye twiringiye, dusenga mu kwizera, tuzi kandi twizeye ko Imana isubiza amasengesho yacu. Ndakeka na none, ko abantu badasenga bategereje kubera batinya ko Imana ikora kandi ko bisaba ko duhindura akamenyero kacu, cyangwa se Imana ikadutuma ahantu ntituboneke.

Ibyo guterana buri cyumweru

Icya kabiri dukora iteka na cyo ni ngombwa mu kudukura muri ibyo bigenga ubugingo bwa buri munsi. Igitabo cya Nehemia kivuga ibyo kugaruka i Yerusalemu kwa gatatu kw’abizera basigaye nyuma y’imyaka 70 y’ubucakara. Ukugaruka kwa mbere n’ukwa kabiri bivugwa mu gitabo cya Ezira. Ukugaruka kwa gatatu kuvugwa mu gitabo cya Nehemia. Nehemia umuhanuzi yagarutse i Yerusalemu kwubaka inkike z’umudugudu. Ibi byagezweho mu buryo bw’igitangaza ku bw’ubuyobozi bwa Nehemia nk’uko byandistwe mu bice 7 bya mbere by’icyo gitabo. Ibice bya nyuma bivuga iby’ububyutse mu by’Umwuka mu gihugu (Nehemia 11-13), ariko, mbere yo kugira ngo ububyutse mu by’Umwuka bube, hagombye kubanza kubaho guhinduka bashya mu by’Umwuka ku mutima no kwihana.

Nehemiya 8:1-12 ‘Maz’abantu bose bateranir’icyarimwe ku karubanda kw’irembo ry’amazi, babwir’Ezira umwanditsi ngw’azan’igitabo cy’amategeko ya Mose, ay’Uwiteka yategets’Abisirayeli. 2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azan’amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore n’abantu bose bajijutse. 3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda kw’irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari baraho; bose bari batez’amatwi ngo bumv’igitabo cy’amategeko. 4 Nukw’Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw’ibiti rwabarijw’uwo murimo; iruhande rwe mu kuboko kw’iburyo hahagarara Matitia na Shema na Anaya na Uria na Hilukia na Maaseya; ibumoso hahagarara Pedaya na Mishaeli na Malikia na Hashumu na Hashibadana na Zekari na Meshulamu. 5 Nukw’Ezir’aramburir’igitabo imbere y’abantu bose (kuko yarabisumbuye); maz’akirambuye, abantu bose barahaguruka. 6 Ezira ashim’Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati: Amen Amen; bateg’amaboko; maze bubik’imitwe baramy’Uwiteka, bubits’amaso yabo hasi. 7 Kandi Yoshua na Bani na Sherebia na Yamini na Akubu na Shabetai na Hodia na Maaseya na Kelita na Azaria na Yozabadi na Hanani na Pelaya n’Abalewi basobanurir’abant’amategeko, abantu bahagaz’aho. 8 Basoma mu gitabo amategeko y’Imana, gusoma kwumvikana, barasobanura kugira ngw’abantu bameny’ibyasomwaga. 9 Nehemia ariwe Umutirushata na Ezira Umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishag’abantu, babwir’abantu bose bati: uyu munsi n’umunsi werejw’Uwiteka Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire; kukw’abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko. 10 Maz’arababwir’ati: Nimugende, mury’inyama z’ibinure, munyw’ibiryohereye, mwohererez’amafungur’abadafit’icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ar’umunsi werejw’Uwiteka wacu; kandi ntimugir’agahinda, kuko kwishiman’Uwiteka arizo ntege zanyu. 11 Nukw’Abalewi bahoz’abantu bose, bati: nimuceceke, kuk’uyu munsi ar’uwera, kandi ntimugir’agahinda. 12 Maz’abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhan’amafunguro no kuganir’ibiganiro by’ibyishimo byinshi, kuko bameny’amagambo babwirijwe.’

Biratangaje kandi birigisha mu gice kiri haruguru aha ko tubona abantu babanza guterana ngo bumve Ijambo ry’Uwiteka risobanurwa kandi rivugwa na Ezira umwanditsi, umuntu wari warigishijwe cyane iby’Ibyanditswe mu Giheburayo by’Isezerano rya Kera (Ezira 7:6; Nehemia 8:1-8). Kuri uwo munsi wo gusoma no gusobanura Ijambo ry’Imana, abantu barabwirwaga bati ‘uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka (watoranijwe, w’ingenzi) Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire, kuko abantu bose bariraga, uko bumvaga amagambo yo mu mategeko’. Hanyuma ku murongo wa 10, ku byerekeranye n’uyu munsi no gusobanura no gusoma Ibyanditswe, babwirwaga kutagira agahinda, kuko kwishiman’Uwiteka ari zo ntego zabo.

‘Kwishiman’Uwiteka’ ni iki? Reka mbabwire ko ari ukubera ko abantu b’Imana babaga bateranye ngo bumve Ijambo ry’Imana risomwa kandi risobanurwa byatumaga bemera ibyaha bakihana, kandi bakabazana mu bumwe n’ubusabane nyakuri n’Uwiteka kubera ko ibi byongeraga ubumenyi bwabo kuri We n’ubugingo n’umugambi bye ku bw’ubugingo n’umugambi bye kubw’ubugingo bw’abizera. Ibi byitwa ‘kwishiman’Uwiteka’ kubera ko byateraga ibyishimo mu mutima w’Imana igihe abantu b’Imana bateranaga ngo bumve kandi basubize Ijambo ryayo.

Ni uku guterana kandi ngo bumve Ijambo ry’Imana gutera imbaraga no gutekana kw’abizera (8:10). Gutera guhindurwa bashya mu by’Umwuka bikenerwa ngo twumve inzira z’Imana (8:12b, 13); kwihana inzira zacu (9:1-3), guhimbariza Imana ubugingo n’ibikorwa byayo mu mateka (9:5 n’ikurikira), no kuvuguruzwa cyangwa guhindukira kwubaha Imana mu bugingo bw’umuntu (10:28-13:31).

Malaki 3:16 ni ikindi gice cyo mu Isezerano rya Kera kitubwira kuri ibi byo guterana iteka mu gusenga no gutekerereza hamwe ku Uwiteka n’iby’agakiza kacu.

Malaki 3:16 ‘Maz’abubahag’Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agateg’amatwi, akwumva; nukw’igitabo kikandikirw’imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’Uwiteka, bakita kw’izina rye.’

Nk’uko iki gice kibyerekana, ababi n’ab’isi bahoza ku munwa iby’isi, iby’abantu n’ibyo barega Imana n’ukuri kwayo. Turi mu bihe bibi byuzuye ibitekerezo by’isi no kurwanya Imana, bityo abubaha Imana bagomba kuburirwa no kubwirizwa kwanga ibyo bumva kandi babona muri iyi si. Hagati mu kuneshwa mu by’Umwuka n’ububi bwose budukikije, abantu b’Imana bagomba kuza hamwe kwumva, kwiga, gutekereza no kwita ku Mana yabo (Abaroma 12:2).

Abaroma 12:2 ‘Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Iman’ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.’

Ntihashobora kubaho gutabarwa nyakuri n’akamaro mu migendere yacu n’Imana ibi bitariho. Guteranira gusabana umuntu n’undi mu masengesho, guhimbaza, no kwiga ni iby’ingenzi mu mibereho yubaha Imana no guhinduka mu by’Umwuka.

Uko kuri kubonwa mu Isezerano Rishya hamwe no gushimangira gukomeye. Mu Byakozwe 2:42 n’imirongo ikurikira tubona ko Itorero ryo mu Isezerano Rishya i Yerusalemu ryateranaga buri munsi mu gusabana mu gusenga, ku meza y’Umwami, no kwiga Ijambo ry’Imana. Ingaruka zabaye igitangaza mu byerekeye urukundo, ubumwe, kuvuga Ubutumwa, cyangwa abongerwaga ku torero n’Umwami.

Ibyakozwe 2:42 ‘Bahoraga bashishikariy’iby’intumwa zigishaga, bagasangir’ibyabo, no kumanyagur’umutsima, no gusenga.’

Ikindi gice dushobora kwigiramo ni 1 Abakorinto 15:33: ‘Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza’. Icya mbere, dufite itegeko. Rivuga ngo ‘murekeraho kuyoba’ cyangwa ngo ‘ntimuzigere mwemera kuyoba’. Ikivugwa ni iki, abantu barimo barayoba; bakeka ko abantu bagira inshuti, (cyangwa batabana nabo nk’umubiri w’abizera) ntacyo bahindura ku myifatire yabo cyangwa ku bugingo bwabo bw’Umwuka. Pawulo aratubwira ko gutekereza dutyo ari ubupfu. Ni ukuyoba, kuyobywa no kutamenya mu by’Umwuka, cyangwa kutagira icyo umuntu yitaho. Reba ihuriro muri iyi mirongo ikurikira:

1 Abakorinto 5:9 ‘Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi.’

1 Abakorinto 6:9-12 “Ntimuzi yukw’abakiranirwa batazaragw’ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangw’abaseng’ibishushanyo, cyangw’abasambanyi, cyangw’ibitingwa, cyangw’abagabo bendana, 10 cyangw’abajura, cyangw’abifuza, cyangw’abasinzi, cyangw’abatukana, cyangw’abanyazi; ben’abo ntibazaragw’ubwami bw’Imana. 11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.”

1 Abakorinto 15:33 “Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza.”

Muri 1 Abakorinto 15:33, Pawulo asubiramo umugani w’Ikigiriki ku bwo kuyoborwa n’Imana kubera ko ari ukuri kandi ari ingenzi ku bugingo bw’umwizera, gukura kwe, no kunesha kwe muri ubu bugingo. Ihame ry’ibanze kandi ryumvikana ni _ abo tubana na bo, n’ibyo dukora muri ayo mashyirahamwe bigira ingaruka ku myitwarire yacu Iri ni itegeko ry’ubugingo bw’Umwuka.

Inshinga ‘konona’ ni icyo twita indagihe ivuga ibisanzwe. Yerekana ihame rusange ry’ubugingo, ku bihora ari ukuri. Iyi nshinga isobanura ‘konona, kwangiza, kurimbura’. ‘Ingeso’ ni ryo jambo ritangaje. Ni ijambo ry’Ikigiriki ethos rivuga ‘umuco, ibikoreshwa, akamenyero, uburyo’. Rikoreshwa hamwe n’akamenyero ko kwiyeza, kwitwara neza. Ihame rero ubu rirasobanutse - kwifatanya n’abantu babi, no kudaterana n’abizera kubwo gusabana mu bintu by’Ijambo ry’Imana, byica ubushobozi bwacu bwo guhinduka mu by’Umwuka.

Ariko reka turebe n’indi ngaruka. Ntabwo bihagije kwirinda abantu babi gusa, cyangwa kwanga kwishyira hamwe n’abadakunda ibintu by’Umwuka; cyangwa se ngo bibe bihagije gutangira kwifatanya n’abizera mu guterana gusanzwe cyangwa kudasanzwe mu kumva Ijambo ry’Imana. Umuntu akeneye gukora byombi, kwanga amashyirahamwe mabi ya kera ku byo gukomeza kubana na bo nka mbere (1 Petero 4:4), no kujya mu mashyirahamwe meza mashya, guterana iteka kubwo gusabana n’abizera.

Ahari igice gikomeye kurusha ibindi ku byo dukeneye byo guterana buri cyumweru n’abandi bizera ku byo gusabana no guterana inkunga mu by’Umwuka ni Abaheburayo 10:24-25:

‘Kandi tujye tuzirikan’ubwacu kugira ngo duteran’ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. 25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kand’uko mubony’urya munsi wegera, mub’ari ko murushaho kugenza mutyo.’

Mu murongo wa 24 dusabwa kureba uko twaterana inkunga mu gukundana n’imirimo myiza. Mu Kigiriki haravuga ngo, ‘reka turebe uko twafatanya n’igitekerezo cyo guterana inkunga mu gukundana n’ibikorwa byiza.’ Ibi ubwa mbere ni impuguro ngo twitondere gufashanya ngo tugire guhaza kw’urukundo rwa Kristo kugira ngo duteze imbere urukundo n’imirimo myiza.

Hanyuma mu murongo wa 25 umwanditsi w’Abaheburayo aduha uburyo bwo kubikora. Uburyo ni ubw’ubwoko bubiri:

Ubwa mbere, mu ‘kutirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira’. Birumvikana neza. Uburyo bumwe bwo gufasha no gufashwa ni ukugira akamenyero ko guterana buri gihe kubwo gusabana n’abera (abizera Kristo).

Hari ikibazo cyumvikana, ni kangahe dukwiriye guterana? Bamwe bakeka ko rimwe mu cyumweru bihagije, abandi, rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Ariko itorero rya mbere ryateranaga buri munsi, hanyuma bakajya baterana nibura rimwe mu cyumweru ku wa mbere w’iminsi irindwi (1 Abakorinto 16:1-2).

Ariko ibi si byo iki gice kitubwira mu gice cya nyuma cy’uyu murongo, cy’umwanditsi yasize ngo gishimangirwe. Aravuga ati, ‘kandi uko mubona urya munsi (umunsi wo kugaruka kwa Kristo) wegera, abe ari ko murushaho kugenza mutyo’. Yoo! Niba dufite umutima wo kwumva Ijambo ry’Imana, iri riruzuye. Iki si ikintu cyemewe n’amategeko ngo tugombe kwiyerekana kenshi mu kwezi cyangwa mu cyumweru. Ibi byerekeye ibyo dukeneye no kumenya akamaro n’imigisha byo guteranira hamwe, ariko na none iby’ingorane zikura, kuyoba, gukururwa, n’ibiturangaza byo mu minsi ya nyuma uko tugenda turushaho kwegera kugaruka k’Umwami wacu.

None se umwanditsi yashatse kuvuga iki ati ‘uko mubona ...’ Mu Kigiriki, iryo bango riri mu buryo bw’ibyo umuntu abona, ryerekana ubwinshi bwabyo, ikigero cyabyo, cyangwa uko bingana. Igice aha kivuga ‘byinshi bingana na’. Ihame ni uko tutahawe umubare w’inshuro twakurikiza. Ibyerekana ibi ni uko tubona ibihe turimo n’akamaro ko guteranira hamwe n’ingaruka bigenewe kugira ku bugingo bwacu.

Byongeye, ntitugomba gupfa guterana nta ntego, cyangwa se gupfa guhura by’abana. Bityo igice cyongeraho kiti, ‘ariko mu guterana ishyaka’. Amagambo ‘guterana ishyaka’ ni parakaleo. Iri ni ijambo rivuga ibitekerezo byinshi binyuranye ariko bifitanye isano. Bivuga ‘guhamagara, kwinginga, guhugura, kuburira, gushimisha, gutera inkunga, gukomeza’.

Hadakurikijwe uburyo rikoreshwamo, bihamagarira umuntu guhitamo, cyangwa se gukora cyangwa kwerekeza ahantu runaka. Guhamagara gushobora kuba ibizashoboka mu gihe kizaza mu buryo kwo kwumvira Ijambo ry’Imana, gukurikira amabwiriza yaryo cyangwa gusubiza Umwami mu buryo bumwe (Abaroma 12:1). Cyangwa se guhamagara gushobora kuba ku byashobotse mu gihe cyashize mu buryo bwo kwizera Ijambo ry’Imana no gukomezwa cyangwa kwifatanya n’umuntu mu byamubayeho, nk’ibigeragezo cyangwa gupfusha umukunzi (1 Abatesalonike 4:13-18).

1 Abatesalonike 4:13-18 ‘Ariko bene Data, ntidushaka ko mutameny’iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafit’ibyiringiro. 14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye, akazuka, ab’ariko twizera yukw’Imana izazanana na Yesu abasinziriye muri we. 15 Iki ni cyo tubabwira, tukibwirijwe n’Ijambo ry’Umwami wacu, yuko twebw’abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hat’abasinziriye. 16 Kuk’Umwam’ubwe azaza, amanuts’ava mw’ijuru, aranguruy’ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Malayik’ukomeye, n’impanda y’Imana; nukw’abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka: 17 maze natw’abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganirir’Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. 18 Nuko mumaranish’imibabaro kubwiran’ayo magambo.’

Iyo dushyize ibi mu bivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo, imwe mu ntego z’ingenzi zo guteranira hamwe rero, ni ukwumva Ijambo ry’Imana ryigishwa kandi rikavuganwa ku gukomeza, ku guhugura, no kudutera inkunga mu kugendana n’Umwami kwacu. Kwigisha Ijambo ry’Imana hamwe no guterana inkunga bihinduka uburyo bwo guhugura no gukomeza guteza imbere urukundo n’imirimo myiza (reba n’Abaheburayo 3:7 n’ikurikira; 5:1-6:1).

Abaroma 15:4 ‘Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ibyiringiro.’

Abaheburayo 13:7 ‘Mwibuk’ababayoboraga kera bakababwir’ijambo ry’Imana. Muzirikan’iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.’

Ibivugwa aha birumvikana. Twese dukeneye igihe cyo kwiherera n’Imana. Dukeneye gucecekera imbere y’Imana ngo turusheho kumenya Imana; ngo tumenye by’ukuri ko ari Imana (Zaburi 46:10). Gukura mu kugendana n’Umwami kwacu no kugira guhinduka Bibiliya ivuga kuva imbere kukagaragarira inyuma, tugomba kuba abumva n’abakora iby’Ijambo ry’Imana mu kwiherera buri munsi no guterana buri cyumweru.

Ingorane zo kuba mu gihugu gikize cyane (Amerika) kandi cyita ku by’isi ni uko dushukwa cyane kandi ntitubashe gusobanukirwa ibyo dukeneye nyakuri. Ibyo dukeneye mu mibereho yacu y’iby’Umwuka bitandukanye cyane n’ibyo twibwira. Twasaye mu byo dukeneye kubera ko dufite byinshi mu mubiri wacu mu buryo bumwe, nibura, dusa n’abamerewe neza mu bugingo. Kandi koko, bamwe basa n’abameranye neza n’Imana. Ibi byateye umunyezaburi gusa n’unyerera igihe yandikaga Zaburi 73:1-3. Ariko nyuma, aje mu nzu y’Imana, ahantu ho gusengera (kimwe no kwiherera buri munsi cyangwa guterana buri cyumweru), yabonye uburyo yari yasaye, maze yandika amagambo meza mu mirongo yari isigaye y’iyo Zaburi.

Ibyanditswe bituburira ngo, ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’ (Gutegeka 8:3). Kandi Umwami wacu yaratuburiye ati: ‘Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye’, ‘kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri uruta imyambaro’, ‘Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa’ (Luka 12:15, 23, 31).

Kwihererana n’Imana buri munsi no guterana buri cyumweru:
Uburyo bw’Imana bwo kuturinda

Iyo byumviswe kandi bigakoreshwa neza, ibyo kwiherera buri munsi no guterana buri cyumweru biba uburyo bw’Imana bwo kuturinda ingorane zimwe na zimwe:

(1) Ibyiringiro bitari mu mwanya wabyo. Biratworohera kwiringira ibitari ibyo kwiringirwa - abantu, ubutunzi, ubuzima bwiza, imbaraga, imyanya, ubukire, ibyo umuntu ashoboye, inshuti, kandi urutonde rurakomeza. Iyi ni imwe mu mbuzi Imana yahaye Abisirayeli igihe binjiraga mu gihugu. Ingorane z’imigisha y’umubiri wacu ni uko bishobora gutuma dusaya mu buryo bworoshye mu byo dukeneye.

Gutegeka 6:10-12 ‘Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza wanyu Aburahamu na Isaka na Yakobo kw’izaguha ukagir’imidugudu minini, myiz’utubatse, 11 n’amazu yuzuy’ibyiza byos’utujuje, n’amariba yafukuwemw’amazi mutafukuye; n’inzabibu n’imyelayo utateye, ukarya, ugahaga; 12 uzirinde we kwibagirw’Uwiteka, wagukuye mu gihugu cy’Egiputa, mu nzu y’uburetwa.’

1 Timoteyo 6:17-19 ‘Wihanangiriz’abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringir’ubutunzi butar’ubwo kwizigirwa, ahubwo biringir’Imana, iduha byos’itimana, ngo tubinezererwe; 18 kandi bakor’ibyiza, bab’abatunzi ku mirimo myiza, bab’abanyabuntu bakunda gutanga, 19 bibikir’ubutunzi buzab’urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babon’uko basingir’ubugingo nyakuri.’

Luka 12:15-18 ‘Arababwir’ati: Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kwose, kuk’ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye. 16 Nukw’abacir’umugani, ati: Harih’umukungu wari ufit’imirima irumbuka cyane; nukw’aribaza mu mutima we, ati: ndagira nte, ko ndafit’aho mpunik’imyaka yanjye? 18 Aribwir’ati: ndabigenza ntya: ndaseny’urugarama rwanjye, nubak’urundi runini, ab’arimwo mpunik’imyaka yanjye n’ibintu byanjye;’

(2) Uburenganzira bukoreshwa nabi. Nubwo ubugingo bwacu bushya n’imigisha y’iby’Umwuka n’uburenganzira ari urufatiro rwo kunesha mu by’Umwuka, ntabwo bihagije. Bigomba kwakirwa kubwo kwizera no gukoreshwa buri munsi cyangwa se tuzahinduka abatumva imigisha y’Imana kandi bishobora kuza vuba (reba 1 Abakorinto 9:24-10:12).

Iminsi itatu inyuma y’uko Abisirayeli batabariwe n’Imana ibakiza ingabo za Farao ku bw’igitangaza cyo ku Nyanja Itukura bakaririmba indirimbo zisingiza ugucungurwa n’Imana, batangiye kwitotombera Mose bageze i Mara babonye amazi asharira yonyine yo kunywa. Ubundi, bamaze kubona ibyo bakoze, kandi bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana mu kwamamaza Imana n’imbaraga zayo, bagombaga kuba baritwaye uko amagambo akukurikira asobanura: “Mwami, kubera ko nta n’umwe usa na We, urera mu cyubahiro cyawe, uteye ubwoba mu kugusingiza, ukora ibitangaza, turakwizera ko ubasha kuduha amazi no kuduha ibyo dukeneye”. Ariko mu minsi itatu gusa bakuye amaso yabo ku Mwami no kuri ibi bintu byabakuye mu kwizera.

Nyamara iyo natwe titonze niko bitubera. Igikenewe kuri twe ni ukumva buri munsi imbuzi z’intumwa: ‘Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa’ (1 Abakorinto 10:12).

(3) Iby’ibanze bitari mu mwanya wabyo. Mu gihugu cyacu (Amerika), ahari nta gice cy’ingenzi kurusha Matayo 6:19-34. Kuki? Kubera ko ubukungu bwacu ari ingenzi ku byerekeye ibyo dukoresha ubugingo bwacu. Ibyo umuntu agambirira (iby’isi kandi by’igihe gito cyangwa iby’ijuru kandi by’iteka) byerekana ubukungu bw’umuntu, kandi ubukungu bw’umuntu bwerekana kwitangira gusenga, iby’agaciro, n’iby’ibanze. Biratworohera kubeshywa mu kwitangira ibishira.

Urugero rugaragara rw’ibyaduha agaciro ni ukwitangira Ijambo ry’Imana nk’umugereka n’isoko by’ubugingo bwacu. Abayobozi ba gikristo bibanda aha. Bemera ibi ku munwa ariko bakabyanga mu byo bakora. Ni abo ‘gushyushya abantu bati mukore ibi’. Imyaka myinshi ishize, numvise kuri gahunda yo kuri radiyo ya buri munsi, Dogiteri Pawulo Meier, umukristo w’umuhanga mu bya pisikolojia (ubumenyi mu by’ibitekerezo) w’i Dallas muri Leta ya Texas avuga ko akeneye nibura amasaha abiri ku munsi yo gutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ibyo duha agaciro n’ibyo twiyemeza ntibyerekana urukundo dukunda Imana gusa, ahubwo ni ukumenya ibyo dukeneye neza.

(4) Kutagira ukuri cyangwa uburyarya. Ntidushobora kubaho, kugira ubugingo, cyangwa kubuha abandi tudafite ubwacu! Ukuri k’ubumwe no kugendana n’Umukiza byerekana iteka ukuri k’uko turi mu byo dukora. Amasengesho Bibiliya yigisha si, ‘Mwami hindura umugore wanjye cyangwa umwana cyangwa inama y’itorero’ ahubwo ni ‘Mwami, mpindura. Ngira nk’Umwana wawe’.

Matayo 23:1-5 ‘Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be, ati: 2 Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. 3 Nuko rero, ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, arikw’imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kukw’ibyo bavuga atari byo bakora. 4 Bahambir’imitwar’iremerey’idaterurwa, bakayihekesh’abantu ku ntugu, arik’ubwabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoki rwabo. 5 Ahubw’imirimo yabo yose bayikorera kugira ngw’abantu babarebe: n’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana barazagura bakonger’incunda z’imyenda yabo,’

Yesaya 29:13 ‘Umwami aravug’ati: kukw’aba bantu banyegera bakanyubahish’akanwa kabo n’iminwa yabo, arikw’imitima yabo bakayinshyira kure; no kwubaha banyubaha akab’ar’itegeko ry’abantu bigishijwe;’

Ndakeka ari Howard Hendricks wavuz ngo, ikibazo kinini si gusa, ‘mbese ubukristo ni ukuri? Hari ingero nyinshi mu mateka zerakana ko ari ukuri. Ikibazo cy’ibanze ni iki ngo ni iki kidasanzwe bikora mu bugingo bwanjye? Ibi ni byo ab’isi bareba mu bugingo bwacu nk’ibibugaragaza nyakuri’. Kwiherera buri munsi ni byo bishobora kudufasha kubana n’Umwami iyo dufashe imbuzi twabonye mbere muri iyi nyigisho no kuzegera nk’igihe cyo kujya gufungura ku meza y’Umwami aho kuba nk’agahato.

Dukwiriye kwitondera amagambo y’iyi ndirimbo y’Imana ya kera :

Fata igihe cyo kwiyeza, Vugana kenshi n’Umwami,
Ba muri We iteka, kandi utungwe n’Ijambo rye,
Fata igihe cyo kwiyeza, Isi irihuta
Mara igihe cyinshi, wiherereye na Yesu wenyine;
Fata igihe cyo kwiyeza, Reka akuyobore,
Kandi ntiwiruke mbere Ye, Mukurikire muri byose.


91 Eugene H. Peterson, A Long Obedience in the Same Direction, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1980, pp. 11-12.

92 Charles Spurgeon, Morning and Evening, Morning, Feb. 16.

93 R. Laird Harris, Gleason L. Archer, Jr., Bruce K. Waltke, Theological Word Book of the Old Testament, Vol. 2, Moody Press, Chicago, 1980, p. 495.

94 Merrill F. Unger, Pathways to Power, Zondervan, Grand Rapids, 1953, p. 41.

Related Topics: Basics for Christians

Umusogongero

Turiho mu isi yiyitaho ubwayo yatwawe n’iby’ubucuruzi, ireba ku by’ubugingo n’idini ririmo, mu by’ibanze igira ibitekerezo byo kwikunda. Kandi iki gitekerezo cy’iby’isi ku bakristo gishira vuba. Abakristo benshi babona imigisha n’ibyo Imana yabahaye muri Kristo nk’ibigenewe kuba ibyishimo no kumererwa neza gusa. Muri ibi bihe dukunze kwishimisha naho kumererwa neza kwacu kukaba idini. Nkuko Packer abivuga :

Twita cyane ku kugera ku bintu by’icyubahiro aho gushimisha Imana. Umukristo usanzwe muri ibi bihe, cyane cyane mu bihugu bivuga icyongereza, usanga yarashidukiye ibitabo ngo byigisha uko ibintu bikorwa, bitujyana mu bumwe burushijeho gutera imbere, kurushaho kwishimisha mu busambanyi, kuba umuntu kurushaho, kugera ku byo dushoboye byose, kurushaho kwishimisha buri munsi, kugabanya umubyibuho wacu, kurushaho kurya neza, gukoresha neza amafaranga yacu, guha imiryango yacu isura irushijeho gushimisha, n’ibindi. Ku bantu bakunda guha Imana icyubahiro kurusha ibindi, ibi nta gushidikanya ni ibintu byemewe; ariko ibitabo byigisha uko ibintu bikorwa bibashyira mu buryo bwo kwiyitaho budushimisha mu bugingo aho kugira ngo icyubahiro cy’Imana abe ari cyo kiba mu byo twitaho kurusha ibindi.95

Ahubwo Ibyanditswe bitwigisha ko ukumererwa neza duhabwa n’Imana ari ko kudufasha gukomeza abandi no gukomezwa ubwacu dukura kuri Yo (2 Abakorinto 1:3-4). Mu yandi magambo, kimwe n’Umukiza wacu wazanywe no gukorera abandi aho gukorerwa, ubugingo bw’umukristo bugomba kwita ku bandi.

Umwe mu migambi y’Imana ku itorero ni uko tugomba kuyireka ngo yigaragarize muri twe nk’ibisonga byiza by’ubuntu bwinshi bwayo. Igisonga ni umucunga w’ibintu, si nyirabyo. Ni uwo gucunga iby’undi. Imana ni Yo nyir’ibintu, naho twe turi ababicunga mu busonga bunyuranye yaduhaye. Birumvikana ko ibi birimo ubugingo bwose. Ariko kuba ibisonga byiza by’ubuntu bwayo, tugomba kumenya neza ko iby’ubusonga Imana itubaraho izabitubaza. Ibyanditswe bishyira ibi mu bice byinshi. Urugero, abana ni impano y’Imana kandi ni kimwe mu bice by’ubusonga bwacu. Dukurikije inshingano zo kuremwa mu Itangiriro igice cya mbere, tugomba kuba ibisonga byiza byo kurema kwayo. Ariko kubera intego z’iyi nyigisho, tuzareba ibice bine gusa by’ubusonga.

    1. Ubusonga mu by’IGIHE – Gucunguza buri gihe uburyo umwete.

    2. Ubusonga mu by’ITALANTO - kumenya no gukoresha impano z’Umwuka n’italanto zacu za kamere ku bw’imigisha y’abandi no ku bw’icyubahiro cy’Imana.

    3. Ubusonga mu by’UKURI kw’Imana - kwiyongera ubwacu mu byo kuvuga Ubutumwa no guhindura abandi abigishwa.

    4. Ubusonga mu by’UBUTUNZI - kwibikira ubutunzi bw’ijuru bukomoka ku kwizera.

Buri ngingo muri izi yari ikwiriye igitabo cyayo cyuzuye kandi hari benshi babikoze batyo. Icyakora, kubwo gukurikiza intego yo gushinga urufatiro rwo gukura gikristo, ibice bimwe bizajya bigirwa bigufi mu gihe umwanya mwinshi uzahabwa iby’ivugabutumwa no guhindura abandi abigishwa.


95 J.I. Packer, Keeping in Step With the Spirit, Fleming H. Reveil, Old Tappan, NJ 1984, p.97.

Related Topics: Basics for Christians

Ubusonga Mu By’igihe

KWONGERA UBUGINGO KUBWO GUCUBGUZA UBURYO UMWETE

Intangiriro

Muri iyi si hari ukurenganywa kwinshi, ariko ibyo duhuriyeho twese ni igihe dufite kingana buri munsi. Imana yahaye buri wese muri twe amasaha 24 ku munsi. Ahari, kubera ko twabyawe n’iyi si yihuta, dukunda gutekereza no gukora nk’aho Imana yatugize bato iyo tugeze ku by’igihe. Dukunze kumva amagambo nka: ‘Nta gihe gihagije ku munsi cyo gukora ibyo nkeneye gukora byose’. ‘Simenya uko igihe gishira’. ‘Nzagerageza gushaka umwanya, ariko muri iki gihe kubona umwanya birankomereye’. Muri ibi bihe abantu benshi bibona uruza n’urujya, abantu benshi bumva basunikwa n’igihe. Ikigaragara ni uko hatari amasaha ahagije mu munsi. Ubugingo n’icyo busaba biraruhanya cyane.

Turumva ibiganiro byacu birimo amagambo yerekeza ku kwihuta kw’ibi bihe turimo. Hamwe n’ibyo tumaze kuvuga, dukunze kuvuga iby’amasaha y’ umunsi abantu baba bagenda ari benshi kandi bihuta, cyangwa tukabwira abo mu muryango ngo bagire vuba kuko tudafite umunsi wose. Dukoresha amagambo nka “birihutirwa,” “by’ibanze kurusha ibindi”, cyangwa “biratwihutisha”. Hari igihe twabonaga telegramu nk’uburyo bw’ingenzi bwo kwohereza ubutumwa. Ariko muri iki gihe, ntidufite gusa telefone, fagisi, Imeli, na Intaneti, ahubwo dufite n’inzandiko zihutirwa, izigomba gutangwa umunsi ukurikiyeho, bityo dushobora kwohereza ubutumwa bukomeye kuri uwo munsi bukagera iyo bujya kuri za kilometero ibihumbi.

Kubera gutera imbere mu buhanga na tekinolojiya twagombye kugira umwanya wo kwishimisha kurusha ibindi bihe byose mu mateka, ariko si ko biri. Kubera kwihuta iteka kw’iyi si abantu benshi basa n’ababura igihe cyo guhumeka. Mbega urwamenyo!

Ku mukristo, Robert Banks afite uburyo abivugamo:

“Ku by’igihe, abakristo bo bibamereye nabi kurusha abandi. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo baba mu migi minini, bakaba bari mu bakire, bakaba bafite imyanya ikomeye ku kazi, cyangwa bakaba bafatanya akazi ko mu biro n’ak’imuhira.

Abakristo n’abantu barerewe mu bukristo, bakunze gufata akazi kabo neza kurusha abandi. Banaha agaciro ibyo kwita ku miryango yabo. Kandi bakunze kuba mu b’imbere aho baba no mu mashyirahamwe afasha. Ingaruka z’uko kwitangira umurimo, umuryango ni nk’uko umuhungu wanjye w’imfura yabivuze ati:’abakristo ni nka gari-ya-moshi - bahora bagenda, bihuta, kandi buri gihe bakerewe”96

Niba ari umupasitoro w’itorero rinini , igihe kirushaho kugorana. Bitewe n’ubwinshi bw’ibyo abapasitoro basabwa kandi abantu baba babatezeho, kubona igihe cyo kubisohoza byose bisa n’ibidashoboka. Bakunze kwiyangiriza mu gushaka uko barangiza gahunda zabo zose. Abapasitoro n’abagore babo basa akenshi n’ubwato bugenda nijoro.

Intego y’iyi nyigisho

Uko iyi nyigisho ikozwe n’icyo igamije si ukugira ngo abakristo barusheho kubona ibibafata igihe. Icyo dushaka si ubugingo buhorana akazi kadashira. Igikenewe ni ugukoresha neza igihe dufite n’uburyo Bibiliya itwigisha iby’igihe ku isi duhereye ku bo turi bo nk’abakristo, aho turi, ibyo dukwiriye cyangwa tudakwiriye gutegereza muri iyi si, n’impamvu tuyirimo.

Muri iyi si yacu yita ku byo gukora ibintu neza, umurimo wose ugera ku kintu gifatika uhabwa agaciro kandi igihe gifatwa mu buryo bw’ikigirira abantu benshi akamaro. Iyo tutagikoresheje mu buryo ubwo ari bwo bwose buzana inyungu, igihe gihise kiba gipfuye ubusa. Ibyo dukora byose bigomba kugira icyo bigeraho kigaragara kandi ibi birimo n’igihe cyacu tumara dusenga, twaba twiherereye twenyine n’Imana cyangwa duteranye turi umubiri wa Kristo.

Abenshi muri twe batekereza ko igihe ari ikindi kintu: Ni ubukungu. Byongeye, ni ubukungu rukumbi bwihariye. Igihe ntigishobora kurundwa nk’amafaranga cyangwa guhunikwa nk’ibikoreshwa mu nganda. Nta kundi twakigira atari ukugikoresha, twabishaka cyangwa tutabishaka, ku giciro kidahinduka cy’amasegonda 60 mu munota. Igihe ntigishobora guhagarikwa nk’imashini cyangwa gusimburwa nk’umuntu. Igihe cyahise ntikigaruka.97

Birumvikana ko igihe ari ubukungu kandi ko tutagomba kugitakaza twaragihawe n’Imana. Ibyanditswe bigira icyo bibivugaho. Ariko gukina, kwishimisha, kuruhuka no kwihumuriza indabyo z’amaroza ibi bisanzwe, ese ni uguta igihe? Tumaze gutera intambwe, icyakora, aho n’igihe cyo kwishimisha cyafashe uburyo bugirira benshi akamaro. Tugomba gufata igihe cyacu tutari ku kazi, ku mpamvu iyo ari yo yose (gusenga, kwishimisha, gukina n’ibindi) nk’uburyo bwo gutuma turushaho gukora neza byaba ku kazi cyangwa mu murimo wa gikristo.

Mukwandika agira ngo twitondere akamaro n’impamvu zo kwiga kuruhuka no kwishimira igihe cyo kwishimisha, Swindoll yaravuze ati:

“Umurimo ugenda uhinduka vuba ni cyo cy’ingenzi kiranga umukristo w’Umunyamerika. Igisubizo kuri byinshi mu ngorane zacu (ni ko tubwirwa) ni ‘ugukora cyane kurushaho’. Na none ni ukongeraho ibinaniza by’ibanze, ‘Nturagakorera Umwami by’ukuri niba utarahata ngo ugere aho unanirwa’. Karira maguru si we karira mugisha.”98

Ingorane duhura nazo muri iyi si yacu ya none si uko igihe Imana Isumba byose yaduhaye kingana, ahubwo ni uko tubona igihe n’ubugingo ubwabwo, n’uko dukoresha igihe dufite.

Nk’Uwiteka, Imana ntibura igihe nka twe. Irakigenga. Kuri Yo umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe (1 Timoteyo 1:17; reba 2 Petero 3:8). Ibona ibyashize, ibiriho ubu, n’ibizaza nk’aho ari bimwe. Ariko aho umuntu atandukaniye n’Imana, ni uko ari uwo akanya gato kandi akaba afite iherezo, akagira gusa amasaha 24 Buri munsi ni umubare w’iminsi y’ubugingo Imana imuha.

Ibi ntibivuga, icyakora, ko ubugingo bw’akanya gato bw’umuntu butagira icyo buvuze kandi ko butagira amashami iteka ryose. Mu kuri, Bibiliya itwigisha ko igihe ari ubukungu n’ubusonga twese tuzabazwa imbere y’Imana. Ariko iyo tutitonze, dushobora kugwa mu mutego w’abanyaburayi babona igihe nk’ikigirira abenshi akamaro aho gukora neza no kugera ku by’icyubahiro cyangwa gukora ibintu bibyara inyungu kuba intego y’ingenzi cyane. Iyo ibi bibayeho, tubura ububasha bwo kwishimira Imana, abantu, n’ubugingo yaduhaye. Na none, nk’uko biri mu bugingo bwose, dukeneye kugereranya kwa Bibiliya. Hatariho uku kugereranya duhinduka abahinda-mushyitsi, abakurikiza amategeko bakica ibyishimo, kandi dushobora kurimbura ubushobozi bwacu bwo kuba abo Imana yaduhamagariye kuba.

Ingorane z’ ubugome bw’igihe

Aho kuba inshuti, igihe twagihinduyemo umugome. Kandi twemereye uyu mugome kutwinjiramo no kugenga ubugingo bwacu. Iyo witegerezanye ubushishozi iyi si yacu, ushobora kubona neza ugusubira inyuma kw’imibanire yo mu bugingo bwacu n’imibanire yacu n’abantu byazanywe n’ububi bw’igihe no kutamenya icyo igihe ari cyo ukurikije Bibiliya. Ku byerekeye uku gusubira inyuma, Robert Banks yaravuze ati :

Afashe igishushanyo cy’igikinisho gisanzwe cy’abana, Don MacLean yagereranije umuntu uringaniye n’umutwe w’icyo gikinisho uzunguruka :

Kuzenguruka uzunguruka iyi si ni ko ugenda,
Kuzenguruka mu bugingo bw’abantu urabizi ...
Uzageza he uzunguruka umunsi ku wundi?
Uzarekeraho ryari kuzungurutsa ubugingo bwawe?

Nk’ingaruka, guhura kwacu n’abandi kuragenda kugabanuka ahubwo kugahinduka nko gukoreshwa n’imashini. Twishyira hamwe kurusha uko dushyikirana, tukifata aho kwirekura, tukikomereza cyangwa tukanyuranaho aho kuruhuka no gutinda gato. Umubare w’inshuti magara zacu uragabanuka n’ubwiza bw’ubugingo bwo gushakana kwacu burakendera.99

Kugira ubumwe bw’ingenzi n’abantu bitwara igihe, kandi kubera ibyo, ibigirira abenshi akamaro cyangwa ibyibanda ku gutanga umusaruro, bituma tugabanya igihe cyo kwitangira gushaka ubumwe buhamye mu muryango n’inshuti.

Ubugingo bw’itorero bwangizwa n’amananiza y’igihe. Hari amanama menshi, gahunda nyinshi, imiryango myinshi, n’ibinaniza bindi byinshi bihamagara umubiri wa Kristo ngo genda, genda, kandi ngo kora, kora. Inkurikizi zica intege imibanire yacu n’Imana, n’undi n’undi, n’igihe dukeneye cyo gutekereza, gutekereza ku Ijambo ry’Imana, no kumenya ukuri kwayo. Muri iri siganwa ryo guhora muri jugujugu, tunanirwa kumenya abo turi bo, impamvu turiho, n’aho twerekeza. Tumeze nka wa muderevu wa bisi wabwiye abagenzi ati, ‘Mfite inkuru nziza n’inkuru mbi. Inkuru mbi ni uko twakatiye ahatari ho tukaba twayobye. Ariko, ntimugire ubwoba, inkuru nziza ni uko turimo dukoresha igihe kinini’. Bisa n’aho kugenda ubwabyo, kugenda n’intambwe ndende, ari ingorane ubwayo aho byatujyana hose. Dusigaye dukunda kwihuta ku bwo kwihuta ubwabyo. Twifuza ko orudinateri zacu zihuta nk’urumuri. Iyo bifashe amasegonda icumi ngo orudinateri ibike idosiye y’amapaje 30 turarambirwa tukivovota. Twifuza ko byakorwa mu bice by’isegonda. Ariko se ntibyumvikana ko iyo umugenzi atazi neza inzira, ahagarara akabaza aho ari n’aho inzira arimo imujyana, aho gukomeza iyo nzira atitaye ku muvuduko we?

Hari igice cyo muri Mariko kivugana imbaraga ibi byo gutwarwa n’ibikorwa cyangwa se umubare w’ibyo twakoze kandi dushobora gukora. Muri Mariko 6, tubwirwa ko abigishwa, igihe bari bavuye mu murimo ubafata igihe, bateraniye iruhande rw’Umwami Yesu, maze batangira kumubwira ibyo bari bakoze kandi bigishije (umurongo wa 30). Mu nyandiko y’ikigiriki, birumvikana ko abigishwa bari bashishikajwe n’ibyo bagezeho, hamwe n’ibyo bakoze. Ibi bigaragarira mu gusubiramo ijambo “hosos,” ‘kangahe, bingahe’. Ikigiriki gisomwa gutya ‘Bamubwiye uko ibyo bari bakoze n’ ibyo bari bigishije byanganaga’. Ariko ku murongo wa 31 tuhasoma aya magambo atangaje kandi atera kwibaza ‘Arababwira ati, “muze mwenyine ahiherereye, muruhukeho gato” (kuko hari benshi banyuranamo, bikaba ari urujya n’uruza; babura n’uko barya’. Ibi ntibyari ingorane z’igihe gusa, ahubwo ni iz’uruhare rwo kugikoresha mu buryo bwashoboraga gutuma icyo gihe bari bafite kigira akamaro.

Ibi byerekanwa mu buryo busekeje mu mugani ukurikira wo guhaza abantu 5,000. Iyi nkuru yari igenewe kubigisha uburyo bari bakeneye, kurushaho, igihe cyo kwiherera bonyine na We ngo bavome ku bukungu bw’ubugingo bwe bw’icyubahiro kugira ngo babashe gukoresha neza igihe bari bafite. Ntibyari gusa ngo bakoze ‘ibingana iki’, ahubwo ni uwari ushinzwe ubugingo bwabo. Kandi ku bw’ibi, bari (nk’uko biri kuri twe) bakeneye kumva Ijambo Imana yabwiye Eliya ngo ‘Genda ... wihishe’ (1 Abami 17:3).

Uko Bibiliya ibona igihe

      Inshamake

Muri iyi si yateye imbere, dukunze kureba igihe nk’ikintu cyiza kidafatika, ariko se igihe kibonwa gite muri Bibiliya?

‘Nta jambo rusange rivuga ‘igihe’ mu Isezerano rya Kera, kimwe n’uko hatariho amagambo yihariye ku gihe ‘cyashize’, ‘icy’ubu’, n’ ‘ikizaza’. Ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa mu kuvuga ‘igihe’ ni ayt, ryerekeye by’ukuri ku mwanya cyangwa ku burambe bw’igihe ikintu kibaho (1 Samweli 9:16; Umubwiriza 3:1-8; Ezira 10:13; 2 Ngoma 24:11). Irindi jambo, ‘olam’ ryerekeye ku gihe kidashobora kubarwa, cyaba icyashize (Umubwiriza 1:10) cyangwa ikizaza (Mika 4:7). Mu gihe bitavugwa ‘igihe cy’iteka’ mu buryo bwo kuvuga ibitagira iherezo, ryerekana ku burambe bw’igihe burenze ibyo umuntu ashobora gusobanukirwa. Irindi jambo rizwi na bose, mo’ed rivuga igihe cyagenwe, ni ukuvuga igihe cyagenewe ikintu runaka ngo kibeho nk’umunsi mukuru (Abalewi 23:2,4). Mu yandi magambo, igihe mu Bisirayeli ba kera nticyafatwaga nk’ikidafatika ahubwo cyari cyerekeye ibintu bibaho byaba iby’igihe gito cyangwa kirekire.’100

Inkoranya nshya ya Bibiliya yongeraho ibi bikurikira byerekeye uko igihe kibonwa mu Byanditswe:

“Abaheburayo bari bafite uburyo bwabo bwo kubara uko igihe cyashiraga, ‘ariko uburyo bwakunze gukoreshwa mu gusobanura amagambo ‘ibihe’ bwerekeraga ku gihe cyagenwe, igihe kiri cyo, umwanya ku kintu cyangwa ku gikorwa. Ijambo rikoreshwa cyane ni ‘et (reba Umubwiriza 3:1 n’imirongo ikurikira ku gukoreshwa kwihariye); Z‘man na ryo rifite ubusobanuro nk’ubwo. Mo’ed riva ku busobanuro bw’inkomoko ‘kugena’ kandi rikoreshwa ku bihe bisanzwe nk’ukwezi kwabonetse (urugero Zaburi 104:19) n’iminsi mikuru yagenwe (urugero Kubara 9:2). Mu buryo bwihariye, aya magambo yose akoreshwa ku byerekeye ibihe byagenwe n’Imana, umwanya utangwa na Yo (urugero Gutegeka 11:14; Zaburi 145:15; Yesaya 49:8; Yeremiya 18:23). Mu Isezerano Rishya ijambo ry’Ikigiriki kairos rikunze kugaragara mu buryo busa n’ubu, nubwo ritavuga umwanya ukwiriye” (reba Luka 19:44; Ibyakozwe 17:26; Tito 1:3; 1 Petero 1:11).

Bityo Bibiliya ntivuga ku kudafatika guhoraho kw’igihe ahubwo ibyatanzwe n’Imana mu bihe bimwe byo mu mateka. Ubu buryo bwo kubona igihe bushobora kwitwa igihe kirambuye, aho kuba igihe kigenda kigaruka nk’uko igihe cyakundaga gufatwa mu bihe bya kera; umugambi w’Imana ugenda ugana ku by’uko igihe cyashize kitagaruka. Ibintu ntibipfa kugenda cyangwa kugaruka aho byatangiriye. Ariko kuvuga ko igihe kirambuye nk’uko Bibiliya ibivuga ntibyerekana ko igihe n’amateka bibaho mu buryo bw’ibintu bikurikirana, mu buryo butakwirindwa; ahubwo Bibiliya yibanda ku bihe, aho Imana ubwayo ikora iby’imigambi yayo mu isi (* Umunsi w’Uwiteka).101

C.H. Pinnock, mu nkuru ye ku gihe muri ‘The International Standard Bible Encyclopedia’ atubwira ku kudatanga umusozo rusange udasobanutse mu kwiga amagambo avuga igihe mu Isezerano rya Kera n’Irishya. Mbere yo kuvuga ku magambo akoreshwa ku gihe, aravuga ati :

“Kwiga amagambo akoreshwa ku gihe muri Bibiliya uyakuye mu bice arimo atakaza ubusobanuro bwayo bw’igihe cyo mu Byanditswe. Inyigisho za Bibiliya ku gihe (cyangwa ikindi kintu cyose) ntizishingiye ku buryo bw’iyiga-indimi, bwo gufata amagambo ari ukwayo, ahubwo ni ku buryo Bibiliya ibivuga n’amagambo ikoresha...”102

Ibi ntibivuga ko twirengagiza ubusobanuro bw’aya magambo, ahubwo ko tugomba kuyarebera mu bice arimo, hanyuma Pinnock akavuga ku magambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki akoreshwa ku gihe. Agera ku musozo umwe nk’izi nkuru zavuzwe haruguru. Hanyuma ku byerekeye ubusobanuro Bibiliya iha igihe, aravuga ati:

Mbere na mbere, Bibiliya ibona igihe nko gukurikirana kw’iminsi umuntu abona iby’isi bihita. Abantu bahabwa iminsi yabo yabagenewe; Uwiteka aratanga kandi akisubiza (Yobu 1:21) ... Mu by’ukuri, Imana igenga ibihe by’umuntu (Zaburi 31:15; 139:16). Ku bw’icyaha, amateka yabayemo ibikorwa by’abantu baguye.

Imana yerekana ubuntu bwayo bucungura inyoko-muntu yazimiye hakoreshejwe amateka. Ukugenga amateka kwayo (Abefeso 1:11) kugaragarira ku mateka y’ibikorwa bicungura (Yesaya 46:4-10) 103

      Amahame y’ubusonga mu by’igihe

Natangajwe buhoro n’ubuke bw’ibice bivuga ku gukoresha igihe ugereranije urugero n’umubare w’ibice bivuga ku busonga mu by’amafaranga. Ibice byinshi byerekeye ubutunzi n’amafaranga, ariko bike byerekeye igihe. Ahari gutangara kwanjye guterwa n’ibihe tugezemo n’ukuntu dukoresha igihe n’uko tukibona nk’ubutunzi kimwe n’amafaranga.

Kuba ibice bike ari byo bivuga ku gihe ntibivuga ko uko dukoresha igihe bitagira umumaro kubera ko byumvikana ko bifite umumaro. Uku kunyuranya ntikuvuga icyakora ukuntu abanyaburayi bafata igihe n’uko bacyitaho nk’ikintu kigomba gukoreshwa mbere y’uko cyangirika.

Uko iyi si yateye imbere ibona igihe, bishobora kugaragazwa no gutandukana n’imvugo zo mu mico itandukanye. Urugero, abanyamabanki ‘mu Bwongereza bavuga ko isaha yiruka, mu gihe muri Espaniya bavuga ko igenda’.104 Ibi bifite ingaruka zikomeye ku buryo abantu babona igihe. ‘Niba igihe cyihuta, nk’uko Abongereza bavuga, tugomba kwihuta tukagikoresha mbere y’uko kigenda. Niba igihe kigenda, nk’uko abo muri Espaniya bavuga, umuntu ashobora kucyishimishaho.’105

None ni ayahe masomo dushobora gukura mu Ijambo ry’Imana ku byerekeye ubusonga mu by’igihe?

      Ibice byo mu Isezerano rya Kera

    Zaburi 90:12

Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.

Zaburi 90 ni ugutekereza (imirongo 1-11) no gusenga (imirongo 12-17). Amasengesho ava mu gutekereza k’umunyezaburi ku by’uko Imana ari Nkuru kandi Ihoraho biyitandukanya cyane n’umuntu w’intege nke, w’umunyabyaha, kandi w’akanya gato. Muri iyi Zaburi, Mose yasengeye ibishobora kuva mu gutekereza kwe, cyane cyane ngo ashobore kugira ubushobozi bwo guhesha ubugingo Imana yamuhaye akamaro kandi ngo Imana yemeze cyangwa ihamye umurimo w’ibiganza byayo (umurongo wa 17). Yashakaga ko ubugingo bwe bugirira Imana akamaro kandi ko bugira agaciro iteka, ariko igice cy’ingenzi muri ibi, cyari ukumenya agaciro n’umugambi by’igihe cye ku isi. Ingorane z’umuntu ni uko akunda mu gihe gito aho kuba iteka. Ariko se gucunga igihe bitangirira he? Si ukubara gusa ko ubugingo ari buto, ahubwo iminsi igereranije yari asigaje ukurikije uko ubugingo bw’umuntu buri mu rugero rwo hagati bwareshyaga. Hamwe n’ubwo burambe bw’ubugingo, yasabye ko yakwitangira kuzanira Imana umusaruro mu bwenge bwayo bityo yagombaga kubaho mu bwenge, agendera mu mucyo w’ubwenge bw’Imana (reba Abefeso 5:15-18).

Kubara iminsi yo kubaho kwacu byagombye kubamo gusuzuma uko dukoresha n’uko ducunga igihe. Ibi bivuga gusuzuma ahantu n’ukuntu dukoresha iminsi yacu. Niba tubona dufite byinshi byo gukora bitubuza kumara igihe dusoma Ijambo ry’Imana, tugomba kwibaza impamvu. Reka mbahe impamvu enye zituma abantu bagira ibyo bakora byinshi, ariko ntibagire aho bajya mu byerekeye kuzigama iby’iteka, cyangwa se mu gusohoza ubushake bw’Imana.

(1) Abantu bashobora kugira byinshi bakora bitewe no kwikunda. Abantu bashaka kugaragara ko bakomeye. Muri iyi si yacu, gahunda zirimo ibintu byinshi byo gukora, umubare munini w’amasaha n’ibyo akora byinshi bifatwa nk’ibyerekana uko umuntu aba yarageze kuri byinshi cyangwa se akomeye. Dupima abantu, na twe ubwacu turimo, mu byo dukora no mu byo tugeraho, bityo bigatuma twiha gahunda ndende.

(2) Abantu bashobora kugira byinshi bakora ari uburyo bwo guhisha ubunebwe bwabo. Kujya hirya no hino mu bintu akenshi bitari ngombwa ni uburyo rimwe na rimwe bwo kwihunza ibitureba by’ingenzi cyangwa se bikomeye kurushaho. Ibi bikunze kuboneka ku bapasitoro. Bamwe bashaka kugira byinshi bakora bitandukanye aho kumara amasaha menshi bakora kandi batekereza ku Ijambo ry’Imana cyangwa igice cyo mu Byanditswe. Niba umupasitoro adafata igihe cyo kwiga no kumenya Ijambo ry’Imana, mbese yashobora ate kuyobora abantu ku mazi atuje kandi acecetse y’Ijambo ry’Imana?. Iri hame ni iryacu twese.

(3) Abantu bashobora kugira byinshi bakora kubera kwifuza. Abantu barifuza cyangwa bakunda ibintu. Matayo 6 ni igice kizwi na bose gisobanura ibi. Abantu, barakora, bagakora, bagakora kubera bafite iby’ibanze by’akajagari kandi ntibanyurwa; ibihagije nta na rimwe bibahaza. Nk’ingaruka, bakurikirana ibyo muri ubu bugingo kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Iyo binjije amadolari 70.000 uyu mwaka, umwaka ukurikiyeho bateganya imirimo myinshi kurushaho, bityo bakaba bakwinjiza amadolari 90.000. Kwifuza amafaranga ni ikintu kimwe. Ibi bishobora kubamo kwifuza imbaraga, guhimbazwa, icyubahiro, imyanya, ubutunzi n’umutekano.

(4) Abantu bashobora kugira byinshi bakora kubera bita ku gushaka gushimisha abantu aho gushimisha Imana. Ntibigeze biga kuvuga ‘oya’ bigira akamaro ku bushobozi bwacu bwo guhorana iby’ibanze by’Imana imbere yacu. Niba tudakoze gahunda y’ibyo tugomba gukora ngo tumenye ibyo dukwiriye gukora n’ibyo dukwiriye kureka, abandi bazabidukorera. Ibyacu bizaba uburyo busa no kugambanirwa aho kuba ibyo twiyemeje. Icyitegererezo cyiza kiri mu Byakozwe 6:1-7. Igihe intumwa zihuye n’ikibazo cyo gufasha abantu, zagikemuye zibanza gushyiraho iby’ibanze zikurikije amahame yo muri Bibiliya. Zaravuze ziti : ‘Ntibikwiriye ko turekera kwigisha Ijambo ry’Imana, kwicara ku meza tugabura. Nuko bene data mutoranye muri mwe abo twashyira kuri uwo murimo.’ Aho kugira ngo bongere uyu murimo ku byo bari basanganywe, bahaye abandi ububasha bwo kuwukora. Iby’ibanze byo muri Bliblia n’ubushake bw’Imana kuri twe, buri muntu ku giti cye bigomba kwerekana ibyo dukora aho kuba ibyo abantu bashaka cyangwa bakeneye.

Kubara iminsi yo kubaho kwacu, binavuga gusuzuma uko igihe dukoresha kimeze. Uburambe bw’igihe tumara ku kintu akenshi ntabwo ari ingenzi nk’uko icyo kiba kimeze. Ntitugomba kureba aho igihe cyacu kijya gusa, ahubwo n’uko tugikoresha n’impamvu. Mu kuvuga uko dukoresha igihe nshaka kubaza niba tugikoresha neza. Ese tugikoresha neza? Mujya mufata igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana n’indi mishinga isaba gutekereza no kuba menge iyo mutananiwe, cyangwa se murumva mufite intege? Iyo muri hamwe n’umuryango wanyu, mbese ubwenge bwanyu n’umutima wanyu biba byibereye ahandi? Ese mufite ibibarangaza? Urugero, nk’iyo muri mu rusengero, muba muriho mutekereza iki?

Impamvu ni ngombwa cyane. Tugomba kureba impamvu n’intego byacu mu gukoresha igihe. Nk’abizera dukeneye intego n’umugambi. Ibyo dukora byose byagombye gukorwa mu buryo busohoza intego za Bibiliya. Dukeneye (a) imigambi (y’ako kanya cyangwa y’igihe kirambye buhoro), (b) intego (z’igihe kiringaniye), na (c) umurimo twitumye (w’igihe kirekire). Bityo icyo dukora cyose mu gukoresha igihe cyacu cyagombye gushingira kuri ibyo. Ibi birimo kuruhuka, gukina, kugorora ingingo, kwishimisha, kimwe no gukora, gufasha n’umurimo w’Imana.

Bamwe mu ntiti n’abahimbyi bakomeye ni abantu baruhukaga buke. Kuki? Kubera ko byabafashaga gutekereza no gukoresha neza igihe cyabo. Bari abantu bafite intego bagamije (1 Abakorinto 10:31).

    Zaburi 39:4-5

Uwiteka, Umenyeshe iherezo ryanjye, n’urugero rw’iminsi yanjye; Menye ko ndi igikenya. 5 Dore, wahinduye iminsi yanjye nk’intambwe z’intoke; Igihe cy’ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk’ubusa : Ni ukuri umuntu wese, n’ubw’akomeye, n’umwuka gusa. Sela.’

Ibihe iyi Zaburi yandikiwemo byari ibihe byo guhanwa kwa Dawidi mu bugingo bwe (imirongo ya 8-11). Ntitubwirwa igihe ibi byabereye cyangwa icyo icyo gihano cyari cyo. Turabona gusa ko Dawidi yumvise ukuboko kuremereye kw’Imana mu bugingo bwe kandi akaba yarababazwaga mu mutima no mu bwenge. Ariko Ibyandistwe bitwigisha ko uguhana nk’uko ari uburyo Imana ikoresha nk’umubumbyi mu gutunganya no kunoza ubugingo bw’abantu bayo. Ikoresha ubwo buryo ngo idukure mu byaha no mu bugingo bwishingikiriza kuri nyirabwo ngo itugeze mu gukura guhamye no mu kwishingikiriza Imana ubwayo mu by’Umwuka. Kubera ko ari Yo soko y’ubugingo, ni na Yo igomba kuba uburyo bwacu n’impamvu zacu z’ubugingo. Ariko mu kuyigomera, umuntu ashakira muri ubu bugingo icyo budashobora kandi butigeze bugenerwa gutanga. Umuntu areba ku kumererwa neza kwe, ibinezeza, ibyo akurikirana, ibyo ageraho, n’ubutunzi ngo abonemo agaciro, gukomera, kunyurwa, n’umutekano mu bugingo. Ariko bumwe mu butumwa bukomeye bwo muri Bibiliya ni uko ibyo bibonerwa mu Mana yonyine.

Ubugingo bw’umuntu ni ubw’igihe gito, ni nk’intambwe y’ikiganza bakoreshaga mu bipimo mu gihe cya Dawidi. Ubugingo bw’umuntu ni nk’umwuka w’umuntu ubonwa mu gitondo iyo hakonje kandi ugahita ubura. Budafite Imana , ubugingo bw’umuntu ntacyo bumaze, ni nka baringa cyangwa igicucu. Umuntu ashobora kwirundira ubutunzi bwinshi, ariko ntashobora gupfa ngo ajyane na bwo. Arabusiga kandi ntawe umenya uko icyubahiro cye n’ubukire bwe biyoyoka.

Dawidi yari azi ko umuntu adafite Imana, nta byiringiro n’umumaro w’ubugingo yaba afite. Nk’umuntu wubahaga Imana, nubwo yari ashobewe kandi ababaye, aho kwerekana uko gushoberwa kwe imbere y’abandi byashoboraga gutukisha Imana, yahisemo gufunga umunwa we (Zaburi 39:1). Mu gihe yatekerezaga ku bugingo bwe no ku bugingo muri rusange, guceceka kwe kwararangiye aravuga, ariko si imbere y’abantu, ahubwo nk’uko byagombaga kuba, ni mu masengesho ku Mana. Yasabiye gusubizwa, asaba ubwenge ngo abashe kumenya icyo Imana yashakaga ko amenya no gushyira mu bikorwa akurikije ko ubugingo ari bugufi. Gusenga kwa Dawidi kutwereka ukuntu ibidasobanutse byo mu bugingo bidatanga ibyiringiro kereka iyo birebewe mu mucyo w’Imana ihoraho kandi izi byose n’umugambi wayo kuri twe nk’uko twabihishuriwe muri Bibiliya.

None ni iki Dawidi yasabaga igihe yasengaga ati, ‘Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, n’urugero rw’iminsi yanjye; menye ko ndi igikenya’. Bamwe bashobora kuvuga ko yasabaga, akurikije ko ubugingo bw’umuntu ari ubw’akanya gato kandi buhita nk’igicucu, ati mbese intego n’umumaro by’ubugingo bwanjye, bw’iminsi yo kubaho kwanjye ni ibihe? Ariko ahari ibi si byo Dawidi yasabaga mu by’ukuri. Yarasabaga ati, Uwiteka mfasha ngo ntashyira amagi yanjye yose mu gitebo cyoroshye, cy’akanya gato gihita cyihuta. Kubera ko Abisirayeli bagombaga kuba abagwaneza bakanafasha umunyamahanga n’umusuhuke (Gutegeka 10:18-19), bityo Dawidi yarimo asaba Imana kumufasha kubaho nk’umunyamahanga n’umusuhuke wishingikiriza k’Uwiteka muri byose (umurongo wa 12) aho kwiringira iyi si y’igihe gito.

Reba ukuntu asoza ibitekerezo bye ku guhita vuba agira intege nke k’ubugingo mu murongo wa karindwi.

“Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira.”

‘None’ ni ijambo ry’Igiheburayo atah ryerekana igihe kandi risobanura ngo ‘ubu’. Ariko iri jambo rikoreshwa akenshi nk’iribanziriza ibikurikira mu mucyo w’ibiriho ubu, ni ukuvuga ngo ‘nk’uko ibintu biriho ubu, aho mpagaze ni aha’, cyangwa se ‘nk’uko ibintu biriho ubu, ni iki gikwiriye gukorwa?’ Dawidi yarimo avuga ati nk’uko ibintu biri, nk’uko biriho muri iyi si, hamwe n’uko ubugingo bw’umuntu ku isi buri, bw’igihe gito kandi butagira umumaro, ‘mbese ntegereje iki?’ Inshinga ‘gutegereza’ ni gawa ivuga ‘gutegereza, gushaka wiringiye kubona, ibyiringiro’. Harimo igitekerezo cyo kwihanganira gutegereza mu kwizera wiringiye ko icyo wizeye kizaguha icyo utegereje. Dawidi yabishyize mu kibazo. Mbese hari icyo ntegereza kuri ubu bugingo n’ibihendo byabwo ngo kinshimishe cyangwa kinyereke agaciro k’ubu bugingo? Aherako atanga igisubizo cye yikiriza. ‘Ibyiringiro byanjye biri muri wowe’. Imana yonyine ni Yo yari ibyiringiro bye.

Kuba ibisonga byiza mu by’igihe ntibivuga ko tudakwiriye kwishimira ibintu byiza byinshi Imana iduha muri ubu bugingo. Ni koko muri 1 Timoteyo 6:17 hatwigisha ko Imana ‘iduha byose ititangiriye itama, ngo tubinezererwe’. Ariko tugomba kumenya ko mu kunezerwa kwacu, tutagomba gushyira ibyiringiro byacu mu bitiringirwa byo muri iyi si byo kumererwa neza cyangwa ibyishimo cyangwa imbaraga cyangwa umwanya cyangwa ubukire, ahubwo ni mu Mana yonyine (1 Timoteyo 6:17; Zaburi 62:1-12). Bityo Dawidi asoza iyi Zaburi asaba Imana kumukuriraho igihano ngo yishimire igihe afite ku isi (umurongo wa 13).

1 Timoteyo 6:17 ‘Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana ngo tubinezererwe.’

Zaburi 62:1-12 ‘Umutima wanjye uturiza Imana yonyine: Ni Yo agakiza kanjye gaturukaho 2 Niyo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye. N’igihome kirekire kinkingira : Sinzanyeganyezwa cyane. 3 Muzageza he gutera umuntu, ngo mumwicane mwese, Nk’inkike ibogamye, nk’uruzitiro runyeganyega? 4 Iki cyonyine ni cyo bajya inama, ni ukugira ngo bamusunike, ngo agwe, ave mu cyubahiro cye : Bishimira ibinyoma : Basabirisha umugisha akanwa kabo, ariko bavumisha imitima yabo. Sela. 5 Mutima wanjye, turiz’Imana yonyine; kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho. 6 Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye; Ni igihome kirekire kinkingira : sinzanyeganyezwa. 7 Imana ni y’irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye : Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana. 8 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira : Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo : Imana niyo buhungiro bwacu. Sela. 9 Ni ukuri aboroheje ni Umwuka gusa, kandi abakomeye ni ibinyoma : Ni bashyirwa mu gipimo, ntibazika, bazateruka; Bose bateranye, Umwuka ubarusha kuremera. 10 Ntimwiringire agahato, Ntimwizigirire ubusa kunyaga : Ubutunzi nibugwira, ntibuzabaherane imitima. 11 Imana yavuze rimwe; nabyumvise kabiri, ngo Imana ni yo ifite ububasha : 12 Kandi ni wowe, Mwami, ufit’imbabazi : kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we.’

    Umubwiriza 3:1-8

‘Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo : 2 hariho igihe cyo kuvuka, n’igihe cyo gupfa; igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri; 3 igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza; igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka; 4 igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka; igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina; 5 igihe cyo kujugunya amabuye, n’igihe cyo kuyarunda; igihe cyo guhoberana, n’igihe cyo kwirinda guhoberana; 6 igihe cyo gushaka, n’igihe cyo kuzimira; igihe cyo kwimana, n’igihe cyo gutanga; 7 igihe cyo gutabura, n’igihe cyo kudoda; igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga; igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; 8 igihe cy’intambara, n’igihe cy’amahoro.’

Salomo aratwigisha ko ibintu byose cyangwa ibikorwa byose mu bugingo nk’uko byerekanwe mu mirongo ya 2-8 bifite ‘igihe’ cyabyo (zeman, igihe, igihe cyagenwe) n’isizeni (eth cyangwa etz, uburambe, umwanya). Bimwe muri ibi bintu bibaho rimwe gusa mu bugingo mu gihe ibindi bigenda bigaruka. Ikintu cy’ingenzi ni ukumenya ko Imana yashyizeho ibihe kuri buri kintu cyo muri ubu bugingo (umwanya, ibyo dushinzwe, ibitugerageza) kandi ko tugomba gufata igihe cyo gukora ibikenewe. Nk’uko Banks abyerekana, ‘uko ikintu giteye, icyo umuntu ahura na cyo, intera mu bugingo cyangwa ubumwe byerekana ubwoko n’uburambe bw’igihe kigomba kugenerwa icyo kintu.’106

    Umubwiriza 3:9-11

‘Iby’umuntu akora yirushya bimumarira iki? 10 Nabony’umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo. 11 Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukageza ku iherezo.’

Nk’uko imirongo ya 1-8 ibyerekana, ibintu bikwiriye mu gihe cyagenwe n’Imana birimo ibintu bibiri bitandukanye kandi kimwe kirubaka ikindi kirasenya. Ibi bishobora kuzana ikibazo cyavuzwe mu murongo wa 9, ‘ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?’ Ariko iki kibazo gisubizwa mu mirongo ya 10-11. Imana yakoze buri kintu ku buryo bukwiriye, buboneye (iri jambo risobanurwa ngo ‘bukwiriye’ {NASB} cyangwa ‘buboneye’ {NIV} mu gice cya 5:18) mu gihe cyacyo. Ijambo ry’Igiheburayo rivuga cyiza. Muri Bibiliya yitwa Septante (Ubusobanuro bw’Ikigiriki bw’Isezerano rya Kera) risobanurwa na “Kalos” rivuga “ikiri mu rugero,” cyiza, gikwiriye, gifite akamaro. Abantu batitegereje ibihoraho ntibabasha kubibona. Kubera iyi mpamvu, Imana yashyize mu mutima w’umuntu gusobanukirwa iby’iteka ngo abashe kureba hirya y’ubu bugingo. Ibi, birumvikana, ni ukuri ku babona uko igihe kivugwa mu Ijambo ry’Imana. Mu Isezerano Rishya bisobanurwa mu buryo bw’abahagarariye Imana ku isi / abasuhuke.

Nyamara, ntibyoroha iteka kumenya akamaro k’umwanya wihariye mu gihe. Hamwe na Pawulo dushobora gushoberwa mu bihe bimwe na bimwe, ariko ntitugomba kwiheba (2 Abakorinto 4:8). Ntitumenya iteka agaciro k’ibice by’ibihe, ariko dushobora gusubira mu magambo y’umunyezaburi: ‘Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye, Uwiteka, naravuze nti: “Uri Imana yanjye. Ibihe byanjye biri mu maboko yawe …” (Zaburi 31:14 - 15a).107

    Umubwiriza 9:12 - 13

‘Erega nta muntu uzi igihe cye, ukwo amafi afatwa mu rushundura, n’inyoni nazo zikagwa mu mutego, uko niko abantu nabo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo. 13 Kandi nabonye ubwenge munsi y’ijuru, bwambereye igikomeye.’

Aha Salomo araduha imyifatire umuntu wese akeneye. Bagomba kubaho nk’abari mu Uwiteka kandi bagafata imyanya hafi ya yose Imana ibaha, ariko bagomba gusobanukirwa iteka ko ibivugwa n’uburambe bw’ubugingo bitamenywa mbere. Nta n’umwe ushobora guhamya ko azanesha cyangwa atabona bitaraba uko Imana izamugenza.108 Umubwiriza 11:2 yongeraho ati, Ubigabanye barindwi, ndetse n’umunani; kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.

Bityo isomo ni uko dushobora ndetse twagombye kunezererwa ubugingo n’igihe Imana iduha ku isi, ariko tutamenye kandi ngo dukunde Imana, nta kintu ku isi cyagira agaciro k’iteka. Intego n’akamaro by’ubugingo ntibishobora kubonwa mu bintu cyangwa iby’igihe gito. Imana yonyine ni Yo ibiduha. Kubera ko ari uko biri, Imana ni Yo igomba kuba iy’ibanze mu bugingo (Matayo 6 : 33 - 34).

      Ibice byo mu Isezerano Rishya

    Abaroma 13:11 - 14

‘Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yukw’igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye, kuruta igihe twizereye, 12 Ijoro rirakuze, burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. 13 Tugendane ingeso nziza, nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana, kandi tutagira ishyari. 14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu, ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.’

Nuko mujye mugenza mutyo kuko muzi igihe. Intumwa iratwigisha ko dukeneye kuyobora igihe dukurikije ukuri kw’Ijambo ry’Imana n’icyo riduhishurira cyerekeye ibihe. Kumenya ibi bitubera impamvu ikomeye yo kubaho twubaha Imana nk’uko bivugwa mu mirongo ibanziriza uyu. ‘Igihe’ ni ijambo rikomoka ku Kigiriki Kairos. Ritandukanye na Chronos rishobora kuba ryerekeye ku gihe cyakoreshejwe, cyangwa se ku burambe bw’igihe, Kairos akenshi ryerekera ku gihe runaka cyangwa kizwi, kandi cyane cyane ku gukoreshwa neza kwacyo cyangwa ku biranga igihe cyihariye n’ibijyana na cyo. Bityo ryerekeye ku gihe runaka, umwanya wo gukora ikintu, igihe cy’ingirakamaro, igihe cyangwa ibihe byuzuye, igihe cyakiriwe neza, igihe cy’agakiza, cyangwa igihe gikomeye (Abagalatiya 6:10; Abakolosayi 4:5; Ibyakozwe 14:17; Abagalatiya 4:4; Abefeso 1:10; 2 Abakorinto 6 : 2; 2 Timoteyo 3 : 1). Kairos rikoreshwa inshuro 85 mu Isezerano Rishya; 30 muri zo ni Pawulo urikoresha.

Uburyo buhamye kandi bugize uko umukristo afata igihe ni ukwemera ko, hamwe no kuza kwa Kristo, igihe rukumbi cyihamya Kairos cyaratangiye, ni cyo ibindi bihe byose bifatiraho.109

Mariko 1:15, Abagalatiya 4: 4, 2 Abakorinto 6: 2 hagaragaza neza ko hamwe no kuza kwa Yesu Kristo, igihe gishya cyatangiye ari cyo gihe cyemerwa, igihe cyo kubona Imana no kugira agakiza kayo ku bw’ubumuntu n’umurimo by’umucunguzi Mesiya wategerejwe igihe. Uyu Mucunguzi yambaye umubiri w’umuntu, yigisha abantu, apfa kubera ibyaha byacu, azurwa mu bapfuye, none ubu yarazamuwe yicara iburyo bw’Imana. Ni muri uyu mwanya w’icyubahiro, ku bw’umurimo w’Umwuka Wera n’umubiri wa Kristo, Imana ishaka kwiyegereza abantu bose.

Mariko 1:15 ‘Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi:nuko mwihane, mwemer’ ubutumwa bwiza.’

Abagalatiya 4 : 4 ‘Maze igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo, wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko.’

2 Abakorinto 6 : 2 ‘kuko yavuze iti : Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye. Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.’

Kubabazwa, gupfa, kuzuka, no kuzamurwa kwa Yesu si ibintu by’amateka yahise gusa. Ahubwo, ibi ni ibintu by’ingenzi mu gihe byatwakiriye mu gihe cy’agakiza cyo Pawulo yasobanuye nk’igihe cyo kwamamaza umubiri wa Kristo. Kubw’ubugwaneza bw’Imana, uyu ni umunsi abantu b’indimi zose, amoko yose, n’ibihugu byose bashobora kubona agakiza ku bwa Kristo ni twamamaza Ubutumwa bwiza.

Ariko ubwo ubu ari Kairos y’agakiza, ni n’ubundi bwoko bwa kairos, igihe kivugwa ko gikomeye (2 Timoteyo 3:1), nk’ababaho mu minsi mibi (Abefeso 5:16), kandi nk’igihe cy’ijoro. Ni igihe, icyakora, ijoro ryamaze kugenda amanywa akaba yegereje (Abaroma 13:11). Umunsi wegereje ni umunsi wo kugaruka kwa Kristo igihe azatwakira mu bihe (mu bwinshi) byagenwe mu bwami bw’imyaka igihumbi bwo kwima kwa Kristo ku isi (Abefeso 1:11).

Mu gihe kwizera kuzana agakiza no kubabarirwa ibyaha, kuzana n’uruhare rukomeye ku by’igihe. Kwizera kuduhamagarira kubaho mu bwenge kubera kamere y’iyo Kairos nk’ikomeye kandi yuzuye ibibi mu gihe na none dufite mu bwenge ukuri kw’umunsi uzaza ku mperuka y’iki gihe turimo. Guhamagarirwa kubaha Imana mu mirongo ibanza bishingiye ku gusobanukirwa neza intego isumba byose y’Imana ku bw’iki gihe cy’umwijima, kubera ko kwerekera ku kurangira kw’ibintu byose mu gice cya nyuma cy’agakiza kiza ku bantu ba Kristo. Ikivugwa ni uko dukeneye kumenya kamere y’iki gihe nk’igihe cy’umwanya w’agakiza, ariko na none nk’icy’akanya gato kandi kibi gitandukanya n’ubwiza bw’ikizaza ari cyo gihe cy’umucyo w’iteka n’ibihe byagambiriwe (Abefeso 1:11). Bityo kubaha Imana bijyana no gusobanukirwa kamere y’igihe mu mugambi w’Imana.

    Abefeso 5 : 15 - 17

‘Nuko mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge 16 mucunguze ubury’umwete, kuko iminsi ari mibi. 17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.’

Intumwa iraduhamagarira kugenda twirinda kubera ko iminsi turimo muri iyi si y’ubu ari mibi. ‘Mibi’ ni Poneros rivuga, ikigome, kibi, kitari cyiza, gisuzuguritse, kitagira umumaro, kigira ingeso mbi, kigenda kiba kibi.110

Satani yitwa ‘Umubi’ (ho poneros) kandi ni ukuri, ububi bw’iyi minsi bwongerwa n’ibyo Satani akora nk’umutware w’iki gihe (Yohana 12: 31; 14: 30; Abefeso 2: 2; 6: 12). Iminsi ivugwa ntagushidikanya ko ari mibi kubera yuzuye ibitekerezo, iby’agaciro, no gukoreshwa bisenya kandi bitandukanye n’imigambi y’Imana, ariko na none ni mibi kubera ubwinshi bw’ibihendo n’ibigeragezo byagenwe n’Umubi mu gukura abantu ku Mana n’ubushake bwayo (2 Abatesalonike 2:10; 2 Timoteyo 2 26; Ibyahishuwe 12:9). ‘Mukoresha igihe cyanyu cyose’ cyangwa ‘mucunguza uburyo umwete’. Igihe ni Kairos ryasobanuwemo haruguru. Inshinga ni (exagarazo), ‘kubatura, gucungura, kugura byose’. Iyi nshinga ikoreshwa mu buryo bwo ‘kwongera kugura’ cyangwa ‘gucungura’ mu Bagalatiya 3:13 na 4:5 ku byerekeranye no kubatura abizera mu mategeko. Mu ijwi ryo hagati nk’aha ishobora kugira igitekerezo cyo ‘kwigurira byose’.111 Gukoresha ijwi ryo hagati byerekana inyungu ibonwa mu gucungura igihe Imana yaduhaye mu isi.

Ubugingo bwa kera bw’umwijima nk’abana bo kurimbuka bugomba guhinduka ubugingo bw’umucyo nk’abana b’Imana bashaka kwerekana ibishimisha Umwami (Abefeso 1:1-14). Hamwe n’ibi haza uruhare rwo gukoresha neza iki gihe. Impamvu, mwibuke, ni uko iminsi ari mibi. Yuzuye ibishuko n’ibigeragezo bigenewe kutubuza ubushake bw’Imana. Abefeso 5: 5-18 hashishikariza abizera kuba maso no kugendera mu bwenge bitonze kandi bayobowe n’Umwuka kugira ngo bamenye ubushake bw’Imana kandi baneshe ikibi cy’iyi minsi. Bityo, indi ngaruka y’uku kugendera mu bwenge twitonze ni ubushobozi bwo gucungura igihe kuva mu bubata bw’umumaro n’ibikorwa bitagira inyungu mu gihe hano ku isi ibyo bidashimisha Imana kandi bitagira agaciro k’iteka.

    Abagalatiya 6 : 9 - 10

Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari. 10 Nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.’

Hakurikijwe amategeko y’isarura (imirongo ya 7 - 8), intumwa idushishikariza ubugingo bwo kwitangira ibyiza by’abandi, ku bantu bose, ariko cyane cyane ku b’inzu y’abizera (imirongo ya 9 - 10). Mu guhugura kwe, akoresha Kairos inshuro ebyiri, rimwe mu murongo wa 9, ‘igihe gikwiriye’, no mu murongo wa 10, ‘uko tubonye uburyo’. Mu murongo wa 9, Kairos ikoreshwa hamwe na ntera idios, ‘icy’umuntu, cyigenga, cyihariye’, cyangwa se ‘icyihariye, icyitaruye, igikwiriye, ikiboneye’112. Bivuga ngo, ‘mu gihe cyacyo’, bivuga igihe gikwiriye kandi kiboneye, ibi bishobora kuba kandi igihe cyo gusoroma, igihe cyo gusarura. Hari igihe kigiye kuza kizarangwa n’isarura, igihe cy’ingororano ku bw’umurimo wo kwiringirwa. Umurongo wa 9 uhinduka impamvu y’umurongo wa 10.

Mu murongo wa 10, Kairos rikoreshejwe hamwe na Hos, rikoreshwa nk’icyungo cyerekana igihe gito kivuga ngo ‘mu gihe, igihe cyose’. Mu gihe Kairos mu murongo wa 9 ivuga iby’ingororano zizatangwa mu gihe kizaza, umurongo wa 10 wo uvuga kuri Kairos y’ubu iyo Imana yageneye buri wese muri twe nk’igihe n’uburyo bwo gukora ibyiza cyangwa se kubiba imbuto nziza mu buryo bw’ibikorwa byo kwitanga kubwo gukunda abandi. Amahame agenga gukora neza ari ukubiri: (a) ukubiba kwacu nta kuntu kutazagororerwa, igihe cyo gusarura kizakurikiraho, kandi (b) dukwiriye gukora ibyiza igihe tugifite uburyo, igihe cyose Umwami akiturekeye aha ku isi. Iki ni igihe dufite cyo kubiba imbuto nziza.

    Abakolosayi 4: 5-6

‘Mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. 6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.’

Amagambo y’uyu murongo asa n’ayo mu Befeso 5:15, havuga ngo gucunguza uburyo umwete. Asa na none mu bitekerezo nk’Abagalatiya 6:10 ku byerekeye ibyo gukoresha igihe cyose dufite. Mu gihe mu Bagalatiya 6:10 havuga ibyo kwitangira ibyiza by’ubwoko bwose, igitekerezo aha ni ugutanga ubuhamya bwiza mu batizera. Kugirira neza abantu bose no gutanga ubuhamya bwiza birumvikana birajyana. ‘Uburyo’ ni Kairos kandi na none, aho kwibanda ku gihe runaka, intumbero iri ku gihe kiramba hamwe n’uburyo butandukanye ku bw’uburenganzira n’uruhare twahawe.113

Hamwe n’ubuhamya bwacu ku batizera, dufite uruhare mu bintu bibiri: (a) Uko twitwara, birimo imyifatire yacu, bigomba kuba byiza kandi mu buryo bushobotse bwose; kandi (b) uko twitwara nk’uko bigaragarira mu byo tuvuga, bisize umunyu neza ngo bibashe kunyura umuntu dushaka kugeza kuri Kristo.

    1 Petero 1:17; 2:11

1:17 ‘Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze, ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke yanyu mutinya.’

2:11 ‘Bakundwa, ndabahugura, ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.’

‘Iminsi’ mu gice cya 1:17 ni Chronos ryerekeye gusa ku burambe bw’ubugingo bw’umuntu ku isi hamwe no guhita vuba kwabwo. Ku rundi ruhande, ijambo ‘ubusuhuke’, mu gihe na ryo ryerekeye ku guhita vuba, ryerekeza intumbero yacu ku myifatire n’imibereho ubugingo bukwiriye kugaragaza uko dukwiriye kwitwara muri icyo gihe. Tugomba kubaho nk’abasuhuke.

Ishingiro n’impamvu ry’iyi nyigisho bishingiye ku mirongo ibanza kubera impamvu zitari zimwe :

(1) Dufite Umukiza muzima n’ibyiringiro bizima kubwo kuzurwa mu bapfuye kwa Kristo, kandi turangamiye imbere kuri gakondo itabasha kubora no kwandura cyangwa kugajuka, ibikiwe mu ijuru abizera kuko ari abenegihugu bo mu ijuru (1 Petero 1: 3-4). Mu yandi magambo, gakondo yacu yo mu ijuru ni ikintu gitandukanye cyane na gakondo yacu yo muri iyi si. Umwami yabitwibukije atya:

Matayo 6: 19 - 21 ‘ Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; 20 mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe : 21 kuko ah’ubutunzi bwawe buri, ariho n’umutima wawe uzaba.’

(2) Nka bamwe agakiza kabo karinzwe n’imbaraga z’Imana, tureba imbere ku by’agakiza kazaza bizahishurwa mu kugaruka no guhishurwa kwa Kristo (1 Petero 1 : 5 - 14).

(3) Hagati aho, tugomba kwibuka ko turi abana b’Imana Yera. Ibi bivuga ko tugomba kuba abera tukabaho nk’abasuhuke, tukazibera abatoranijwe mu buryo tubaho (1 Petero 1:15 - 19). Ni koko, nubwo kera tutari ubwoko bw’Imana, ubu turi bwo. Mu by’ukuri, ubu turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yironkeye, kandi abantu bafitiwe umugambi wihariye - kugira ngo twamamaze ishimwe ry’Imana yaduhamagaye ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza (2:9 - 10).

Nk’abizera Kristo, turi abenegihugu bo mu ijuru aho tugomba gushakira Umukiza (Abafilipi 2:20 - 21). Uku kuri n’ibi byiringiro bigomba gushimangira uburyo tubaho. Ntitugomba gutura ‘nk’abo mu isi’, babaho nk’aho iyi si ari ho imuhira cyangwa ari yo yonyine ubugingo bukeneye. Murumva imyifatirere mvuga iyo ari yo -‘tugomba kwishimisha uko dushoboye kuko tubaho rimwe gusa’-. Ahubwo, abizera Kristo bagomba kubaho nk’abasuhuke bafite ubwenegihugu n’imuhira nyakuri mu ijuru. ‘Ubusuhuke’ muri 1Petero 1:17 ni Ikigiriki Paroikia (....) kandi ryerekeye ku bugingo bw’umusuhuke uba mu gihugu cy’amahanga cyangwa cy’ubusuhuke. Ryerekana ubugingo bw’umuntu ubaho nk’umusuhuke mu mahanga kugira ngo akore, ahari nk’uhagarariye igihugu cye. Ariko kuri uyu muntu, imuhira n’ubutunzi bwe biri ahandi. Paroikia rikoreshwa ku busuhuke bw’Abisirayeli nk’abimukira mu gihugu cy’amahanga, igihugu cy’Egiputa (Ibyakozwe 13: 17) kubera ko bagombaga gutegereza igihugu cy’isezerano, igihugu cy’ Isirayeli.

Bityo, muri 1 Petero 2: 11, nko kuduhugurira kwirinda irari ry’umubiri rirwanya ubugingo kandi rishobora kwangiza ubuhamya duhamiriza ab’isi, intumwa Petero ahuza Paroikia na Parepidemos (.....) kugira ngo arusheho kudusobanurira uko tugomba kubaho no kubona igihe cyacu ku isi. Parepidemos rivuga umunyamahanga, umwimukira, umusuhuke, utuye ahatari iwabo kandi rikoreshwa aha ku bakristo bumva batari iwabo muri iyi si kubera ko ari abasuhuke (Zenos, umunyamahanga, umusuhuke) n’abimukira (parapidemos) ku isi (Abaheburayo 11:13).

Nagerageje gusobanura amagambo y’ingenzi akoreshwa aha mu kwerekana uko tugomba kubona igihe cyacu n’uko dukoresha igihe ku isi, ariko ahari nta kintu kibivuga neza nk’indirimbo y’Imana ya kera :

Iyi si si iwacu, ndi umushyitsi
Ubutunzi bwanjye buri hejuru,
kure y’ibicu
Abamarayika barandembuza
bakinguye umuryango w’ijuru
Sinshobora kwumva ndi i muhira
muri iyi si ukundi

Nubwo ntibuka neza amagambo, nibuka ko nasomye amagambo ya Harry Ironside muri kimwe mu bitabo bye bisobanura Bibiliya hashize imyaka myinshi ku byerekeye ukuntu yakiriwe mu ruganiriro rw’urugo rwiza rw’umuryango ukize cyane. Abonye uko urwo ruganiriro rwanganaga (rwari runini rungana n’inzu yose ya bamwe) n’ibirimo byose ukuntu byari byiza, aratekereza ati :Nta gitangaza kubona abantu bamwe batita ku byo gutegereza, ibyiza by’ijuru’. Icyo yashakaga kuvuga kwari uko abantu batunze nk’ibyo bakunze gutekereza ko ijuru barigezemo hano ku isi kandi bakaba babaho batyo.

Niba warigeze kuba mu bukonje bwo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba (bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika) nka njye, ariko ukamenya ko mu mezi make wari kuzimukira muri Arizona y’Amajyepfo igihe gisigaye cy’ubugingo bwawe, mbese ibyo byashoboraga kugira icyo bihindura ku mibereho yawe? Niba ikoti ufite ubu rishaje, mbese ubasha kugura irishya? Ibigata by’imodoka yawe, byo kugendesha mu rubura (neige) cyangwa se imashini yawe ikuraho urubura wabigira ute? Wabigurisha cyangwa wabijyana muri Arizona? Kumenya ko igihe cyawe mu bukonje bwo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ari icy’umwanya muto kandi ko ushobora kuba umuturage wo muri Arizona hashyuha, byagombye guhindura imibereho yawe y’igihe usigaje mu Majyaruguru y’uburengerazuba.

Petero aratubwira ko irari ry’umubiri rirwanya umutima kandi ko rigize intango y’ibituzirikira kuri iyi si. Tureba ku kugira ibyo bintu ngo biduhe umutekano, kunyurwa, n’icyubahiro, ariko twagombye kubonera ibi muri Kristo n’iwacu mu ijuru hafite umutekano wuzuye. Ibi ni byo bigize urufatiro rukenewe ngo tuneshe intambara. Bityo hariho intambwe zitandukanye mu bice bibiri by’umurongo wa 11. Nubwo harimo ukundi kuri nko kuyoborwa n’Umwuka, ububasha bwo kurwanya irari ry’umubiri bushingiye cyane ku kuntu twitwara mu gihe cyacu kuri iyi si n’icyo dushaka gukora muri ubu bugingo.

      Amahame akomoka ku bugingo bwa Kristo

Mbese hari ubwo waba warigeze kurebera ku rutugu rwawe ngo ubone ukurura ibisa na gari-ya-moshi ndende na bya rukururana byayo byuzuye ibintu bitarangiye, ibintu washakaga kurangiza, ariko bikaba bikiri aho, bigukurikirana aho unyura? Nta gushidikanya, kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bya rukururana byuzuye kwicira urubanza, gushoberwa kubwo kuneshwa, no gutekereza iteka uti hari ibyo gukora byinshi birenze ibyo nashobora. Wigeze se kwibaza aho igihe kijya? Twashobora kwifuza ko habaho amasaha menshi mu munsi ariko ibyo si amahitamo, si byo? Imana yahaye buri wese muri twe amasaha 24 mu munsi nta munota wiyongereyeho. Biragaragara, amasaha 24 araduhagije ngo dukore ibyo yaduhamagariye gukora. Igihe dufite mu munsi si yo ngorane.

None se, ingorane ni iyihe? Igisubizo kimwe dushobora gutanga ni uko ingorane igomba kuba ari uko twiha gahunda n’uko tugaba igihe. Simfite imibare kuri ibi, ariko nzi ko kimwe mu bintu by’ingenzi mu mangazini acuruza ibikoresho byo mu biro ari kalendari n’ingengabihe nka ‘Day Timers’ na ‘Five Star Diary’. Nta gushidikanya izi zirafasha kandi zirakenewe. Na njye mfite imwe. Ariko iyo si yo ngorane kuko abantu benshi bakurura ibyo bya rukururana by’imirimo itarangiye ari abantu batunganya gahunda zabo kurusha abandi mu isi. Ingorane irakomeye kurushaho.

Igifatika ni uko hazabaho iteka ibyo gukora byinshi birenze ibyo dushobora kurangiza, twavuga ku bikenewe, nk’umurimo, kwishimisha, gutembera, n’ibindi. Igikenewe, icyakora, si cyo twahamagariwe. Umwami Yesu wari ufite imyaka itatu gusa ngo akore umurimo We yashoboraga gushoberwa ariko ntiyigeze ahungabana ku bw’igihe n’ibyo yagombaga gukora. Inyigisho y’ubugingo bw’Umukiza itwereka ko nubwo yari afite byinshi byo gukora, ndetse akaba yarabaga ananiwe ku mugoroba, ubugingo bwe ntibwigeze bugira gususumira cyangwa guhubuka. Buri gihe wasangaga afite umwanya wo gukunda no gufasha abantu, rimwe na rimwe akamarana umwanya munini n’umuntu umwe nka wa musamariyakazi ku iriba. Yashoboraga kwemera ko gahunda ye inyurwamo n’ibyo atateguye nk’uburyo Imana imuhaye bwo gukora umurimo We. Urugero ruri muri Mariko 6 aho yahagije abantu 5.000. Umugambi We wari ukubona ahantu hitaruye ngo aruhukeho gato, ariko abonye abantu bamukurikiye, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zidafite umwungeri. Yafashe uwo mwanya ngo abigishe kandi ahe abigishwa be isomo (Mariko 6:30-44).

Na none, reba ibi ku murimo w’Umukiza. Yitaga cyane ku bantu n’ibibababaza. Yagiraga impuhwe, ariko ku magana yakijije, hari ibihumbi atakijije cyangwa ngo afashe. Byatewe se n’uko atari abitayeho? Si ko biri. Ni uko yari azi ibyo bari bakeneye atari byo yari yahamagariwe. Yagendaga iteka yishingikirije kuri Se kandi igihe cye n’umurimo We byayoborwaga no kugenga kwa Se n’ubushake bwe. Ahari icyitegerezo kiruta ibindi kuri ibi kiboneka muri Mariko 1:32-39.

‘ Nimugoroba, izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni. 33 Ab’umudugudu wose bateranira ku irembo. 34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi ntiyabakundira ko bavuga, kuko bari bamuzi. 35 Mu museke arabyuka, arasohoka, ajya mu butayu, asengerayo. 36 Simoni n’abandi bari kumwe na We baramukurikira. 37 Bamubonye baramubwira bati: Abantu bose baragushaka. 38 Arabasubiza ati: Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigisheyo naho, kuko ari cyo cyanzanye. 39 Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza, kandi yirukana abadayimoni.’

Kuba hariho gukena gukomeye kw’abantu basabaga ko abafasha biragaragara muri iki gice. Simoni Petero aratubwira ko abantu bose bamushakaga, ariko ntiyayobowe no gukena kwabo cyangwa impuhwe ze cyangwa ubushobozi cyangwa icyubahiro, nubwo yari Umwana w’Imana ubwayo. Ahubwo, yashyize imbere ubugingo bwe : yashyize iby’ibanze imbere. Afata igihe cyo kwiherera na Se (umurongo wa 35), agashaka ubushake bwa Se no gushobozwa na We ku bwa kamere ye y’umuntu, kandi agakora ubushake bwa Se. Imyifatire ya Simoni ni iy’abantu kandi iduha urugero rwiza mu ngorane zacu. Nubwo Simoni atashoboraga gukeka ko Yesu atitaye ku bantu, ikigaragara n’uko Simoni yabonye ukubura k’Umwami cyangwa kwiherera mu masengesho kwe nk’aho nta mumaro, ndetse ahari nk’ikimenyetso cy’iby’ibanze bitari byo nubwo atari ko byari biri. Simoni yarebye gusa ku gukena kw’abantu. Yesu yabonye ibyo bakeneye, ariko abirebera mu bushake bwa Se. Simoni yatangajwe n’ubwinshi bw’abashakaga Umwami n’abigishwa be. Uko biri kose, Umwami We ntiyatangaye, haba no kwa nyirabukwe wa Petero. Simoni yari ayobowe n’irari ry’ingaruka zigaragarira abantu, abantu benshi bakijijwe, ariko ntiyari ashishikajwe n’Umwami.

Ni ukuri, umutima wa Yesu wari uremerejwe n’umubabaro yabonye kwa nyirabukwe wa Simoni. Ni ukuri yabyeretse Se. Ariko igisubizo cy’igihe cye cyo gusenga cyabaye ko yahunze ibyo bari bakeneye hanyuma agakomeza ajya mu midugudu yo hafi kubwiriza ubutumwa. Kuki? ‘Kuko ari cyo cyanzanye’, ni ko yavuze. Yari azi ubushake bw’Imana ku bugingo bwe n’uko yanga kuvanwa ku izima nubwo yari aremerejwe cyane n’ibyo bari bakaneye yabonaga iruhande rwe. Byari amahitamo akurikije ubushake bw’Imana kuri We. Nubwo isi yari icyuzuye abakennye (ku mutima), mu minsi ya nyuma y’umurimo We, mbere y’umusaraba, yashoboraga gusenga ati, ‘Nakubahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.’ (Yohana 17:4). Imana yari yaramuhaye igihe gihagije cyo gukora ibyo yari yaramuhamagariye gukora kandi ibyo ni byo byari bifite akamaro. Nta bya rukururana n’imirimo itarangiye byari ku ntugu za Kristo.

Abo turi bo kwose, twaba dufite impano cyangwa dushoboye, cyangwa dukomeye, ntituzashobora na rimwe kurangiza ibikenewe bidukikije cyangwa ngo turangize ibyo tubona bikenewe gukorwa. Icyakora, dushobora kubona igihe n’ububasha byo gukora ibyo Imana iduhamagarira gukora.

None ni kuki dukurura gari-ya- moshi yuzuye ibintu bitarangiye, kwicira urubanza, no gushoberwa. Turi mu isi iramya umurimo. Ni isi yagize umurimo n’ibyo umuntu ageraho isoko y’ibanze yo gutunganirwa, umutekano, no kunyurwa. Abenshi bakunze kugira icyo gipimo kidashoboka cyo gutunganirwa ku buryo bakoresha ubwonko cyane ngo babone umusaruro kandi bakore neza. Byahindutse nk’ikiyobyabwenge bakoresha ngo bumve bamerewe neza. Ariko se kuki bagomba gukoresha ubwonko gutyo? Nta gushidikanya biterwa n’irari ryo kugera ku by’icyubahiro, kugira ibyo abandi bafite, cyangwa se kugira byinshi kurusha ibyo abandi bafite, kumva bashimishijwe na bo ubwabo, cyangwa kugira icyo baratira abandi, yaba umubyeyi cyangwa bo ubwabo. Ibuka, Intumwa Petero isobanura ibi nk’irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.’ None uko gutunganirwa abantu bashaka ni ukuhe? Mu magambo y’ab’isi, uko gutunganirwa gushakirwa mu myanya, imbaraga, icyubahiro, kwinezeza, n’ubutunzi; cyangwa se mu bwenge, amafaranga, ubwiza, ikirangirire mu mikino ngorora ngingo, umuntu ufite umubiri wubatse neza. Ku byerekeye ibi, mperuka gusoma amagambo ateye amatsiko ku byerekeye gutunganirwa:

Ni ikigeragezo, umutego, uburozi, ikiyobya-bwenge. Birareshya, bitera amatsiko, iyo ufasheho urushaho kubikunda; birashobeza. Ni nka lisansi itwara moteri y’isi, ubukungu bushingiye ku masoko yigenga. Bitangira nk’icyifuzo bigahinduka ngombwa, uburenganzira. Bitangira nk’ibyo kwimara ubute bigahinduka ibishakwa iteka. None turabishaka.114

Igitangaza muri ibi ni uko bidaterwa n’ubwinshi bw’iby’umuntu akora, cyangwa ageraho, cyangwa afite, ahubwo ntibyigera bigaragara nk’ibihagije. Ibihagije ntibiba bigihagije. Ni yo mpamvu, ku bw’ibi cyangwa ibi biyobya-bwenge abantu basa n’abadafite igihe gihagije. Bayoboka inzira itagira aho ijyana cyangwa burira urwego rwegamiye urukuta rutariho.

Umusozo

Kuba igisonga cyiza mu by’igihe Imana itanga si ugucunga iminota ngo dukoreshe igihe cyacu mu buryo butanga umusaruro. Mu kuri dukeneye gukoresha igihe cyacu mu bwenge, ariko dukeneye kurushaho gusobanukirwa igihe mu buryo bwo kumenya ibintu bikomeye by’Imana mu mateka, ibyahise, iby’ubu, n’ibizaza nk’uko bivugwa mu Byanditswe ku by’umugambi ukomeye w’Imana. Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iyi nyigisho, intego yerekeye ubusonga mu by’igihe si uko abakristo barushaho kubona ibibafata igihe. Icyo dukeneye si ubugingo burushaho kugira ibibufata igihe. Igikenewe ahubwo, ni ugukoresha neza igihe dufite hamwe no kureba icyo Bibiliya ivuga ku gihe cy’iyi isi mu buryo butatu bw’ingenzi:

Ubwa mbere, nk’uko byagaragajwe muri 1 Petero, tugomba gusobanukirwa neza abo turi bo nyakuri nk’abakristo. Turi abana b’Imana n’abene-gihugu bo mu ijuru, hano ku isi turi abasuhuke, abagenzi, abimukira. Ab’isi ku rundi ruhande, babaho nk’abene-gihugu bo kuri iyi si bashakira umumaro n’intego by’ubugingo muri iyi si yonyine. Ku mukristo, gukurikiza amabwiriza ya Petero bivuga kwakira no gukomeza iyi myifatire mishya ku birebana n’igihe cyacu ku isi n’icyo dukoresha ubugingo bwacu.

Ubwa kabiri, nk’uko Pawulo abitwibutsa mu Baroma n’Abefeso, tugomba gusobanukirwa neza aho turi aha. Tubaho mu bihe Pawulo yise ibihe by’umwijima cyangwa ijoro nk’igihe kibi, igihe gihita vuba. Buri kintu muri iyi si kigenewe kudushoboza kugira ubugingo intego yacu y’ibanze muri iyi si. Icyo dukeneye rero ni ukugenda twitonze ngo ducungure igihe Imana yaduhaye ku isi, tukirinda gukoreshwa no gutekereza kubi bitewe n’Umubi.

Ubwa gatatu, tugomba kwibaza no gusubiza impamvu turi aho turi aha. Turi aha nk’abahagarariye Kristo bahamagariwe Ubutumwa mu isi yose bwo guhindura amahanga yose abigishwa bahereye i Yerusalemu (aho tuba) no kugera ku mpera y’isi (Matayo 28:19-20; Ibyakozwe 1:8). Tugomba guhagararira Umukiza, tugahimbaza Imana, kandi tukayishimira iteka.

2 Abakorinto 5:20 ‘Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.’

1 Abakorinto 10:31 ‘Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.’

Abafilipi 4:4 ‘Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti, Mwishime!’


96 Robert Banks, The Tyranny of Time: When 24 Hours Is Not Enough, InterVarsity, Downers Grove, IL, 1983, p. 32.

97 R. Alec Mackenzie, The Time Trap, McGraw Hill, McGraw Hill, New York, 1972, p. 2.

98 Charles Swindoll, Leisure, Multnomah Press, Portland, 1981, p. 1.

99 Banks, p. 51.

100 Harper’s Bible Dictionary.

101 Harper’s Bible Dictionary.

102 C. H. Pinnock, The International Standard Bible Encyclopedia, Vol. 4, Q-Z, Revised, Eerdmans, Grand Rapids, 1988, p. 852.

103 Pinnock, The International Standard Bible Encyclopedia, Vol. 4, Q-Z, Revised, p. 852.

104 Banks, p. 144.

105 Banks, p. 144.

106 Banks, p. 175.

107 Banks, p. 175.

108 The Ryrie Study Bible, NASB, Expanded Edition, Moody Press, Chicago, 1995, p. 1028.

109 The New International Dictionary of New Testament Theology, Colin Brown, Gen. Ed., Vol. 3, Zondervan, Grand Rapids, 1975, p. 837.

110 Walter Bauer, F. Wilbur Gingrich and Frederick W. Danker, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, University of Chicago Press, Chicago, 1979, Logos Library Systems, electronic media.

111 G. Abbott-Smith, A Manual Greek Lexicon of the New Testament, T & T Clark, Edinburgh, 1973, p. 158.

112 Abbott-Smith, p. 212.

113 Fritz Rienecker, A Linguistic Key To The Greek New Testament, edited by Cleon L. Rogers, Jr., Regency, Grand Rapids, 1976, p. 584.

114 Ramesh P. Richard, “Success, The Consuming Addiction,” Dallas Theological Seminary’s Kindred Spirit, Winter 1996, p. 10.

Related Topics: Basics for Christians

Ubusonga Mu By’italanto

KUGWIZA UBUGINGO KU BW’IMPANO ZACU Z’UMWUKA

Intangiriro

Imyaka myinshi, umubiri wa Kristo, itorero, ryarogowe n’umuco w’abihaye Imana ushyiraho itandukaniro rinini hagati y’uwihaye Imana n’umukristo usanzwe. Uyu muco w’abihaye Imana cyangwa abakozi b’Imana unanirwa kubona no gukorera mu kuri kw’Isezerano Rishya kw’uko umwizera wese ari umutambyi w’Imana, w’umurimo mwiza w’umubiri wa Kristo nk’uko impano Imana yamuhaye zingana.

Nagize amahirwe yo kuba Pasitoro w’amatorero menshi agendera ku byo Bibiliya yigisha mu gihe cy’imyaka 28. Mu gihe bamwe mu bantu basengeraga muri ayo matorero bari abakijijwe vuba, abenshi bari bararerewe mu matorero atandukanye, nuko nk’uko bisanzwe bari bazi iby’itorero rigenga n’umupastoro waryo. Inshuro nke, abantu banyerekaga inshuti zabo bazibwira ko ndi ‘umupasitoro’ wabo. Mu yandi magambo, bambonaga nk’umukozi w’Imana’ cyangwa ‘umupasitoro’ ubaho nk’umuntu ukorera umushahara w’umuhanga mu kubwiriza, kwigisha, kugira inama, gusura, no gukomeza kugenga ubuyobozi bw’itorero mu buryo bwiza.

Nk’uko ibice bikurikira bizabyerekana, abizera ku giti cyabo n’itorero muri rusange baberaho kuba ibisonga byiza mu by’ukuri kw’Imana mu kuvuga ubutumwa no guhindura abantu abigishwa hakoreshejwe impano z’ingingo z’umubiri wa Kristo. Tuberaho gukora umurimo wo gucengera mu isi no gukomeza abizera kugira ngo babe abera bakora umurimo w’Imana bafite ubuzima bwiza. Mu gihe hari ibindi bintu byangiza uwo murimo, mu kuri kimwe muri byo bikomeye ni umuco utandukanya abihaye Imana/abakristo basanzwe, umucuruzi/umuguzi’ bikunze kugaragara muri iyi si yacu. Igitekerezo cyo kugira ngo itorero ryibande ku Butumwa, aho umwizera wese ari umukozi w’Imana, abantu baragitinya. Bakunze kumva bamerewe neza n’igitekerezo cyo guhemba abandi babakorera umurimo w’Imana. Nyamara Isezerano Rishya ritwigisha ko abayobozi b’itorero ari nk’abatoza bamenyereza abandi mu murimo w’Imana ku bw’impano z’umwuka za buri mwizera.

Abefeso 4:11-16 ‘Nuko aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza-butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: 12 Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo : 13 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo. 14 Kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw abantu, ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya; 15 ahubwo tuvuga ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose, uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. 16 Kuri wo niho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa., ni uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe muri Kristo. Uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.’

Uyu muco w’abihaye Imana/abakristo basanzwe wateye icyuho mu itorero rya none mu kugira ingorane zikomeye ku bugingo bw’umwuka bw’umubiri wa Kristo. Ku byerekeye ibi Hull yaranditse ati:

Itorero rishingiye ku butumwa bwiza ryacitse intege, riratentebutse, kandi ryishingikiriza ku bintu bidafatika bisa gusa n’ibifite ingufu z’Umwuka nyazo. Amatorero ni mato cyane nk’ibigo byo kumenyereza no guhindura abantu abera asa cyane n’inzu ibamo abarwaye umutima n’uruhumekero mu bitaro by’akarere. Twateje imbere idini yikorera icyo ishatse, uburwayi bwitwa itorero-ryankorera-iki. Tunyurwa vuba n’ibigaragarira amso yacu, nk’inyubako n’abantu.115

Hull arakomeza agira ati :

Ni mpamvu ki igaragara itera abera kumwara? Ni iyi: itorero ririho ku bw’ubutumwa. Itorero ribeshwaho n’Ubutumwa nk’uko umuriro ubeshwaho n’umwuka wa ogisijeni. Itorero ntiribaho ku bwaryo. Ibi bigongana n’umuco wo gukora ibyo ryishakiye n’ubupfu bwo kwikunda buri mu matorero y’ivugabutumwa. Uzarebe ibitabo bya gikristo bikunda kugurwa, uzumve umuvuga-butumwa kuri televiziyo, uzaganire n’umuntu ukunda kuza mu materaniro; icyo bahuriraho ni ukwita cyane ku byo bumva bakeneye, bikaba nkahi imirimo itegekwa na Kristo igomba guhagarara.116

Hari intego ebyiri muri iki gihe : (a) kwerekana mu Byanditswe ko umukristo wese, urugingo rw’umubiri wa Kristo ari umutambyi wo Imana yahaye impano ku bw’umurimo wayo, kandi (b) gutera inkunga kubona no gukoranya impano z’Umwuka z’umuntu ku bw’umurimo w’itorero n’isi. Nibwo bwonyine tuzaba ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana kuko kumenya no gukoranya impano zacu ari igice cy’ingenzi cyo kuba ibisonga byiza by’ibyo Imana yatubikije.

Intumwa Petero adushishikariza Ubutumwa bwacu nk’abantu b’Imana, muri 1 Petero 2:9 havuga hatya:

‘Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’

Ariko icy’ingenzi ku bubasha bwacu bwo kwamamaza ishimwe ry’Imana ni ijambo Petero yatubwiye muri 1 Petero 4:10-11.

‘Kandi nk’uko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen..

Kubw’impamvu z’igihe no kubwo gukomeza intego zimaze kuvugwa, iyi nyigisho ntishaka kuvuga mu magambo arambuye zimwe mu ngingo zikomeye z’impano z’Umwuka nka: Mbese impano zose zivugwa mu Isezerano Rishya zibaho muri ibi bihe nk’impano z’ibitangaza no gukiza abarwayi, cyangwa kuvuga no gusobanura indimi n’ibindi. (Iby’uko zavuyeho n’iby’uko zitavuyeho)? Mbese impano zivugwa mu Isezerano Rishya zigaragaza ubwoko bw’impano Imana yatanze, cyangwa se, iyo zishyizwe hamwe, mbese ziduha urutonde rwuzuye rw’impano Imana yahaye umubiri wa Kristo? Nubwo ibyo guhagarara kwazo bizavugwaho buke, amagambo arambuye kuri ibi arenze iyi nyigisho, intego hano ni ugukangurira abizera abo ari bo muri Kristo (abagaragu bahawe impano / abatambyi) no kubashishikariza gukorera Shebuja wabo nk’abamuhagarariye muri iyi si ibabaza kandi yaguye.

Ibice by’ingenzi ku mpano z’Umwuka

Abaroma 13:3-8 ‘Ndababwir’umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifat’uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’ukw’Imana yagerey’umuntu wese kwigera. 4 Nk’uko mu mubir’umwe dufit’ingingo nyinshi, kand’ingingo zose zikaba zidafit’umurimo umwe, 5 natwe niko turi : kuko turi benshi, nyamara tur’umubir’umwe muri Kristo, umuntu wese n’urugingo rwa mugenzi we. 6 Nuko kuko dufit’impano zitandukanye, nk’uk’ubuntu twahawe buri, duhanure uko kwizera kwacu kungana : 7 cyangwa niba twarahaw’umurimo wo kugabur’iby’Imana, tugir’umwete wo kubigabura : cyangw’uwigisha, agir’umwete wo kwigisha : 8 cyangw’uhugura, agir’umwete wo guhugura : ugir’ubuntu, abugir’atikanyiza : utwara, atwaran’umwete : ugir’imbabazi, azigire anezerewe.’

1 Abakorinto 1:7 ‘Bituma mutagir’impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.’

1 Abakorinto 1:12-14 ‘Icyo mvuze ngiki, n’uk’umuntu wese muri mwe avug’ati : Jyeweho nd’uwa Pawulo; und’akavug’ati : Ariko jyeweho nd’uwa Kefa; und’ati : Jyeweho nd’uwa Kristo. 13 Mbese Kristo yabagabanijwem’ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mw’izina rya Pawulo? 14 Nshimir’Imana yukw’ari nta n’umwe nabatije muri mwe, keretse Krispo na Gayo;’

Abefeso 2:19-22 ‘Nuko ntimukir’abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo mur’ubwoko bumwe n’abera, ndetse mur’abo mu nzu y’Imana; 20 kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu niwe buye rikomez’imfuruka. 21 Muri we inzu yos’iteranijwe neza, irakura, ngw’ib’urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mub’inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.’

Abakolosayi 2:19 ‘Ntiyifatanye na wa mutwe, ari umubiri wos’uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’iby’ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.’

1 Petero 4:10-11 ‘Kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

1 Timoteyo 1:18 ‘Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza, nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo baguheshe kurwana intambara nziza,’

1 Timoteyo 4:14 ‘Ntukirengagiz’impan’ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe, ubwo warambikwagahw’ibiganza by’abakuru.’

2 Timoteyo 1:6 ‘Ni cyo gituma nkwibutsa guses’impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwahw’ibiganza byanjye.’

Amahame y’ubusonga mu Byanditswe

      1 Petero 4:10-11

10 ‘kandi nk’uk’umuntu yahaw’impano, ab’ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriy’ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana : n’agabur’ibyayo, abigabure nk’ufit’imbarag’Imana itanga; kugira ngw’Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

(1) Ijambo ‘impano’ ni ijambo ry’Ikigiriki charisma, rivuga ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu.’ Rikunze gukoreshwa ku bubasha bwihariye mu by’umwuka butangwa n’Umwuka w’Imana ngo bushoboze abakristo gufasha umubiri wa Kristo. Ni impano z’ubuntu zitangwa n’Umwuka Wera (1 Abakorinto 12:4,11,18). Imwe mu nshuti zanjye ibivuga itya: ’Impano z’Umwuka ni zirya mpano z’imbaraga zidushoboza gukora imirimo y’ingenzi y’ubugingo bwacu muri Kristo nk’ingingo z’umubiri We. Izi mpano ni ubushobozi ndenga-kamere butera ibikorwa ndenga-kamere’.117

(2) Abizera bose bafite nibura impano y’Umwuka imwe. Nta kwibeshya hano. Ibyo waba ukeka byose, Ijambo ry’Imana ritwigisha ko buri mukristo afite impano y’Umwuka. Ukuri nk’uku kuvugwa na Pawulo mu Baroma 12:6; no mu 1 Abakorinto 12:7. Ku by’agakiza, iyo twizeye Yesu Kristo nk’Umukiza duhinduka ingingo z’umubiri wa Kristo ku bw’umurimo wo kubatizwa n’Umwuka Wera udushyira mu bumwe na Kristo. Dukurikije ugusa kuvugwa mu 1 Abakorinto 12:12-27, buri mwizera ahinduka urugingo rufite impano, nk’ukuboko cyangwa ukuguru, cyangwa ijisho bifite ububasha n’umurimo wo gukora. Ibi ni iby’ubuntu n’umurimo ukomeye no gutoranywa n’Umwuka, si ibyo tugomba cyangwa ngo bibe kubw’ibikorwa (1 Abakorinto 12:4,11,18).

(3) Mumenye ko impano zacu zigomba gufatwa nk’ubusonga dufitemo uruhare nk’ibisonga byiza (Ikigiriki : kalos, b’icyubahiro, bakwiriye gushimwa, b’ingirakamaro)’. Ijambo ‘igisonga’ ni Ikigiriki oikonomos, ‘umutware cyangwa umugaragu ushinzwe urugo’. Igikorwa cy’ubuyobozi iteka kirimo ibijyana n’imari bisaba kugira uruhare rwitondewe ku bw’amafaranga yinjira n’asohoka. N’iby’uruhare bigera no ku bitarebana n’amafaranga. Bityo rero igisonga si nyiri ibintu. Ahubwo, ni umucunga w’iby’undi kandi asabwa kugira uruhare ruboneye mu busonga bwe.

Umugani w’igisonga gikiranuka cy’ubwenge muri Luka 12:41-48 werekana ibivugwa aha. Igisonga cyo muri iki gice cyari gifite uruhare rwo kureba ko abandi bagaragu bose bagaburirwa neza, ariko umurimo wacyo wagombaga gusuzumwa na Shebuja ku buryo yashoboraga kugororerwa cyangwa kutagororerwa kubwo kwiringirwa kwe. Ku murongo wa 48, ijambo ‘uwahawe’ rikoreshwa hamwe n’iby’ubusonga. Ni Ikigiriki paratithemi, kandi muri iki gice, ririmo igitekerezo cy’ibyo yahawe ngo abyiteho, abirinde, kandi / cyangwa ngo abibyaze inyungu ku bandi.

(4) Petero aratwigisha na none ko impano zitangirwa ‘gufashanya’. Ni kubw’ibyiza rusange by’umubiri wa Kristo nko kugaragaza urukundo (1 Abakorinto 13) kandi si na rimwe ku bw’inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gahunda yo kwikunda (1 Abakorinto 12-14). Intumwa Pawulo asobanura ibyiza rusange nk’ibintu byo gukomeza (gukomeza umubiri wa Kristo), guhugura, gukomeza no kwigisha bigeza umuntu ku kuba umugabo muri Kristo n’ibindi (1 Abakorinto 12:7; 14:3-5, 17, 19, 26, 31; Abefeso 4:11-16).

Umurongo wa 11 Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana; nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga; kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, kubwa Yesu Kristo, nyiri icyubahiro n’ubutware, iteka ryose, Amen.’

(5) Mu gihe impano zose zigenewe gufasha abandi (umurongo wa 10), intumwa Petero ashyira impano mu byiciro bibiri, (a) kubwiriza (kwigisha, guhugura n’ibindi) no (b) gufasha (kugira impuhwe, gufasha, kuyobora, gutanga, n’ibindi) (umurongo wa 11). Ariko icyibandwaho aha cyane si kamere y’impano, ahubwo ni igitera gukoresha impano.

(6) Ku babwiriza, ibyagombye kugaragaza ibibwirizwa ni Ijambo ry’Imana aho kuba uko bo ubwabo babona ibintu. Umuntu ukunze gukurikiza ibitekerezo bye biturutse kuri gahunda ye cyangwa ibyo abogamiraho, avuga ko yigisha Bibiliya. Akenshi abigisha bakunze gukoresha amagambo yo muri Bibiliya ngo batize ubutware ibyo bigisha. Kandi akenshi Bibiliya ikoreshwa nabi kubw’ubusobanuro bugoretswe, bivuga gusobanura amagambo ukurikije igice arimo, ikiboneza-mvugo, ubusobanuro bw’amagambo bukurikije igice arimo, ibyabaye mu mateka no mu muco, n’ibindi. Ingaruka z’ubwo busobanura bubi ni eisegesis aho umuntu asoma igice mu bitekerezo bye. Yakobo atubwira ko kuba umwigisha w’abantu b’Imana ari ibintu bikomeye kubera uruhare umuntu abigiramo (Yakobo 3:1). Bityo Imana idusaba kuba abigishwa bitangiye gufata Ijambo ry’Imana baryitondeye kugira ngo kwigisha kwacu kube gushingiye ku kuri kw’Imana atari ku bitekerezo byacu.

Timoteyo 2:15 ‘Ujy’ugir’umwete wo kwishyir’Imana nk’ushimwa, umukoz’udakwiriye kugir’ipfunwe, ukwiriranya nez’ijambo ry’ukuri.’

(7) Ku bakora umurimo mu bundi buryo, Petero abigisha ko bagomba kubikora kubw’imbaraga Imana itanga aho kuba izabo ubwabo (reba 1 Abakorinto 15:10; Abakolosayi 1:29). Ibisonga byose bigomba gukora umurimo kubw’isoko no gusabana n’Imana no kwishingikiriza kuri We (Yohana 15).

(8) Hamwe n’amagambo, ‘nyir’icyubahiro n’ubutware’ Petero aratwibutsa ko uko ibyakozwe byaba bingana kose, umugambi cyangwa intego y’ibanze ni icyubahiro n’ubutware by’Imana ku bw’Umwami Yesu. Ibi bigize ihame ry’ingenzi n’imbuzi ishobora kugenga ubugingo bwose n’umurimo wose by’umukristo nk’igisonga cy’ibintu bitandukanye by’ubuntu bw’Imana. Kubera tuvukana kamera yikunda, biratworohera cyane gukora umurimo kubwa gahunda zo kwikunda - ngo twemerwe n’abandi, ngo dushimwe, kubw’umwanya runaka, cyangwa icyubahiro. Iyi yari imwe mu ngorane Pawulo yavuzeho zo mu itorero ry’i Korinto. Bamwe mu Banyakorinto bakoreshaga impano zabo, cyane cyane izitangarirwa n’izihururirwa, nko kuvuga izindi ndimi, kubw’inyungu zabo. Pawulo yaravuze ati ‘Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ...’ (1 Abakorinto 14:4a). Mu yandi magambo, bakoreshaga iyi mpano ku bw’imigambi yo kwikunda. Nubwo uvuga ururimi rutamenyekana adasobanukirwa ibyo avuga (umurongo wa 14), ariyungura ubwe ku bw’amaranga-mutima no kunezererwa ibyo. Mu buryo bwumvikana, impamvu ye y’ibanze ntabwo ishingiye ku ishimwe ry’urukundo afitiye abandi (1 Abakorinto 12:31b-13:13; 14:4b, 12), bityo ntibiba bigenewe guhesha Imana icyubahiro (1 Abakorinto 10:31).

      1 Abakorinto 4:1-5

Mu mirongo ya 1-2, Pawulo atwigisha amahame abiri ya ngombwa cyane ngo dukoreshe impano z’Umwuka nk’ibisonga by’Imana. Amahame akoreshwa ku buryo dukwiriye kubona abandi n’uko bakoresha impano zabo, n’uko twagombye kwitekerezaho mu buryo dukoresha impano zacu. Akenshi, abantu bakunda kwigana uko abandi bitwara kandi bakora umurimo wabo n’uburyo bakoresha impano zabo, cyane cyane ku bapasitoro n’abavuga-butumwa b’Ijambo ry’Imana. Nk’uko muri 1 Samweli 16:7 hatwigisha, abantu batangazwa n’ibintu nk’impano z’abantu, abantu bazi gushyushya urugamba, abateye neza ku mubiri, abafite ijwi ryiza, abahanga batangarirwa, n’abahanga mu kuvuga za disikuru. Imana ku rundi ruhande, ireba ku mutima kandi ntibera (Ibyakozwe 10:34; Abaroma 2:11; Abagalatiya 2:6; Abefeso 6:9). Ireba ikindi kintu mu gisonga; ireba kwiringirwa kuva mu mutima w’urukundo no kuyitangira (reba Ibyahishuwe 2:1-5 hamwe na 1 Abatesalonike 1:3). Abatesalonike bari abakozi bakunda umurimo no kwihangana. Imbuto zo kwizera, urukundo, n’ibyiringiro bituma turangamira ubugingo bw’imbere nk’isoko nyakuri y’imirimo myiza y’abizera b’i Tesalonike.

None ayo mahame uko ari abiri ni ayahe?

      (1) ‘Nuko rero umuntu ajye adutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana’

Aho gufata abandi nk’ibigirwamana, tukabatangarira, cyangwa kugereranya abantu n’abandi ukoresheje ibipimo by’abantu (reba imirongo ya 6-7; 2 Abakorinto 10:7-12), tugomba kureba abandi bizera (natwe turimo birumvikana) nk’ibikoresho, abagaragu, n’ibisonga by’ubuntu bw’Imana. (Reba kandi umenye imirongo ibanza yo mu 1 Abakorinto 3:5-9 nk’ibibanziriza 4:1-2).

‘Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko ...’ (umurongo wa 1) ni inshinga itondaguwe mu buryo bw’itegeko. Uvuga uko Imana ishaka ko tureba abatwigisha cyangwa abandi mu buryo bakoresha aby’ubusonga bw’impano zabo. Pawulo yakoresheje ngenga ya gatatu ahari ngo abigire rusange (ntibyagombye kubonwa nk’itegeko), ariko ibyo yavuze aha ni itegeko kandi bihwanye no kuvuga ngo, ‘Mudutekereze muri ubu buryo’.

‘Mudutekereze’ ni Ikigiriki logizomai rivuga ‘kubara, gupima’, ‘gusuzuma, kugereranya, kureba, gushyira mu cyiciro kimwe na’. Rikoreshwa muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa Septante muri Yesaya 53:12 ahavuga ngo ‘akabaranwa n’abagome’. None tugomba kureba dute abantu mu gukoresha impano zabo?

Tugomba kubabona nk’abagaragu’. Iki ni Ikigiriki huperetes. Mbere ryari ryerekeye k’umuntu ‘wakoraga ku rwego rwo hasi y’ubwato’. Hanyuma ryaje gukoreshwa ku mugaragu cyangwa umwungiriza ukorera Shebuja cyangwa umutware. Rifite igitekerezo cyo gutegekwa kandi ryerekana isano umugaragu agirana n’Umwami cyangwa ku bandi nk’umugaragu, utari umutware. Tugomba kurebana nk’abagaragu bari munsi y’ubutware bwa Kristo.

‘Nk’ibisonga’ ni oikonmos kandi, nk’uko twabibonye haruguru, ryerekana ko nta n’umwe muri twe uri nyir’ibintu, ariko abagaragu babikijwe byinshi bafitemo uruhare. Intumwa Pawulo yari afite uruhare rwo gukwiza Ijambo ry’Imana ku bandi bagaragu.

      (2) ‘Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava’ (umurongo wa 2)

Uyu murongo utwereka ihame rya kabiri. Icyo Imana ishaka, kandi bityo tugomba gushaka muri twe no mu busonga bw’abandi, ni ukwiringirwa kuva mu mutima ubonereye Umwami.

‘Bishakwaho’ ni Ikigiriki zeteo rivuga ‘gushakisha, gushaka’, hanyuma ryaje kuvuga ‘kugerageza kubona, kwihatira, kugamiza, kwifuza’. Nyuma ryaje kuvuga ‘gusaba, gushaka’.118

None ni iki tugomba gushaka no gusaba twe ubwacu n’abandi? Abantu bafite ingufu, bararabagirana? Oya! Tugomba kureba ku ‘biringirwa’. Abiringirwa ni Ikigiriki pistos, wizerwa, wiringirwa, wo kwishingikirizaho, ugaragaza ukwizera, ukwiringirwa’.

Ni igiki gikenewe ku mugabo cyangwa umugore ngo abe uwiringirwa? Urufunguzo kuri iki kibazo ruboneka mu bice bibiri bigize iri jambo ‘kwizera - kwuzuye’. Umuntu wiringirwa ni uwuzuye kwizera. Mu gihe kimwe, umuntu nk’uwo ni uwo kwiringirwa kandi yitangira abandi. Pistos rikoreshwa ku Mana no ku kuri kw’Ibyandistwe, byombi byo kwizerwa.

(3)‘Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza na mwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu; kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza’ (umurongo wa 3)

Muri uyu murongo, Pawulo atwereka irindi hame ry’ingenzi kandi ryerekeye gusobanukirwa no kwiringira amahame yo mu mirongo ya 1-2. Igitekerezo cyonyine gifite akamaro ni icy’Imana, kandi kubera ko ndi umugaragu wayo kandi icyo ishaka kuri njye akaba ari ukwiringirwa kuva mu kuyikunda, singomba gukura icyubahiro n’ibyiringiro mu bitekerezo by’abantu. Mu magambo yo mu 1 na 2 Abakorinto ibyo Pawulo avuga ku bitekerezo cyangwa guca imanza by’abantu, bishingiye ku bipimo byabo aho intego yabo ari umuntu w’inyuma, nkuko byagaragaye mu mirongo yo haruguru aha (ongera urebe 1 Samueli 16:7 na 1 Abakorinto 4:6-7; 2 Abakorinto 10:10). Ni ukuri hari umwanya wo guha abantu amanota bikozwe n’abantu beza mu kumenya impano n’ibyo tuzikoresha. Kandi tugomba kwemera gukosorwa iyo tugenda tunyuranije n’Ijambo ry’Imana. Ariko tugomba kwirinda gushima cyane cyangwa kumenya cyane abandi. Ntitugomba kureba ku bitekerezo by’abantu, ku bifite umumaro byaba byiza cyangwa bibi. Inshuti nziza twiringira itubwira ukuri ni ingenzi. Ibyo badukorera bishobora kuduha uburyo bwo gukura no guhinduka.

Kubera ko impano ari imbuto z’ubuntu bw’Imana, ntizigomba kutubera ikintu cyo kwirata muri twe ubwacu cyangwa mu bandi cyangwa se ngo twisuzugure kubera kutagira impano undi mukristo afite. Ibi ni ukuri n’iyo umuntu akoresha neza impano ze kubera ko nyuma ya byose Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira (Abafilipi 2:13), ikanakuza impano zacu (Abaroma 12:3; 1 Abakorinto 12:4-6; 15:10).

      Abaroma 12:3-8

    Igice n’inkomoko byo gukoresha impano z’Umwuka (Abaroma 12:1-2)

Ibice 11 bibanza by’Abaroma byerekeye ku nyigisho z’amahame kandi bishyiraho urufatiro rushingiye kuri Bibiliya, ku bugingo bw’umukristo. Mu gice cya 12, Pawulo avuga ku byo gushyira mu bikorwa n’ingaruka zishobora gukurikiraho ku mukristo mu bugingo bwe bwa buri munsi mu isi irwanya cyane gahunda y’Imana. Igitekerezo cy’ingenzi cyangwa intumbero y’iki cyiciro cy’ibyo gushyirwa mu bikorwa yerekeye ubumwe. Isi yacu ni iy’ubumwe kandi ni ngomwa ko tumenya uko Imana ishaka ko tubaho muri ubwo bumwe. Bityo intumwa ivuga amoko atandatu y’ubumwe y’ingenzi ku bushobozi bwacu bwo kubaho mu isi nk’ubwoko bw’Imana:

(1) Ku byerekeye Imana (12:1-2)

(2) Ku byerekeye itorero (12:3-16)

(3) Ku byerekeye abo tubana nabo (12:17-21)

(4) Ku byerekeye igihugu (13:1-7)

(5) Ku byerekeye ibihe bizaza (13:8-14)

(6) Ku byerekeye abakristo iyo batavuga rumwe (14:1-15;13).

Ubumwe bukomeye kurusha ubundi bwose kandi bw’ifatizo ni ubumwe bw’umuntu n’Imana. Iyo ubu bumwe bumeze nabi, ubundi bumwe bwacu bwose bumera nabi haba imuhira, mu itorero, cyangwa mu bo tubana. Muri ibi byose hari ubumwe bw’uburyo bubiri bw’ingenzi. Bumwe ni ubumwe n’Imana ubundi ni ubumwe n’abantu. Umukiza yatwigishije ko Amategeko (cyangwa se Ijambo ry’Imana) ashobora kugabanywamo amategeko abiri makuru: gukunda Imana n’umutima wawe wose, kandi ngo kubw’ubwo bumwe umuntu agomba gukunda mugenzi we (Matayo 22:34 n’imirongo ikurikira; Mariko 12:29-31).

Hano mu Baroma, Intumwa itwigisha ukuri nk’uko. Abaroma 12:1-2 ni ihamagarwa ry’umwizera ngo ahe Imana ubugingo bwe nk’igikorwa gikwiriye cyo kuyisenga kivuye mu bugwaneza bukomeye bw’Imana buvugwa mu bice bibanza. Ni uburyo umwizera yinjira mu murimo w’Imana mbere y’ubundi bumwe bwose bw’ubugingo.

Umurimo ugomba mbere na mbere gukorerwa Imana, ukorerwa mu gufasha abandi. Ugukorera Imana kwacu mu kuyisenga gukwiriye kuva mu Ijambo ry’Imana n’Umurimo Wayo mu bugingo bwacu. Ni ugusenga gukwiriye, si kwa gutwarwa kudasobanutse, gusenga uko twishakiye kw’abapagani. Kugira ngo tugire gusenga nk’uku, tugomba kureka kwishushanya n’iyi si idukikije, kandi ubwenge bwacu bukaba bushya, bugahinduka kugira ngo turebe ibintu byose mu buryo bwubaha Imana.

Imirongo ikurikira yerekana mu magambo arambuye ibyo gukoresha ubwo bwenge bushya. Pawulo atanga urutonde mu mirongo ya 3-8 rw’uko umukristo akwiriye gutekereza impano z’umwuka.119

    Pawulo, icyitegerezo cy’uko impano z’Umwuka zikora (12:3a)

‘Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe ...’. Aha Pawulo aratwereka ko ndetse n’inyigisho ye ikurikira impano z’Umwuka ari imbuto y’impano yahawe n’Umwuka, ‘ubuntu nahawe’ (reba 1:5). Uko ubushobozi bwacu n’umurimo wacu mu mubiri wa Kristo byangana kose, ni ingaruka z’impano twahawe n’Imana. Ibi byerekana uko Imana ishobora gukoresha impano zacu mu buryo bunyuranye mu isi hose binyuze mu nzandiko, ibitabo, ibinyamakuru, radiyo, televiziyo, orudinateri na ndetse noneho no kuri Intarineti.

    Guhamagarirwa kw’isuzuma nyakuri (12:3b)

‘Umuntu wese muri mwe’. Ibi byerekana ubusobanuro no gushyirwa mu bikorwa na bose by’impano z’Umwuka. Na none, nta mwizera uhejwe kumenya uku kuri no kugushyira mu bikorwa.

‘Mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’. Bibiliya yitwa NIV yo ihavuga itya: ‘Mwitekereze mu buryo bucishije bugufi’. Kwitekereza uko turi kandi twicishije bugufi ni sophroneo, ‘kugira ubwenge nyakuri, gushyira mu gaciro, kumva ibintu’. Ryakoreshejwe k’uwari utewe na dayimoni, igihe Umukiza yari amaze kumwirukanamo abadayimoni, yavuzwe nk’uwambaye akagira ubwenge nk’abandi’ (Mariko 5:15).

Bityo aha hari uguhamagarira buri mwizera kumenya impano z’Umwuka ze izo arizo, hanyuma ashingiye kuri ubwo bumenyi no kwemera (ni ukuvuga kwizera), agashaka kumenya umurimo cyangwa imirimo Imana ishaka ko akora mu murimo wa Kristo. Uku kwemera gutangirira ku gusuzuma neza ubushobozi bwacu mu by’Umwuka tukagera mu gusuzuma gukwiriye kw’impano zacu. Ariko ibitandukanye n’intumbero muri iyi si yacu ya none ku byo kwisuzuma, ni ukwirinda kwirata no kwifata uko tutari. Bityo, aha turahamagarirwa gutekereza neza nyakuri. Igipimo cy’uko dutekereza ni uko ‘nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera’, cyangwa nk’uko NIV ibisobanura, ‘nk’uko ikigero cyo kwizera Imana yabahaye kingana’. Ariko se ni ‘kigero ki cyo kwizera’ Imana yaduhaye cyangwa yatugereye?

‘Yagereye’ ni merizo, ‘guha buri muntu, kugenera, kugabanya, kugaba imigabo’. Icyo Imana itanga cyangwa igaba cyitwa ‘ikigero cyo kwizera’. Ariko se ikigero cyo kwizera ni iki? ‘Ikigero’ ni Ikigiriki metron rishobora gukoreshwa nk’urugero rwo gupimisha, cyangwa se nk’aha, ingaruka z’icyakozwe, ubwinshi n’ubwiza bw’igitangwa. Muri iki gice, ryerekeye ku mpano z’Umwuka Imana iha buri mwizera ngo akorere abandi.

‘Cyo kwizera’ ryerekana isoko cyangwa umuyoboro. Bishobora kuba byerekeye ku by’uko Imana itanga impano z’Umwuka ku bizera Kristo, cyangwa ryerekeye ku kwizera gukoreshwa mu kumenya kamere y’impano z’umuntu ahabwa n’Imana, no kuzikoresha mu murimo w’Imana. Ubu busobanuro bwombi birumvikana ni bwo.

Umubiri wa Kristo ubabazwa cyane iyo abizera bakabirije impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 3), cyangwa gusuzugura impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakorinto 12). Wiersbe yaranditse ati :

Si amakosa ku mukristo kwemera impano mu bugingo bwe no mu bugingo bw’abandi. Amakosa ni ugushaka kwiha agaciro katari ko. Nta cyangiza cyane mu itorero ryigenga nk’umukristo wikabiriza ubwe maze akagerageza gukora umurimo adashoboye. (Rimwe na rimwe n’ibitandukanye n’ibi bibaho, abantu bakisuzugura ubwabo. Iyi myifatire yombi ni amakosa).120

    Guhamagarirwa gufatanya nyako kwiringirwa (12:4-8)

(1) Ikigereranyo cy’umubiri (12:4-5)

Mu gukoresha ikigereranyo cy’umubiri w’umuntu, Pawulo yerekana ubumwe abizera bose bafite nk’ingingo z’umubiri wa Kristo, itorero. Mu kurema umubiri wa Kristo, Umwuka Wera yaremye ubumwe bw’ibintu bitandukanye kimwe n’umubiri w’umuntu. Nubwo turi umubiri umwe muri Kristo, turi ingingo nyinshi kandi buri mwizera ni urugingo rw’ingenzi rw’umubiri wa Kristo, kandi afite umurimo w’Umwuka wihariye agomba gukora. Iki kigereranyo gisobanuwe mu magambo arambuye mu 1 Abakorinto 12:12-31. Umurongo wa 5 werekana ibintu bitatu by’ingenzi: ubumwe (turi umubiri umwe), gutandukana kw’imirimo (buri rugingo ku giti cyarwo), gukenerana no kwuzuzanya kandi buri rugingo ari urw’izindi (rumwe ni urw’urundi).

(2) Uruhare (12:6-8)

Kimwe n’umubiri w’umuntu, kamere y’uyu mubiri w’Umwuka isaba ko buri rugingo rukoresha impano zarwo rutikorera ubwarwo ahubwo ari kubw’ubuzima bwiza no gukura kw’umubiri wose (reba 1 Abakorinto12:12-31). Impano zirindwi ziravugwa aha, birumvikana si zose (reba na none 1 Abakorinto 12:8-10, 28-31, n’Abefeso 4:11).

Ubusobanuro bugufi bw’izi mpano zivugwa mu bindi bice buri hepfo aha. Ubu ngubu, intego mu kureba iki gice cyihariye twavuzeho irimo uburyo bubiri.

(1) Nk’igice cy’uburyo bwo guhindurwa n’Ijambo ry’Imana no kwiha Kristo (Abaroma 12:1-2), dushaka gufasha abizera kumenya abo ari bo muri Kristo - abakozi b’Imana bafite impano. Nk’uko byavuzwe haruguru, Imana ntiyaduhamagariye kuba indorerezi cyangwa abiyicarira, bakanyunyuza, kandi tugahemba abandi badukorera umurimo w’Imana. Ahubwo, Ishaka ko twicara, tukanyunyuza, hanyuma, kubw’imbaraga zihindura z’ubuntu bwayo, tukayikorera.

(2) Intego ya kabiri yerekeranye n’impamvu. Gusobanukirwa iby’impano zacu nk’ingingo z’umubiri wa Kristo byagombye gufasha mu kudutera inkunga ngo tumenye impano zacu kandi ngo dukore umurimo w’Imana.

Ubusobanuro bw’impano z’Umwuka121

      Impano icyo ari cyo

    Ubusobanuro n’ubusesenguro bw’ibanze

Ijambo ry’Ikigiriki ry’ibanze rikoreshwa mu Isezerano Rishya ku mpano z’Umwuka ni charisma, ‘impano y’ubugwaneza, impano y’ubuntu’. Rituruka kuri charis risobanura ‘ubuntu’. Impano ntawe uzigororerwa cyangwa ngo azikorere.

(1) Impano ni ubushobozi bwihariye umuntu ahabwa ku buntu (kamere)

(2) Impano zitangwa n’Umwuka Wera - impano iva mu ijuru (isoko).

(3) Impano zihabwa buri wese wizera Kristo (abazihabwa)

(4) Impano ni izo gukorera umubiri wa Kristo kugira ngo ugwire (ivugabutumwa), mu bwiza (gukomezwa), no mu biwugize (imirimo n’inzego zo mu itorero) - intego y’ako kanya.

(5) Impano ni izo guhesha Imana icyubahiro (intego y’ibanze).

Impano z’Umwuka ni impano zihariye z’Imana iha abizera ngo ibashoboze umurimo wihariye ukorerwa umubiri wa Kristo mu isi.

Ibyerekeye impano z’umurimo cyangwa gufasha, hashobora kubamo italanto umuntu avukana.

    Amagambo avuga kimwe n’impano z’Umwuka

(1) ‘Impano’ (1 Abakorinto 1:7; 12:4; 1 Petero 4:10). Ijambo ry’Ikigiriki ni charisma.

(2) ‘Ubuntu’ (Ibyakozwe 4:33; Abaroma 12:3; 2 Abakorinto 8:7). Ijambo ry’Ikigiriki ni charis.

(3) ‘Ikigero cyo kwizera’ (Abaroma 12:3).

(4) ‘Iyigaragaza ry’Umwuka’ (1 Abakorinto 12:7).

      Icyo impano itari cyo

(1) Si urwego mu itorero ryigenga nk’umukuru w’itorero cyangwa umudiyakoni. Impano zimwe zitangirwa gukorera neza muri izo nzego, ariko urwego n’impano biratandukanye.

(2) Si ahantu runaka hihariye cyangwa ahantu ho gukorera. Ni ubushobozi bwo gukora, si ahantu umuntu akorera. Umwalimu ashobora kwigisha ishuri ryo ku cyumweru, mu mahugurwa, mu kwiga Bibiliya imuhira cyangwa nk’umumisiyoneri mu gihande icyo ari cyo cyose ku isi.

(3) Impano y’Umwuka si ikigero cy’imyaka runaka. Umuntu ashobora kwumva yisanga yigisha abana kurusha abantu bakuru cyangwa yigisha abantu bakuru kurusha abana. Ariko iyo umuntu afite impano yo kwigisha nyakuri, ashobora kumenya uko agomba kwifata kuri buri kigero cy’imyaka, nubwo Imana ishobora kumuha umutwaro ku kigero cy’imyaka runaka.

(4) Impano y’Umwuka si ubuhanga runaka cyangwa uburyo bwo gukura bw’umurimo. Impano yo kwigisha ishobora gukoreshwa kuri radiyo, mu kwandika cyangwa mu ishuri n’ahandi.

(5) Si umuntu uteye mu buryo runaka (ushyushya urugamba, urabagirana, ufite imbaraga n’ibindi) (reba 1 Abakorinto 2:1-5 hamwe na 2 Abakorinto 10:10).

Kugaba impano

      Impano zitangwa n’Umwuka Wera

Dukurikije 1 Abakorinto 2:4 n’uwa 11, kugaba impano z’Umwuka ni igikorwa cy’Umwuka Wera.

1 Abakorinto 12:4 ‘Icyakora harihw’impano z’uburyo bwinshi, arik’Umwuka n’umwe.’

12:11 “Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashatse.”

Umwuka Wera, rero, ni We mugaba w’ibanze w’impano. Mu gihe Umwami nk’umutwe w’itorero ayobora uko impano zihabwa abantu n’imirimo yabo, Data wa twese we azigira nyinshi kandi zitandukanye (1 Abakorinto 12:5-6), impano ubwazo zitangwa n’Umwuka.

      Impano zihabwa buri mwizera

Nk’uko bigaragara mu bugingo kandi nk’uko bivugwa mu Byanditswe, nta muntu n’umwe ufite impano zose (1 Abakorinto 12:29-30), ariko buri mukristo afite nibura impano imwe (1 Petero 4:10). Ibi bidufasha kubona ukuntu ari ngombwa ku bizera bose kumenya impano zabo izo ari zo no kuzikoresha. Nta n’umwe ugomba guhora yiyerekana. Nta mwizera ushobora kwiha gutangira gukora ibikenewe byose. Igikenewe ku bayobozi ni uguhugura, gutera inkunga, kureka abandi nabo bakigisha mu itorero nk’uko impano zabo no kuyoborwa n’Imana biri.

      Impano zitangwa kubw’ubuntu

(1) Impano ntizitangwa hakurikijwe gukura mu by’Umwuka. Itorero ry’i Korinto ryari itorero rya kamere ariko basaga n’abafite impano nyinshi (1 Abakorinto 3:1-4,7).

(2) Impano ntizitangwa hakurikijwe amashuri uzihabwa yize. Gereranya abigishwa (Ibyakozwe 4:13; 2:6-8).

(3) Biragaragara na none ko impano z’Umwuka zidatangwa hakurikijwe icyifuzo cyangwa amasengesho kubera ko zitangwa kubw’ubushake bw’Umwuka iyo ashyira abizera mu mubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:11-13).

Ibyanditswe bivuga ko abizera bose bafite impano. Iyaba impano zitatangwaga igihe cyo gukizwa, hagombye kubaho igihe ibyo bitaba ari ukuri. Rimwe na rimwe mu 1 Abakorinto 12:31 hakoreshwa mu kwigisha ko abizera bagomba gusenga no gushaka impano, ariko uyu murongo uvuga ko itorero ry’i Korinto ryari rikeneye kwerekana umuhati w’impano zubaka aho kuba izo kwiyerekana.

Muri 1 Timoteyo 4:14 na 2 Timoteyo 1:6 mu buryo bushoboka bwose ‘herekeye ku byabaye i Lusitira mu rugendo rw’ubutumwa rwa kabiri rwa Pawulo. Niho Timoteyo, kubw’igikorwa cy’Umwuka Wera, yahawe iyi mpano. Kuri ibi no kubwa kamere y’umurimo we yamenyeshejwe kubwo (dia) amagambo y’ubuhanuzi y’abareberezi.122 Amagambo y’ubuhanuzi yabibwiye Timoteyo n’abari aho bose nuko abakuru bari hamwe na Pawulo babyemeza bamurambikaho ibiganza.

      Ugutangwa kw’impano zimwe kwarangiranye n’igihe

Mugihe bigibwaho impaka, ukuri kw’Ibyanditswe n’amateka bishimangira iby’uko Umwuka atatanze impano zose kuri buri gisekuru. Impano zimwe z’Umwuka zakoreshejwe mu bihe bya mbere y’itorero ngo zihamye ubutumwa bw’intumwa n’abahanuzi no gushinga urufatiro rw’itorero.

Ryrie yaranditse ati :

Habayeho impano zubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi (Abefeso 2:20), izo mpano ntizabayeho mu bihe byo kwubaka inzego z’itorero. Ababayeho mu gihe cya Kristo bagize impano z’Umwuka zo gukora ibitangaza zitabonetse mu gisekuru cyamukurikiye (Abaheburayo 2:3-4).123

Rimwe na rimwe bivugwa ko Abaheburayo 2:3-4 higisha ko impano zo gukora ibitangaza zivugwa mu murongo wa 4 zikomeza n’uyu munsi kubera inshinga ‘ihamya’, yerekana ko izi mpano zikomeza. Ariko ubu ni uburyo bukozwe nk’inshinga kandi bugengwa n’inshinga-fatizo yo muri iyo nteruro buba burimo. Abavuga ko izo mpano zo gukora ibitangaza zikomeje babikura ku nshinga yo mu gihe kizaza yo mu murongo wa 3, ‘tuzarokoka dute’. Bo basobanura bati, ‘tuzarokoka dute kandi Imana ikomeje guhamya ...’ cyangwa ibisa n’ibi.

Ariko inshinga ya bugufi kandi yumvikana ijyana n’iyo yindi ni “tukagahamirizwa” yo mu murongo wa 3. ‘Tukagahamirizwa’ ni inshinga itondaguye mu ndagihe ariko yerekeye ku gikorwa cyashize. Iyi nshinga rero, yerekana ko ikoreshwa mu guhamiriza, ‘ihamirisha ibimenyetso ...’. Ariko ikibazo ni kuri nde? Byari “kuri twe” (umwanditsi n’abo mu gihe cye) n’abamwumvise (intumwa zabanye n’Umwami), Imana ifatanije na bo guhamya (ni ukuvuga abamwumvise)’. Mu nkuru yanditswe kuri Interineti na “The Biblical Studies Foundation’s Web Page (www.bible.org),” Dan Wallace atanga ubusobanuro bw’ikiboneza-mvugo bukomeye bw’iki gihe hanyuma agasoza mu buryo bukurikira :

Muri byose, mu Baheburayo 2:3-4 hasa n’ahatwumvisha ko impano yo gukora ibitagaza muri rusange yarekeye aho.124 Byongeye, iyi mirongo itwumvisha gihamya y’intego y’impano z’ibitangaza: guhamya ko Imana yarimo ikora ikintu gishya. Ingingo y’igitabo cy’Abaheburayo cyose ishingiye kuri ubu buhamya: hari uguhishurwa gushya kandi kwa nyuma muri Yesu Kristo (reba 1:1-2). Ni We Isezerano rya Kera ryose rivugaho; ni We usumba ubutambyi bwa Aroni, abahanuzi, n’abamarayika. Ni Imana mu mubiri. Ese ntibigaragara ko muri uru rwandiko rwanditswe neza, ingingo ivuga cyane ku Byanditswe kurusha ibikorwa? Ikintu gikomeye umwanditsi avuga ku by’abo yandikira babonye ni ibyo bahagazeho mu gihe cyashize. Iyo impano yo gukora ibitangaza iba yarakomeje mbese uyu mwanditsi (nka Pawulo mu Abagalatiya 3:5) ntaba yarakoresheje ingingo nk’iyi?

Sinshaka kuvuga ko iki gice cyonyine gitanga igisubizo kuri iyi ngorane y’igihe impano zo gukora ibitangaza zamaze. Ariko uko umuntu abona izo mpano kose, iki gice gikeneye kuvuguruzwa.125

Gukura kw’impano

Impano zigomba kumenywa, gukuzwa, gukoreshwa mu kwizera, mu mirimo ikomeye, no gusenga (Abaroma 1:3; Abakolosayi 1:9-2:2; 1 Abakorinto 15:10).

Nubwo Umwuka ari isoko y’impano z’Umwuka, umwizera ashobora kugira uruhare mu gukuza impano ze. Ashobora kwifuza kubona zikuze neza kandi ko ari gukorera Umwami uko ashoboye (1 Abakorinto 12:31). Kwifuza impano nziza kurusha izindi si ukwicara hamwe ngo ushake ukwizera guhagije ngo umuntu abasha gupfa kuzibona. Bisaba kwitegura neza. Urugero, niba umuntu yifuje impano yo kwigisha, bimusaba nta gushidikanya kumara imyaka myinshi amenyereza iyo mpano. Umwuka Wera ntawe umuyobora uko atanga impano, ariko mu kuzikuza Akorera mu bantu n’ibyifuzo byabo, no kudashobora kwabo, n’ibyo bararikira ...126

Isesengura ry’ impano

      Inzego zizigize

Muri iyi mbonerahamwe ikurikira, Ijambo ry’Ubwenge n’Ijambo ryo kumenya asa n’avuga kimwe ku mpano zo guhindura abandi abigishwa no kwigisha.

Abaroma 12:6-8

Abefeso 4:11

1 Petero 4:11

Guhanura

Kugabura iby’Imana

Kwigisha

Guhugura/Gushisikariza

Kugira ubuntu

Gutwara/Gutegeka

Kugira imbabazi

Kuba intumwa

Guhanura

Kuvuga ubutumwa

Abungeri,abigisha cyangwa abungeri n’abigisha

Kuvuga

Gukorera Umwami

Cyangwa gufasha

I Abakorinto 12:6-10

I Abakorinto 12:28

I Abakorinto 12:29-30

Ijambo ry’ ubwenge

Ijambo ryo kumenya

Ukwizera

Gukiza abarwayi

Ibitangaza

Guhanura

Kurobanura imyuka

Gusobanura indimi

Kuba intumwa

Guhanura

Kwigisha

Gukora ibitangaza

Gukiza abarwayi

Gufasha

Gukoresha ubutware

Kuvuga indimi

Kuba intumwa

Guhanura

Kwigisha

Gukora ibitangaza

Gukiza indwara

Kuvuga indimi

Gusobanura indimi

Nk’uko byavuzwe haruguru, bamwe bizera ko uru rutonde rwerekana gusa impano Imana iha itorero kubera ko rugenda runyurana kandi iyo ugiye ufata rumwe rumwe akaba nta na rumwe rwuzuye. Icyakora, Isezerano Rishya ni igice cyo guhishurwa kw’Imana kuri twe kandi hamwe biduha urutonde rwuzuye rw’impano z’Umwuka zahawe itorero. Icyakora, kuri ibi, hari italanto nyinshi zivukanwa, abantu bashobora gukoresha mu murimo n’impano z’Umwuka zabo. Urugero, abigisha bamwe banafite impano mu by’ubukorikori bityo bakaba babasha guteza imbere impano yabo yo kwigisha ku bw’iyo mpano y’ubukorikori. Namenye ko n’abanyabukorikori bari bafite impano yo kwigisha, bityo bashobaraga gufasha abigisha mu gutegura imfasha-nyigisho.

      Urutonde rukurikije umurimo n’akamaro mu Isezerano Rishya.

      Ubusobanuro bw’impano127

    A. Kuba intumwa (Abefeso 4:11; 1 Abakorinto 12:28)

Kuba Intumwa bishobora kugira ubusobanuro rusange n’ubusobanuro bwihariye. Mu buryo rusange ayo magambo avuga uwatumwe cyangwa intumwa. Ijambo ry’Ikilatini rivuga kimwe n’aya mgambo ni misiyoneri. Muri rusange buri mukristo ni umumisiyoneri cyangwa intumwa kubera ko yoherejwe muri iyi si ngo atange ubuhamya. Epafura ni urugero, kubera ko ijambo ‘intumwa’ rikoreshwa kuri we (‘mbatumaho Epafura’ Abafilipi 2:25). Icyakora, mu buryo bwihariye, impano yo kuba intumwa ikoreshwa kuri ba bandi 12 (ahari n’abandi bake nka Pawulo na Barinaba, (Ibyakozwe 14:14). Babaye abayobozi bashyizeho urufatiro rw’itorero kandi bahamijwe n’ibimenyetso byihariye (Abefeso 2:20). Kubera ko iyi yari impano yo mu bihe bya mbere by’amateka y’itorero igihe urufatiro rwayo rwashyirwagaho uko bigaragara, gukenera iyo mpano ku bwe no kuyitanga byararangiye. ‘Kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni We buye rikomeza imfuruka’ (Abefeso 2:20).

    B. Ubuhanuzi (Abaroma 12:6; 1 Abakorinto 12:10; 14:1-40; Abefeso 4:11)

Iri jambo naryo rikoreshwa mu buryo rusange n’uburyo bwihariye. Mu buryo rusange rivuga kubwiriza; bityo muri rusange, kubwiriza ni uguhanura, kandi umubwiriza-butumwa ni umuhanuzi kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Ariko impano yo guhanura yabagamo guhabwa ubutumwa n’Imana ubwayo mu guhishurirwa kwihariye, bayoborwaga mu kubwira abantu, bigahamwa, mu buryo bwihariye, n’Imana ubwayo. Ibikubiye muri ubwo butumwa bishobora kubamo kuvuga ibizaba (dukunze gutekereza ko ari byo guhanura), ariko na none bwabaga bukubiyemo uguhishurwa kuva ku Mana ku byerekeye ibihe turimo.

Iyi na yo yari impano yari ifite igihe igomba kurangirira mu gukenerwa no gukoreshwa, kuko yari ikenewe mu kwandika Isezerano Rishya kandi ukubaho kwayo kwahagaze igihe ibitabo byari byuzuye / birangiye. Ubutumwa bw’Imana bwari icyo gihe mu buryo bwanditse, kandi nta kundi guhishurwa kwabayeho kwiyongera kuri uko kwanditswe.

Impano y’ubuhanuzi ishobora kuba yaratanzwe cyane mu bihe by’Isezerano Rishya, nubwo Ibyanditswe bivuga abahanuzi bake. Abahanuzi bavuze iby’amapfa yagombaga gutera kuva i Yerusalemu kugera Antiyokiya. Umwe muri abo yari Agabo (Ibyakozwe 11:27-28). Abahanuzi na none bavugwa mu itorero ry’Antiyokiya (Ibyakozwe 13:10), kandi Filipo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga (Ibyakozwe 21:9). Abahanuzi na none bari bakomeye mu itorero ry’i Korinto (1 Abakorinto 14).

    C. Gukora ibitangaza (1 Abakorinto 12:28) no gukiza abarwayi ( 1 Abakorinto 12:9, 28, 30)

Ubu ni ubushobozi bwo kwerekana ibimenyetso. Pawulo yakoresheje iyi mpano ari mu Efeso igihe yakizaga abantu mu buryo butangaje (Ibyakozwe 19:11-12). Ariko, nubwo yari afite impano yo gukora ibitangaza, ntiyabonye ko yayikoresha ku bya Epafura (Abafilipi 2:27) na Timoteyo (1 Timoteyo 5:23). Impano yo gukiza abarwayi isa n’iyo mu rwego rwihariye mu mpano ngari yo gukora ibitangaza. Urugero rw’impano yo gukora ibitangaza bitari ugukiza bigaragara igihe Pawulo ashyira ubuhumyi kuri Eluma umukonikoni w’i Pafo muri Kupuro mu rugendo rwa Pawulo rwa mbere (Ibyakozwe 13:11).

Hagomba kubaho itandukaniro hagati yo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi n’impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi. Impano y’Umwuka ni ubushobozi Imana iha umuntu bwo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ku bw’intego yo kuyikorera. Icyakora, igitangaza cyangwa gukiza abarwayi bishobora gukorwa bitari mu buryo bwo gukoresha impano. Igitangaza cy’ikimenyetso kigaragara cyaherekeje kwuzuzwa Umwuka bivugwa mu Byakozwe 4:31 byari bitandukanye no gukoresha impano k’uwo ari we wese. Igitangaza cyo gukizwa kwa Ainea w’i Luda cyari nk’uko bigaragara igikorwa cyo gukoresha impano kwa Petero (Ibyakozwe 9:34), mu gihe kuzurwa na Petero kwa Doruka w’i Yopa gushobora kuba kutari gukoresha impano ahubwo ari igikorwa cyo gusubiza amasengesho kw’Imana (Ibyakozwe 9:40). Bityo buri gitangaza cyangwa buri gukiza umurwayi si igikorwa cy’impano ijyana na byo iba ikoreshejwe.

Nk’ingaruka rero, ntibivuga ko niba hari uvuga ko impano zo gukora ibitangaza no gukiza abarwayi zari iz’igihe gito, aba avuze ko Imana idakora ibitangaza cyangwa se ngo ikize muri ibi bihe turimo. Aba avuga gusa ko impano zitagitangwa kubera ko intego yihariye zatangirwaga mbere (ni ukuvuga, guhamya ubutumwa bwo ku munwa) yarangije kubaho.

Niba gutangwa kw’izi mpano zihariye kwari kugenewe itorero rya mbere gusa, ni mu wuhe mucyo umuntu ashobora kurebera ibyo gukiza muri ibi bihe turimo? Hano hari ingingo zimwe zishobora kurebwaho mu gushaka igisubizo.

(1) Nk’uko byavuzwe, Imana ishobora kandi ikiza atari mu buryo bwo gukoresha impano yo gukiza. Isubiza amasengesho kandi iyasubiza ikurikije ingorane igaragara, iyo ari ibisubizo nk’ibyo ku masengesho ntibiba ari impano yo gukiza.

(2) Biragaragara ko atari ubushake bw’Imana gukiza buri wese. Urugero, ntibyabaye ubushake bw’Imana gukiza Pawulo igishakwe ku mubiri (2 Abakorinto 12:8-9).

(3) Gukora ibitangaza no gukiza abarwayi ntibigomba guhwanywa n’ibidasanzwe. Muri rusange abakirisha ukwizera bavuga ko iyo wizeye imbaraga zidasanzwe z’Imana, ugomba no kwizera imbaraga zayo mu gukiza indwara uba usabira. Ibi si ukuri, kuko byaba ari ukuvuga ko ubwo ibya mbere ari ukuri n’ibindi bigomba kuba impamo. Imana ntikoresha imbabaraga zayo zidasanzwe ngo yerekane ko izifite. Byongeye, impano yigeze gutangwa yahawe itorero ryose.

(4) Kutareba ku bushobozi bw’abantu mu gukiza, hanyuma umuntu agasenga gusa kubwo gukizwa mu buryo bw’ibitangaza ni kimwe no gusengera isarura maze umuntu akiyicarira ntahinge ngo abibe. Imana ikoresha akenshi abantu mu gusohoza ubushake bwayo. Ibi ni ukuri mu birebana n’ubuzima.

(5) Abavuga ko impano yo gukiza abarwayi ikoreshwa muri iki gihe bakwemeza ko iyo mpano hari ibyo itabasha gukora, kuko badashobora gukiza amenyo aboze cyangwa ngo bakize ako kanya amagufka yavunitse.

(6) Ibivugwa ku bitangaza byo gukiza abarwayi (hamwe n’ingorane zavuzwe) bishobora kuba ukuri (ariko ibi ntibiba byanze bikunze ari impano), bishobora kuba ibinyoma, bishobora kuba gukiza ikintu kiba cyaratewe n’intekerezo.

Uko bigaragara izi ngingo zose uko ari esheshatu ntizikora kuri buri kintu, ariko zerekeye ikibazo cyo gukiza muri ibi bihe uko cyakabaye.

    D. Kuvuga indimi (1 Abakorinto 12:10)

Ubu ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kuvuga izindi ndimi. Mu bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, kuvuga indimi byagaragaye ko zari indimi z’amahanga. Nta gushidikanya ko ibi byari ukuri kuri Pentekote, kuko abantu babumvise mu ndimi zabo; kandi bisa n’aho ari indimi zimwe n’izavuzwe mu nzu ya Koruneliyo (kuko Petero yavuze ko ikintu nk’icyo cyabayeho kuri Pentekote (Ibyakozwe 10:46; 11:15).

Kwongeraho Ijambo ngo ‘zitamenyekana’ mu 1 Abakorinto 14 (risangwa mu busobanuro bumwe na Bibiliya ya KJV) byatumye abantu bamwe bakeka ko indimi zavuzwe mu itorero ry’i Korinto zari izitamenyekana, izo mu ijuru. Iryo jambo rikuweho umuntu yagereranya izo ndimi z’i Korinto n’izo mu Byakozwe; ni ukuvuga indimi z’amahanga. Uyu ni wo musozo wumvikana. Ibivuguruza ibi biboneka mu 1 Abakorinto 14:2 na 14, bisa n’ibyerekana ko indimi z’Abakorinto zari izitamenyekana. Uko biri kose, kuvuga indimi kwakoreshwaga nabi n’Abakorinto, kandi Pawulo yashakaga gushyiraho ibyo kwitonderwa mu kuzikoresha. Zagombaga gukoreshwa gusa mu gukomeza abakristo, bikozwe n’abantu babiri cyangwa batatu gusa mu iteraniro kandi ibyo bikaba gusa ari uko hari uwo gusobanura, kandi ntibishyirwe imbere yo guhanura. Impano yo gusobanura indimi ni impano ijyana n’impano yo kuvuga indimi. Impano yo kuvuga indimi yatangwaga nk’ikimenyetso ku batizera (1 Abakorinto 14:22) kandi cyane cyane ku batizera b’Abayuda (umurongo wa 21). Iyo itagikenewe ngo igitangaza kibe kitakiriho, birumvikana ko impano itaba igikenewe gutangwa. (Reba ibivugwa muri 1 Abakorinto 13:8 ku mpera y’iki gice).

Bite by’indimi muri ibi bihe bya none? Ntawabasha kuvuga ko Imana itabasha gutanga iyi mpano cyangwa izindi mu zarangije igihe cyazo kugera ubu. Ariko ibintu byerekana ko gukenera izo mpano kwarangiye Ijambo ry’Imana rimaze gusohoka. Mu kuri rero ibyo Abapentekote bavuga ko kuvuga indimi ari ikimenyetso cya ngombwa giherekeza umubatizo w’Umwuka Wera si ukuri. Ntacyo bimaze kuvuga ku byo abantu babona mu bugingo; umuntu agomba kugereranya ibyo abona n’Ijambo ry’Imana. Naho kuvuga indimi byaba bitarahagaze cyangwa ngo bibe impano y’igihe gito, icyo Ibyanditswe byibandaho si ugukoreshwa kw’iyi mpano. Na none, umuntu akwiriye kwibuka ko ku mbuto z’Umwuka hatarimo kuvuga indimi, kandi no gusa na Kristo ntibisaba kuvuga indimi, kuko Kristo atigeze azivuga. Imana iduhe kwicisha bugufi no kwiringirwa bihagije ngo dukomeze kwakira ibiva kuri We kandi kuri ibyo gusa.

    E. Kuvuga Ubutumwa (Abefeso 4:11)

Ubusobanuro bw’impano yo kuvuga Ubutumwa burimo ibitekerezo bibiri - ubwoko bw’Ubutumwa bubwirizwa (ni ukuvuga Inkuru Nziza y’Agakiza) n’ahantu buvugirwa (ni ukuvuga ahantu buvugirwa hatandukanye). Ubutumwa ni Inkuru Nziza, naho umurimo w’umuvuga-Butumwa ni ukujya hose. Mu rugero rw’ubugingo bwa Pawulo ubwe, igihe yamaraga ahantu hamwe mu ngendo ze z’ivugabutumwa rimwe na rimwe cyageraga ku myaka ibiri (Ibyakozwe 19:10) ubundi bikamara iminsi mike gusa (Ibyakozwe 17:14). Uko bigaragara umuntu ashobora gukora umurimo w’ububwiriza-butumwa nubwo yaba adafite iyo mpano, nkuko Pawulo ahugurira Timoteyo wari umupasitoro gukora umurimo w’ubuvuga-butumwa (2 Timoteyo 4:5).

    F. Kuba Umwungeri (Abefeso 4:11)

Ijambo ‘umwungeri’ rivuga umushumba; bityo rero impano yo kuba umwungeri irimo kuyobora, guhaza, kwita, no gukingira umukumbi Imana iba yarahaye umuntu. Mu Befeso 4:11 umurimo wo kwigisha ufatanye n’uwo kuba umwungeri kandi mu Byakozwe igikorwa cyo kuyobora umukumbi cyongerwaho. Amagambo atatu: ‘umukuru w’itorero’, ‘umwepisikopi’, n’ ‘umwungeri’ (bisobanurwa ngo ‘kuragira’ mu Byakozwe 20:28 {KJV}) yose akoreshwa ku bayobozi bamwe bo mu itorero ry’Efeso (reba Ibyakozwe 20:17 na 28).

    G. Kugabura iby’Imana (Abaroma 12:7; 1 Abakorinto 12:28; Abefeso 4:12)

Kugabura iby’Imana bivuga gufasha. Impano yo kugabura iby’Imana ni impano yo gufasha cyangwa gukorera mu busobanuro rusange bw’iryo jambo. Mu gice cy’Abaroma yitwa impano yo kugabura iby’Imana; mu 1 Abakorinto impano yo gufasha abandi; mu Befeso tubwirwa ko izindi mpano zitangirwa intego yo gufasha abizera ngo bashobore kugabura iby’Imana. Iyi ni impano y’ibanze abakristo bose bagombye kugira no gukoresha ku bw’ikuzo ry’Umwami.

    H. Kwigisha (Abaroma 12:7; 1 Abakorinto 12:28; Abefeso 4:11)

Kwigisha ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo gusobanura kuvuga rumwe kw’ibitandukanye byo guhishurwa kw’Imana. Uko bigaragara, rimwe na rimwe iyi mpano itangwa ukwayo (Abaroma 12:7) ariko ubundi igatanganwa n’impano yo kuba umwungeri (Abefeso 4:11). Bigaragara kurushaho ko impano yo kwigisha ishobora gutezwa imbere no kumenyerezwa. Niba dushobora kuvuga ko Petero yari afite iyi mpano, noneho byagaragara ko yagombye kubanza kwiga inzandiko za Pawulo ngo abashe kuzibasobanurira (2 Petero 3:16).

    I. Kugira ukwizera (1 Abakorinto 12:8-10)

Kwizera ni ubushobozi butangwa n’Imana bwo kwizera imbaraga z’Imana zo gutanga ibikenewe byihariye. Buri muntu yahawe urugero rwo kwizera (Abaroma 12:3), ariko si buri wese wahawe impano yo kwizera. Buri wese ashobora kwizera Imana, ariko ibi ntibyakwitwa kugira impano yo kwizera - biti ihi se nta cyo byaba bivuze kuba ivugwa nk’impano yihariye.

    J. Guhugura (Abaroma 12:8)

Guhugura birimo gutera inkunga, gukomeza no kugira inama abantu. Mumenye ko iyi ari impano yihariye kandi itandukanye n’impano yo kwigisha. Mu yandi magambo, kwigisha gushobora kubamo cyangwa kutabamo guhugura, kandi na none guhugura gushobora kubamo cyangwa kutabamo kwigisha.

    K. Kurobanura imyuka (1 Abakorinto 12:10)

Kurobanura imyuka ni ubushobozi bwo gutandukanya inkomoko y’ukuri cyangwa ibinyoma yo guhishurirwa kudasanzwe iyo kwabaga gutanzwe ku buryo bw’umunwa. Yari impano ya ngombwa mbere y’uko Ijambo ry’Imana ryandikwa, kuko hari abavugaga ko bazanye guhishura kuvuye ku Mana kandi batari abahanuzi b’ukuri.

    L. Kugira impuhwe (Abaroma 12:8)

Iyi isa n’impano yo kugabura iby’Imana, kubera ko itabara abarwaye n’abababaye.

    M. Kugira ubuntu (Abaroma 12:8)

Impano yo kugira ubuntu yerekeye ku guha abandi ku mafaranga yawe. Igomba gukoranwa kwicisha bugufi, nta gutekereza inyungu umuntu yabonamo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    N. Gutwara abandi (Abaroma 12:8; 1 Abakorinto 12:28)

Ubu ni ubushobozi bwo kuyobora itorero.128

1 Abakorinto 13:8

Bamwe bavuga ko amagambo ‘kuvuga indimi kuzagira iherezo’ mu 1 Abakorinto 13:8 ari gihamya ko indimi zari impano y’igihe gito. Ingingo irwanya ubusobanuro nk’ubwo ni uko iki gice cyagereranyaga ibyariho n’ibizabaho iteka ryose, bityo kikaba kitavuga iby’impano yo kuvuga indimi. Icyakora, bishobora kumvikana ko iki gice muri rusange kivuga ku by’impano yo kuvuga indimi mu buryo bugari.

Bigomba na none gushimangirwa ko ingingo nkuru y’igice cya 13 ari uko urukundo rutazashira, nubwo kuvuga indimi n’ubuhanuzi byo bizashira kandi nubwo ibiriho bitaboneye bizashira. Nta kintu cya ngombwa muri iki gice cyerekana kurangira kwo kuvuga indimi rimwe no kurangira kw’ibitaboneye cyangwa iby’akanya gato. Kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’uko ibihe birangira ngo ubugingo bw’iteka butangire hatabayeho kuvuguruza iki gice. Ni koko, kubikurikiranya gutyo gushobora kubyerekana neza kurushaho; ni ukuvuga ko Pawulo avuga ati (1) mu gihe indimi zivaho, urukundo ruraramba, kandi (2) nubwo n’ibihe bizarangira ubwabyo, urukundo rwo ruzagumaho.

Hari ibintu mu murongo wa 8 bigaragaza ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere yo guhanura n’ubwenge. Ku byo guhanura (kuvugisha akanwa ukuri kw’Imana mbere y’uko ibitabo bigize kanoni byandikwa) n’ubwenge (gusobanukirwa ubwo buhanuzi kwihariye) handitswe ko bizavanwaho (katargeo, ‘guhinduka ikitagikora’). Ku byo kuvuga indimi havugwa ko zizagira iherezo (pauo). Byongeye kandi, inshinga ‘kurangizwa’ ikoreshwa mu byo guhanura n’iby’ubwenge yerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa byerekana ko hari uzazigira (Imana) izitagikora. ‘Kurangira’ rikoreshwa ku byo kuvuga indimi mu ijwi ryo hagati, ryerekana ko zashoboraga kuvaho ubwazo. (Reba Umugereka wa 9 ku byerekeye ijwi ryo hagati).

Mu kurangiza, ni ingenzi ko guhanura ubwenge ari byo byonyine bivugwa mu murongo wa 9; kuvuga indimi ntibihavugwa. Ni nk’aho Pawulo yashakaga ko abo yandikiye basobanukirwa ko kuvuga indimi bishobora kurangira mbere y’impano y’ubuhanuzi n’ubwenge. Uko biri kose, kuba hariho impano z’igihe gito bigomba kuba byarumvikanaga neza mu itorero rya mbere kubera ko itandukanirizo ry’intumwa ryagaragariraga bose. Mu kwerekana ko kuvuga indimi kimwe n’izindi mpano byari iby’igihe gito ntibyagombye gutangaza abasomyi b’inzandiko zo mu Isezerano Rishya. Nyamara, muri iyi minsi dukunze kwibagirwa ko Ibyanditswe byigisha neza ko impano zimwe zari iz’igihe gito (Abefeso 2:20). Ni nk’aho 1 Abakorinto 13:8 havuga ko impano zo kuvuga indimi ziri muri icyo gice na zo.

Ibitekerezo kuri kamere no gukoresha impano z’Umwuka:

(1) Impano ziratandukanye mu bwoko bwazo, nko kwigisha, guhugura n’izindi. Ibi bigaragarira mu bitandukanya abantu bo muri Bibiliya bari bafite zimwe mu mpano z’Umwuka zisa. Bisa n’aho Barnaba, Pawulo, na Petero buri wese yari afite impano yo guhanura no kwigisha, ariko imirimo yabo yari itandukanye cyane kandi ikoreshwa n’Imana mu buryo bunyuranye (reba Ibyakozwe 13:1-2 hamwe na 1 Timoteyo 2:7; 1 Petero 5:1). Kwemera ko impano zacu zitandukanye (Abaroma 12:6) bishobora guteza imbere umudendezo w’umuntu ku giti cye mu kuzikoresha hakurikijwe uko gutandukana igihe cyose tutavuguruza Ijambo ry’Imana.

(2) Impano zigomba gukoreshwa hakurikijwe ukuri kw’Ijambo ry’Imana (reba umugereka ku byo kwizera no gushyira mu bikorwa), ku bw’ikuzo ryayo, bitewe n’imbaraga Imana itanga (1 Petero 4:11; Abakolosayi 1:29; 1 Abakorinto 15:10), kandi mu buryo buboneye kamere n’umugambi wa buri mpano (Abaroma 12:6-8). Mu gihe hariho gutandukana kw’impano, uko dukoresha impano zacu n’ikibidutera ni ingenzi kimwe no kuba dukoresha impano zacu. Ibi bigaragazwa n’amagambo yo mu Baroma 12:6-8 (nk’uko ubuntu twahawe buri, nk’uko ikigero cyo kwizera kingana, hamwe no kugira umwete no kunezererwa), kandi hamwe n’imbuzi zo mu 1 Abakorinto 13 (n’urukundo) na 14 (ku bwo gukomeza itorero).

(3) Impano zose ni ingirakamaro kandi zirakenewe (1 Abakorinto 12:15-25). Kimwe n’ingingo z’imibiri yacu, nta mpano itagira akamaro, icyakora zose ntabwo ari iz’ibanze (1 Abakorinto 12:28-31).

(4) Imana itanga kandi ikoresha impano zacu ikurikije huhitamo n’imigambi byayo hanakurikijwe uburyo idushyira mu mubiri (1 Abakorinto 12:4-6; Mariko 4:20).

(5) Impano ni umwanya w’ibanze w’Imana mu murimo w’abizera. Impano zigaragaza ubushake bw’Imana n’umuhamagaro w’ubugingo bwacu (reba Abaroma 12:2 n’uwa 3).

(6) Aho tugomba n’uburyo tugomba gukoreshamo impano zacu ni uburyo Imana iyobora buri muntu, twaba dutega amatwi ukuyobora kwayo cyangwa tutayatega (reba Ibyakozwe 16:6-10; 1 Abakorinto 12:4-6). Bityo rero, abizera bakeneye kurobanura impano mu gutekereza neza kuri bo ubwabo mu mucyo w’Abaroma 12:3, hamwe no guterwa inkunga n’ibyo abandi bizera bazana (1 Timoteyo 1:18; 4:14; 2 Timoteyo 1:6).

(7) Abizera bose bagomba kugira impuhwe, ubuntu, kugendera mu kwizera, no gufasha abandi, ariko abizera bamwe bafite impano zihariye zibabashisha gusizora muri izo mpano (Abaroma 12:7-8; 1 Abakorinto 12:9, 28).

Amahame yerekeye gusubiza umuhamagaro w’Imana

(1) Kubera ko umwizera wese muri ibi bihe turimo by’itorero ari umutambyi w’Imana, hari uburyo ari n’intumwa (apostolos, ‘uwoherejwe, uwatumwe, uwoherejwe mu butumwa’), atari mu buryo busanzwe nka za zindi 12 na Pawulo, ariko muri rusange nk’uwatumwe n’Imana, uyihagarariye, uwo Imana yahamagariye imirimo yihariye yo kuyikorera (Matayo 28:20; 1 Petero 2:5, 9; 3:15; Abefeso 2:10; Abafilipi 2:25 {apostolos, uwatumwe cyangwa woherejwe reba na 2 Abakorinto 8:23); 2 Abakorinto 5:20).

(2) Ibishyigikiye uyu muhamagaro ni amasezerano, ububasha, imigisha n’igaburo by’Umwami usumba byose wasezeranye ko atazadusiga cyangwa ngo aduhane na hato. Ijambo rikoreshwa ku ntumwa, ijambo ry’Ikigiriki apostolos, rivuga uwateguwe maze agatumwa ku bw’igabura n’ububasha by’undi. Ibi bivuga ibintu bibiri : (a) Icyo Imana yaguhaye gukora yaguhaye n’impano yo kugikora, kandi icyo yaguhereye impano yo gukora yanaguhamagariye kugikora (Matayo 28:19; 1 Petero 4:10-11; 1 Abakorinto 12:7; Abakolosayi 1:29). (b) Icyo Imana yaguhamagariye gukora cyose, izaguha ibikenewe byose kuri uwo murimo, ariko bikurikije igihe cyayo (reba Nehemiya 1 na 2).

(3) Tumenya dute umuhamagaro w’Imana?

Uburyo buhakana: Nakunze kubona abavugabutumwa cyangwa abamisiyoneri bagerageza kumvisha abantu ngo batange ubugingo bwabo ku bw’umurimo w’Imana. Ubu ni uburyo bwo guhata abantu. Kumenya umuhamagaro w’Imana si ukubyiyumvamo, cyangwa amaranga-mutima, cyangwa kwemerera umuntu ko atuma wumva wicira urubanza cyangwa ku bw’umutwaro w’undi.

Uburyo bwemeza : Kumenya ubushake bw’Imana bitangirira mu gutanga ubugingo bwacu ku bw’ubugwaneza bw’Imana nk’uko tubihugurirwa mu Baroma 12:1-2.

(1) Bibiliya yerekana ko Imana ishobora kandi ishaka gukoresha buri wese muri twe. Imana yahaye buri wese muri twe ubushobozi n’uruhare mu murimo wayo. Namenye abantu bari bafite ubwoba bwo gukora umurimo w’Imana kubera ko bumvaga ko byaba ari ukwivanga mu murimo w’ ‘abakozi b’Imana’. Buri mwizera afite uburenganzira bwo gukorera Imana; kuko yahamagariwe gukorera Imana. Uyu ni wo mugambi w’Imana kw’itorero.

(2) Kubw’Impano z’Umwuka. Dukeneye twese gusobanukirwa impano z’Umwuka no kumenya impano Imana yaduhaye (Abaroma 12:3). Umuhamagaro w’Imana utangirana n’Abaroma 12:1-2, ariko ibi bikwiriye gukurikirwa n’Abaroma 12:3 n’ibikurikira, bivuga ku gusuzuma impano z’umuntu. Namenye abantu bemejwe n’umubwirizabutumwa mu iteraniro ryuzuye Umwuka, ko Imana yabahamagariye kubwiriza ubutumwa ariko bari batarakamenya impano yabo niba ari iyihe. Ibyo ni nko gushyira ingorofani ikururwa ubundi n’ifarasi imbere yayo.

(3) Kubw’umutwaro - mu kureka Imana igashyira mu mutima wacu umutwaro wayo kuri buri wese muri twe. Imana ikoresha kubwiriza Ijambo ryayo, kandi akenshi ikoresha abamisiyoneri n’abandi, gutuma tumenya ibyo ab’isi bakeneye by’Umwuka nk’uburyo bwo gushyira umutwaro mu mitima yacu. Ariko dukwiriye kwitonda ngo tudahata abantu. Ibyemezo n’imitwaro bigomba kuba iby’Imana aho kuba iby’abantu. Dukeneye twese kubaza Imana ngo ituyobore kandi iduhe umutwaro w’icyo Ishaka hakurikijwe impano zayo, kuyobora kwayo, imigisha yayo, n’igihe cyayo.

(4) Kubwo Ubucuti-magara n’ubusabane n’Umwami. Ni kubw’ubugingo buguma mu Mwami dushobora kumva icyo Umwami abwira buri wese muri twe. Biratworohera cyane gukora amakosa yo kwikunda nko kwiha ikuzo no gushimwa bigenewe ubushake n’umuhamagaro by’Imana.

(5) Abantu bamwe ntibakora umurimo w’Imana kuko bamugajwe n’ubwoba, ubwoba bwo gutsindwa cyangwa gukora amakosa. Tugomba kumenya ko dushobora gukora amakosa, ni byo, kandi tugomba kumenya ko Imana yashyize muri twe iby’ibanze bikenewe ku murimo ishaka ko dukora (imyaka y’ubukuru, uko twarezwe, ahari n’amashuri, ibidukikije n’ibidufitiye inyungu byose hamwe n’impano z’Umwuka zacu).

(6) Kubwo kumenya (a) ko Imana yaduhamagariye kubabazwa kubera gukora umurimo wayo mu isi iturwanya akenshi bivuga kubabazwa, kandi (b) ko iri hamwe natwe iteka uko bigenda kose (Abakolosayi 1:24; 2 Timoteyo 1:8; 2:3, 9; 1 Petero 4:19; 3:17; Abaheburayo 13:5-6).

Ibibangamira ubusonga bwiza bw’impano zacu

(1) Kwizera ko Imana ihamagara abapasitoro, abavugabutumwa, n’abamisiyoneri gusa, n’abandi

(2) Gutinya ko dushobora kunanirwa, gutotezwa, cyangwa ko tudashoboye.

(3) Kujyanwa mu murimo n’impamvu zacu bwite zo kwifuza - umwanya, imbaraga, ikuzo, gushimwa.

(4) Kubiburamo umumaro, kubura kwitangira Umwami n’umubiri wa Kristo.

(5) Gufata itorero nabi nk’aho ari ishyirahamwe aho kuba umubiri. 129

ISHYIRAHAMWE

UMUBIRI

Umunyamuryango (nko mu ihuriro)

Abigishwa (abagize umubiri umwe)

Kuba indorerezi-kwicara, kunyunyuza no gusharira

Abafitemo uruhare-abakorana, abafatanije bicara, bakarya kandi bagakora

Ibyo kwirira gusa-ndi hano ngo nkorerwe kandi mbone

Umurimo w’Imana-gufasha abandi-gufasha abizera gukura ngo bakorane n’abandi

Abihaye Imana-abakristu basanzwe-duhemba abihaye Imana ngo badukorere umurimo wayo

buri mwizera ni umutambyi ukora umurimo w’Imana

Kubaha Imana wikunda-gushimisha, gukomeza idini y’umuntu, gukoresha Imana nk’ikizimu

Kubaha Imana bishingiye ku Mana-

Mariko 12:28-31; Abefeso 4:11-16


115 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 12.

116 Bill Hull, The Disciple Making Pastor, Fleming H. Revell, Old Tappan, NJ, 1988, p. 13-14.

117 Robert Deffinbaugh, Romans: The Righteousness of God, Lesson 36, Biblical Studies Foundation, www.bible.org, electronic format.

118 Walter Bauer, F. Wilbur Gingrich and Frederick W. Danker, A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature, University of Chicago Press, Chicago, 1979, Logos Library Systems.

119 Deffinbaugh, Romans.

120 Warren Wiersbe, Be Right, Victor Books, Wheaton, IL, 1977, p. 140.

121 Zimwe mu nyigisho zikurikira zafashwe mu gitabo cyanditswe na Charles Caldwell Ryrie cyitwa Umwuka Wera, impapuro 83-92.

122 William Hendriksen, A Commentary on I and II Timothy and Titus, 2nd ed., Banner of Truth Trust, London, 1964, p. 159.

123 Charles C. Ryrie, The Holy Spirit, Moody Press, Chicago, 1965, p. 84.

124 Mu ukuri kose, byose byari bitarandikwa. Yohana yari atarandika Ibyahishuwe na Yesu Kristo. (Ariko bitewe n’ uko umwanditse w’ igitabo cy’ Abaheburayo yari ataziranye na Yohana, impano z’ ubuhanuzi zari zisa naho zitagikoreshwa ukurikije uko Yohana abibona). Ariko na none, amagambo “ibimenyetso n’ ibitangaza binyuranye” yakoreshwaga mu gushimangira ibitangaza, gukiza indwara, hamwe n’amagambo y’ ubuhanuzi.

125 Daniel B. Wallace, Ph.D., Associate Professor of New Testament Studies, Dallas Theological Seminary, Hebrews 2:3-4 and the Sign Gifts, The Biblical Studies Foundation, electronic format.

126 Ryrie, The Holy Spirit, p. 85.

127 Inyigisho zikurikira kuva kuri A kugeza kuli N hamwe n’ ubusobanuro bwo muli 1Abakorinto 13:8 byaturuste mu gitabo cya Ryrie cyitwa Umwuka Wera, Mood Press, pp.85-91. Wibuke ko mukwandika imwe mu mirongo iboneka muri izi nyigisho, Ryrie yifashishije Biblia ya mbere y’ icyongereza yitwa King James Version.

128 Ukurikije imihindurire yo muli KJV (1 Tim. 3:5 na 5:17), Dr. Ryrie arerekeza ku bushobozi bwo kuyobora no kugenga imirimo y’ itorero, ariko nkurikije ibyo nagiye mbona mu myaka itari mike ukuntu ubuyobozi bwitwara nabi, ndibwira ko ijambo “ubutegetsi” rikwiriye kusimbuzwa n’ ijambo “ubuyobozi”. Iri niryo jambo riberanye n’ inyigisho z’ Umwami wacu muri Luka 22:24ff ndetse n’ inyigisho za Petero muli 1 Petero 5:1 n’indi mirongo ikurikira.

129 Abakristo bo muri iki gihe cy’iterambere bagerageza kunezezwa n’ ikintu cy’ idini. Akenshi dushishikazwa no kwinezeza ubwacu aho kunezeza Imana. Ibi bigaragara cyane mu bakristo bo muri ibi bihe, cyane cyane abo mubihugu bivuga ururimi rw’ Icyongereza, bihutira kugura ibitabo bigamije kuberekera uburyo bwa bwo kubaho gikristu, uburyo bwo kubana neza, uburyo bwo kwishimisha mu mibonano y’ abashakanye, uburyo bwo kubaho neza, uburyo bwo kugira icyo umuntu yimarira, uburyo bwo kubona umunezero wa buri munsi, uburyo bwo kugabanya ibiro, uburyo bwo kurya neza, kugenga umutungo neza, guha imiryango yacu ibiyinejeje, n’ ibindi byinshi. Ariko abantu bashishikajwe no guhesha Imana icyubahiro ntibateshwa ibihe n’izo mbagarara tuvuze haruguru, kuko ibitabo byo kwerekera abantu uko bagomba kwinezeza bituma abantu bahugira mu byo kwiyitaho gusa aho kwita kubintu bihesheje Imana icyubahiro. (J. I. Packer, Keeping in Step With the Spirit, Fleming H. Revell, Olt Tappan, NJ., 1984, p. 97.

Related Topics: Basics for Christians

Pages